Digiqole ad

Gaddafi ngo akorana n’Abatouareges

Amahanga arakeka Kadhafi gukorana n’ intagondwa z’Abatouaregs

Ubutegetsi bwa Libya ngo bwaba bwaraguze abasirikare mu ntagondwa z’Abatouaregs kugira ngo babafashe guhangana n’abaturage abigaragambya muri Libya.

Ikinyamakuru the New York Times, kuri uyuwa gatanu, cyatangaje ko Abatouaregs babarirwa mu magana bakomoka mu majyaruguru y’igihugu cya Mali ari bo bavanzwe n’abasirikare bagikomeye kuri Kadhafi nk’uko umwe mu bategetsi ba Mali yabitangaje.

Uyu mutegetsi utatangajwe izina avuga ko abasirikare b’abatouaregs babarirwa hagati ya 200 na 300 bavuye muri Mali berekeza muri Libya mu minsi ishize.

Aba basirikare ngo baba barajyanywe gufasha ingabo zigikomeye ku butegetsi bwa Kadhafi kurwanya abigaragambya babwamagana. Uyu mutegetsi wa Mali yongeyeho kandi ko leta ya Mali itabasha kubuza abo basirikare kugenda ngo kuko Atari ikintu cyoroshye gucunga imbibi zo mu butayu.

Ubusanzwe abaTouaregs ni abantu bahora bimuka bagaragara mu majyaruguru ya Mali na Niger ndetse no mu majyepfo ya Algriya. Ababirebera kure bo bakavuga ko Kadhafi yifashisha aba Batouaregs mu gutsemba abaturage bari mu myigaragambyo imwamagana.

DUKUZUMUREMYI Noël
Umuseke.com

 

en_USEnglish