Digiqole ad

Gasabo: Abantu benshi, kajugujugu n’amafarashi bagiye i Rutunga bamamaza Kagame

 Gasabo: Abantu benshi, kajugujugu n’amafarashi bagiye i Rutunga bamamaza Kagame

Abantu benshi n’amafarashi bari i Rutunga bamamaza Paul Kagame

Igikorwa cy’abantu barenga ibihumbi 100 cyaturutse kuri Stade Amahoro kuri iki cyumweru cyerekeza mu murenge wa Rutunga, hamwe n’imodoka nyinshi cyane, indege ndetse n’amafarashi bagendaga bamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi bazatora ngo kuko hari byinshi yabagejejeho.

Abantu benshi n'amafarashi bari i Rutunga bamamaza Paul Kagame
Abantu benshi n’amafarashi bari i Rutunga bamamaza Paul Kagame

Bakoze urugendo rurerure ari benshi bagera Rutunga aho bari bategerejwe n’abandi bantu benshi cyane, bose bavuga ko tariki 04 Kanama itinze kugera gusa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda wari umushyitsi mukuru yabwiye aba baturage ko gutora Kagame ari ukurushaho kurinda ibyagezweho no kongera umuvuduko w’ibindi mu mibereho myiza y’abaturage.

Pascal Nyamurinda yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyagaragaje umwihariko mu kwishakamo ibisubizo byose kubera Politiki nziza ya Paul Kagame.

Akurikije aho u Rwanda rwavuye ati “Ibyo byose twagezeho nyuma y’imyaka ingana itya uretse mu Rwanda, ibyo n’umwihariko w’u Rwanda,   ntahandi biba.”

Ibyagezweho mu mibereho myiza y’abaturage, mu murekano, mubikorwa remezo, mu bubanyi n’amahanga n’ibindi mu myaka 23 ishize ngo byagezweho kubera Politiki nziza ya FPR-Inkotanyi n’umuyobozi wayo Paul Kagame.

Iki gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR by’umwihariko mu karere ka Gasabo bizakomeza tariki 02 Kanama ari naho uyu mukandida azasoreza ibikorwa bye.

Abatuye aka karere bagasabwa kuzitabira iki gikorwa ari benshi.

Mu modoka bagana Rutunga kwamamaza Paul Kagame
Mu modoka bagana Rutunga kwamamaza Paul Kagame
Berekeza Rutunga
Berekeza Rutunga
Na kajugujugu igenda yamamaza umukandida wa FPR
Na kajugujugu igenda yamamaza umukandida wa FPR
Umurongo w'imodoka ziva kuri Stade Amahoro zerekeza i Rutunga
Umurongo w’imodoka ziva kuri Stade Amahoro zerekeza i Rutunga
i Rutunga hari abantu benshi cyane bakereye iki gikorwa
i Rutunga hari abantu benshi cyane bakereye iki gikorwa
Ku mafarashi bamamaza Paul Kagame
Ku mafarashi bamamaza Paul Kagame
Abayobozi b'Umugi wa Kigali, Gasabo na RFP i Rutunga
Abayobozi b’Umugi wa Kigali, Gasabo na RFP i Rutunga
Abaturage barashima umukandida wa FPR ibyo yabagejejeho
Abaturage barashima umukandida wa FPR ibyo yabagejejeho
Bari baje ari benshi
Bari baje ari benshi
Umuyobozi w'Umugi wa Kigali muri iki gikorwa
Umuyobozi w’Umugi wa Kigali muri iki gikorwa
Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa
Bagaragaje ibyishimo byabo mu mbyino n'indirimbo zirata umukandida wabo n'ibikorwa bye
Bagaragaje ibyishimo byabo mu mbyino n’indirimbo zirata umukandida wabo n’ibikorwa bye
Biteguye cyane kandi kumwakira tariki 02 Kanama muri Gasabo, mbere gato y'amatora
Biteguye cyane kandi kumwakira tariki 02 Kanama muri Gasabo, mbere gato y’amatora

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uwapfuye yarihuse kbs.Ariko rero muzatubwire budget yaya matora nizereko NEC igomba muri rapport izatanga niyi mibare izaba irimo.

    • Nec NI nec kwiyamamaza nukwiyamamaza ibyo ntaho bihuriye na NEC ifite budget yibisabwa mumatora not kwiyamamaza u are confused!!

Comments are closed.

en_USEnglish