Digiqole ad

Evode yasigaye wenyine, arera izindi mpfubyi enye

“Nasigaye Njyenyine” – Twizeyimana Evode 

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye benshi, by’umwihariko igira abo isiga ari bonyine. Uwari afite ababyeyi n’abavandimwe mu rugo bose bakicwa akarokoka. Nyuma y’imyaka 20 ubuzima burakomeje…muri iki gihe turimo, tuzabagezaho inkuru z’abantu 20 barokotse bonyine mu rugo iwabo. Barokotse bate? Babayeho bate? Bageze kuki? Bagorwa n’iki?…..

Evode Twizeyimana
Evode Twizeyimana
Evode Twizeyimana yasigaye wenyine

Bari abana babiri n’ababyeyi iwabo i Nyanza ya Nyabisindu (ubu ni mu karere ka Nyanza Intara y’Amajyepfo), bose bishwe muri Jenoside arokoka wenyine. Ubu abana n’abandi bana bane b’impfubyi, nubwo nta sano y’amaraso bafitanye ariko ubu nibo bavandimwe be, we akanababera umubyeyi kuko niwe mukuru.

Twizeyimana Evode muri Jenoside yari afite imyaka itandatu, yari we na murumuna we na se na nyina, aba uko ari batatu bishwe areba.

Ibihe bikomeye binaniza ubwonko bwe ni iyo yibutse uko umubyeyi we (maman) yishwe hamwe n’abandi babyeyi barindwi, bakamwica ari uwa karindwi bamusogose inkota mu ijosi igahinguranya mu irugu areba n’amaso ye.

Kimwe na se na murumana we nabo baje kwicwa impfu mbi cyane ariko we ku bw’Imana abasha kurokoka wenyine. Yatoraguwe n’ingabo z’Inkotanyi yihishahisha aziko Jenoside igikomeza nyamara ingabo za APR zaramaze gufata igihugu.

Nyuma nyirasenge w’umubikira yaje kumva ko umwisengeneza we akiriho niko kuza kumfata ajya kurererwa mu kigo cy’ababikira bitwa “ Les Petites Soeur de Jesus”.

Akirangiza amashuri abanza we na bagenzi be babanaga muri iki kigo baje gusezererwa bajya kuba hanze ariko aba bihayimana bakomeza kubafasha dore ko ari nabo babakodesherezaga aho kurambika umusaya.

Ibikomere aterwa n’ibyo yabonye akiri muto, kwiheba no kuba yarasigaye wenyine mu muryango w’iwabo byaje gutuma atabasha gukomeza amasomo ahagarika ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Iki gihe cyose yabanaga na bagenzi be bane nabo barokotse Jenoside, Evode yakomeje kurwana n’ubuzima ngo abone amaramuko ayabonere n’abo bavandimwe babana.Yagiye akora mu tubari no mu mahoteri aharanira kugira ngo buke kabiri.

Muri duke yabonaga yagerageje kurwana kuri aba we yita barumuna be ndetse atekereza n’uburyo yashaka icyazagira akamaro mu minsi izaba iza agenda azigama abasha gukorera  uruhushya rwo gutwara imodoka rw’icyiciro cya B, ndetse ararubona.

Akoresheje uru ruhusa rwo gutwara imodoka yakomeje gushakisha ibiraka byo gutwara ngo abeho, ndetse vuba aha aherutse kubona uruhushya rwa Categorie ya C mu gutwara ibinyabiziga.

Ubuzima bw’imyaka 20 nyuma ya Jenoside buracyakomeye kuri we na barumuna be babana mu kagari ka Niboye Umurenge wa Niboye muri Kicukiro, ariko barakomeza gutwaza…

Evode avuga ko n’ubwo bigoye cyane kwakira amateka yabo, cyane cyane iyo bigeze mu gihe nk’iki cyo kwibuka ibyababayeho, Evode asaba abarokotse bagenzi be, cyane cyane abasigaye bonyine gukomeza guharanira kwiyubaka no kusa ikivi ababyeyi basize.

We na barumuna be babana ubu, barashakisha bagahuriza hamwe icyo babonye bagasangira mu mahoro bakanyurwa bakiryamira, bukira bugacya ubuzima bugakomeza…

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu muhungu ndabona muzi disi!

  • KOMEZA WIHANGANE MUHUNGU WACU,UWITEKA ARIKUMWE NAWE,ARAGUKUNDA,COURAGE MUBYUKORA BYOSE

  • nanjye ndamuzi disi gusa ubanzi ari muri ako kazi ke kubuchouffeur! ihangane mama! ntakibi nko kubona uwawe acibwa umute ubireba nkaho bari kwica inzoka.imana igukomeze.kandi uharanire kuba umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish