FERWABA igiye kubaka stade y’agaciro ka miliyoni zirenga 300
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda ryatangaje muri iyi week end ko rigiye kuba stade yayo yigengaho izajya ikinirwaho umukino wa Basketball izatwara arenga miliyoni magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko ubuyobozi bwa FERWABA bwabitangaje.
Mugwiza Desire uyobora iri shyirahamwe avuga ko kuba nta stade yabo bagira ari kimwe mu bituma uyu mukino utabona abatera nkunga ngo urusheho gutera imbere.
Mugwiza ati “ Ubu ntaho tubarizwa, ariko ubu inyigo yamaze gukorwa tugiye kubaka stade yacu izadutwara arenga miliyoni 300 z’amanyarwanda”
Mugwiza avuga ko stade amahoro basanzwe bakiniraho usanga bayisangira n’ibindi byinshi kuburyo utazana umuterankunga ngo bikunde kandi hari igihe biba ngombwa ko ikenerwa bagahita bimura imikino kubera ko ikibuga kitabonetse.
Ati“stade Amahoro (petit stade) dufite tuyisangira na Karate ,Volleyball, Taekondow,abaririmbyi,amanama,n’ibiterane kuri stade imwe ni ukuvuga ngo n’umuterankunga wazana ntibyakunda ko ashyiraho ibyo yamamaza kuko imikino tuyimura buri munsi”
Mugwiza avuga ko inyigo y’iyi stade yarangiye igisigaye ko bamaze gusaba minisiteri ifite siporo mu nshingano kubashakira ubutaka mu mujyi wa Kigali maze bwaboneka ibikorwa byo kuyubaka bigahita bitangira.
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nta stade ya miliyoni 300 ibaho. Keretse niba ari inzu yo guturamo!!!
Comments are closed.