Digiqole ad

Ghaddafi arashakisha uruhindu Moustapha Abdel Jalil

Col. Ghaddafi – Ibihembo ku muntu watanga amakuru kuri Moustapha Abdeljalil

Mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje gushaka uburyo habonwa igisubizo ku kibazo cya Libya, imirwano hagati y’abashyigikiye Colonel Kadhafi n’abatavuga rumwe nawe, yo irakomeje kandi ari nako ikomeje kumena amaraso y’abanyagihugu.

Ku munsi wa 23 w’imyigaragambyo idahagarara, ubutegetsi buyobowe na Col. Kadhafi bwatangaje ko bwemeye gutanga igihembo cy’amadorari ibihumbi 410 ku muntu uwo ari we wese watanga amakuru mu guta muri yombi Moustapha Abdeljalil, wahoze ari minisitre w’ubutabera muri iki gihugu, witandukanyije na guverinoma ya Kadhafi maze akifatanya n’abigaragambya.

Moustapha Abdeljalil ubu niwe uyoboye akanama katavuga rumwe na Leta, kashyizweho tariki ya 27 ukwezi kwa kabiri uyu mwaka kugirango hategurwe guverinoma y’inzubacyuho. Moustapha uyu akaba yaragaragaye mu nama y’umuryango w’abibumbye I Newyork ejo, ahamagarira amahanga kugira icyo akora kuri Ghaddafi ngo ukomeje kwica abaturage ba Libya.

Ikinyamakuru le Figaro Umuseke.com ukesha iyi nkuru, kivuga ko mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’ubudage kuri uyu wa kane, Moustapha Abdeljali yagize ati: “Mu gihe umuryango mpuzamahanga waba utagaragaje uruhare rwawo muri iki kibazo cya Libya, iki gihugu Colonel Kadhafi yakigira umuyonga.”

Kadhafi, akaba ashinja uburayi n’amerika (Occident)ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaida, kuba aribo bihishe inyuma y’iyi myigaragambyo. Akaba yiyamye cyane abo bose avuga ko adateze kureka Libya ngo bayiyobore.

Kadhafi ati: “Igihe umutwe wa al-Qaida waba wigaruriye iki gihugu, aka karere kose uko kakabaye kugeza muri Israel, twe tuzahangana nayo mpaka, ntituzarekura Libya ni iyacu ”

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

en_USEnglish