Digiqole ad

Gakenke: Ab’i Rusasa bo icyo bifuza kuri Perezida uzatorwa ni amashanyarazi

 Gakenke: Ab’i Rusasa bo icyo bifuza kuri Perezida uzatorwa ni amashanyarazi

Uru ni urugomero rwa Busengo ruri hafi cyane ya Rusasa ariko nta mashanyarazi yarwo abageraho

*Ni Umurenge urimo urugomero rwayo ariko akaba ku biro by’Umurenge gusa

Biteze ko uzatorwa azakomeza kubumbatira umutekano bafite, ariko bakanifuza ko yazaza gutaha ibitaro bya Gatonde bimerewe na Perezida Kagame maze nabo akabasuhuza.

Uru ni urugomero rwa Busengo ruri hafi cyane ya Rusasa ariko nta mashanyarazi yarwo abageraho
Uru ni urugomero rwa Busengo ruri hafi cyane ya Rusasa ariko nta mashanyarazi yarwo abageraho

Kugirango imibereho yabo ihinduke aha Rusasa icyo bekeneye cyane kuri Perezida uzatorwa ngo ni ibikorwa remezo.

Abatuye aka gace bifuza ko Perezida uzatorwa yasaba ubuyobozi bukabubakira isoko kuko ntaryo bafite bugufi bwabo, iri soko ngo ryabafasha cyane mu bihe ibitaro bya Gatonde bizaba byuzuye.

Basaba Perezida uzatorwa kandi ko yategeka ababishinzwe koroshya imisoro iwabo mu cyaro kuko inyungu yabo ikiri nke.

Aha bifuza cyane ko batunganyirizwa umuhanda uhuza uyu murenge w’Akarere ka Musanze hamwe na Nyabihu uciye ku murenge wa Busengo.

Ibiraro biri kuri uyu muhanda birashaje cyane.

Aha Rusasa inyubako ikoreramo ubuyobozi bw’Umurenge niyo gusa ifite amashanyarazi ahandi hose ntayo. Kuri bo Perezida bazatora ngo bumva aricyo yaheraho mbere ya byose kuko muri uyu murenge bafite urugomero rw’amashanyarazi ndetse hafi yabo hari izindi ebyiri  (urugomero rwa Songa, mu murenge wa rwaza, na ‘urwa Busengo=umurenge wo muri Gakenke)

Bifuza ko poste de sante ya Murambi bemerewe bazayibona, naho ngo ku kigo nderabuzima cya Nyundo hakongerwa abakozi.

Bifuza amazi meza, kuko bakivoma kuri za Kano(Canneaux) zakozwe mu myaka nka 30 ishize, ziri kure mu tubande kandi bo bari hejuru ku misozi mu midugudu yabo.

Siporo n’umuco Perezida uzatorwa ngo azashyire igitutu ku bayobozi babubakire ibibuga by’imyidagaduro nibura muri buri kagari.

Rusasa ahenshi ibiraro n'imihanda ntibitunganyije
Rusasa ahenshi ibiraro n’imihanda ntibitunganyije

Mu butabera; banenga ko abakuru b’imidugudu babogama mu manza, bakavuga ko Abunzi bakeburwa kuko barimo abarya ruswa ntibahanwe. Bagasaba ko uyobora Abunzi ku rwego rw’Umurenge yaba yararangije nibura amashuri atandatu yisumbuye(afite A2)

Mu burezi; basaba ubuyobozi bukazajya bufasha amashuri kwishyuza amafaranga ya school feeding kuko hari ababyeyi batayatanga birengagije akamaro afitiye abana ku ishuri.

Gakenke na Nyabihu muri aka gace ihuzwa n'iki kiraro cy'abanyamaguru gusa, barasaba ko bihinduka
Gakenke na Nyabihu muri aka gace ihuzwa n’iki kiraro cy’abanyamaguru gusa, barasaba ko bihinduka

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish