Ese ni kuki abakobwa bamwe bagira amabere manini cyane abandi mato cyane
Ibere ni kimwe mu bice by’umubiri w’umuntu kigaragara ku bitsina byombi yaba mu bahungu cyangwa abakobwa. gusa ku bakobwa niho usanga atangira kuba manini iyo bageze mu gihe cyabo cy’ubwangavu aho imvubura (glands) zizatanga amashereka zikura ndetse hakaniyongeraho ibinure (adipose tissue) maze ubunini bukiyongera bitewe n’imisemburo.
Nkuko bitangazwa na medscape.com ngo ku mugore ho ikibazo kiba iyo nta mabere afite kandi yakagombye kuba ayafite kuko ari yo aba azifashishwa mu mikurire y’umwana iyo yonka, kandi twanababwira ko amabere ari na kimwe mu biranga ubwiza bw’umugore.
Iki ni ikibazo ariko ntibikunze kubaho cyane aho ushobora gusanga umuntu afite ibere ku ruhande rumwe cyangwa impande zombi. Ibi bishobora kugaragara ku buryo butandukanye aho ushobora gusanga nta n’imoko igaragara cyangwa se ugasanga imoko igaragara ariko ibere muri rusange ugasanga ari gato cyane aho riba ritarakuze kandi umuntu ari mukuru.
Umukobwa ashobora kurenga ubwangavu ariko ugasanga amabere ye atarakuze (Postpubertal breast underdevelopment) ndetse bikaba bishobora no kumugiraho ingaruka mu mutwe kubera gutekereza ko nta mabere afite akaba yumva anasuzuguwe mu bantu, ariko hano biragoranye kuvuga ko ibere ari rito kuko nta rugero ruzwi nyarwo rw’ibere muri icyo gihe.
Muri rusange ingano y’amabere yorohera cyane nyirayo kuyimenya kuko wowe ushobora kuyarebera hanze ukagirango ni matoya kandi bitewe wenda n’imyenda yambaye imuhambiriye cyane.
Ese izo mpamvu zishobora gutuma umugore atamera amabere ni izihe ?
• Bishobora guterwa n’ibura ry’imisemburo (Hormonal Deficiency) : Kugira ngo umuntu yinjire mu bwangavu biterwa n’imisemburo,cyane cyane uwo bita Estrogen.Uyu musemburo ushobora kubura bitewe n’indwara zihishe inyuma ; niyo mpamvu ugomba kujya kwa muganga.Iyo basanze ari muke(umusemburo)biba ngombwa ko bawongera.
• Imirire mibi (Nutritional Deficiency) : Imirire mibi ituma amabere adakura ndetse no muri rusange bituma umukobwa atinda kwinjira mu bwangavu.
• Indwara zimwe na zimwe zishobora gutera iki kibazo(Systemic Diseases) : Hari indwara zifata ibice by’umubiri bigatuma amabere adakura aho twavuga nk’indwara z’impyiko cyangwa izo mu nda zishobora gufata amara(Inflammatory Bowel Diseases).
• Bishobora no guterwa n’ikibazo cy’uruhererekane mu muryango(Genetic Diseases) ;
Iyo bitewe n’iyi mpamvu gukira biragoye,aha ushobora no kubona undi muntu mumeze kimwe mu muryango kimwe nuko ushobora no kutamubonamo.
• Hari n’izindi mpamvu bavuga ko zitazwi(Idiopathic causes). Umuganga.com
0 Comment
erega ibere ritanga ubushyuhe!
ko mutavuga ko amabere nayo aba proportionnel n’umybyibuho w’umuntu?
mujye mureba ababyeyi bafite umubyibuho ukabije ko n’amabere abo usanga bitari mahwi?Abayatinya birinde umubyibuho ukabije kdi ni byanga bihangane abagize amahirwe yo kugira ababyeyi nibo yabareze kdi cyari icyifuzo cyatwese nubwo bitadukundiye twese
NIHATARI
Comments are closed.