Digiqole ad

EPISODES 5 zari zisigaye ku batarazibonye

 EPISODES 5 zari zisigaye ku batarazibonye

Episode 96: William azanye ubutuma bwa Queen, Bruno amenya Aria yahoraga yibaza

Nka saa kumi n’ ebyiri nafashe inzira nerekeza mu rugo ngo nanjye nitegure, nkigera ku marembo yo mu rugo narebye imbere yanjye, mbona umuntu wari uhagaze ku muryango ndikanga, ako kanya nshana amatara yose ngo ndebe neza…,Yeee??

Natunguwe nokubona William ahagaze ku muryango, yasaga n’ uwakomanze yabuze umukingurira, ako kanya urugi rwarakingutse ndinjira ndaparika ari nako William nawe yahise yinjira.

Nkiva mu modoka,

Njyewe-“Willy! Bite Willy, wihangane ushobora kuba waheze ku muryango?”

William-“Ni sawa Bruno! Byo nahaheze ntiwibeshye”

Njyewe-“Ihangane kabisa! Aha se wari uhazi?”

William-“Bruno! Ntabwo nahayoberwa nabishatse, ngize Imana ndahagera, none se ni kalibu cyangwa…?”

Njyewe-“Nta kibazo Bro! Kalibu rwose”

Nagiye imbere twinjira mu nzu mwereka ibyicaro aricara, ako kanya Mama ahita ahinguka,

Mama-“Eeh! Bruno! Ese waje?”

Njyewe-“Naje rwose, ahubwo se wowe ko watashye kare aho ni amahoro?”

Mama-“Yego mwana wa, erega kuwa gatanu abantu baba bananiwe, no kuruhuka biba bikenewe”

William-“Kuwa gatanu byo abantu bagomba gutaha kare, nkatwe iyo tuvuyeyo duhitira muri siporo, usibye ko benshi tuyikorera kuri kontwari”

Twese-“Hhhhhhh”

Mama-“Nyabuna muracyari bato mujye muharanira kugira ubuzima bwiza mutazasaza imburagihe”

Njyewe-“Nibyo Mama, nibyo rwose!”

Mama yasuhuje William ndetse amubaza nicyo amwakiriza ariko William yanga kugira icyo afata,

Mama-“Uyu mushyitsi wawe se wanga amazimano, baramubujije?”

William-“Oya, oya ntabwo nanze ahubwo…”

Njyewe-“Mama! Mwihorere buriya afite impamvu”

Uko narebaga William nabonaga asa n’ ufite ikimugenza gisumbye kuganira, Mama yariheje maze dutangira kuganira,

Njyewe-“Andi makuru se Bro? Hari hashize igihe tutabonana”

William-“Ariko Bruno! Nuko ubana koko?”

Njyewe-“Uuuh? Kuki umbwiye utyo se Willy?”

William-“Bro! Queen ko yagukundaga, ko yanyanze kubera wowe, ko nta cyasha mushinja, kuki yahura n’ ibibazo ukamwirengagiza habe no kumusura ngo byibura umwumve?”

Njyewe-“Nari mbanje hari ikindi kikuzanye”

William-“Hmm! None se nuko umbwiye koko?”

Njyewe-“Niba aribyo bikuzanye urakoze, so, mfite gahunda none aha, urakoze kuza kuzura akaboze”

Nagize ngo mpaguruke ngende,

William-“Basi se wakwihanganye nkakubwira icyari kinzanye”

Njyewe-“Hari ikindi se sinacyumvise?”

William-“Bruno! Namenye ko Queen yagize ibyago akajya mu gihome njya kumusura, nari nkuzaniye ubutumwa bwe”

Njyewe-“Ubutumwa bugenda bute se?”

William-“Umwiza wawe wa wundi warebaga ukamwenyura, uwo wakoragaho agasesa urumeza, mwahuza ingendo ibyishimo bigatama umutima we ubu ahora aganya, amarira niyo ndyo ye, kuko ayahorana mu gitondo saa sita na nimugoroba,

Yarantumye ngo nkwibutse ko wahoze uri ibyishimo bye, ko wahoze uri umuhoza we, ngo nzakubaze impamvu utigeze ubabarira ngo umutize amatwi yawe akubwire gitera yatumye aba aho atigeze yifuza kuba”

Njyewe-“Hmmm!”

William-“Bruno! Koko ubure n’ umunsi umwe ujya kumusura byibura?”

Njyewe-“Willy! Ntabwo wigeze umenya ndetse ntuzamenya agahinda natewe na Queen, nuko nyine aragutuma nawe uraje ngo unyibutse ko nakoze ikosa nkizera umwana w’ umuntu? Umva, nta mwanya mfite wo kumva ibyo, nkuko nabikubwiye mfite gahunda, urakoze uzagende umubwire ko nahinduye ingendo, ko nabonye neza ko yari inshuti mu basa n’ inshuti, singishaka kubabara ukundi, ko agahinda kangize mubi ariko ubu mbirambiwe nifuza kwigira neza”

William-“Bro! Basi wakwibutse ko….?”

Njyewe-“Kwibuka naributse aho ngeze nshaka kwibagirwa, urakoze kandi”

Nahise mpaguruka William nawe ahita ahaguruka twongera kurebana, arahindukira arasohoka ndamukurikira tugeze ku muryango wo hanze muhereza ikiganza agikoramo agenda atyo.

Naragarutse nkomeza mu cyumba cyanjye nongera kwicara ndatekereza gusa ngarukira hafi nanga kujya kure, nditegura nambara imyenda myiza yo gusohokana ndasohoka nicara muri salon, ako kanya Aria wari wagumye mu cyumba cye yitegura yasohokanye na Mama, nkimubona ndikanga cyane, yari yaberewe cyane na ka gakanzu, agasaha, udukweto ndetse ‘ agakufi, nkimuca iryera kwihangana byarananiye,

Njyewe-“Woooow! Mbega! Aria! Waberewe cyane ni ukuri, yoooh”

Sinzi uko byaje nahise mpaguruka ndamuhobera nawe akomeza kugira udusoni, noneho nibwo nabonye ko umutima wanjye usigaye wikoresha, Aria yari yarantwaye narongeye kugira igisa n’urukundo nako nirwo si ibisa narwo,

Mama-“Yooh! Mbega byiza, Bruno! Ongera umuhobere disi nongere kwibuka ubuto bwanjye”

Mama yambwiye atyo menya neza ko guhobera Aria ari umutako buri wese yifuza kureba gusa ntabwo nongeye ahubwo nagarukiye aho dore ko n’ udusoni twari twose kuri Aria, ahubwo nahise mubwira,

Njyewe-“Hhhh! Mama! Nawe wamenya gutera isoni, urabona amasoni uteye undi mwana? Reka tugende ahubwo”

Mama-“Yooh! Mwigendere disi, humura yambwiye, kandi rwose mbahaye umugisha, muze kwishima kandi nizereko aho mugiye hava ijambo ry’ impumu mwana wanjye”

Icyo Mama yashakaga kumbwira naracyumvise, turamusezera turasohoka twinjira mu modoka dufata umuhanda.

Mu nzira tugenda njye na Aria twavugaga macye, gusa isura yanjye niye zari ziganjemo ibyishimo, akaziki gacye kadasakuza nari nakarekuye, ngacishamo nkamuririmbira nawe si isoni byari ibintu bye.

Bidatinze twageze aho nari nabaririje heza hagezweho tuva mu modoka, birumvikana naramuyoboraga, baratwakiye twicara ahantu heza hari udutebe tubiri…hari hatuje cyane, koko hari hakwiye ababiri bashaka gukingurirana imitima,

Njyewe-“Kalibu nubwo aha atari iwanjye”

Aria-“Hhhh! Urakoze”

Njyewe-“Ariko kweli wambaye neza, uzi ko ndumva nakuzengurukana mu bantu bose nkabereka ko Imana izi kurema, abantu bose bakayizamurira icyubahiro aho iganje mu ijuru”

Aria-“Hhhhh! Ubu se koko nambaye neza?”

Njyewe-“Ubu se koko nakubehya? Ni ukuri usibye no kwambara neza waberewe cyane”

Aria-“Byose ni mwe, mwakoze cyane nishimye bitavugwa, Imana ibahe umugisha kandi isubize aho mwakuye”

Njyewe-“Nta kibazo rwose humura ibi ni ibisanzwe”

Baratwakiye baduha icyo kunywa yewe n’ icyo kurya turasangira musetsa ngo mfungure umutima we, twasoje Aria yabaye undi, yibagiwe byose ndetse atangiye no kumbarira tumwe mu dukuru two mu bwana bwe,

Aria-“Buriya rero cyera najyaga ntinya ahantu hari abantu benshi”

Njyewe-“Hhh! Birumvikana niho izo soni zavuye”

Aria-“Oya, buriya se ngira isoni?”

Njyewe-“Cyane, ariko rero si bibi, aho gushira isoni wazigira”

Aria-“Buriya se uzi impamvu? Nyine…impamvu…nako nuko mba nabubashye”

Njyewe-“Ese maama?”

Twakomeje kuganira byiza, hashize akanya turaceceka, burya ngo ntaho bitaba ngo hari nubwo abantu bari mu isoko bacecekera rimwe, ubwo ngo imana iba itambutse,

Njyewe-“Ari! Ndishimye cyane kubw’ aka kanya keza wemeye ko tuba turi kumwe ngo tuganire, mu minsi ishize uba mu rugo nifuje kukugenera umwanya ngo tuganire, ufunguke umutima unyiyereke wese, ndashaka kukumenya byuzuye kuko…nako ndifuza kukumenya”

Aria nawe yaratuje maze arambwira,

Aria-“Bruno! Wakoze cyane kungenera uyu mwanya, ntabwo nari nzi ko Aria umunsi umwe ashobora kuzicara ahantu nkaha agasangira n’ abandi, nabayeho mu buzima bwo kwiheba natewe no kubura umuryango wanjye nkiri muto,

Ndabyibuka ubwo ababyeyi banjye bahisemo ko twimukira mu gihugu cy’ abaturanyi tugafata urugendo tukajya gukomerezayo ubuzima, twabayeyo gusa ubwo nari ngiye gukomeza amashuri yanjye kuko nari ngeze muwa gatatu w’ ayisumbuye byabaye ngombwa ko bantuma ibyangombwa ino”

Njyewe-“Nguteze amatwi”

Aria-“Ubwo naraje ndabishaka ndetse mara igihe ino, mu gusubirayo nasanganijwe inkuru mbi ko umuryango wanjye wazimye, Data, Mama, bapfiriye umunsi umwe, impanga yanjye iratorongera”

Njyewe-“Ngo? Impanga?”

Aria-“Yego! Buriya uko undeba nari mfite impanga yanjye, twarasaga cyane pe, ikimbabaza ni kimwe, byibura iyo nza kumenya niba yarapfuye cyangwa akiriho nkabyakira”

Njyewe-“Yoooh! Ihangane Ari! Ihangane uhanagure ayo marira nako reka ngufashe”

Negereye Aria wariraga kubera agahinda yatewe n’ akahise, nkura agatambaro mu mufuka ntangira kumuhanagura, umukobwa mwiza utuje aranshimira maze akomeza kumbwira,

Aria-“Ubwo rero maze kubura byose n’ abanjye nagarutse ino, narebye kujya kwa data wacu ariko nibuka ko atumvikanaga na Papa, ndeba kujya kwa sogokuru nibuka ko Papa yari yaratubujije kujyayo kuko bamuciye mu muryango, aho niho nahisemo kujya gushaka akazi ko mu rugo ngo byibura nkomeze ubuzima”

Njyewe-“Mana yanjye wee?”

Aria-“Bruno! Nagize amahirwe mbona umukobwa w’ umwarimukazi wigishaga abana b’ inshuke turibanira, twabaga mu cyaro ubuzima ntibwangoye, yampembaga macye ariko yituze, nyuma aza kubengukwa n’ umusore biba ngombwa ko tujyana ngo njye kubakorera”

Njyewe-“Ntacyaguteze amatwi Ari!”

Aria-“Ubwo natangiye kubakorera, amezi abiri arashira ukwa gatatu umugabo wa mabuja atangira kunyifuza, rimwe mabuja yagiye ku kazi dusigarana mu rugo kuko we yari umucuruzi, ndi mu cyumba mbona yinjiye yambaye isume ndikanga, ubwoba buba bwose,

Yatangiye kunkorakora ariko nanjye mwiyaka ndetse mvuga ko ngiye gusakuza, ambwirana umujinya ko ngomba kwemera tukaryamana ku neza nakwanga nkaba nisuye, ndetse ko ntararuraramo”

Njyewe-“Oooh my God”

Aria-“Nahakanye kabiri ndetse ubugira kenshi, abuze uko abigenza ankubita urushyi ambwira kuzinga ibyanjye nkagenda, nuko nahavuye, mfata umuhanda nza gushaka akazi ino aribwo nabonye ako gukora isuku muri salon hahandi nakubwiye ngacumbikirwa na wa mukobwa nawe nakubwiye igihe ngutahaho ngataha iwanyu”

Njyewe-“Yoooh! Ese nuko byagenze?”

Aria-“Yego, gusa mu mutima wanjye huzuyemo ishimwe mu buryo udashobora kumva, wowe na Mama wawe Imana izabahe umugisha, muzatunge mutunganirwe, kuko mwamfashe neza nkibagirwa byose, nubwo yenda ntakwibagirwa ubuzima nanyuzemo ariko byibuze kuba nicaye ahantu nkaha hari ikizere”

Njyewe-“Humura Ari! Humura rwose, nanjye uko undeba uku ndetse na Mama twaciye mu bikomeye, burya ubuzima bufite inguni nyinshi, buri wese akwiye kumenya iyo undi yihinnyemo mu gihe cyahise maze tugafatana urunana, tugahabura abahabye”

Muri ako kanya natangiye kubwira Aria amateka yacu, ntacyo nigeze mukinga kuko ntamwishishaga, nageze ku nkuru y’ urukundo rwanjye, ntangira kumubwira umukobwa nakunze n’ umutima wanjye wose ariko ntazi ko ambeshya, ntacyo namukinze namubwiye byose, arabibona disi ko nakomeretse aba ariwe unyegera.

Yamfashe ikiganza andebana amaso meza y’ ibitesi, nagize ngo ndarota mbona ari Queen ndi kumwe nawe, nabaye nk’ uwikanga maze ahita ambwira,

Aria-“Oya wikwikanga Bruno! Ihangane warababaye ariko ntabwo byakubujije kuba uwo uri we uyu munsi, umutima mwiza wawe urahagije, Imana izagushumbusha”

Njyewe-“Ari! Ntangazwa kenshi no kukubona nkabona usa n’ umukobwa maze kukubwira”

Aria-“Yeee? Koko se?”

Njyewe-“Cyane rwose, ni ukuri iyo duhuje amaso, ndetse nkumva ijwi ryawe ako kanya nkubonamo isura ye, nkibuka bimwe mu bihe twagiranaga, yewe, ni nacyo cyanteraga kumva utaba mu rugo aho nsohoka nkakubona”

Aria-“Mana wee? None se uwo mukobwa twasaga koko….?”

Njyewe-“Ari! Uwo mukobwa w’ impanga yawe urabizi ko akiriho cyangwa?”

Aria-“None ushatse kuvuga ko yaba ariwe mwakundanaga?”

Njyewe-“Ari! Ukuntu musa, no kuba umbwiye ko wari ufite impanga, byatuma ntekereza ko ari we”

Aria-“ Ayiweee! Uwo mukobwa mwakundanaga yitwa nde Bruno?”

Nk’ ibisanzwe iyo najyaga kumuvuga nabanzaga kwitsa umutima, narawikije maze mbwira Aria nti,

Njyewe-“Ari! Uwo mukobwa Twakundanaga yitwaga Queen?”

Aria-“Yeee? Queen? Mana yanjye wee! Impanga yanjye Queen! Bruno! Niwe, Queen niwe mpanga yanjye………………………………………

Episode 97: Bruno mu byishimo byo kongera kuba mu rukundo

Aria-“Ayiweee! Uwo mukobwa mwakundanaga yitwa nde Bruno?”

Nk’ ibisanzwe iyo najyaga kumuvuga nabanzaga kwitsa umutima, narawikije maze mbwira Aria nti,

Njyewe-“Ari! Uwo mukobwa Twakundanaga yitwaga Queen?”

Aria-“Yeee? Queen? Mana yanjye wee! Impanga yanjye Queen! Bruno! Niwe, Queen niwe mpanga yanjye”

Njyewe-“Ngo…ngo? Ari! Ibyo uvuga ni ukuri?”

Nemeye ntashidikanya ko koko ari byo ndi kumwe muri ako kanya n’ impanga ya Queen, iryavuzwe ryaratashe menya impamvu amaso yanjye yaroraga Aria nkamubonamo uw’ akahise.

Aria-“Bruno! Impanga yanjye iba hehe? Mbwira! Ni ukuri ndashaka kumubona! Mana yanjye wee!”

Natuje umutima mbura aho mpera mbwira Aria ibya Queen, yakomeje kumbaza cyane nanjye nkomeza kubura aho mpera, gusa nta kundi nari kumubwira Queen wambereye inshuti mu basa n’ inshuti,

Njyewe-“Ari! Tuza nkubwire Queen namenye nkagira ibyishimo ntari nzi ko bizaba umubabaro”

Aria-“Nguteze amatwi Bruno! Queen ari hehe? Turahita tujya kumureba?”

Nongeye kwitsa umutima nanone maze ngorora umuhogo ntangira kubwira Aria ibyanjye n’ impanga ye,

Njyewe-“Ari! Imyaka irahise menye Queen nabonye bwa mbere ubwo yazanaga n’ umukobwa witwa Lily mu iduka ry’ iwabo aho nari mfite ikiraka, ngaca bugufi nkamupima udukweto, kuva ubwo ubwenge n’ umutima byanjye akabyitwarira………”

Aria yanteze amatwi mubwira urugendo rwanjye na Queen, ntacyo nigeze muhisha nasoje amarira yabaye menshi kandi koko byari agahinda kumva impanga ye ibyayo birangirira muri gereza.

Nihanganishije Aria bigoranye aratuza,

Aria-“Ubu koko niki cyateye Queen umwana wa mama guhitamo inzira ijya ikuzimu koko? Iyo yemera akiberaho uko yakabayeho ariko atifuje kubaho neza mu nzira mbi? Ubu se tuzahuza amaso koko turebane muhamagare anyitabe?

Queen! Genda warahemutse kandi wahemukiye ababyeyi bacu, nzi neza ko batureba”

Aria yakomeje kuvuga amagambo y’ agahinda nanjye bikomeza kunkora ku mutima, twamaze akanya katari gato ngerageza kumuturisha ngo agatima gasubire impembero, yongera gutuza dukomeza kuganira,

Aria-“Bruno! Ndagusabye ejo uzaze tujyane njye kureba umwana wa Mama”

Njyewe-“Ari! Ntakubeshye rwose ntaho nanjya, cyakora nzaguha ticket…. nako Musada azagutware ujye kumureba”

Aria-“Mana yanjye wee!”

Hashize akandi kanya ducecetse Aria yongera kunyitegereza maze ambwira atuje ati,

Aria-“Bruno! Ni ukuri ngusabye imbabazi mu izina ry’ impanga yanjye Queen, yaraguhemukiye kandi ntako utamweretse urukundo, waramwitangiye umwongorera utubanga ariko we aguhisha ibanga,

Bruno! Kumva ko mwene maama yabaye undi ndetse akayoboka igihome ni agahinda gakomeye kuri njye, nahoraga nifuza kuzamubona dore ko nagenderaga kuri ya magambo ngo” “Abadapfuye ntibabura kubonana” none koko tugiye kubonanira mu gihome koko?”

Njyewe-“Ari! Urakoze kunsaba imbabazi kandi utarankoshereje, uwo mutima mwiza wawe unsanga umpumuriza uragahore ubengerana unsanga, ahari wenda wanyomora ibikomere natewe n’ impanga yawe”

Aria-“Bruno! Ntacyo naba ndicyo ntabyemeye, rwose niteguye kukomora ibikomere pe, igihe cyose uzankenera nzaba mpari”

Njyewe-“Wooow! Urakoze cyane Ari! Ndagusabye uzirengagize ibyanjye na Queen undemere ubuzima bushya, uzaba unyugamishije imvura y’ agahinda yanyagiye mu muvumbi wo kwiyanga”

Aria-“Yego Bruno! Nzahaba ku bwawe rwose, kandi nzabikwereka ngiriye impuhwe wansanganije ubwo naguhungiragaho ngusanga usinziriya, ahari yenda nibyo wibazaga”

Njyewe-“Oya nta kibazo biriya ntuzabigendereho ahubwo uzace akawe kayira ngo mbeho mu byishimo”

Aria-“Yego shenge”

Muri ako kanya umutima wanjye waganjemo umucyo, Aria yari amaze kunyemerera kunyomora ibikomere by’ urukundo, wabaye umwanya mwiza wo kumubwira icyo maze iminsi mutekerezaho.

Nigiye hino gato maze mufata mu biganza, cyari igihe cyo kumusaba ibirenze ibyo yari amaze kunyemerera, nikije umutima maze ndamubwira,

Njyewe-“Ari! Nubwo bwose twaje aha ntiteze kumenya ko Queen ari impanga yawe, hari impamvu nari nakuzanye aha irenze imwe”

Aria-“Mbwira ndakumva Bruno”

Njyewe-“Iya mbere nifuzaga kukumenya by’ ukuri, iya kabiri niyo nifuzaga kukubwira muri aka kanya”

Aria-“Buriya ndi umunyamatsiko cyane Bruno, ni ukuri ndumva amatsiko ari yose ntiwabyumva”

Njyewe-“Ari! Nakuzanye hano ngo nkubwire icyo maze iminsi ngutekerezaho, muri aka kanya ndagira ngo umunwa wanjye uguhamirize ko kuva nakubona, usibye kukwitegereza ukanyibutsa urukundo, naje gushima imico yawe ndetse n’ uburanga,

Iyo kenshi tuganira ubwuzu buraza, nkumva nagutura amagambo agaba ituze mu mutima wawe, Ari! Nakomeje kukwitegereza kenshi, nkakunda gutega amatwi ijambo ku rindi nza gusanga waba umwihariko kuri njye, naje gusanga waba umukazana wa mama, muri macye ntagiye kure ndifuza ko uzanyomora ibikomere uwitwaga uwanjye yanteye, nkaguha urukundo nawe ukambera umutoni umutako umbereye”

Koko nararikocoye, Aria musaba kumwishumbusha, nakomeje gutegereza ko ansubiza hashize akanya nawe yongera kunyitegereza, mu ijwi rituje maze arambwira,

Aria-“Bruno! Ntakubeshye amagambo yawe anyuze umutima, umunezero utaha muri njye, ntawe utanezezwa no gukundwa gusa kuri njye bibaye ibindi kuko nanjye….nanjye nari naragukunze Bruno”

Njyewe-“Woooow!”

Ntiwakumva uburyo nishimyemo muri ako kanya, nabuze icyo mvuga, mbura icyo nkora ngo muture ibyishimo, nakomeje kumufata ibiganza turebana bisa n’ urukundo koko,

Aria-“Bruno! Kuva nkubona umunsi ngusanga usinziye numvise umutima wanjye uruhutse, niyumvisemo ko ubuzima buhindutse numva ikizere kinshi muri njye,

ntabwo nari nzi ko biri kunsunikira mu nyenga y’ urukundo, namenye ko nagukunze ariko ndagutinya, numvaga ko ntabikwiye nkomeza guhina akarenge, erega disi n’ umuco wacu ntiwari kunyemerera gutera intambwe ngo mbikubwire, ni ukuri usanze ugusanganira”

Njyewe-“Ari! Sinabona uko ngushimira, ni bacye basanganira ababasanga, ni bacye basenderezwa urukundo batabanje gucunaguzwa, urakoze kunyemerera kuba uwo nifuza kuba we impande yawe,

Nizeye ntashidikanya ko nzagira ibyishimo mu buzima kuko uzi inzira yanjye nuw’ akahise, ndakwinginze ntuzatume mbabara kabiri, ahubwo uzatume nishima ubugira kenshi, igihe Queen azagarukira ndabizi azicuza”

Aria-“Bruno! Ntabwo nzagukunda ngo Queen azaze yicuza, nakubwiye ko nagukunze mbere ntazi ko impanga yanjye mwakundanye, nzagukunda kuko uri wowe mahitamo yemeye kumpitamo kandi ubikwiye”

Muri ako kanya ikiniga cy’ ibyishimo cyaransingiye, umutima wanjye utemba ituze, nasubiye muri bya byishimo nifuzaga buri munsi, Aria yambwiye akari ku mutima ansezeranya kuzampoza amarira natewe n’ impanga ye.

Twavuye aho ababiri basenyeye umugozi umwe turataha, twageze mu rugo udutwenge ari twose dusanga baryamye, twicara gato muri salon.

Birumvikana ibyicaro byarahindutse dutangira kwicara mu ntebe imwe, Aria yagombaga kunyegera nkumva impumuro ye hafi yanjye.

Bwije cyane twasezeranyeho by’ urukundo njya mu cyumba cyanjye, nambara imyenda y’ ijoro ndaryama, gusinzira byo nti byari guhita biza natangiye kwitekerereza isayo nari nkumbuye nasayemo…nongera kwishima, wooow!

Natangiye kwivugisha,

Njyewe-“Burya koko Imana ni nziza! Ubu noneho naba umuntu, igihe cyanjye cyari iki ngo nongere kwishima, ndamubonye umwari nifuzaga, ariko se ubu impanga ya Queen si nkawe ra? Oya, oya ntabwo yaba nkawe, maze nanjye nzarebe umunsi Queen azataha akazasanga njye na Aria tumeze neza twibera mu rwacu….

Ariko se ubu njye na Aria tuzakomeza kubana hano dukundana? None nacikwa ko umubiri ari umubiri? Uzi ikihutirwa? Ubukwe…ngomba gukora ubukwe vuba byihuse, niko bimeze”

Nashigutse nasinziriye nongeye gukanguka mu gitondo, nariteguye Aria nawe aritegura ngo ajyane na Musada gusura Queen gusa bavuyeyo bambwira ko

basanze ntawe ugihari ndetse ababishinzwe batazi aho bamwimuriye bitubera amayobera.

Nta kundi twakomeje ubuzima, Aria yatangiye kumfata nk’ umugabo we mu mibereho ya buri munsi, ya mazi akonje ya mugitondo ndayibagirwa, Mama yabyibwiye ntabimubwiye amenya njye na we dukundana, gusa naje kubimwerurira aduha umugisha, ndetse amenya ko Aria ari impanga yuwo nari narahisemo mbere.

Hashize iminsi micye ntangira gushaka inzu yo kugura nzatuzamo Aria, byari bikwiye ngo njye kwibana ntakomeza kubana nawe mu rugo, ntibyatinze narayibonye ndetse ngura n’ ibikoresho byo mu nzu ndimuka njya kwibera kimironko na Musada.

Umunsi wo gutaha inzu nibwo nateye ivi birarenga ndambarara hasi mwereka impeta musaba kwibanira nawe, mu marira y’ ibyishimo yemera atazuyaje, woooow!

Bidatinze natangiye kwiyegereza inshuti n’ abavandimwe ngo bamfashe gutegura ubukwe nabo babyakirana yombi, abakiriya banjyeburi wese yasohokanaga ubutumire, umugoroba umwe nibwo nafashe urugendo njye na Mama tujya kwa Marc turicara dutangira gushyira byose ku murongo,

Mama-“Marc! Nkuko usanzwe ubizi rero uri umwizerwa w’ umuryango wacu niyo mpamvu duhisemo kuza kukwereka gahunda y’ ubukwe bwa Bruno”

Marc-“Nuko nuko sha Bruno! Nawe ugiye gutera intambwe winjire mu kiciro cy’ abarara bambaye ubusa”

Bose-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Nibyo da! Niko bimeze rwose”

Nina-“Bro! Na nubu ntabwo nari niyumvisha niba ariya mahirwe wagize abaho, Queen aguhemukire wishumbushe impanga ye koko? Ni ubwa mbere nabyumva pe!”

Njyewe-“Wahora niki? Ariko buriya kwiheba ni bibi kabisa, numvaga ntazongera kwishima mu buzima, none ubu nsigaye nishima birenze uko nishimaga mbere koko”

Marc-“Naho ubundi nta kibazo rwose murabizi ko kuva Ngenzi yatabaruka nababwiye ko nzaba hafi y’ umuryango wanyu, ubukwe buzataha kandi neza rwose, ahubwo se tuzasaba he, dukwe he?”

Mama-“Ahaa! Nanjye ubu nibyo mpora nibaza, nawe se, umukobwa aba iwacu nta wundi muryango agira, niba bizagenda bite?”

Njyewe-“Ariko ndumva nta kibazo kibirimo kuko gusaba no gukwa bizabera muri salle ndetse n’ ibirori muri rusange”

Marc-“Ok! Niba ri uko bimeze noneho ndumva nta kibazo, urategenya kuzakira abashyitsi bangana iki se Bruno?”

Njyewe-“Nta mupaka, abazaza bose nzabakira, ibintu biriho nta kibazo kabisa”

Mama-“Ariko rero nta gusesaagura, kuri ubu ibintu byose ni ukwiteganyiriza”

Nina-“Oya niko bimeze rwose, hanyuma rero mushatse mwafata itariki hakiri kare tugatangira kwitegura”

Twakomeje gukusanya ibitekerezo amasaha akuze ntahana mama mugeza mu rugo nsuhuza n’ umukunzi, ntabwo nahatinze nahise ntaha, nageze mu rugo bwije umuzamu arakingura ndaparika mva mu modoka ndamusuhuza, yitwaga Gasore

Njyewe-“Gaso! Bite se wangu?”

Gasore-“Ni sawa Boss! Ko mwatinze gutaha se byagenze bite?”

Njyewe-“Hari ahantu nanyuze, hari abantu twariho tuganira”

Gasore-“Ee! Hano rero hari ibahasha wa musore ugucururiza yazanye, nari nayigumanye nanga kuyiha uriya musore mubana, navuze nti wasanga harimo amadorari nkaba nayimuha akagucucura nkaba igicucu kandi waranyizeye Boss!”

Njyewe-“Hhhhh! nta kibazo Gaso! Musada ujye umwizera nanjye buriya ndamwizera”

Nakiriye ibahasha ndayitegereza, nkomeza mu nzu nsanga Musada yaryamye, nicara muri salon nkomeza kuyitegereza ngiye kuyifungura numva umutima uransimbutse nongera gutuza gato.…………………………………………….

Episode 98: Bruno yirengagije byose agaba ibye ngo atabare inshuti

Nakiriye ibahasha ndayitegereza, nkomeza mu nzu nsanga Musada yaryamye, nicara muri salon nkomeza kuyitegereza ngiye kuyifungura numva umutima uransimbutse nongera gutuza gato.

Narayifunguye ako kanya nkuramo urupapuro ndaruzingura, nihuta ndeba uwanyandikiye, natunguwe no gusanga ari Frere uwo nahoraga nibuka nkamusabira umugisha, uwankuye mu buzima bwo kwiheba akanteresha intambwe mu buzima bwahinduye amateka yanjye.

Nikije umutima nongera kwibuka byose… mpera ahabanza maze ntangira gusoma ntuje,

“Uraho neza Bruno! Nishimiye ko ubonye iyi baruwa yanjye, igihe kibaye kirekire nibaza amakuru yawe, duherukana ubwo Papa wawe yari avuye kwivuza, ese yaba yarakize neza?”

Igisubizo cyari oya, Frere ntabwo yigeze amenya ko Papa byarangiye, nongeye kubabara, nubwo nari narakiye ibyo ntabasha guhindura ariko burya ntikabura ku muntu uzi agaciro k’ umubyeyi,

Nakomeje gusoma,

“Nanjye ubu ndaho, nagize amahirwe ntoranywa mu ba frère bagiye kuba mu kigo gikuru I mahanga, kugira ngo ngire ayo mahirwe nawe wabigizemo uruhare, kuko uri mu bantu bafite amateka ankomokaho,

Kubera ibyo rero, ndagira ngo ngusabe kuzaca mu nzira nanyuzemo nkugeraho, urugero naguhaye ndifuza ko warukurikiza, nawe ukazashaka umwana ucira inzira niba koko wibuka inzira yawe,

Ntabwo nzi igihe nzagarukira ariko nzi neza ko tuzongera tukabonana, Imana ikomeze igufashe kandi ntukajye wibagirwa gusenga, kuko Imana niyo mugenga wacu akaba umugaba amahirwe nawe yakugabiye, ngaho reka ngusezere kandi nkubwire ko nkuzirikana, ntabwo nigeze nkwibagirwa”

Namaze gusoma iyo baruwa nitsa umutima, burya koko kugira abakwibutsa amateka ni amahirwe akomeye, hari benshi baheruka batanga ikiganza ariko buriya ntibiba bihagije, nyuma y’ igihe iyo uwo wagihaye adakebutse ngo arebe inyuma agire uko wagize uramukebura.

Nemeye ntashidikanya ibyo frère yansabye maze nkora ku kimenyetso niragiza Rugira ubundi njya kuryama.

Mu gitondo nabyutse njya ku kazi nk’ ibisanzwe, ngezeyo nasanze Joshua yantegereje, ndamusuhuza gusa nabonaga atameze neza,

Njyewe-“Jo! Bite ko waje utamvugishije, ubu kweli ntabwo warambiwe ko naryamiriye sinzinduke?”

Joshua-“Wahora n’ iki Bruno”

Njyewe-“Uuuh? Ko mbona usa n’ ufite ikibazo byagenze bite?”

Joshua-“Hmm! Bruno! Kingura twinjire nkubwire”

Narakinguye turinjira turicara maze Joshua atangira kumbwira,

Joshua-“Bruno! Uko undeba uku naraye ntasinziye, ni wowe wenyine nje nshaka ngo nguture ibyanjye”

Njyewe-“Uuuh? Byagenze bite ko unkuye umutima muvandi?”

Joshua-“Bruno! Ewana, nagize ibyago bikomeye, uko undeba uku ndi umuntu isaha ku isaha ushobora gufungwa ndetse n’ ibyanjye byose bigatezwa cyamunara mbaye ntabonye amafaranga byihuse”

Njyewe-“Eeh? Ngo gufungwa? Jo! Wakoze iki?”

Joshua-“Bruno! Urabizi umunsi nkuratira amahirwe nagize nkakubwira ko nabonye akazi muri ba banyamahanga”

Njyewe-“Ndabyibuka”

Joshua-“Ubwo rero ejo ngire ntya ntware Boss nkuko bisanzwe, amasaha ya saa sita ageze mujyana aho yakundaga kurira, yansize mu modoka birumvikana ntabwo twari kujya gusangira, mu gihe agarutse, ati mbuze amadorari yanjye”

Njyewe-“Eeeh? Amadorari?”

Joshua-“Macye se? Nawe ibaze amafaranga yatuma ibyanjye byose bigurishwa yewe nkanafungwa”

Njyewe-“Yee data wee?”

Joshua-“Ubwo nyine yashatse guhita anjyana kuri police ngo mbazwe byose ariko ndatakamba, muga ko aho kugira ngo amfungishe nemera kwishyura nubwo ndengana, ansaba kutarenza iminsi itatu gusa, niyo mpamvu nje nkugana”

Njyewe-“Yebaba wee! None se Joshu! Mbwira utambeshya, koko ayo mafaranga ntayo watwaye?”

Joshua-“Bruno! Kuva navuka ntabwo nigeze nkinisha kwiba, nahisemo gukora nkabira ibyunzwe ariko nkabaho ntanduranyije, ni ukuri nta mafaranga nigeze ntwara rwose”

Njyewe-“None se niba ntayo watwaye ukaba uri umwere, kuki utaretse ngo bakujyane kuri police wisobanure ko ukuri guca mu ziko ntigushye?”

Joshua-“Bruno! Ko uzi uko uburoko buryana, wangira inama yo kumanika amaboko nkabambwa? Narebye gutoroka ngo ngende ariko nanga kujya kugwa iyo, Nahisemo kwemera nkitabaza inshuti n’ abavandimwe nkishyura, ariko sinjye kuri iyo ngoyi, uko undeba uku inshuti nizeraga zose nazigezeho zimpakanira ko ntacyo zamfasha, nagurishije ibyanjye byose ariko yanze kugwira, ni wowe wenyine wari usigaye, ndakwinginze mfasha”

Joshua yambwiye atyo ndaceceka, umutima utangira kubaza ubwenge icyo gukora, hashize akanya,

Njyewe-“None se Joshu! Urabizi iyi business yanjye niyo karima kanjye, urazi ko maze iminsi nguze inzu kandi vuba aha mfite ubukwe, ubu nguhaye amafaranga nsigaranye nirengagije ubukwe byazagenda gute?”

Joshua-“Bruno! Ndakwinginze nk’ inshuti nyanshuti, uramutse unkuye kuri iyi ngoyi nazakwishyura kandi nazakwitura”

Nakomeje guceceka mbura icyo mvuga, umutima ukomeza kurwana n’ ubwenge, narebaga kureka Joshua agafungwa nubwo yaziraga ubusa, ndeba gufata amafaranga yose nkayamuha, umutima ukanyibutsa ya magambo ngo uwizera umwana w’ umuntu avumwe.

Nibazaga nanone nyamuhaye kandi ubukwe buri imbere buyakeneye, gusa nkomeza guhuza amaso na Joshua, narahumirije maze mpitamo umwanzuro maze mbwira Joshua,

Njyewe-“Joshu! Ntabwo nigeze ngukenera ngo nkubure, igihe cyose naguhamagariye waranyitabye, ndibuka nguhamagara ngo tujyane Queen kwa muganga nako ku bavura uburozi, nta bushuti buruta buriya, amafaranga ndayafite kandi ndayakeneye urabizi gusa ntabwo nayakuguranisha, aho kugira ngo uzahere ku ngoyi ndaguha ayo mfite yose”

Joshua yarishimye cyane ndabibona, kunshimira yabuze uko abikora, nagize amahirwe umusore wasimbuye Musada yampamagaye ambwira ko abantu baturimo amadeni bose bishyuye, njyana na Joshua kuri banki muha amafaranga yose nari mfite ngo abe ayatanze.

Maze kuyamuha ahubwo ninjye watangiye kwiheba, nimugoroba nibwo natashye ngeze mu rugo nsanga Axel mu rugo, Musada yari yamwakiriye bari kuganira, naramusuhuje ndicara nk’ ibisanzwe dutangira gutera blague,

Njyewe-“Axe! None se icyaka cyakwishe uhungira iwanjye?”

Axel-“Hhhhh! Wabimenye, kugira urugo buriya ni hatali, hari ubwo umufuka urakara umugore yakwatse ay’ amakara n’umuceri ukabura aho ugihungira ukajya kuvumba da!”

Njyewe-“Hhhhh! Nta kundi nanjye ni vuba aha nkabiyungaho”

Axel-“Naho ubundi nari nje kukubaza uko uri kwitegura ubukwe, ese amafaranga urayafite ko buriya ubukwe butwara akayabo?”

Njyewe-“Axe! Ntakubeshye amafaranga yo nari nyafite ariko hari umuvandimwe wagize ibyago biba ngombwa ko nyamuha yose”

Axel-“Uuuh? Bruno! Uratinyuka ugatanga amafaranga yawe uzi ko ufite urubanza vuba aha?”

Njyewe-“Niyo yari amahitamo, none se ko inshuti ze zose zari zamuvuyeho, nabikoze da”

Axel-“Ibaze? Bruno! Ahari yenda ashobora kuba yakuroze, ubwo se ubukwe bizagenda bite? Inshuti se ni ibiki?”

Njyewe-“None se nzishime uwanjye aboshye?”

Axel-“Hmm! Ariko buriya hari ikintu Imana yavuze abantu batajya bibuka, buriya Imana niyo yavuze ngo nimubura ubwenge nzabareka, ubwo se ko ububuze umunsi byakomeye uzayitabaza? Nzaba ndeba gusa njye ntuzanyitabaze kuko ntacyo nagufasha urabizi ko bamanuye mu ntera ku kazi kandi urugo ntabwo ruba runyoroheye”

Axel yambwiye atyo ntangira kwiheba, natangiye kwicuza numva ko nakoze ikosa koko, numvise binshanze ariko agatima gakomeza kunkomeza nihagararaho,

Njyewe-“Axe! Iby’ isi ni ubusa ariko umuntu ni si ubusa, nibiba Imana ikandeka nzakira ibije binsanga”

Axel yakomeje kumbwira ko nta byanjye, arinda ataha ambwira ko nta kigenda cyanjye, nyuma nakomeje kubitekereza ariko umutima ukomeza kunkomanga ko nta kosa nakoze kuko nakoze ibikwiye mu gihe gikwiye.

Iminsi yakomeje kwicuma, noneho amadeni ariyongera rya duka natangiriyemo ibintu bishiramo ndetse rirakinga.

Natangiye guhera mu rungabangabo, ibyo byose usibye Axel nari narabibwiye nta wundi wari ubizi, natangiye kwisanga njyenyine nshiduka nabibwiye bose.

Umunsi umwe nakangutse mu rukerera ntekereza byinshi , uwo munsi nirirwa mpangayitse cyane, mfata telephone mpamagara Aria, numvaga ngomba kumubwira ibyanjye.

Yarankundiye aritaba musaba ko yaza guhura nanjye nimugoroba, koko yaremeye saa mbiri za nimugoroba yansanze aho nari ndi, yaje azanye ubwuzu n’ umutima utuje nk’ uwitabye umugabo wejo hazaza…narabikundaga cyane.

Naramwakiye ndamuhobera muha kalibu aricara maze dutangira kuganira ibisanzwe mubaza amakuru n’ ibindi, umwanya uragera nitsa umutima ngo mubwire umuhangayiko mfite ku mutima utari uzwi na benshi,

Njyewe-“Ari! Nifuje kuguhamagara ngo uze nkubwire kuko ari wowe kuva wakwemera kuza mu buzima bwanjye nabitsa ibanga mpora nibuka nkagira igishyika”

Aria-“Ndakumva mukundwa”

Njyewe-“Ari! Iminsi iri kugenda isatira iyo twagennye ngo ibirori bitahe ngukorere ibyabuze benshi bikaba amahirwe kuri twe, ariko rwose nayobewe aho amafaranga azava”

Aria-“Uuuh? Cheri! Ntiwambwiraga ko ibintu byose bimeze neza, ubushobozi buhari ko ikibura kugera ari itariki?”

Njyewe-“Yego niko biri gusa hari icyabaye benshi batazi, ari nacyo nifuzaga kukubwira”

Aria-“Mbwira ndakumva Bruno nkunda”

Natangiye kubwira byose Aria ntacyo mukinze, uko nabimubwiraga yagendaga ahinduka nkabibona, maze kumubwira byose yikije umutima andebana indoro y’ impuhwe maze hashize akanya,

Aria-“Cheri! Humura, gusa umutima wawe uratangaje, nta muntu nigeze menya ushobora kugira impuhwe akiyibagiza byose agatanga atitangiriye itama, ibyo wakoze byakora bacye yewe benshi banabigusekera ariko hari impamvu wemeye kubikora, icyo nifuza kukubwira, tuza niba ari ubukwe ndabyizeye neza buzataha, niyo tutakora ibihambaye ariko byizere ntabwo ubukwe buzapfa ngo ntahe iwawe mperekejwe n’ imibu”

Njyewe-“Bae! Uratangaje kandi urantunguye, ntabwo nari nzi ko ushobora kwakirana umutima utuje ibibazo ngutuye, koko uru nirwo rukundo nabuze, ndagukunda kandi koko waziye kunyomora ibikomere”

Nongeye kumva imbaraga muri njye, nakiriye ibiganza bya Aria ndabisoma mbishyira mu misaya numva neza impumu ye, aho twahavuye numva byose bishoboka ko nta kizatuma ntizihiza umunsi utazagaruka mu buzima.

Iminsi yakomeje kwicuma, Joshua yakomeje kumba hafi, buri munsi yazaga ku kazi akanganiriza nkamubwira byose, yagiraga ikiniga iyo yumvaga ntaho mfite nzakura kubera we gusa akankomeza aho niho nemeye kugurisha imodoka yanjye niya

Musada nubwo bwose twari twarasezeranye ko azajya ayishyura buhoro buhoro…birumvikana nta yandi mahitamo yari ahari.

Iminsi yakomeje kwicuma, habura icyumweru kimwe gusa, nibwo nahamagawe kuri ya nzu natangiriyemo gucuruza mbere, nyirayo yaranshakaga cyane nihuta ngiye kumubaza icyo anshakira,

Nkigerayo yansabye gukingura agashyiraho indi ngufuri kuko nari nararekeye aho kumwishyura, nakomeje kwinginga ariko aranga mu gihe twari tukiri aho natunguwe no kubona ba basore batatu nigeze kwitabaza ngo duhe isomo William bampingutseho.

Narababonye ndabamenya, byaragaragaraga ko bavuye mu buroko, nta musatsi bari bafite, bazanye uburakari bwinshi bahirika nyirinzu,

Umwe-“Ubu noneho turaje, wagize ngo byarangiriye hariya? Wagize ngo uratugambaniye ariko waribeshyaga, noneho ugiye kubona neza ibihembo by’ umugambanyi”

Ubwoba bwaranyishe ntangira gusubira inyuma ngwa ku gikuta, nta yandi mahitamo nari mfite,

Njyewe-“Mumbabarire, mumbabarire rwose ntabwo nigeze mbagambanira, ntabwo namenye ko nta byangombwa mugira kandi rwose ntabwo nta ruhare nabigizemo kugira ngo babafunge”

Undi-“Eeeh! Ibyo nibyo wivugira, uraje ubone neza abo turi bo”

Muri ako kanya batangiye kuzinga amashati, babiba umujinya uzamuka uko wakabaye, ntaho nari kubona mbacikira……………………………………….

Episode 99: Ibyishimo birashibutse Bruno ariturwa, iyi message se kandi?

Muri ako kanya batangiye kuzinga amashati, babiba umujinya uzamuka uko wakabaye, ntaho nari kubona mbacikira,

Njyewe-“Mwakwihangaye koko tukagenda nkabashakira amafaranga yanyu ariko mukareka kunkubita”

Boss nyir’ inzu yahise yitanguranwa,

Boss-“Arabeshya, arayakura hehe se kandi niyi nzu imunaniye kuyishyura musanze ndi kumukuramo? Ahubwo musohoke hano ntaza kubazwa amaraso ye”

Ba basore bankuruye nabi turasohoka, tukigera hanze ako kanya nahise mbona umupolisi uhagaze ku muhanda areba uko imodoka zitambuka, bashatse kunkatana inyuma y’ amazu ariko ntangira kuvuga cyane ndetse ndatabaza….kubw’ amahirwe wa mupolisi wari uhagaze ku muhanda yari Joel.

Yaje yihuta cyane bamubonye barandekuza, burya abanyabyaha batinya imyenda y’ abashinzwe umutekano, umwe yaciye ahe nundi ahe bansiga aho,

Joel-“Eeh! Bruno! Bariya basore bagushakagaho iki?”

Njyewe-“Wahora niki? Joel! Ni birebire, nari nzize akahise”

Joel-“Ku manywa y’ ihangu kweli?”

Njyewe-“Joel! Bariya basore nigeze kubitabaza ngiye guhemukira umusore William ngo amvire kuri Queen, gusa ntibyakunze ahubwo babatwaye mu mukwabu, nari nzi ko nimutse aha ningaruka batazamenya aho nkorera, uyu munsi rero nyir’ inzu yaje kuyinkuramo, mu gihe twari turi aha mbona ngabo ngo baa!”

Joel-“Yampaye inka Muyange? Ngo bagukuye mu nzu?”

Njyewe-“Ese ntiwamenye ibyambayeho? Ahubwo nshakira umukiriya w’ imodoka nikorere ubukwe”

Joel-“Uuuh? Byakugendekeye gute se Bruno ko mperuka uhagaze neza?”

Natangiye kubwira Joel uko byagenze byose, amaze kumva ibyanjye,

Joel-“Yabababa! Yewe nta byawe pe, ntabwo nari nzi ko hari abantu bizera bigeze aho, ubwo se wagiye kumuha amafaranga wasaze? Shinyiriza nyine kakubeho none?”

Nongeye kwisanga nsekwa na Joel koko menya ko nakoze ibidakorwa, nongeye kwiheba ndamusezera mfata inzira nsubira ku kazi ahari hasigaye udu pieces ducye konti yo yera de.

Nyir’ ibyago imbwa zonera yabaye njye, imodoka nari narahawe na Delilah yahise ipfa moteri ibura uyigura, iya musada ikora impanuka.

Ubukwe bubura iminsi ine gusa Mama yaranyicaje atangira kumbaza uko bizagenda, narihebye ntangira kumuganyira, burya umubyeyi niwe iyo uhiye intoki umushyira ngo aguhuhire,

Mama-“Nawe mbwira, ubu se koko nkore iki? Ngurishe inzu se nkore ubukwe? Nkocore se? Ariko se ko natumiye, abantu nibaza nzababwira iki?”

Mama-“Bruno! Nawe urabizi ko amafaranga nari mfite yose nayakoresheje mu kwagura inyubako ya hotel, yenda mu bushobozi mfite udufaranga mfite twatugura ibyo kurya”

Njyewe-“Ubu se rubanda bazagira ngo iki? Batubonaga nk’ abantu bishoboye….

Nakomeje kuganya nibaza rubanda bagiye kuduha urwamenyo kandi barabonaga bidashoboka kuo tubura ubushobozi, burya koko ntitukarebe inzu ngo ni nziza tutazi ikiyirimo.

Habura iminsi ibiri nicaranye na Aria, birumvikana yari yihebye,

Njyewe-“Gikundiro cyanjye rero, aho bigeze nta kundi, mfite amafaranga macye ariko nizereko azavamo agatimba, si ngombwa abakobwa bakwambarira, njye nzambara imyenda isanzwe naguze cyera, Joshua na Musada nibo bazangenda inyuma, Padiri we n’ umusore twiganye dusangira ku meza amwe yitwa Claude niwe uzadusezeranya nta kibazo”

Aria yikije umutima dusezerana ibyo ndamuherekeza arataha, nagarutse mu rugo nisanga ndi njyenyine, inshuti zose zari zaramvuyeho kuko ngo nabuze ubwenge nkaba nka cya gikeri cyagabye imirizo kikiyibagirwa, nongeye gutekereza cyane numva intimba nisanga natangiye kwivugisha,

Njyewe-“Ariko se Mana yanjye koko? Wowe wankuye kwa Migambi, wowe wankuye muri gereza, wowe wongeye kumpa ababyeyi, wowe wangize uwo ntari kuba we kuki wakwemera ko ntishima kabiri,

Wampaye urukundo umpa umukobwa wanyihishemo antera agahinda, none dore umpaye umpoza agahinda unyambuye ubushobozi bwo kumushimisha ngo nezeze Mama wambyaye, yambare ikamba ry’ ububyeyi, ubu se koko Mana nacumuye iki? Oya oya icyo mfa nuko mfite Aria nkunda waje kunyibagiza agahinda natewe n’ amateka yanjye yasenyutse, ahari urukundo ntihazabura ibyishimo.

Nkivuga ntyo numvise telephone isonnye ndebye nimero nsanga ntayizi, nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Nahise numva ijwi rya Joshua avugana igihunga kinshi ndikanga cyane ntangira kumubaza icyo abaye,

Joshua-“Bruno! Bruno! Mbwirira umuzamu akingure cyangwa nawe wigore ubyuke unkingurire ndi ku muryango”

Ako kanya nahise mpaguruka vuba nkingura muri salon nkomeza ku muryango w’ igipangu ndakingura, nakubise amaso Joshua wari ufite igikapu anyuraho yiruka ajya mu nzu.

Narongeye ndakinga neza mu gihe ndi gusubira muri salon wa musore witwaga Gasore wari umuzamu iwanjye nendaga no kwirukana kubera kubura amafaranga yahise ashigukira hejuru,

Gasore-“Yubububu! Umujura umujura! Nguriya ndamubonye arasohotse, arabitwaye arabitwaye”

Njyewe-“Hhhhh! Ariko narumiwe kweli! Umujura se ari hehe?”

Gasore-“Ndamubonye! Yambaye igikote cy’ umukara, afite n’ imbunda”

Njyewe-“Inka yanjye! Yewe! Ongera wiryamire ureke kurota, nanjye ngo mfite umuzamu? Ahubwo umbabarire ko ngukanguye”

Nasize Gasore aho nkomeza mu ngana muri salon, nasanze ahagaze ku rugi maze ahita ambwira vuba,

Joshua-“Bruno! Bruno! Injira, injira dufunge hataba hari uwankurikiye”

Ninjiye vuba Joshua ahita akinga ariruhutsa,

Njyewe-“None se bite ko…”

Joshua-“Bruno! Icara… icara nkubwire”

Naricaye ariko Joshua nabonaga ameze nkuwahahamutse, yahumekaga insigane ndetse yakanuye amaso,

Joshua-“Bruno! Nagiye kumva numva barampamagaye, ngo ninjye ku kazi baranshaka, ubwo ngezeyo nasanze Boss n’ abandi bakozi bantegereje, bambwira ko ya madorari bayabonye, ngo Boss yari yayibagiriwe muri hotel yari yarayemo”

Njyewe-“Ngo? Jo…”

Joshua-“Ceceka ndacyakubwira, ubwo Boss, yasabye imbabazi ko yambeshyeye, ategeka ko bayampa nk’ ikiru, ndetse bakansubiza ayo natanze yose”

Nasimbukiye mu bicu mpobera Joshua, ntiwakumva ibyishimo basabye aho twari turi, burya koko ntuzihebe, ntuzicuze icyo wakoreye inshuti, isaha ku isaha

byiyandika aho bitazasibanwa, aho Imana ihora yitegereza ikayobora umugisha kuri wowe,

Joshua-“Bruno! Rero nyazanye yose uko yakabaye, akira rwose nta nakanoti nkuraho, uzasubize aho wakuye kandi warakoze cyane sinabona uko ngushimira, wambereye inshuti nyanshuti aho abandi bantaye”

Imana rurema byose yaserutse muri ako kanya, Joshua afungura igikapu dutangira kubara turaruha turabyihorera, iryo joro yaraye mu rugo, birumvikana ntitwaryamye twaraye twibuka uko byari bimeze.

Mu gitondo kare cyane inkuru nziza yatashye kuri Mama ndetse n’ umugabirwamaliza wanjye Aria, uwirengagije byose agahitamo kuziba icyuho, Joshua yagiye kuvunjisha ibintu byongera gushyuha, kubw’ amahirwe salle twari twafashe ntiyari yatanzwe.

Twishyuye byose n’ imyenda myiza ndetse n’ imodoka, gusa abakobwa bambazambarira Aria bo twarakodesheje kuko nta bandi yari afite.

Marc yafashe amafaranga ahagije ngo amenye byose, ubundi njye nigira nk’ umusore witeguye kurongora,

Buracya ngo bibe nitabye telephone ya Axel,

Njyewe-“Hello Axe! Bite ko nkubura wana?”

Axel-“Umbura he se Bruno?”

Njyewe-“Mu rugo, none se wiyibagije ko mfite ubukwe?”

Axel-“Uuuuh? Bwarakomeje se? Nagize ngo bwarapfuye kabisa, umuntu se akora ubukwe nta mafaranga, niba nanjye nakoze ibyihuta”

Njyewe-“Axel! Ubukwe burakomeje kandi rwose…”

Axel-“Sawa ubwo ndabimenye, ariko njye na bashiki banjye hari ubundi tuzajyamo tuzahanyura dutashye tutazongera umubare tukakugora”

Nta kundi nakiriye ibyo Axel yari ambwiye mbishyingura ku mutima, ako kanya ndeba nimero ya Joel nkanda yes

Joel-“Hello! Bruno bite se?”

Njyewe-“Ni sawa nta kibazo, ko ntakubona se ubukwe burimbanije?”

Joel-“Eeeh? Ubukwe bwawe se shahu Bruno? Nta bukwe bushingira ku ntwererano rwose, ubwo urashaka ko nguha amafaranga ntacyo ndayohereza ariko nzaza bugorobye uzabone icyo wakiriza abandi”

Nongeye gutungurwa ndetse mbabazwa nuko buri wese yambwiraga ko yari azi ko ubukwe butakibaye, kuri uwo munsi ahubwo natunguwe na William waje, ansaba kumuha icyo azakora musaba kuzanyambarira, byongeye kunkora ku mutima nibutse ko nari ngiye kumuhemukira.

Kuri uwo mugoroba natangiye kumva abantu baza umusubirizo, natangiye kubona abakiriya banjye aribo baza, abo nzi nabo ntazi, Adam na Tonzi nabo barahasezekaye, inshuti nyinshi za Nina zarutashyemo ndetse umuhuro uratangira ngo bansezerere mu busore.

Byari ibyishimo byinshi kuri njye mbona urugo rwuzuye, narasezerewe koko ndeka urungano rusigara rwidagadura njya kuryama nyuma nibwo namenye neza ko Joshua na Nina aribo bakusanyije abantu, kuko ngo ubukwe ari abantu.

Mu gitondo Imodoka nziza zaratatswe tuva iwanjye ngaragiwe njya mu rugo gufata Aria ngo tujye mu murenge, twagezeyo nishima mbonye uko atatse gusa nagiye kumuhobera ishusho ya Queen arira insha mu maso ndikanga gusa ndiyumanganya.

Twageze ku murenge ikiganza ndakimanika, tuvuyeyo abasore tujya guhindura imyenda n’ abakobwa bajya aho bagombaga kwambarira, natambutse nshinga icumu ndeba abantu bari baje ari benshi nkibaza aho bavuye hakanyobera ariko nkabura abo nari niteze.

Imihango yari ibereye ijisho, ibyishimo byari byinshi kuri twe, byakomereje mu rusengero Claude twiganye atubwira ko aziha Imana aradusezeranya nitwa umugabo Aria yitwa umugore wanjye, wooow!

Twasohotse duhobera abantu dukomereza muri ya salle, twurira hejuru muri etage ya gatatu ahari hateguwe imitako y’ gaciro.

Bya biturika byaraturitse umunsima turawukata dukomereza mu byicaro, ako kanya nkicara Joshua wari wantwaje telephone ahita anyongorera,

Joshua-“Bruno! Hano hari message yihutirwa”

Njyewe-“Message?”

Joshua-“Yego! Ni message wa mukobwa ukora kwa Marc wasigaye mu rugo iwanyu ku I reberero yohereje”

Njyewe-“Uuuh? Iravuga ngo iki se?”

Joshua-“Akira nawe wirebere”

Ako kanya nakiriye telephone, nibaza iyo message isanze umusore imbere aho bose bampanze amaso……………………………………………………..

Episode 100: Queen ahingutse mu bukwe bwa Bruno, inzozi yarotewe zirisobanura

Ako kanya nakiriye telephone, nibaza iyo message isanze umusore imbere aho bose bampanze amaso, narayifunguye ndasoma, message yaravugaga ngo

“Umuntu ufite telephone ya Bruno amubwire ko iwabo ibintu bimeze nabi, haje umukobwa usa neza neza na Aria, yaje ashaka Bruno twibaza aho baziranye kuburyo atamenye ko yakoze ubukwe n’ umugeni we witwa Aria, tukibimubwira yabaye nk’ umusazi, ararira cyane, ubu ari kwigaragura hasi yuzuye ivumbi abantu bumiwe”

Nkimara gusoma iyo message namenye neza ko ari Queen uhingutse iwacu, narebye Aria ngiye kubimubwira undi mutima urambuza, nicinye icyara ko yibutse ko yahemutse akaba asanze narahinduye ingendo, ndahindukira mbwira Joshua,

Njyewe-“Jo! Wowe ntubyumva se! Ni Queen waje”

Joshua-“Yampaye inka! Dukore iki?”

Tukivugana uwari uyoboye ibirori yahise avuga,

MC-“Yeee! Ndagira ngo nsabe Bruno akibuke areke kurangara kandi hari abamuhanze amaso”

Nahise nkebuka Joshua nawe asubira mu mwanya we,

MC-“Nibyo koko uyu munsi ni ibyishimo byinshi, ndagira ngo twese twitegereze bariya bageni baturi imbere maze nabo mbasabe bahaguruke bigire hano imbere hari icyo nshaka kubasaba.

Narahagurutse mpagurutsa na Aria wari wishimye disi, twigira imbere maze MC arakomeza,

MC-“Ndagira ngo mbere yuko batangira kubaha impano uhindukire imbere y’ iyi mbaga y’ abantu maze ubwire Aria amagambo amukwiye atari ya yandi abayobozi n’ abanyamadini bahimbye, narangiza kandi Aria nawe agire uko ugenje”

Muri ako kanya ntibangoye kuko amagambo nari kubwira Aria ntabwo nari kuyabura kuko yamporagamo, MC yamfashiye micro ndahindukira dufatana ibiganza duhuza imboni mbona amarira atangiye kumubunga mu maso, rwari urukundo shenge!

Njyewe-“Mukundwa unkwiye, nsabwe kugira icyo nkubwira imbere y’ abadushagaye kuko uri ishema ryanjye, ukaba umutako nishimiye kumurikira abambona, ukaba umukazana mwiza mama yashimye,

Mwamikazi ukwiye ikamba, kuri uyu munsi ndifuza kuguhamiriza ko ari wowe mutembatuze, wansanganije umutima umenetse ariko unzaniye ihumure, wowe

wansanze ntagira ibyishimo natewe no kwizera uwanze uwo musa ku mubiri ariko ntimuse ku mutima,

Kirezi cyeje imbuto z’ ibyishimo, humura ndagukunda kandi waje ngukeneye, kwemera kwibanira nanjye n’ impano urukundo wankunze rwangabiye, humura nayakiranye ibiganza byombi kandi nzajya mpora nzirikana iyi nzira mbikubahire nk’ umugore ubikwiye,

Mvuze nakubwira byinshi ariko uyu mwanya ikiruta byose nuko uruta bose, ndabyizeye ntuzaba inshuti isa n’ inshuti nagize, mbituye abatugaragiye baje kwishimira ibirori by’ urukundo…Aria! Ndagukunda”

Nkirangiza kubwira umukunzi akari ku mutima amarira yamushotse ku matama amashyi yabaye urwunge muri iyo salle, narakebutse mbona abantu babaye benshi, baje kwihera ijisho ubukwe bw’ igitangaza.

Aria yagize ngo agire icyo avuga ikiniga cy’ ibyishimo kiramufata ararira, nk’ ibisanzwe ndamwihoreza kuko nanjye yampojeje agahinda.

Mbere yuko baduha impano nabanje kwambika mama urugori n’ umukenyero byiza, ubundi inshuti zantunguye uwo munsi z’ abakanishi n’ abandi bakiriya batonda umurongo baduha amabagasha arimo umuganda wo kubaka urugo, Adam na Tonzi bagezweho baka umwanya,

Adam-“Murakoze! Nitwa Adam uyu ni umugore wanjye Tonzi, twaje duturutse Nairobi gushyigikira Bruno na Aria”

Abantu bose bari aho baratangaye cyane Adam arakomeza,

Adam-“Bruno twabanye tukiri bato ubwo twigaga mu isemirani, ngirango mbonereho nsuhuze na Padiri Claude wabasezeranyije, nawe twariganye twese twasangiraga kumeza amwe….”

Adam yahobeye Padiri Claude wari warageze ku ntego yiyemeje, bongeye guhagarara impande yanjye, Adam akomeza kuvuga,

Adam-“Ku bijyanye n’ impano rero, ndayimuhera riwe niyo kumushimira ko yabaye inzira yo kugira umugore mwiza unkwiye, nimwakire kano gakarito nibwo ari gato ariko karatsindagiye”

Adam na Tonzi baduhereje agakarito gato gatatse ubundi baragenda, Joshua niwe wakurikiyeho nawe yaka micro,

Joshua-“Nanjye reka ngire icyo mvuga kuri uyu munsi, ni ukuri ndashimira mwe mwese mwitabiriye ubukwe bwa Bruno! By’ umwihariko ndashimira abakiriya twese ba Bruno twabashije kwitabira akabura inshuti yizeye ariko mwe mukaza,

Ubu bukwe buzakwibutsa byinshi nawe arabizi, kuri mwese muri hano mwunve ko Bruno yemeye kubwigurana njyewe, gusa ku munota wanyuma Imana iza gukora igitangaza,

Bruno! Nzahora ngusabira umugisha, nzawusabira Aria ugukunda by’ ukuri ubwo byari byanze yemeye kuzasezerana nawe mwataha mukanywa amazi, gusa ibirori byabaye byiza gusumba uko byari kuba,

Mvuze navuga byinshi gusa inshuti ni Bruno we wemeye gusekwa na bose, agatanga atitangiriye itama, ahari yenda iyo atabikora amahirwe ntaba yaransekeye, Imana imuhe umugisha ariko njye muhaye inka”

Joshua yarampobeye amashyi aba menshi nanjye nkura ubwatsi, impano zikomeza kwisuka, Nina nawe ntiyasigaye we na Marc banzaniye impano, Nina yongera kunyibutsa ubuzima bwo mu buto, nongeye kwibuka umunsi twari mu gishanga twuhira, kubera gutekereza ubuzima buri imbere nkamwuhira ariko akamwenyura ngo nishime.

Ntiyahagaritse imbamutima yarize ay’ ibyishimo umutima uraruhuka, birumvikana, byari byandenze.

Muri ayo masaha y’ ijoro Ibirori byarakomeje akaziki barakarekura njye na Aria tubanziriza abandi kugatamba, abantu barabyina, ba bakobwa biganye na Nina ari nabo batuzaniye karumuna kanjye Rukundo bashyushya salle yose, n’ abari baje kwiyakirira aho twari turi bisanzwe bitahira ubukwe bwacu, mbega umuzero!

Tukibyina sinzi uko Mama yaje atangira gutamba buhoro n’ umukazana we, nanjye mba ndizengurukije nkubitana na Axel,

Axel-“Eeh! Aaah! Bruno! Ubukwe bwashyushye kabisa, inkuru y’ ubukwe bw’ agatangaza yadusanze mu rugo…nako ahantu twari twagiye njye na bashiki banjye, rero twavuze ngo reka tuze turebe…nako tubutahe”

Njyewe-“Ok! Ni byiza rwose niba ari bwo mukiza babakire”

Axel-“Ariko rero warambeshye, none se ko mperuka umbwira ko nta kuntu byaje kugenda bite?”

Njyewe-“Axe! Reka tubyine ibindi….”

Nikomereje kubyina ndizihirwa nibyo koko uwo munsi wari uwanjye, abantu bakomezaga kunyongorera ngo turekere tujye gutwikurura ariko nkanga ahubwo nkakupitamo udufiyeri nk’ abandi basore nabonaga babyina,

Nkiri aho nanone nabonye Joel yisimbukuruza ngo aturebe gusa mwima amaso nikomereza kwibyinira tukiri aho twumvise abantu basakuza basa nkaho hari

umuntu bakumira, bikomeje kubyara urusaku rwinshi uwacurangaga azimya ibyuma, ako kanya numvise ijwi rya Queen ndarimenya, yari we ahahingutse,

Queen-“Mundekure, mundekure ndashaka Bruno! Bruno wee! Ahwiiii! Bruno! Ndashaka Bruno! Mumbabarire ngere kuri Bruno”

Abantu bakomeje kumufata ariko akanga, Aria yagize ubwoba atangira kunyihishaho, ntiyari azi uwo ari we, nahise mbwira Joshua ngo abwire MC abwire abantu bamureke,

MC-“Mutuze twumvikane, uwo muntu mumureke akomeze aze imbere, n’ itegeko ritanzwe na Bruno”

Ako kanya baramuretse, agihinguka imbere yacu Aria yavugije induru abonye impanga ye Queen isa nabi cyane, yabaye nkuguye igihumure agiye kwikubita hasi ndamufata, ba bakobwa bari bamwambariye bamujyana ku ruhande.

Queen wasakuzaga cyane arira yapfukamye imbere yanjye amfata amaguru yose ndatuza akomeza gusakuza cyane,

Queen-“Bruno weee! Bruno wankunze nkamubeshya, Bruno wanyitangiye agahangayika, akarara akanuye kubera Queen, ubu koko ngire nte ko nsaze, narakubeshyaga Bruno! Narakubeshye wee….”

Queen yakomeje kumfata amaguru abantu bakomeza kumunkuraho sinzi ukuntu bamunkuyeho aba arirutse baramureka nyuma y’ akanya gato nabonye abantu bose basohoka biruka, kuko twari hejuru kuri etage, bo barebaga hasi.

Umutima wamvuyemo sinita ko ndi umugeni nanjye nsohoka vuba niruka, nkireba hasi….

Njyewe-“Oya…oya wee!”

Queen yijugunye hasi, umunsi wari uw’ ibyishimo uhinduka amarira, namanutse niruka ngera aho yari aryamye nigizayo abantu, Joel noneho yabonye akazi mu bukwe bwanjye yirukana abantu ngo bajye hirya kure, nateye ivi nkora kuri Queen, numvise agihumeka gusa umutwe wari wangiritse bikomeye.

Naramwiyegamije ntangira guhamagara imodoka ariko mu kajwi gato atangira kuvuga bimugoye,

Queen-“Wikwigora Bruno! Ni mukanya gato nkagenda, gusa banza unyumve mvuge ngenda kuko ntakwiye kuguma ku isi”

Njyewe-“Oya…oya Queen, wigenda utabonye impanga yawe Aria…..wigenda ntacyo wakoze cyatuma wivutsa ubuzima”

Queen-“Bruno! Ntabwo nkwiye kubaho kuko niyanze umunsi nisanga mubyo naguhishe, wankuye mu rupfu nijyana mu rundi, uranyambika niyambika ubusa, uyu mwanya reka ngusezere, gusa ibyabaye byose ubyibagirwe nkuko ngiye kwibagirana,

Narahemutse nkubeshya, nkwihishamo wowe uranyizera, ntabwo nakwibabarira kandi nawe ntuzambabarire, nari nzi ko igihe kizagera ukamenya ukuri, aho wakumenye ndabyiyumvisemo ko wa mu mutima wambwiraga kenshi ko unkunda, utemba intimba itazakira, nyuma ya byose namenye ko: “Inshuti mu basa n’ inshuti isogota inkota mu mutima w’ inshuti nyanshuti” Bruno….Bruno…ntuzambabarire….

Njyewe-“Oya Queen! Queen! Ndakubabariye…ndakubabariye…..”

Muri ako kanya Queen umutima waranze, akomeza kurwana no kuvuga ariko biranga, Aria yahise agera aho twari turi apfukamisha ikanzu yera hasi, atangira kurira ahamagara impanga ye Queen gusa byari byarangiye, amarira aba menshi mu batashye ubukwe bwacu, nibwo namenye neza za nzozi Musada yandoteye.

Muri ako kanya Aria nawe yagiye muri koma, Joel ahamagara Police iratabara, Queen bamushyira muri ambulance, nanjye barantwara ngo njye kugira ibyo nsobanura.

Nyuma y’ amezi atatu….

Ku mugoroba umwe ubwo nari nicaye muri salon ndi kureba amakuru, nagiye kumva numva akantu kankoze mu gutwi ndasimbuka, mu guhindukira nasanze ari umutesi wanjye Aria, nahise mpaguruka dutangira gukina duseka, yiruka anyihisha, urugo rwacu rwari rwarabaye akajuru gato, twaravuye mu gahinda,

Aria-“Cheri! Buretse gato nkubwire”

Njyewe-“Oooh! Mbwira shenge amatwi yanjye yaremewe kukumva,…bwira Bae?”

Aria-“Mugabo mwiza nkunda, kariya gatako wakamanuye ko warangije kubabarira?”

Nahise ndeba hajuru mbona agatako nako urwibutso nari naramanitse mu nzu iwanjye, yari igiti kirimo amasubyo, cyanditsemo amagambo agaragara cyane ngo: INSHUTI MU BASA N’ INSHUTI ako kanya naruriye ndakamanura ndakitegereza ndasohoka nkarenza urugo.

 

Iherezo.

Ndashimira mwe mwese nshuti z’ impano yanjye mwakunze mukabana nanjye muri iyi nkuru ndende nise “INSHUTI MU BASA N’ INSHUTI”, izi ntambwe ijana duteranye zizatubere impamba y’ ubuzima twifuza kuzabamo n’ abazadukomokaho,

Nk’ umwanditsi wayo nagerageje kugera mu ndiba y’ imitima yanyu ngo mbibe mfumbire ubumuntu n’ ubushuti bukwiye buri wese akwiye ngo azahore mu byishimo bishira bishibuka,

Nagerageje kandi gusenya icyatuma bamwe twitwa inshuti mu basa n’ ishuti ngo hato tutazicuza tugashiguka tugeze aho twumva tutakwibabarira,

Nasoreje kandi ku mbuto nziza yera no mu rusekabuye yo kubabarira, kuko bitanga amahoro n’ umutuzo, bigatera nyir’ ukubabarira na nyir’ ukubabarirwa guhumeka batuje, ituze rigatama mu gituza gicumbikiye umutima.

Ni umwanditsi w’inkuru ubakunda cyane kandi ubifuriza ibyiza. Nshimiye by’ umwihariko mwe mwanteye ingabo mu bitugu, mugatanga inkunga yanyu ngo iyi mpano ntizazime, Imana isumba byose isubize aho mwakuye kandi izabahaze ntimuzigere muhina ikiganza.

Murakoze, muzagire Umwaka mushya muhire wa 2019

Arien Urwibutso Kabarira

Contacts:

+250 783 324 411(Whatsapp) +250 722 235 731 [email protected]

****************************

0 Comment

  • Murakoze cyane nubwo mwatwicishije amatsiko ubutaha mujye mubitumenyesha mbere twitegure. umwaka mushya Muhire kuri mwese

  • Urakoze Rwibutso, uduhaye ubunani?. Utubereye inshuti

  • Murakoze bayobozi b’Umuseke Ltd hamwe nawe mwanditsi dukunda Arien Urwibutso Kabarira kuri izi nkuru muduhaye zizoza. Muduhaye impano y’umwaka wa 2019.

  • Urakoze cyaneeeee! Mwanditsi rwose Imana igkomeze inganzo yawe kuba wibutse n’atwe tutashoboye kukugezaho inkunga ariko n’ukuri ubutaha Imana izadufasha tubashe kubona uburyo inkunga iboneke Imana iguhe umugisha.

  • Nubwo iyinkuru arinziza ariko rwose ishoje nabi
    Ibaze nawe umutu wamenye kwimpangaye ikibaho ifunzwe ariko ntayishake peeee
    None kumusi wubukwe bwe niho urupfu rwiyompanga ye

    Birabishye rwose

    Basi iyureka akabaho ariko “gupfa”

    Birababaje kabisa

    I hate it.

    Anyway thanks umuseke.rw

  • Yooo nibyiza pe , Eddy mfite ubushobozi ntacyo ntaguha pe kuk iyi nkuru iruhura umutima jyewe birandenze, abahanzi babaho ariko abahanga bo ni abasemihigo nkwifurije kuzasarura kumpano yawe ikakubera umugisha.

  • none se ubu indi nkuru izaza ryari? turayitegereje.

  • None ntayindi nkuru muzongera gusohora?

  • #UM– USEKE Ko twategereje indi nkuru amaso akaba yaraheze mu kirere mwadutabaye

  • Ese Eddy byagenze gute ko adaheruka gukora.mu nganzo?

  • Dukumbuye inkuru zawe Eddy!!!
    Twatangiye kurwara ubworo, tabara!

  • Ni ukuri pe buri munsi mpora nza nje kureba ko hari inkuru nshya mwashyizeho ariko amaso yaheze mu kirere. ni ukuri mudutabare!

  • Urakoze cyane pee ufite ubuhanga ni bitekerezo byinshi

Comments are closed.

en_USEnglish