Gana Standard Wines & Spirit ugure imivinyo, champagne…ku giciro cyo hasi
Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru Umuseke IT Ltd bukomeje kwifatanya n’abakorera mu gace iki kinyamakuru gifitemo ibyicaro. Ihahiro ry’inzoga zigezweho ‘Standard Wines& Spirit’ rikorera Kicukiro ahazwi nka Sonatubes, ni abaturanyi Umuseke wifuriza kwaguka no gutera imbere mu bikorwa byabo.
Niba ushaka inzoga zigezweho kandi ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ahandi, gana Standard Wines & Spirit wihahire inzoga zirimo imivinyo itandukanye.
Ku bafite ibirori nk’ubukwe, ibyo kwizihiza isabukuru n’ibindi, Standard Wines & Spirit babafitiye champagne zigezweho uzapfundurira abitabiriye ibirori bakarushaho kwishimira icyabazanye.
Bafite kandi imivinyo (win) y’ubwoko butandukanye irimo ituruka mu bihugu byateye imbere mu gukora izi nzoga nka Red Win n’izindi. Ntukangwe n’ibiciro, divayi zaho ntizihenze.
Abamenyereye kunywa inzoga zifutse kandi zikomeye na bo, Standard Wines & Spirit ntiyabibagiwe, nyarukirayo baguhe inzoga usangira n’inshuti mukarushaho gusabana. Bond 7, Martini n’izindi urazigura ku giciro kiri hasi.
Uretse kugura ka mucyurabuhoro ku giciro kiza utasanga ahandi, muri Standard Wines & Spirit itandukaniro ryaho n’ahandi n’isuku y’ibicuruzwa kandi byujuje ubuziranenge.
Nta mayobera ahari, ugeze mu masangano yo kuri Sonatubes, zamuka agahanda k’amabuye kajya ku Gisimenti, ni haruguru gato ya Ndori Joint Super Market, uzamuka urahita ubona icyapa cyanditseho Standard Wines & Spirit mu kaboko k’iburyo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ko nta Byeri yitwa Lef mbonye? Kandi amafoto afashe nabi. Hanyuma mukoresha ikorana buhanga mudutembereze muri rayon zose. THANK YOU.