Digiqole ad

Gatsibo: Inka imwe yahawe bamuremeye yaraye itemwe

 Gatsibo: Inka imwe yahawe bamuremeye yaraye itemwe

Mu ijoro ryakeye mu mudugudu wa Rubare, Akagari ka Rurenge mu murenge wa Remera muri Gatsibo inka y’umugabo witwa Eric Sizikeye yari yararemewe nk’uwarokotse Jenoside utishoboye yaraye itemwe inshuro eshatu ku itako. Ubu yadozwe ariko ngo yakomerekejwe cyane.

Ni inka yari yarahawe mu rwego rwo kumuremera
Ni inka yari yarahawe mu rwego rwo kumuremera

Ngo ni inka imwe yari atunze yahawe ubwo bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baremeraga abayirokotse muri Gatsibo batishoboye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Marceline Mukamana yabwiye Umuseke ko ukekwaho gutema iriya nka yaraye afashwe.

Avuga ko amakuru yaraye ahawe n’abaturanyi ba Eric Sezikeye avuga ko yigeze kugirana amakimbirane n’ukekwaho kumutemera inka.

Mu minsi ishize ngo  ukekwaho gutema inka ya Sezikeye yamwibye ibitoki undi arabimenya afatira igare rye.

Mukamana ati: “ … Amakuru avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane y’uko ukekwa yamwibye ibitoki undi afatira igare…”

Ngo baje kubikemura ariko ukekwa asigarana ingingimira, bikaba bikekwa ko yatemye iriya nka yihimura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Marceline Mukamana yasabye abaturage kujya bamenyesha ubuyobozi ahari amakimbirane, byaba ari ibisaba  kubunga bakabikora, byasaba kujya mu nkiko nabyo bikagira uko bikurikirana.

Byabereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Ibya Gatsibo na Nyagatare ni birebire. Hariya wagira ngo ni iguhugu mu kindi. Baraje birukane abimukira batahashakwa bari bahasigaye. Impamvu irabonetse.

  • @Akumiro!Nibasanga aribo bazitema kubirukana byaba ari amakosa ahubwo bakagombye gufungwa,u Rwanda ntabwo ari jungle aho umuntu akora ibyo yishakiye ngo arebererwe.

Comments are closed.

en_USEnglish