Digiqole ad

F. Habineza atanze ibisabwa ngo abe Kandida. Ngo yizeye gutsinda kuri 51%

 F. Habineza atanze ibisabwa ngo abe Kandida. Ngo yizeye gutsinda kuri 51%

*Frank Habineza nta karita y’itora afite
*Yaretse ubwenegihugu bwa Suede ngo abashe kwiyamamaza

Kimihurura – Saa yine n’igice muri iki gitondo yari ageze kuri Komisiyo y’amatora azanye inzandiko z’ibisabwa ngo yemererwe kuba Umukandida woherejwe n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR). Bimaze kwakirwa yatangaje ko yumva afite ikizere kingana na 51% cyo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

Frank Habineza ahereza Perezida wa Komisiyo y'amatora ibyangombwa yasabwe
Frank Habineza ahereza Perezida wa Komisiyo y’amatora ibyangombwa yasabwe

Frank Habineza yaje aherekejwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yuzuye abarwanashyaka bamushyigikiye.

Ibyangombwa yabishyikirije Perezida wa Komisiyo y’amatora n’intsinda ry’abakomiseri batangiye aka kazi uyu munsi. Kugeza tariki 23 z’uku kwezi bazaba bakira ibyangombwa bisabwa ngo ube umukandida.

Ibyangombwa bisabwa ni inyandiko 15, Frank Habineza uyobora Democratic Green Party of Rwanda yabashije gutanga 13, kimwe ntikimureba ikindi ni ikarita y’itora yo adafite. Yahawe iminsi 11 ngo ayishake.

Ibyangombwa 15 yasabwe kandi bizasabwa n’abandi bakandida ni ibi;

1.Inyandiko y’uko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

2.Icyemezo cy’uko yasubije ubwenegihugu bwa Suède yari afite kugira ngo abashe kwiyamamaza kuyobora u Rwanda, iyi nyandiko yayitanze igaragaza ko yasubije ubwo bwenegihugu tariki 19/03/2016, zari zanditse mu kirimi cyaho (Le suédois) aragisoma, Perezida wa Komisiyo avuga ko bazabaza abazi urwo rurimi niba ibyanditseho ari ibyo koko.

3.Icyemezo cy’amavuko, kigaragaza ko yavuze tariki 27/2/1977, ibi ngo bijyanye n’uko umukandida agomba kuba afite imyaka irenze 35.

4.Icyemeza ko atafunzwe igihe kirengeje amezi atandatu no kuba batarambuwe n’urukiko uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza.

5.Icyemezo gitangwa n’ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka cyemeza ko bamutanzeho umukandida uzabahagararira, iki yatanze ni icyo ahawe n’ishyaka Green Party ayoboye.

6.Inyandiko yemeza ko afite umubyeyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko.

7.Icyemezo cy’amavuko cyerekana ko ababyeyi be ari Abanyarwanda.

8.Yasabwe kandi inyandiko yemeza ko ibyo yavuze bishingiye ku kuri.

9.Yasabwe inyandiko ijyanye no kumurika imitungo. Iyi nyandiko ariko ngo ntabwo imureba mu kiciro cye.

10.Yatanze icyemezo cy’uko aho atuye hahuje n’imyirondoro yatanze.

11.Anatanga amafoto abiri magufi y’amabara azashyirwa ku rupapuro rw’itora (niyemezwa nk’umukandida).

12. Atanga Fotokopi (photocopy) y’indangamuntu ye.

13.Yasabwe ikarita y’itora. Gusa, iyi basanze ntayo afite, maze Perezida wa Komisiyo y’amatora amusaba kuyishaka bitarenze tariki 23 z’uku kwezi kuko aribwo gutanga Kandidature bizasozwa.

14.Yasabwe ikirango/ikimenyetso cy’umukandida kizashyirwa ku rupapuro rw’itora (niyemezwa nk’umukandida).

15.Anasabwa icyemezo cy’uko aba mu Rwanda.

Amaze gutanga inyandiko zisabwa yabwiye abanyamakuru ko yumva afite amahirwe 51% yo gutsinda amatora.

Ngo nubwo yatsinzwe ibyo kudahindura itegeko Nshinga mu rukiko rw’ikirenga, ariko ngo kuba hari abantu miliyoni biyongereye kuri List y’itora yizeye ko abo bazamutora.

Amaze kwakirwa hakurikiyeho umukandida wigenda Gilbert Mwenedata nawe wahise atanga ibyangombwa asabwa. Nyuma ye hakirwa n’umukandida wigenga Fred Barafinda.

Uyu mwitozo wa Demokarasi uzakorwa na bose bifuza kuba abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe tariki 03 na 04 Kanama uyu mwaka.

Asooka mu modoka ya Toyota LandCruiser yajemo
Asohoka mu modoka ya Toyota LandCruiser yajemo
Yinjiye muri Komisiyo ashagawe na bamwe mu barwanashyaka ba DGPR
Yinjiye muri Komisiyo ashagawe na bamwe mu barwanashyaka ba DGPR
Yabanje kuganiraho gato n'abayobozi ba Komisiyo y'amatora
Yabanje kuganiraho gato n’abayobozi ba Komisiyo y’amatora
Aha yagendaga atanga buri cyangombwa asabwa
Aha yagendaga atanga buri cyangombwa asabwa

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Hhhhhhhhh gurini pati nikundira overconfidence aba yifitiye, wagirango atuye kuri Mars cyangwa Jupiter hhhhhhh ahora arota wagirango dogitora ye nayo yayibonye mu ndoto hhhhhhhh ubuse usibye na 51% yumva na 1% azayibona koko? Uyu jama wagirango ntazi ikibuga atereraho match, gusa ajya adufasha kwisekera tukagorora imbavu kuko nabyo biba bikenewe. Habineza nawe urabiziko ari agakino twita akanyamerika uri gutera, komereza aho rero wenda haricyo byakugezaho, inyuma y’umuntu ngo haba harundi buriya nawe ufite uwaguhaye icyo kiraka cyako kanyamerika kandi byose bizarangira uri kuvugango ndashimira uwantsinze hhhhhhh nibundi narimbizi.

    • Ahubwo abazi gucukumbura bazatubwire ikizasimbura Democracy kuko iwabo w’abayidutanze imaze kubananira (ingero; ubu nandika hano kwa Macron barabyina intsinzi mugihe abanze kwitabira amatora ari 51,29%. Muri US 56% ntibemera Umuyobozi wabo utaramara n’umwaka atowe!!!)

  • muri demokarasi ni uburenganzira bwe bwo kwiyamamaza.ntimukavuge ngo ibi n’ibi. oya mureke abantu biyamamaze natwe tuzahitemo. twemere demokarasi dutore uwo dushaka

  • Murebe neza ibintu byose byahindutse ubufindo. Intebe Sekikubo Fred Barafinda yicajwemo ninayo Frank Habineza wa green party yicajwemo. Barafinda afite imitego 2, Frank Habineza nawe afite imitego 2, umwe yawutsindiwemo ujyanye n’ibyitegeko nshinga undi ni uw’abiyongeye kuri list y’itora Ese mama, abandi bafite imitego ingahe? H.E Kagame azaze nyuma ayizi yose bizamufasha plan ze. Kandi ben’ imitego ntazabibagirwe amaze gutorwa azabagenere nibayemera.

  • Arsenal, ibyo uvuga niyo. Kuko nyine intebe ni imwe bicajwemo muri NEC pe, wagirango wari uhari. Kwihesha agciro nyine ni ukwisanzura nka kuriya. None se i Burayi bibayo ko umuntu nka Barafinda atega imitego ibiri umuntu akifindurira.

  • Uyu mugabo wiha 51% nawe ubwe arabizi ko na 1% ataribona. Gusa ubwo abitangiye kare nagerageze wenda byazageraho bigacamo akabona amasaziro meza. Ndibuka ko uwitwa Abdoulaye Wade wo muri Senegal yabaye perzida yiyamamaje inshuro 5 ku ya 6 agatorwa akaba Perezida kandi agategeka manda 2 none yanditse amateka nka 1 mu bategetse Senegal kandi urumva nk’uwabaye umukuru w’igihugu arubashywe n’ubwo umuhungu we Karim Wade bamutaye muri yombi kubera ibyaha bya ruswa ( Igihe se yari perezida uyu Karim nawe yahise aba Mayor wa Dakar). Frank nawe rero nagerageze wenda abazagira amahirwe yo kuramaba bazamubona ari perezida ariko ubu bwo nasubize amarwe mu isaho.

  • Kwiyamamaza mu Rwanda ni iby’abantu badatinya gutsindwa. Kuko gutsinda HE PK ntibyoroshye. Aba bose rero ni ukwikirigita bagaseka kuko nabo baziko badashobora gutsinda. Abanyarwanda barahumutse ntibapfusha amajwi yabo ubusa.

Comments are closed.

en_USEnglish