Digiqole ad

FESPAD Gala Night JAZZ na AFROBEAT byanyuze abitabiriye

Muri Serena Hotel niho FESPAD yakomereje mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Gashyantare, injyana za Jazz na Afrobeat nizo ahanini zacuranzwe n’abahanzi b’abahanga mu njyana nyafrica bari bahari.

Femi Kuti icyamamare muri Africa mu njyana ya Afrobeat ivanze na Jazz
Femi Kuti icyamamare muri Africa mu njyana ya Afrobeat ivanze na Jazz

Femi Kuti umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria niwe wagaragaje cyane ubuhanga mu njyana ya Jazz ivanze na Afrobeat  asusurutsa abari aho karahava.

Uyu mugabo yatangiye muzika mu 1970 afite imyaka 17 ayivanye ku mubyeyi we Fela Kuti byemezwa ko ariwe watangije injyana ya Afrobeat.

Femi Kuti yaririmbye indirimbo ze zamenyakanye cyane nka Shoko Shoki, Bang Bang n’izindi zigera kuri zirindwi zanyuze cyane abantu bari aho biganjemo abanyamahanga n’abanyarwanda batari abo ku rwego rwo rwa rubanda rugufi.

Usibye uyu muhanzi abahanzi b’abanyarwanda bafite umwihariko w’injyana za Kinyafrica nka nka Liza Kamikazi bashimishije cyane nabo abari bitabiriye iki gitaramo dore ko inzu mberabyombi ya Serena Hotel yari yuzuye.

Umuhanzi Mighty Popo wafashwaga na Mani Martin na Aaron Niyitunga bamucurangira nabo ubufatanye bwabo bwanyuze abantu benshi cyane.

Iserukiramuco nyafrica riri kubera mu Rwanda rikaba ryarateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB. Kuri FESPAD irabera i Musanze, kuwa gatanu i Rubavu, naho muri iyi week end hakaba aribwo hazaba ibirori bigari aho benshi bategereje kwirebera umuhanzi Bennie Man ukomoka muri Jamaica acurangira abanyarwanda.

MInistre Mitali yari yaje kwihera ijisho
MInistre Mitali yari yaje kwihera ijisho
Abari bitabiriye iki gitaramo bari benshi
Abari bitabiriye iki gitaramo bari benshi
Mani Marin, Maiti Popo na Aaron Niyitunga bashimishije abantu benshi mu majwi meza no mu njyana gakondo
Mani Marin, MightyPopo na Aaron Niyitunga bashimishije abantu benshi mu majwi meza no mu njyana gakondo
Abahanzi Mighty Popo na Aaron Niyitunga bazwi cyane mu njyana gakondo nyafrica
Abahanzi Mighty Popo na Aaron Niyitunga bazwi cyane mu njyana gakondo nyafrica
murumuna wabo muri izo njyana Mani Martin yabafashaga
murumuna wabo muri izo njyana Mani Martin yabafashaga
Hakurikiyeho Liza Kamikazi
Hakurikiyeho Liza Kamikazi
Liza nawe azwiho umwihariko mu ijwi ryiza n'injyana gakondo nyafrica na nyarwanda
Liza nawe azwiho umwihariko mu ijwi ryiza n’injyana gakondo nyafrica na nyarwanda
Ijwi ryiza rya Liza, umudiho w'ababyinnyi be ndetse n'umurya w'inanga y'umugabo we inyuma ye biba binogeye cyane amatwi.
Ijwi ryiza rya Liza, umudiho w’ababyinnyi be ndetse n’umurya w’inanga y’umugabo we inyuma ye biba binogeye cyane amatwi.
Ababyinnyi ba Liza
Ababyinnyi ba Liza
'Performance' ya Liza yanyuze benshi
‘Performance’ ya Liza yanyuze benshi
Aba ni ababyinnyi ba Femi Kuti bari bahageze babanza gususurutsa abantu mu mbyino z'iwabo.
Aba ni ababyinnyi ba Femi Kuti bari bahageze babanza gususurutsa abantu mu mbyino z’iwabo.
Mu mbyino zabo ni uko baba bambaye
Mu mbyino zabo ni uko baba bambaye
Kamichi mu bafana yari yumiwe
Kamichi mu bafana yari yumiwe
Bamwe bahise batangira kwegera ngo bihere ijisho
Bamwe bahise batangira kwegera ngo bihere ijisho
Femi Kiti aba arahashinze
Femi Kiti aba arahashinze
Ibi byuma bikoreshwa cyane mu njyana ya Jazz uyu mugabo arabisobanukiwe cyane
Ibi byuma bikoreshwa cyane mu njyana ya Jazz uyu mugabo arabisobanukiwe cyane
Bamwe bahise batangira guhaguruka bagaceza
Bamwe bahise batangira guhaguruka bagaceza
DSC_0278
Femi yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, igihugu kuri we ngo cy’intangarugero mu bindi bya Africa, yatangaje kandi ko agishakamo ubwenegihugu
Ababyinnyi be bashimishije abantu cyane mu mbyino gakondo z'iwabo muri Nigeria
Ababyinnyi be bashimishije abantu cyane mu mbyino gakondo z’iwabo muri Nigeria
Femi ibyuma byinshi bya muzika arabisobanukiwe
Femi Kuti ibyuma byinshi bya muzika arabisobanukiwe
Baca bugufi bakanabyina muri ubwo buryo
Baca bugufi bakanabyina muri ubwo buryo
Abantu bahagurutse baceza iyo njyana ya Femu Kuti
Abantu bahagurutse baceza iyo njyana ya Femu Kuti
Jemima Kikizi ukora imideri ya kinyafrca yari ahari
Jemima Kakizi (ibumoso) ukora imideri ya kinyafrca yari ahari
DSC_0377
Salle yose yagezeho irahaguruka iraceza

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • AHOOOOOOOOO,nibyiza cyane

    • nibyiza bivugwa se hubwo!
      byandenze mba nkuroga.

  • yemwe ndabashimiye ko mwahatubereye twe abarikure mukomereze aho tuzajya tubirebara aha umunsi mwizaaa

  • Dukeneye ubutaha Hugh Masekela!!!

Comments are closed.

en_USEnglish