
General Technical Service Ltd inzobere mu gutunganya inyubako
Muri iki gihe u Rwanda ruri gutera imbere, ntibisiganwa no kujyana n’inyubako nziza dore ko mu bigaragaza iterambere ari ibikorwa harimo inyubako ndetse n’ibindi bijyana nabyo, ikindi kandi buri wese yifuza kuba cyangwa gukorera ahantu hafite umucyo.

General Technical Service ni igisubizo mu bikoresho byerekeranye n’inyubako ndetse n’aho gukorera cyangwa gutura.
General Technical Service Ltd ni company isanzwe ikora ibijyanye no gutunganya cyangwa gusukura amazu muri kigali, ikorera Nyabugogo muri metero 200 uzamuka umuhanda ugana Kimisagara mu kabako k’ibumoso mu nyubako ihari mu muryango wa mbere uzahita ubona icyapa kinini cyanditseho General Technical Service.
Imyato y’iyi company iri kuvugwa n’abamaze kwibonera stands zubatswe nayo muri EXPO 2013 iri kubera i Gikondo, ukinjira muri EXPO uhita ubona stand ya komisiyo y’igihugu y’amatora yubakanye ubuhanga.Si iyi gusa; na stand ya PETROCOM zose zubatswe na Genaral Technical Service Ltd.
Buri wese winjiye muri aya mastands iyi company yubatse; arangarira ubwiza bwazo, haba inyuma ndetse n’ibirimo imbere; nk’ameza asukuye, intebe wicaramo ukumva utekanye, utubati tujyanye n’igihe, ibisenge bisa neza cyane byose bikeshwa General Technical Service Ltd.
Ushobora kuba usanzwe uzi ibi bikorwa ariko wakekaga ko bikorerwa hanze y’u Rwanda, Oya, urabisanga muri General Technical Service Ltd.
Bakorana na MTN, ESRI, Goethe Institute n’abandi benshi cyane bazakuwbira ubuhanga ibikoresho bya General Technical Service Ltd bikoranye.

Uretse guha isura nziza inzu yawe, iyi company izwiho ubuhanga budasanzwe mu bijyanye no gushyira ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi mu nzu cyangwa ibyo bita installation ku buryo nta kibazo cy’amashanyarazi uzagira mu nzu yawe.
Uramutse kandi ugize ikibazo cy’umuriro cyangwa inyubako uri muri Kigali itabaze iyi company iragutabara mu gihe kitarenze iminota 30.
Uramutse urangije kubakisha inzu yawe, ntukwiye guhangayikishwa n’uzagutunganyiriza iwawe, gana General Technical Sevice Ltd ikugezeho ndetse inagutunganyirize ibikoresho byo mu bwiherero, mu rwogero ndetse n’ibindi byose bijyanye n’inyubako nk’amatara meza yo mu nzu mu busitani ndetse n’ahandi.
N’ubwo ibikorwa bya General Technical Service aho biri byivugira ni ngombwa ko usobanukirwa ibanga warushijwe n’abamaze kureba kure bagakorana n’iyi company, ushobora kuba unyura ku byapa binogeye ijisho muri uyu murwa wa Kigali ariko ntusobanukirwe uwabikoze, niba ujya ubona ibyapa bya NAEB nta mpamvu yo kutemeza ko iyi company ijyanye n’igihe.
General Technical Service Ltd yaciye agahigo mu kubaka stands nyinshi z’abari kumurika ibyabo muri EXPO 2013 i Gikondo. Bagereho nawe bagutunganyirize iwawe mu buryo uhifuza.







UM– USEKE
0 Comment
MBEGA BYIIIIIIIIIIIIIIIIZAAAAAAAA
ndabona ari byiza cyane urwanda ruri gutera imbere
uku niko kwihangira umurimo nk’uko muzehe ahora abidusaba, courage muri abagabo pe