Digiqole ad

Gare ya Muhanga yatashywe by’agateganyo

 Gare ya Muhanga yatashywe by’agateganyo

Ibigo bishinzwe gutwara abantu byari bimaze iminsi bikorera imbere y’inzu z’ubucuruzi, kuri ubu byatangiye gukorera by’agateganyo muri Gare iri hafi ku kuzura.

Imodoka zitwara abagenzi zatangiye gukoreramo by’agateganyo

Hari hashize igihe iyi Gare nshya itegerejwe n’abacuruzi batari bake nubwo imirimo yo kuyubaka no kuyitaha yagiye yigizwa inyuma bitewe n’uko amafaranga yagendaga aboneka.

Gutinda kuzura  kandi kw’inyubako ya gare biri mu bintu byatezaga akajagari mu mujyi wa Muhanga kubera ko nta bwinyagambiriro imodoka zose zabaga zifite ndetse no kubona aho abanyamaguru banyura byabaga ari ibibazo.

Abatwara abagenzi bimuriwe muri Gare bavuga ko bibanejeje nubwo basabwe kwimuka mu buryo busa n’ububatunguye ariko ko batigeze bazuyaza kuko ngo bari barambiwe n’aho bari basanzwe bakorera.

HAKIZIMANA Théogene umwe mu bakozi ba HORIZON LTD avuga ko abagenzi baturuka mu bice by’icyaro cyangwa abandi batamenyereye aho imodoka zihagarara byabagoraga ngo bamwe wasangaga bayobye bakajya gutegera imodoka hafi n’aho isoko rya Muhanga riremera.

Ati:”Turizera ko nta mugenzi uzongera kuyoba kuko aho dukorera harazwi kandi hari icyapa kiharanga biradushimije.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga KAYIRANGA Innocent yavuze ko hari agences 12 zitwara abagenzi babaye bimuriye muri gare, abacuruzi basigaye ngo na bo barangije gufata ibyumba bazakoreramo ku buryo ngo mu minsi mike bazaba babirimo.

Kayiranga ati: “Turifuza ko abacuruzi bakorera ahantu heza hisanzuye kuko aho bakereraga ari ku mabaraza y’inzu z’abaturage, ibyangobwa byose abagenzi bakenera bizaba birimo.”

Cyakora abakozi bavuga ko ibyumba bashyizwemo ari bito ugereranyije n’ubwinshi bw’imodoka zitwara abagenzi kuko ngo hari icyumba kimwe agences ebyeri zisangiye, bakavuga ko bibaye byiza hagombye kubakwa ibindi byiyongera kuri ibi.

Mu cyumweru gishize nibwo abacuruzi bifuza gukorera muri Gare bagabagabanye ibyumba hakoreshejwe tombola, iyi nyubako nshya iri hafi yo kuzura izaba irimo kandi ibigo by’imari, amabanki na Sosiyete z’ubwishingizi.

Ibi bigiye kugabanya akajagari katerwaga n’aho izo modoka ziparika.
Abakorera amwe muri izo agences bari bafite akanyamuneza

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

9 Comments

  • irakeye da

  • NABONYE NAYO ARI NTOYA AHUBWO BAZATUGONGA

  • Ariko rwose niba umushinga ari ukubaka gare, priority ijye ihabwa nyine ibikorwa bijyanye no gutwara abantu. Ntibyumvikana ko agences zibura ibiro, izindi zigasangira icyumba kandi inzu ihari ihagije. Kubera gushaka cash muhitamo gukodesha na za banki, za assurances n’abandi hanyuma icyari kigenderewe kikaza ahasagutse? Iyo ni iyihe mikorere?

  • Hanyumase buriya niba ntibeshya Nyabugogo nikuriya izakomeza kumera cyangwa yaruzuye nkaba ntarabimenya?

  • Iyi gare ni nto cyane, ndavuga parking yayo. Ntabwo imodoka zose zitwara abagenzi zishobora gukwirwamo. Icyakora iriya nyubako yindi yo ni nini. Ahubwo yaba nk’isoko, noneho hariya imbere hakaba parking y’isoko. Naho byo rwose kuyita gare sibyo ugereranyije n’ingano yayo. Muzarebe izo mu yindi migi yunganira umugi wa Kigali uko zingana urugero nka Huye.
    Gusa nyine bipfa kuruta uko byari bimeze mbere ariko ni nto pe!!!!

  • iriya si gare ni bazayishakire irindi zina ,twayifata nka parking y’iriya nyubako , ndacyeka har’indi bazubaka mu mishinga yabo birimo nuko bagiraga ngo president azaze kwiyamamaza i Muhanga barimukiyemo ,iibindi bizaza nyuma

    • Parkingi ya Gitarama rirayibereye iryo zina.

  • Iyi bayita parking.

  • Nyamuneka ababibashije mutubwirire ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bupfuke ziriya ruhurura zasamye hagati mungo z’abaturage zacukuwe hakorwa uriya muhanda agana kuri stade ariko bakaba batarazitunganyije ngo bazipfuke kuko zirasa nabi pe kandi bari barijeje abaturage ko bazazipfuka ntibyakorwa Muzahagere murebe hateye isoni

Comments are closed.

en_USEnglish