FERWAFA yasubitse itangira rya Shampionat
Byari biteganyijwe ko shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2014/2015 itangira muri iyi week end ya tariki 20 ndetse ingengabihe y’uko amakipe azahura yari yatangajwe. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatagnaje ko uko gutangira gusubitswe kugirango habanze harandurwe ikibazo cy’amabikinnyi bahinduriwe imyirondoro bitanyuze mu mategeko y’igihugu n’aya ruhago mpuzamahanga. Shampionat yimuriwe kuwa 18 Ukwakira.
Akanama kashyizweho na FERWAFA ngo kari gukorana n’inzego bwite ndetse n’iza Leta mu kurandura icyo kibazo ngo niko katanze ibitekerezo byatumye FERWAFA ifata umwanzuro wo gusubika shampionat.
Amakosa yo guhindurira amazina abakinnyi aherutse gukora ku ikipe y’igihugu kubera umunyecongo Agiti Etekiama wiswe Daddy Birori akigera mu Rwanda, CAF ikaba yarahagaritse u Rwanda mu marushanwayo guhatanira tiket yo kujya mu gikombe cya Africa muri Maroc.
Kubera ayo makosa komite nyobozi ya FERWAFA iriho ubu isa n’ishaka kurandura ikibazo cy’abakinnyi bahinduriwe amazina, nubwo uburyo biri gukorwamo butavugwaho rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Kugirango icyo kibazo kirangire burundu akanama kashyizweho ngo kagikemure ngo gakeneye igihe cy’ukwezi ngo kanoze imirimo kashinzwe n’inteko rusange ya FERWAFA, ngo kandi ni ngombwa ko iyo mirimo irangira mbere y’uko shampionat itangira kuko bamwe mu bakinnyi bayikina barebwa n’imirimo y’ako kanama nk’uko bikubiye mu itangazo rya FERWAFA.
FERWAFA ivuga ko uko amakipe azahura muri shampionat byo bidahindutse ikizahindurwa ari amatariki nayo ngo azamenyeshwa abanaymuryango mu gihe cya vuba.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Nibyo rwose nibarandure abo narindi babanyamahanga bahe abana Bacu amahirwe kuko nabo barabishoboye…ferwafa mukomerezaho
Ikibazo si uko shampiyona isubitswe ahubwo ni igihe bibereye kuko ntaho biba gusubika gutangira kwa shampiyona iraye iri butangire! Ibi bintu bizagira ingaruka zikomeye ku nyitegurire y’amakipe byongereweho ukundi kwezi abakinnyi bagomba guhembwa kandi nta mikino yinjiza amafranga mu gihe dusanzwe tuzi amikoro y’amwe mu makipe yacu. Izindi ngaruka zizaba mu igongana rya shampiyona n’indi mikino nka za CECAFA n’imikino nyafurika ku makipe azahagararira u Rwanda aho shampiyona izahagarara ntaho igeze bikiyongera ku birarane by’imikino bizavuka n’ingaruka zabyo. Genda FERWAFA uzunguje abantu!
Ibi bikorewe ngo amakipe amwe atagiraga ubuzima gatozi nyamara yigamaba ko abufite babone igihe cyo kububona ntawe urabutswe, mwebwe muri muri ibyo gusa!!!!!!!!!!!!
Amanyanga aba muri football n’iyo Joe yavuga ate ntazashira, keretse ufashe abayobozi ba FERWAFA n’ab’amakipe yose bakaviraho icyarimwe.
Ntibizabatangaze n’ubundi yongeye igahinduka.
Nange nti Ikibazo si uko shampiyona isubitswe ahubwo ni igihe bibereye kuko ntaho biba gusubika gutangira kwa shampiyona iraye iri butangire! Ibi bintu bizagira ingaruka zikomeye ku nyitegurire y’amakipe byongereweho ukundi kwezi abakinnyi bagomba guhembwa kandi nta mikino yinjiza amafranga mu gihe dusanzwe tuzi amikoro y’amwe mu makipe yacu.Aliko mbona na ferwafa ifte ikibazo gikomeye kabisa, Ku munota wa nyuma kweri buriya se iyo umukino wa mbere usanga apr yaragombaga gukina na Rayon Sport ugirango ntabwo yari yongeye guseba kuko ntiyari gukira abareyo tu yari kongera akisubiraho pe akaba akahanyujije ku ncuro ya cumi nyuma yo kwisubiraho avuga ko noneho ikipe runaka ishobora gukina itagira ubuzima gatozi kandi yari yatsembye ko bitazabaho.
None ubundi Dadi biriro atarabakozamo ntabwo babonaga ko bakora amakosa? Ibaze abameya bataganga amarangamuntu kugira ngo amakipe yabo abone abakinnyi batari abanyamahanga da; none bibakozeho ngo bashyizeho commission yo kurandura kiriya kibazo!! Umupira wacu uyobowe n’amaranga mutima gusaaa; tuzahora duhanganira iwacu, bamwe twibeshye ko turi abahanga kandi ari ukubera ko tukina n’amakipe adafite ubushobozi. Ngaho rero ba Bugesera, Tibingana, Ngabo,… basubire i burundi, congo n’ibungande kuzana andi mazina yabo ya kera kugira ngo babashe gukina. Ntibizantungura ariko hari abakinnyi badakozweho kandi bizwiko bahinduriwe amazina bitewe n’amakipe bakinira; ya yandi abeshye ko akinisha abana babanyarwanda; ya yandi babwira guhindura abayobozi b’ikipe akicecekera kandi ntibagire icyo bayatwara. Ya yandi ashobora gupanga umukino ko utari bube kugira ngo icyo bashaka kigerweho 100%; ya yandi asubikisha imikino kugira ngo ateshe umutwe ayandi; ya yandi atwara umukinnyi bakamwicaza kugira ngo atagira indi kipe akinira; ya yandi adashaka kuvubwa ibibi.
Comments are closed.