Digiqole ad

Ethiopia: AU yavuye ku cyemezo cyo kohereza ingabo mu Burundi

 Ethiopia: AU yavuye ku cyemezo cyo kohereza ingabo mu Burundi

Imyigaragambyo mu Burundi yakurikiwe no kwicwa kw’abantu no guhunga

Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) yavuye ku mugambi wo kohereza ingabo 5 000 zo kugarura amahoro mu Burundi.

Imyigaragambyo mu Burundi yakurikiwe no kwicwa kw'abantu no guhunga
Imyigaragambyo mu Burundi yakurikiwe no kwicwa kw’abantu no guhunga

Abayobozi bavuze ko ahubwo bashyize imbere ibiganiro hagati y’impande zihanganye.

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yari yamaganye icyo cyemezo cyo kohereza ingabo mu gihugu cye, avuga ko azazifata nk’umwanzi ndetse akazirwanya.

Icyemzo yafashe cyo kwiyamamariza manda ya gatatu cyatumye mu gihugu hatangira imyigaragambyo kuva muri Mata 2015, ndetse imvururu zirakomera.

Abantu bagera kuri 439 barishwe ababarirwa ku 240 000 bahunze igihugu kuva muri Mata 2015, nk’uko bitangazwa na UN.

Umuryango wa Africa yunze Ubumwe yashoboraga kohereza ingabo mu Burundi, kuko mu itegeko rigenga uyu muryango harimo ingingo ivuga ko ahantu hari ibyaha by’intambara cyangwa Jenoside, izo ngabo zoherezwayo n’ubwo igihugu cyaba kitazishaka.

Gusa icyo cyemezo nta na rimwe cyakoreshejwe, byari kuba bibayeho mu Burundi.

Umudipolomate wo ku rwego rwo hejuru mu muryango wa AU, Ibrahima Fall yatangaje ko icyo cyemezo kitari gutekerezwa.

Umuyobozi w’akanama ka AU gashinzwe Amahoro n’Umutekano, Smail Chergui yavuze ko nyuma y’inama z’abarebwa n’ikibazo cy’U Burundi muri Ethiopia, igikenewe ari ibiganiro.

Ati “Turashaka ibiganiro na Leta y’u Burundi, kandi inama yahisemo kohereza intumwa mu Burundi.”

Muri iki cyumweru itsinda ry’Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu, Amnesty International ryagaragaje amashusho arenga ingabo z’U Burundi kwica abantu benshi mu kwezi k’Ukuboza.

Irindi tsinda rya AU rishinzwe gushakisha ukuri ku bibera mu Burundi ryavuze ko habayeho ubwicanyi ndengakamere, iyicarubozo, no gufunga imiryango itari iya Leta n’ibitangazamakuru.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nyamitwe 1, CNARED-Louis Michel 0

Comments are closed.

en_USEnglish