Digiqole ad

Gabiro: Perezida Kagame yanenze bikomeye imikorere mibi y’abayobozi bakuru

08 Werurwe – Mu gutangiza ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi bakuru uri kubera mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ku ncuro ya 11, Perezida Paul Kagame yanenze imikorere mibi igaragara ku bayobozi bakuru ikadindiza iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage muri rusange.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bayobozi bari muri uyu mwiherero.
Perezida Kagame ageza ijambo ku bayobozi bari muri uyu mwiherero.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yabanje kwibutsa abayobozi bakuru intego y’uyu mwiherero ko ugamije kugira ngo bongere basuzume aho bavuye, aho bajya n’intambwe bagenda batera muri urwo rugendo kandi n’aho batihuta bakamenya impamvu.

Avuga ko nta gushidikanya mu myaka 20 ishize, aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ari heza, bikagaragaza ko hari ibintu byinshi byakozwe kandi hari abantu bitanze kugira ngo bigerweho.

Gusa yananenze imikorere ya bamwe mu bayobozi ikomeje kudindiza igihugu, no kugihombya.

Perezida Kagame yanenze ko ibyinshi mu bivugirwa muri uyu mwiherero biba ari ukubisubiramo kuko usanga biba byaraganiriweho mu myiherero yabanje, bikadindizwa no kutumva kimwe icyerekezo baba bihaye.

Yagize ati “Iyo ndeba ntabwo nsanga abantu badakora amasaha ahagije, sinavuga ngo ko mbona abantu bibereye mu bindi badakora, mbona bakora ahubwo uko gukora kurimo iki? Ibikorwa bikorwa bite? Turuzuzanya? Turakorana? Ibyo dukora dushyiramo ubushobozi dufite bwose uko bungana? Aho usanga hari akabazo.”

Ahandi hari ikibazo Perezida Kagame yatunze urutoki ni ku ishyirwa mu bikorwa ibyo abayobozi bakuru bateraniye muri uyu mwiherero baba bumvikanye.

Aha yanenze abayobozi kuba buri mwaka baza mu mwiherero bagatanga imbwirwaruhame nziza, bakahava bafite intego y’ibyo bagiye kuzuza, bakaganira kubibazo bihari n’uko bikwiye gukemuka.

Nyamara bagaruka mu mwiherero ugasanga muri bya bindi banengaga umwaka ushize, ibyahindutse aribyo bicye.

Ati “Aho hari ikibazo, ndifuza ko bibaye ngombwa twakongera tukabisuzuma ariko twisuzuma.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko yababajwe cyane no kuba mu mwiherero ushize abayobozi bakuru bari biyemeje kongera imbaraga mu mikorere mu nzego zose ku buryo u Rwanda muri uyu mwaka ruba rugendera ku muvuduko w’ubukungu wa 11,5% ariko ubu imibare ikaba igaragaza ko uzarangira biri kuri 6%, bijya kungana n’ijanisha rya 50% y’ibyo bari biyemeje byose.

Asaba ko muri uyu mwiherero batangiye none hagaragazwa icyatumye iyo 50% yindi itagerwaho, icyatumye bitagenda neza mu buryo bufatika bw’imibare no gushaka umuti kugira ngo bitazongera.

By’umwihariko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, n’inganda yabisabye ibisobanuro birambuye byatumye ibipimo n’imibare bigaragaza ko intego zari zihawe ziri munsi ya 50% muri izo nzego zombi.

Ikindi yanenze ni imikorere n’imitangire ya serivisi nabyo ngo bitagenda neza.

Nk’umuti w’iyi mikorere idahwitse, Perezida Kagame yasabye abayobozi kugira umuco wo kugaragaza uko ibintu bikorwa, aho ikibazo kiri n’icyakorwa kugira ngo gikemuke, aho byakozwe neza bikagaragaza kandi uwakoze neza akigirwaho.

Perezida Kagame yavuze ko uwakoze nabi nawe ngo akwiye kujya agaragazwa, aho kujya hafatwa akeza kamwe kakozwe neza kagatwikirizwa ibindi byose bitagenda neza.

Ati “Nta kuntu tuzagera ku cyerekezo tuvuga tutagisangiye mu nzego zose haba iz’abikorera, iza Leta,…. aho waba uturuka hose, inzego izo rizo zose, aho kwitana ba mwana.”

Ku rundi ruhande ariko icyagaragaye nko kwivuguruza ni uko Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko imyanzuro y’umwiherero wa 10 uheruka hafi ya byose byagezweho.

Aha Dr Habumuremyi yagaragaje ko mu myanzuro 38 yafashwe hakuwemo ibikorwa 46, bigashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2013-14 kandi isuzuma ryakozwe kugeza mu mpera za Gashyantare 2014, ibikorwa 36 byashyizwe mu bikorwa uko byari biteganyijwe, 8 bigeze ku ntera izatuma byinshi umwaka w’ingengo y’imari uzarangira nabyo birangiye, naho ibindi bibiri (2) bikaba bikirimo imbogamizi n’ubwo nawe yanenze imikorere idahwitse y’abayobozi.

Bamwe mu bayobozi bakuru bari muri ibi biganiro.
Bamwe mu bayobozi bakuru bari muri ibi biganiro.
Minisitiri ushinzwe ibiza nawe ari mu bitabiriye uyu mwiherero.
Minisitiri ushinzwe ibiza nawe ari mu bitabiriye uyu mwiherero.
Minisitiri w'ubutabera Businge Johnston
Minisitiri w’ubutabera Businge Johnston
Gen Patrick Nyamvumba, umugaba mukuru w'ingabo aganira na mugenzi we.
Gen Patrick Nyamvumba, umugaba mukuru w’ingabo aganira na mugenzi we.
Perezida Kagame Paul na Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi bagaruka mu biganiro byo ku gicamunsi.
Perezida Kagame Paul na Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi bagaruka mu biganiro byo ku gicamunsi.
Ambasaderi Mujawamariya Jean d'Arc.
Ambasaderi Mujawamariya Jean d’Arc.
Abayobozi bakuru barimo gutera morali mbere y'uko ibiganiro bya mugitondo bitangira.
Abayobozi bakuru barimo gutera morali mbere y’uko ibiganiro bya mugitondo bitangira.
Abayobozi bakuru batera morali.
Abayobozi bakuru batera morali.
Abayobozi bakuru urugwiro ruba ari rwose.
Abayobozi bakuru urugwiro ruba ari rwose.
Umuyobozi w'ikigo gishinzwe imyubakire cyanenzwe kugira imikorere idahwitse.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imyubakire cyanenzwe kugira imikorere idahwitse.
Minisitiri w'Umuco na Siporo Mitali Protais yizihiwe.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yizihiwe.
Ikirango cy'ingabo z'u Rwanda, kiri mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro kiri mu bishimisha abageze muri iki kigo.
Ikirango cy’ingabo z’u Rwanda, kiri mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro kiri mu bishimisha abageze muri iki kigo.

_DSC0772

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

27 Comments

  • mwazashyizeho ka like hano ra?
    gusa abayobozi bamwe byo service baracyari inyuma nk’ukwezi aho gusinya cg kubona ibyangombwa kubera procedures baba barahimbye bitwara igihe hari n’aho bitwara nka 4mois niba muri kigo hakajyaho one stop center sinzi kabisa
    wenda bajya bagusinyira agahita aguha ngo hereza na kanaka agusinyire sinzi
    kuko ikibazo cy’ama office afungwa i mean hahandi umuntu yabaga afite icyumba cye ngo ni bureau kigenda gikemuka bakorera hamwe
    byo ni sawa
    hasigaye gukuraho deposa uzagaruke
    bigasimbuzwa na hereza kanaka agusinyire
    dore ko dossier ziba zuzuye kuko iyo ituzuye ntibayakira
    sinzi icyo baba bagusaba kuzagaruka gufata

  • Abo bamaze guhaga basezererwe ubu murikigihe ntagihe cyoguta abashomeri ni benshi bo kudindiza ibihugu .

  • Ntuye mumuzanze Ndikubono ibyabo bitaruta ibyo 1997 murakoze

  • Harabantu baroga mumagamba igihugu cyajya mubibazo ugasanga niba bariguhunga bwambere abaturage bakaharenganira ok baba biteguye kurira indege ariko baze basigira abaturarwanda amahoro ntamuntu ukeneye kwinjirara muntambara ndahabyako ntawe utayibuka bose uko nababobye ntanubwe wicyaye kukirunga bisize pouda reka ndekeraho bibagiwe murakoze

  • Kuberiki abo bayobozi bahora mu mvugo imwe ya discours zitagira ibikorwa? Ko nta kamara basimbujwe hakajyaho abandi ko twese turi abanyarwanda? Kuki bagomba guhora basimburana mu nzego iyo hejuru kandi ari nako badatanga umusaruro?
    Niba ikibazo gihora kiboneka igisubizo kugahora ari kimwe nta mpinduka izagaragara. Mbabajwe na rubanda rugufi tuhashriye. haraburiki ngo muteze imbere zigirira rubanda akamaro (ingufu, ubuhinzi n’imiturire)?

  • Minagri nta kuntu itamera kuriya igihe cyose ikiri mu maboko y’abajura ruharwa bayobowe n’inkandagirabitabo z’abacuruzi zashyizwe imbere ngo ni impuguke muri byose.Nimudafata ushinzwe amafumbire,ihunika(task force)ngo agarure ibyo yibye nibyo yibishije muzareke gukomeza gutaka.Uyobora Kwamp/Papsta we ni akumiro.Umuntu umwe n’udukingirizo twe ahabwa budget ya ministeri yose mugataka mutujijisha?Monopole y’amafumbire,imyaka,amatungo,inganda,ubukode bw’amazu,inzuri….none dore ngo hagezweho no kuzana inka zihenze cyane niba ari ukubera ko ngo zifite amenyo y’epfo na ruguru mu gihe ab’ijanja banyarukiye aho zavuye bakajonjora ibigurasha bagaha uwo ariwe wese batanashishoje ngo ninde bahangitse?Abo ni bande?Wakandagira muri Minagri utahawe ikibari n’icyo gihangange natsinze
    izina kinjira hose kidakomanze?

  • Ahaaaa!!!aba bayobozi bahawe byinshi by’umurengera bararenzwe bikabije!uziko gitifu w’umurenge arusha umutungo ministre wo muri Malawi!!hahahaaa!!!n’akumiro gusa!

    • None se washobora kuyobora ushonje?

  • Sibya bindi byo guhimbirwa uko umuntu ateye kubera ko akenshi umuntu ntashobora kumenywa na bose , hamwe ndetse icyarimwe. Nishimiye ko kubera urubuga ruha abantu benshi umwanya wo gusoma , bakanasesesngura bizatuma izi mpuha ndetse n’ubugome bizacika burundu mu mitwe y’abantu.

    Nyuma rero yo gusoma ibitekerezo ubona byatanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ndetse iryo jambo rikanagaragaramo irya Minisitiri w’intebe Dr Damien Habumuremyi ubona yagaragaje ko imyanzuro 38 yafashwe hakuwemo ibikorwa 46 byashyizwe mu igenamigambi ry’umwaka wa 2013-14. Kandi isuzuma ryakozwe kugeza mu mpera za Gashyantare 2014, ibikorwa 36 byashyizwe mu bikorwa , bivuze ko 8 bitarashyirwa mu bikorwa .
    Ibi bigaragaza ko Dr Damien Habumuremyi ashima uburyo ishyirwa mu bikorwa bikorwa.
    Ariko Perezida Kagame we yavuze ko uwakoze nabi nawe ngo akwiye kujya agaragazwa, aho kujya hafatwa akeza kamwe kakozwe neza kagatwikirizwa ibindi byose bitagenda neza.

    Icyo nashimye kuruta ibindi ni ukubona Umukuru w’igihugu Paul Kagame amaze kubona ko kudindira kw’icyerekezo 20/20 bizaterwa no gusigana kw’abayobozi ndetse no kwitana ba mwana!!!!

    Ikindi ubona hirya no hino mu nzego zitandukanye ni ukubona imyanzuro inenga imikorere igomba guhinduka mu ngamba zitaha ari yo igaruka mu nama zitaha zo kwiga ku iterambere ry’igihugu. Ibi mbibonera mu nama zinyuranye zo mu nzego zinyuranye n’itangazamakuru ririmo ryanaribereye inziti ikomeye mu mikorere yaryo.

    Gukorera hamwe rero ni byiza kandi no guhererekanya amakuru bikaruta kuko bituma buri nzego zimenya aho zishyira imbaraga kuruta ahandi.

    Mugire inama nziza

    Ntarugera François

  • Mu kunenga banenge cyane EWSA, REB, MININFRA, MINAGRI na MINEDUC na MINISANTE

    • Ibya EWSA byo ni akumiro ! Iyo yigumanira irya Electrogaz kuko uretse guhindura izina, ntiyahinduye imikorere !!

  • Dutegereje ko bagira icyo bavuga muri politiki mpuza mahanga.

  • gutukana gusesezera siwo muti w’ikibazo ubona , ntacyo bihindura, gutanga ibitekerezo kungurana inama nibyo bizubaka ikigihugu, kujya hariya ukavugao abayobozi bose badashoboye cg ngo bijuse sinzi nibindi, bitewe nibiri mumutwe wawe, hakabayemo gushyira inyungu rusange aho kuba amarangamtima nkuko comments nyinshi hano zibyerekana. ntazibana zidakomanya amahembe, kandi ahari abantu ntihabura urunturuntu. ndashimira president wa republika kubwo guhwitura abayobozi bagaragarazako bahera mumagambo ariko ntabikorwa, kandi twizeye o byinshi bizahinduka nyuma yuyu mwiiherero

  • Nyakubahwa Perezida ntibigutangaze nusanga ari wowe wenyine ukora abandi birirwa batekinika report!!
    Icyo gutekinika nigishoboka u Rwanda ruzagera aheza cyane ariko usanga abantu birebaho cyane ugasanga gukorera igihugu batabibonera umwanya akazi ari ako kureba ko sms ya salary yaje ubundi bikaba ibyo umwaka ugashira undi ugataha.!!!

  • nyakubahwa president wacu turagukunda ariko mufite abantubeshi batuvangira iterambere bagendeye kunyungu zabo bwite nka minisante mwebwe iyomurebye mubona ikorakoko irakabijepe nkubu hari abanyeshuri barangiye nursing muri za kaminuza bahabwa ikizamini nishami ryomuri minisante icyo kizamini cyabo bagitanze mbere yibya leta none abana barategereje baraheba kandi ntibemererwa gukomeza kwiga ayo manota yabo atabonetse kuko ari itegeko bashyizeho ntibemerewe nokujya mukazi nkubwo akosi akarengane

  • niba mushaka ko service zikora neza nimushyire umuntu muri domaine yize kandi ukoze amakosa muhite mumuhana mureke akamwana wamama duhere kubibye f yaleta kuki badafungwa cyangwa ngo bafatire ibyabo ko bafite inzu nutuzu.kuki uwaguze amakaro ya 2000000million yafunzwe akubera imisoro nkanswe abibye umutungo wigihugu bariba ifumbire reb ubwo se minagri yatera imbere gute gasabo uzajye kwaka ibyangombwa bitwara umwaka service wapi ntakigenda abo bayobozi bose ntanumwe uza mumuganda mubabaze aho baba bari banga kuriha umutekano muzavuge tujyane liste yabadakora umuganda kwa president bataha bose.

  • nagabanye amafaranga abagenera kuko bahera mu kuyacunga ibindi bikadindira, nawe se amamodoka meza, amazutu, ibishahara aha nanjye gukora nakora ariko nanikorera da ninde wabincungira, barakize cyane nicyo kibitera

  • Bazahave bacyemuye n’ikibazo cy’abaturage Meya wa Nyagatare yirukanye mu masambu yabo.Nano ni abanyarwanda di!!!

  • ibyo mwavuze byose birazwi, ikibura ni imbaraga zo kubikosora kuko ababikora bashyizweho hashingiwe kuri ibyo bakora. ubwo rero tuzabana nabyo kugeza YESU agarutse.

  • President Kagame afite akazi kenshi pe!Uzi ko mbona vision 2020 izagerwaho nabamwe gusa(abayobozi bavugwa na President kagame)
    umuturage we akibereye inyuma nyamara bavuga ko hari gahunda nyinshi zashyizweho ngo zibafashe!Ngaho namwe nimurebe gahunda ya Hanga Umurimo ubukene yateye abantu bayitabiriye kubera nyine ba bantu tuvuga birebera inyungu zabo bwite.Uzi ko ubu abenshi mu bayitabiriye babaye abakene kandi bari bizejwe ibitangaza bikba bigeze naho bagiye guterezwa cyamunara n,utwo bari bifitiye.Ngaho nimumbwire ukuntu umuntu uzaba yabaye umutindi kubera gahunda nk,iyo yazanywe na Leta ko azongera gutekereza kwitabira gahunda za Leta?Perezida Kagame natube hafi naho ubundi bamwe tugiye kuba abatindi kandi ntabwo bizazamura igihugu cyane cyane guhanga akazi kazafasha urubyiruko.Nagira ngo mbwire aba bayobozi ko iyo waraye uriye ariko umuturanyi wawe yaburaye nta mahoro uba ufite.Nimwisubireho kuko twese turi abanyarwanda kandi dusangiye igihugu ntabwo rero twagombe gucuranwa nk’aho u Rwanda twaruragijwe kuko twse tuzarusiga ariko byaba byiza turusigiye abana bacu babana neza.Imana ikomeze ifashe President wacu Kagame

  • Burya rero naje gusanga ikiremwa muntu kizi ubwenge, uziko mbere yo kuvuga ibyagezweho munyandiko natwe abagenerwabikorwa tuba tubizi?

    Ndashimira Nyakubahwa H.E uburyo akomeje guteza imbere Igihugu cyacu, guhwitura abatagendera ku muvuduko ukenewe ndetse no kuba aduhesheje ishema tukaba turi mu Gihugu gitekanye aho buri wese target ari iterambere. Twavuye kure pee, yatumye turushaho kwemerako ntakidashoboka nyuma yo kutuvana mumateka mabi akatwinjiza mu buzima nyirizina. Mushimira cyane umuhate ahorana mw’iterambere ryacu nkabanyarwanda.

    Tuziko development ari process, gusa n’ubwo ubukene n’ubujiji ari bimwe mumateka yaranze u Rwanda, hari ibintu mbona mugihe tugezemo bitari bikwiye kuba bikigaragara nko kumva hakiri abana b’u Rwanda barwaye Bwaki, nkibaza nti, abayobozi b’inzego z’ibanze bakora iki mugukangurira abaturage kurwanya imirire mibi? nkongera kwibaza nti Minisiteri y’Ubuhinzi intego zaba zigerwaho% bwaki ikaba ikigaragara kweli?

    Ikindi, uburezi policy ninziza pee, umubare w’abana biga mumashuri mu byiciro bitandukanye wariyongereye rwose iyi Leta yesheje umuhigo umwana w’u Rwanda nta Politike imukumira mu myigire ye nkuko kera byahoze, ariko akantu kingenzi kaburamo ni education quality, mpamyako dushobora kuzagira ikibazo cyabantu benshi bize ariko badafite umusaruro batanga icyo nacyo ubuyobozi bukwiye kukivugutira umuti ukwiye.

    Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda bafite abayobozi beza, ntacyo tuzabura nidukomeza gusenyera kumugozi umwe.

  • ni bashyire umweyo mu Turere kuko ariho shinghiro ry’amajyambere, aba meya na ba executif babo bibereye mu masoko gusa no kwirirwa munama zurudaca birirwa bagongana na birwiyemezamirimo,hagataho abaturage nta terambere ribageraho, ibgo nka EWSA nabyo bifite imikorere idasobanutse bigomba gushyirwa mo umweyo kubona umntu amara amezi 10 nta facture yamazi arabona?kandi bigakorw amu gihiugu hose ubwo sewavuga ngo amafaranngo yarabuze utishyuje???

  • Abadakora akazi uko gakwiye bage babashyira hanze babasezerere abize nibenshi kandi barahari abo bahaze mubirukane.

  • Abadakora akazi uko gakwiye bage babashyira hanze babasezerere abize nibenshi kandi barahari abo bahaze mubirukane.

  • Ireme ry’uburezi buriya rirashoboka ariko mu gihe kitari hasi y’imyaka 3, kandi hagakorwa ibi bikurikira: 1. kongera ibyumba by’amashuri umubare munini mu ishuri ukagabanuka; 2. Kongera umubare w’abarimu bafite ubushobozi u mashuri abanza kandi bagahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri kuri gahunda aho guta akazi bajya gushaka aho bajya kuyakomererza 3. Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba gutanga raporo y’ubugenzuzi bw’amasomo kuri buri mwarimu ariko hakajyaho n’abayobozi babifitiye ubushobozi; 4. Gushyiraho ba School Inspectors babiri muri buri Karere. Ibi ndahamya ko byagira igipimo cy’ireme bizamura. Mukomeze imihigo mwa Ntore mwe uru Rwanda ni urwacu!

  • Hashyirweho ba school inspectors 2 muri buri karere, hagabanywe umubare w’abanyeshuri mu cyumba, abayobozi b’ibigo bakore inspection kuri buri murezi inshuro 2 mu kwezi, murebe ko ireme ry’uburezi ritazamuka!

  • Erega buriya ubundi nta muyobozi wari ukwiye kumara imyaka irenga 5 mu kigo kimwe. Niba akora neza yazamurwa mu ntera cyangwa agahindurirwa ikigo akajya kuzamura ni ikindi. Yaga akora nabi rero icyo gihe arasimbuzwa.

    None se n’abahinzi ubwabo batazi n’imighigo ya MINAGRE na MINICOM barabibona ko izi Minisiteri zirimo ibibazo. Bo nka ministère za MOTERI y’ubukungu basabwa gukorana umuvuduko uruta uwabandi. Ibi kandi bikajyana no kwongera imbaraga mu bushakashatsi kuko nta buhinzi butagira RECHERCHE.

Comments are closed.

en_USEnglish