Digiqole ad

Etihad Airways na Ethiopian Airlines barahatanira 49% bya Rwandair

 Etihad Airways na Ethiopian Airlines barahatanira 49% bya Rwandair

Indege ya Rwandair (Photo: internet).

Ikigo cy’indege cya ‘Etihad Airways’ gifite icyicaro i Abu Dhabi, muri United Arab Emirates na Ethiopian Airlines barahatanira 49%  by’Ikompanyi y’u Rwanda yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere “Rwandair”.

Indege ya Rwandair (Photo: internet).
Indege ya Rwandair (Photo: internet).

Mu mwaka wa 2014, Guverinoma y’u Rwanda ari nayo mushoramari mukuru muri Rwandair yatangaje ko ikeneye umufatanyabikorwa uzafasha mu micungire no guteza imbere Rwandair, agahabwa 49% bya Rwandair.

Rwandair ikora ingendo mu byerekezo 16, byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse ikaba iteganya no kujya ku Mugabane w’u Burayi.

John Mirenge, umuyobozi mukuru wa Rwandair yemera ko bari mu biganiro na Ethiopian Airlines na Etihad Airways, gusa ngo sizo zonyine, hari n’izindi Kompanyi barimo kuvugana.

Yagize ati “Turacyareba Ikompanyi yuzuje ibikenewe. Turacyavugana na za Kompanyi mpuzamahanga zinyuranye zagaragaje ubushake bwo gukorana natwe.”

Etihad Airways yatangiye mu mwaka wa 2003, ifite indege 118, ziyifasha gukora ingendo mu byerekezo 120.

Iyi Kompanyi mpuzamahanga kandi isanzwe ifitanye imikoranire n’ibindi bigo bikomeye muri Afurika nka Kenya Airways, Royal Air Maroc, Air Seychelles na South African Airways.

Abahanga muby’indege baha amahirwe Etihad Airways kubera ubunararibonye ifite mu byerekeranye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish