Digiqole ad

Gen. Lafourcade yahakanye ko ingabo z’Abafaransa zatereranye Abatutsi mu Bisesero

 Gen. Lafourcade yahakanye ko ingabo z’Abafaransa zatereranye Abatutsi mu Bisesero

Gen. lafourcade wari uyoboye ingabo z’Abafaransa (Foto: AFP).

Gen. Jean-Claude Lafourcade wayoboye ingabo z’Abafaransa zari mu butumwa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mucyiswe “Turquoise”, yahakanye ko batereranye n’Abatutsi bahigwaga mu Bisesero.

Gen. lafourcade wari uyoboye ingabo z'Abafaransa (Foto: AFP).
Gen. lafourcade wari uyoboye ingabo z’Abafaransa (Foto: AFP).

Kuva mu mwaka wa 2005, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafatanyije n’imiryango iharanira gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa batanze ikirego kigaragaza uruhare rw’ingabo z’Abafaransa muri Jenoside cyane cyane mu Bisesero, aho ngo hagati y’itariki 27-30 Kamena 1994, zatereranye Abatutsi bahigwaga bakaza kwicwa.

Kuva icyo gihe, ubutabera ngo burimo gukurikirana “Imyitwarire y’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Mu mwaka ushize nibwo iki kibazo cyabaye nk’icyongera kugaruka nyuma y’uko hasohotse amakuru avuga ko hari ibihamya mu mashusho bigaragaza ko ingabo z’Abafaransa zatereranye nkana abahigwaga mu Bisesero.

Ku cyumweru tariki 07 Gashyantare, Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ byatangaje ko ku matariki 13 na 14 Mutarama 2016, Gen. Jean-Claude Lafourcade wari uyoboye ingabo z’Abafaransa muri “Turquoise” yahaye ubuhamya umucamanza Claude Choquet.

Imbere y’umucamanza, Gen. Lafourcade ngo yahakanye ibyo ingabo yari ayoboye zishinjwa byose.

Lafourcade yabwiye umucamanza ko bakigera mu Rwanda, babanje guhura n’ikibazo cy’uko ingabo za Leta yari iriho “FAR” zaketse ko ari amaboko bohererejwe kuko n’ubundi Ubufaransa bwari bwarabafashije kurwanya RPA-Inkotanyi.

Ati “Byabatwaye igihe kugira ngo tumenye ukuri kwa Jenoside, (babimenye) ari uko babonye ibyobo rusange byajugunywagamo imibiri, inzu zitwikwa hirya no hino,…Muri rusange habayeho kutamenya/kudasobanukirwa kw’Ubufaransa n’Umuryango Mpuzamahanga ku ruhare rw’abayobozi.”

Lafourcade yabwiye umucamanza ko izo ari zimwe mu mpamvu zatumye ntacyo bakoze mu Bisesero.

Abajijwe impamvu atahise ashyiraho ubutumwa (mission) yihuse yo gusesengura ibyabaga kugira ngo bamenye neza icyo gukora, Gen. Lafourcade yabwiye umucamanza ko yari afite umubare muto w’abasirikare babarirwaga hagati 120 – 130.

Kubera ko ngo mu Bisesero hari ikimeze nk’imirwano hagati y’abahigwaga n’ababahigaga, ngo bo (Ingabo z’Abafaransa) ntibahise bamenya ko hari Abatutsi bihishe ubwicanyi bakaba barimo kwirwanaho, bityo ngo bahitamo guceceka ntibagire icyo bakora batarasobanukirwa neza.

Lafourcade ngo yanze gushyiraho amarondo y’imbere mu gihugu mu Rwanda kugira ngo yirinde ko hagira abasirikare bicwa cyangwa ngo bahungabanye nk’ibyabaye ku ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Somalia.

Pierre-Olivier Lambert, Avoka wa Gen. Lafourcade yatangaje ko we n’uwo yunganira banejejwe no kuba batanze ubuhamya mu butabera bw’Ubufaransa, kuko ngo igihe cyari kibaye kirekire bisabwa.

Ku ruhande rw’abarimo gukurikirana iki kirego, ngo kuba Gen. Lafourcade yaritabye umucamanza ni intambwe nziza Ubufaransa burimo gutera.

François Crétollier, wo mu muryango Survie ati “Hasize imyaka 10 ikirego gitanzwe, Gen. Lafourcade niwe wari ushinzwe ibikorwa (opérations) mu gihe cya Turquoise, ariko ntiyari yarigeze (ahamagazwa ngo yumvwe) yumvwa,… noneho kuba yahamagajwe, ni ikintu cyiza, kigaragaza noneho ko umucamanza hari icyo agerageza gukora.”

Gen. Lafourcade w’imyaka 72, ubu uri mu biruhuko by’izabukuru, ni umwe mubari bategerejweho ubuhamya dore ko yariwe musirikare ufite ipeti ryo hejuru mu Ngabo z’Abafaransa zari mu Rwanda, ku buryo ngo byanze bikunze afite amakuru y’ibyo ingabo yari ayoboye zakoze byose.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ese ahubwo iyo “Abafaransa” bataza hari gucura iki?Ikibazo mbona ahubwo nuko batinze!

  • abafrasa iyo bataza muri iriya zone , ngira ngo nta muntu n’umwe uba ukirangwa muri kariya karere ( yaba umututsi cyangwa umuhutu ) kuko abafransa bagiye batoragura abantu mu bihanamanga bakabakurayo bakabaha ibyo kurya ndatse bakanabaha n’imiti , mbegea barokoye abantu benshi , kuko bari barashyizeho amahema yo gushyiramo abo bantu bavanye hirya no hino mu misozi , abanyapolitiki bo birirwa babeshya ibyo tumaze kubimenyera

  • SHA MAZE KURAMBIRWA …..SINZIKO NZANAGARUKA MURWANDA.

    • Nakubwira iki nushaka uzagwe ishyanga!!!!!!! Kutagaruka kwawe rwose ntacyo byaduhombya na gito

      • KANDI IBIHOMBO BIGARAGARA UB– USE EJO BUNDI MWAHAMAGAJYE ABAZUNGU BABA DOCTORS NGO BAZE KUBAVURA ABANYU BYA BAGENDEKEYE UTE ….. REKA UMUTIMA MUBI NUBYICANYI MU KANGISHA IGIHE CYOSE ABATURA RWANDA SHA!!!!. ISHYANGA HARAMIRIYE SHA KUHAGWA HO BYABA ARAGACIRO KURUTA KUGWA M ‘URWANDA RW’AGATSIKO. ABO BAZUNGU CYAKORA BAZE NO KU KUNVURIRA MUMUTWE

  • ONE RWANDA ONE PEOPLE, C’EST TOUT.

  • Abanyamerika nibo ntandaro y ibibi byose u Rwanda rwanyuzemo Abafaransa n ubwo nabo atari shyashya ariko USA yo ni daimoni kabisa.ushaka kumenya uko abafransa bafashije abantu muzabaze abana barokokeye muri EAVE KADUHA ukuntu abafransa baje kubakurayo mu modokaza gisirikare interahamwe zishinyitse amenyo zageze mu kigo zishaka kubica.

  • mwese muribamwe ntamuzima urimo

Comments are closed.

en_USEnglish