Digiqole ad

Gahanga: Umurambo w’umusore watoraguwe mu gihuru

 Gahanga: Umurambo w’umusore watoraguwe mu gihuru

Mu karere ka Kicukiro

Mu gitondo kuri uyu wa Gatatu hari umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 29 watoraguwe mu gihuru giherereye mu mudugudu wa Kaboshya mu Kagali ka Rwabutenge mu Murenge wa Gahanga.

Mu karere ka Kicukiro
Mu karere ka Kicukiro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga Florence Ntakontagize yabwiye Umuseke ko ahagana sa tatu za mu gitondo ari bwo uwo murambo wabonetse.

Umurambo wa nyakwigendera ngo nta bikomere bawusanganye ariko ubu wajyanywe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo biri ku Kacyiru ngo usuzumwe.

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko umurambo bawusanze mu gashyamba kari hafi aho mu gihuru. Nyakwigendera yamenyekanye ku izina rya Rubaduka.

Ntakontagize yabwiye Umuseke ko kuba umurenge ayobora uri mu nkengero z’Umujyi wa Kigali kandi ukaba ukirimo ibihuru byinshi bishobora kuba imwe mu mpamvu zituma, rimwe na rimwe haboneka abantu bishwe.

Kugeza ubu ngo ubuyobozi bw’Umurenge butegereje amakuru buri buhabwe na Police nyuma yo gusuzuma bakamenya icyo Rubaduka yazize.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu muzimu w’ubwicanyi abanyarwanda baramugenza gute? Kwica abantu wagira ngo bisigaye ari umkino cyangwa irushanwa. Kuki byiyongera aho kugabanuka?

  • Inkuru z’ubwicanyi jye mbona nta kamaro

  • Ariko ko kicukiro igiye kuba iciro ry’imigani. Ingamba zidasanzwe ni ukuri.

Comments are closed.

en_USEnglish