Etape 4, Tropicale Amissa Bongo: Areruya Joseph yabaye uwa 2
Ku munsi wa kane w’isiganwa La Tropicale Amissa Bongo riri kubera muri Gabon, abasore ba Team Rwanda bitwaye neza, Areruya Joseph yarangije ari uwa kabiri mu gace k’uyu munsi.
Tropicale Amissa Bongo yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2016, i Libreville ho muri Gabon hatangiye isiganwa ritangira umwaka ku ngengabihe y’amasiganwa y’amagare muri Afurika, La Tropicale Amissa Bongo.
Iri niryo rushanwa rikomeye kurusha ayandi muri Africa, ryitabirwa n’amakipe akomeye muri uyu mukino nka; Skydive Dubaï na Stradalli Bike Aid yo mu Budage ikinamo uyu musore Nsengimana uheruka kwegukana Tour du Rwanda 2015.
Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mutarama 2016, hakinwaga etape ya kane, yavaga ahitwa Oyem, igana mu mugi wa Ambam wo mu gihugu gituranye na Gabon cya Cameroun.Hari ku ntera ya 141km.
Areruya Joseph wa Team Rwanda arangirije ku mwanya wa kabiri, akaba ahagereye rimwe n’uwa mbere, umunyaMaroc JELLOUL Adil ukina nk’uwabigize umwuga muri Skydive Dubai. Aba bombi bakoresheje amasaha 03h23’43”.
Undi munyaRwanda Nsengimana Jean Bosco ukina nk’uwabigize umwuga muri Stradalli Bike Aid yo mu budage uyu munsi byamugoye, cyane ko bakiniye mu mirambi irimo amashyamba yo mu ishyamba rya equateur ho muri Gabon.
Gusa ntibyamubujije Nsengimana kuba ariwe wegukanye umwenda w’uwahatanye kurusha abandi, ‘Maillot de la Combativité’.
Abandi banyaRwanda baje hafi ni: Uwizeye Jean Claude waje ku mwanya wa 23, na Hakuzimana Camera wabaye uwa 25. Mu gihe ku rutonde rusange kandi, umunyaRwanda uza hafi ni Uwizeye Jean Claude wa 15.
Ku munsi w’ejo, bazahaguruka ahitwa Meyo Kye bagaruka i Oyem, uru rugendo ruzamara amasaha menshi mu ishyamba, rufite 119km.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
bana b’u Rwanda mukomeze muduheshe ishema aho mugeze hose
Comments are closed.