Digiqole ad

Gaddafi yatinye ingufu z’amahanga

Kuri uyu wa gatanu nibwo guverinoma ya Libya itangaje ko ibaye ihagaritse imirwano n’abayigometseho, binyuze ku tangazo Minisitiri w’umutekano yagejeje ku banyamakuru.

Nyuma yaho UN itoreye itegeko riha uburenganzira akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi bwo gutera muri Libya nyuma yaho bigaragariye ko ingabo za Leta ya Kadhafi zikomeje gukoresha ingufu zihanitse mu bitero zigaba ku bigometse ku butegetsi kandi bizwi yuko muri iyo mijyi hakirimo abaturage nabo hakaba hari abahitanwa n’ibisasu ingabo za Kadhafi zihatera zikaba zikoresha amadege y’intambara n’izindi ntwaro zikomeye.

Iryo tegeko rya UN ryatowe ku majwi 10/15 mu gihe ibihugu 5 byifashe harimo Uburusiya n’Ubushinwa. Bikaba byari biteganyijwe ko ingabo za Kadhafi zari kugaba igitero simusiga i Benghazi hari ibirindiro by’izi nyeshyamba. Ibyo bikorwa bya gisirikare bikaba byahagaritse ariko Leta ntiyigeze itangaza igihe izasubukurwa.

Crismexes
Umuseke.com

 

3 Comments

  • ARIKO SE POLITIQUE ABANTU KUKI BAYIFATA CYANGWA BAYIKINA UKO ITARI??NK KADAFI UBU NTASHAKA KUD– USEMERA????
    DIPLOMATE YAVUGA NGO UDUFI DUTO TWO NI VICTIME Z’IBIFI BYA RUTURA NGO AHA NI UMUSAZI.UB– USE KADAFI NTASHAKA 3EME GUERE MONDIAL????

  • Oya nawe naveho. Imyaka 42!!!!Igihugu yakigiza akarima ke. Kugeza n’aho abayoboza amategeko yandikiye mu cyumbacye!!!!! Oya oya. kandi bibere akarorero abandi ba presida. Igihugu si icy’umuntu. Ni icy’abantu.

  • byo yarakwiye guharira abandi ark nibihugu bikomeye si impuhwe bifitiye libye ahubwo ni petrol aha ntibyoroshye

Comments are closed.

en_USEnglish