Digiqole ad

FOA irishimira uko Rwanda rwita ku mutungo kamere

Kuva ku munsi w’ejo tariki ya 12 Gashyantare 2013, i Kigali hateraniye inama yiga ndetse igasuzuma uburyo umutungo w’ubutaka, amashyamba n’uburobyi byakoreshwa neza, ndetse na ba nyirabyo bagahabwa uburenganzira bwanditse.

FAO iti twishimira “uburyo igihugu cyashoboye gufasha abantu kugira uburenganzira ku butaka bwabo.”
FAO iti twishimira “uburyo igihugu cyashoboye gufasha abantu kugira uburenganzira ku butaka bwabo.”

Iyi nama ihuje abantu baturutse mu bihugu 19 byo ku mugabane w’Afurika bakoresha ururimi rw’icyongereza, ibaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rushyira imbaraga mu gikorwa cyo kwandika ubutaka kuri ba nyirabwo mu rwego rwo kugira ngo imikoreshereze yabwo irusheho kunoga no gutanga umusaruro.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Ikigo Eng. Didier Segashya, Ushinzwe kwandika ubutaka avuga u Rwanda rumaze gutera intambwe igaraga mu kubungabunga umutungo kamere w’ubutaka ndetse izi nzobere zitandukanye zikaba zizigira kubyo u Rwanda rwagezeho, byaba na ngombwa bakabikoresha iwabo.

Yagize ati “U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika byabashije gukora politiki ihamye y’ubutaka no kubwandukura ku baturage ndetse bukaba bunafite politiki ihamye yerekeranye n’iby’amashyamba, rufite n’imirongo ngenderwaho y’ibyerekeranye n’uburobyi bw’amafi.”

Ibyo Eng Didier Sagashya yavuze byanashimangiwe Andrew J. Hilton umwe mu mpukuge y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) wavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’intagarugero mu karere mu bijyanye n’imicungire y’umutungo kamere.

Ati “U Rwanda rwageze ku bintu bitangaje mu myaka ishije mu birebana no gushyiraho gahunda yo kubungabunga umutungo kamere. FAO yafashije u Rwanda muri iyo nzira kandi twishimira uburyo igihugu cyashoboye gufasha abantu kugira uburenganzira ku butaka bwabo.”

Minisitiri w’Umutungo Kamere Stanislas Kamanzi wari muri iyi nama yatangaje ko u Rwanda rutihatiye gushyira imbaraga mu iyandikishwa ry’ubutaka gusa ahubwo ngo rwanashyizeho ingamba zihamye mu bikorwa byo kubungabunga amashyamba no gushyiraho umurongo mugari wakoreshwa buryobyi ndetse no yindi mitungo kamere igihugu gifite.

Iyi nama isozwa kuri uyu wa 14 Gashyantare ihuje abantu bakora mu nzego zitandukanye zirimo abikorera ku giti cyabo, abagize sosiyete sivile, abigisha mu mashuri makuru na za kaminuza, ndetse n’abahagarariye za guverinoma baturutse mu bihugu 19 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Hagati hari Minisitiri Stanislas Kamanzi wemeza u Rwanda rukomeje inzira yo kwita ku mutungo kamere
Hagati hari Minisitiri Stanislas Kamanzi wemeza u Rwanda rukomeje inzira yo kwita ku mutungo kamere.
Abitabiriye inama bashishikajwe no kureba uburyo umutungo kamere wagirira akamaro ba nyirawo
Abitabiriye inama bashishikajwe no kureba uburyo umutungo kamere wagirira akamaro ba nyirawo.
Iyo umutungo kamere ukoreshejwe neza biteza imbere igihugu n’umuturage bityo imibereho ikarushaho kuba myiza.
Iyo umutungo kamere ukoreshejwe neza biteza imbere igihugu n’umuturage bityo imibereho ikarushaho kuba myiza.

Photos: Jdc Studio
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

en_USEnglish