Digiqole ad

Episode82: Bravo yanze kujya kureba Sabine wenyine, atakambiye Ryan ngo bajyane

Reka mfate umwanya nshimire Samantha wantunguye…kandi…kandii…Imana iguhe umugisha, nta kigora nko kuremera umuntu ibyishimo yifuza”

Muri ako kanya nkivuga Samantha yatse umwanya byari mu byicaro bye n’ ubundi maze  maze aratubwira,

Samantha-“Ryan! kuva wavuka wari watungurwa na rimwe?”

Njyewe-“Ngira ngo nabikubwiye ko byambayeho uyu munsi, kandi rwose ikindi gihe uzabanze unteguze”

Bose-“Hhhhhh!”

Bahise bakubitana ibiganza, Samantha akomeza…

Samantha-“So, naho ubundi rero Ryan! Buriya ntiwamenya aho abantu baziranye, wari uzi ko nziranye na Gaelle?”

Njyewe-“Sama! Ibyo urambwira byose ndabyemera, nushaka umbeshye kuko byose ari ukuntungura”

Gaelle-“Hmmm! Narabivuze, umuntu atangiye kwemera byose, akanemera ko bamubeshya se…”

Gentil-“Hhhh! Agiye kuba nka ya ndirimbo yaw a muhanzi ngo mbeshya umutima utuze”

Samantha-“Hhhhh! Oyaa! Rata Ryan! Ntabwo najyaho ngo nkubeshye, ubundi namenyanye na Gaelle duhuriye muri group y’ umukobwa w’ inshuti yajye wenda gukora ubukwe turamenyana,

Ku munsi wo kujya kumusezera nibwo njye na Gaelle twabonanye amaso ku maso, mu gihe twari turi guha impanuro umugeni wacu nibwo Gaelle yahagurutse atubarira inkuru y’ urukundo rw’ umusore witwa Ryan na Sabine”

Njyewe-“Yeeee?”

Samantha-“Twahereye aho tumenyana, mubwira ko ibyanyu mbizi, ibyo kuvuga byari byinshi ariko twaratandukanye, ejo bundi rero uba unguyeho, nanjye ndya akara Gaelle akusanya inshuti zawe none dore uri hagati yacu”

Muri ako kanya narahagurutse nongera guhobera Samantha ndamugumana, ni ukuri yanteye kumva ko ankunda kubw’ ibyishimo yongeye kundemamo, aho twahavuye amasaha akuze, twihanganisha Provy wari wababajwe nuko Cedro yamutaye ku nzira, binjira mu modoka bafata urugendo,

Bamaze kurenga,

Njyewe-“Sama! Ngusengerere iki se ngushimire ko….”

Samantha-“Oya nta kibazo Ryan! Nabyo ubibike bizaze cya gihe cyo kunyitura wansezeranije”

Njyewe-“Wooow!”

Nongeye guhobera Samantha, uwo munsi byo namuhobeye inshuro nyinshi, njye na Kokonati mu nzira tugenda,

Kokonati-“Eeeeh! Boss! Uzi ko iyi modoka yose iriguhumura umubavu wuriya mukobwa?”

Njyewe-“Hhhhh! Koko se?”

Kokonati-“Reka wowe ho….Uuuuh”

Njyewe-“Uri guhumurirwa nabi se?”

Kokonati-“Eeeh! Hhhh! Umva Boss ra, wowe ntabwo uzi ukuntu ndi kumva wasubirayo ukongera ukamuhobera ubundi nkirebera”

Njyewe-“Hhhhh! Kokonati we!”

Kokonati-“Uriya mukobwa ni mwiza, nubwo wambwiye ngo Sabine…..ahaaa! Uriya mukobwa ni mwiza pe!”

Njyewe-“Sabine se….Sabine mwihorere sha Kokona! Tujye twivugira ibindi hato umwana w’ abandi atazavaho yiruma agatuka uwo atazi umuvuze, kandi akwiye amahoro ahumuriza umutima we wahabye”

Kokonati-“Ariko rero nubwo ukomeza kumbwira ko ibyawe nawe byarangiye, mba numva ukimukunda”

Njyewe-“None se ubundi namwanga Kokona? Erega gutandukana n’ umuntu mu rukundo ntibivuze kumuta, uzi iyaba yampaga umwanya muto mu buzima bwe, yenda nkamubera musaza we?”

Kokonati-“Koko se ubwo wakumva ari sawa?”

Njyewe-“Umva sha? Erega iyo ukuwe mu ntebe ukicazwa mu yindi uba wubashywe kuruta ukumwe muntebe akirukanwa”

Kokonati-“Cyakora byo!”

Twakomeje kugenda, urugendo rwo rwari rurerure, ariko buriya amaherezo y’ inzira ni munzu twagezeyo, Kokonati ataha aho yitaga mu bwatsi bwe, nanjye ndaryama.

Mu gitondo hari ku munsi w’ Imana, nta kazi kari gahari, nk’ ibisanzwe nariteguye njyana n’ abandi gusenga, tuvuyeyo dusangira ibya saa sita, abana bajya gukina, nsigarana na nuwo nitaga Papa ndetse na Mama dutangira kuganira,

Njyewe-“Mama! Kuki nakubwiye ko natangiye urugamba rwo kwereka Ntwari ko tudakwiye kuba mu bwihisho,  ko nakuze utantaye nkuko yabishakaga, ko ukandagira agahungu adahonyora maze aho kunsubiza ukansiga ukajya mu nzu ukikingirana?”

Papa-“Ryan! Ibyo Mama wawe yarabimbwiye, ntugire ngo impamvu ntabikubajije ni iyindi, nanze kubigarura ngo ntakomeretsa Mama wawe”

Njyewe-“Umva kandi ra, none se wumva ko azakira ryari kuburyo atazongera gukomereka?”

Papa-“Ryan! Tuza Ntwari ndamuzi ni mukuru wanjye, nuramuka wihaye kumurwanya ushobora no kuhasiga ubuzima, ese ntabwo ujya wibuka ko yakoranaga na Papa wawe? Ibuka ko ari we uzi neza irengero ryo, nawe rero nushaka utuze Mama wawe atazababara kabiri”

Njyewe-“Muramponda sinoga, wirukankana umugabo kera ukamumara ubwoba, dukwiye kuva mu bwihisho, ndambiwe kubaho nkaho nahemutse, nyamara uwahemutse yidegembya, navuye iwe muhunze ariko nzasubirayo nawe ampunga”

Mama-“Nyamara mwana wanjye ushatse watwumva”

Njyewe-“Ikemezo naragifashe kandi ntabwo ndi njyenyine, mfite uzapfasha kandi nyuma y’ insinzi nzamwitura ikintu gikomeye”

Mama-“Ryan! Mwana wanjye ntuzi ko umwana utumvira se na nyina yumvira ijeri?”

Njyewe-“Ndabizi Mama, ariko kutamwumvira nuko nifuza kumukura ku ngoyi, nanakwitanga kubera wowe, buri gihe iyo mbona wigunze ugenda ukebaguza ngira agahinda kenshi, ntangajwe no kumva mutanshyigikiye, cyangwa byose nuko Ntwari ari mukuru wa Papa, mukaba mwanga ko yaryozwa amabi yakoze?”

Papa-“Ryan! Nahoze ngira mngo urivugira none urakomeje utangiye kumfata nk’ ukingira ikibaba Ntwari?”

Njyewe-“Hmmm! Indi mpamvu se niyihe?”

Papa-“Tuza rwose Ryan! Ntabwo twigeze tukubeshya, twaje ino duhunga Ntwari ngo tubeho mu mahoro, burya hari ubwo wanga guhangana nyamara utari ikigwari ukajya kure ngo buke kabiri”

Mama-“Rwose Ryan ihangane utekereze kabiri….”

Njyewe-“Mama! Nabibabwiye kandi maze igihe mbitekerezaho, niba mutanshyigikiye nzabyikorera”

Papa-“None se ushaka kwihorera Ryan?”

Njyewe-“nabyo byaba nubwo atari byo ngambiriye, byari byoroshye kudusanga akadusaba imbabazi, akicuza ariko ntiyabikoze, niyo mpamvu rero kwihangana kugira aho kugarukira”

Papa-“Ryan! Inzira n’ umuhanda, gusa ibizaba uzamenye ko twari twakugiriye inama nk’ ababyeyi”

Ako kanya maze kumva ko ntashyigikiwe narahagurutse njya mu cyumba cyanjye ndakinga, nkomeza kubitekereza umutima ukankomanga ubundi nkumva igihe kigeze, ngo nerekane ko ndi imfura ya mama.

Bukeye bwaho nibwo nari bugemure imyaka nk’ ibisanzwe ariko nkaza gutahana na Bravo, nkamuyobora inzira yo kwa Tante, akajya kureba Sabine.

Niko byagenze twahuriye hahandi twari twavuganye, yari yambaye neza nkugiye kureba umukobwa we, yariyogoshesheje utuvuta twaramufashe mbega ayaga isuku, bamaze gupakurura dufata umuhanda, dutaha tuganira.

Twageze mu rugo dusanga hariyo bashiki banjye gusa, mbabajije bambwira ko ngo abaturanyi baje kubatumira, twicara muri salon,

Njyewe-“Papa Sabi! Kalibu hano niho mu rugo, bariya wabonye ni bashiki banjye, abandi ngo bagiye mu baturanyi”

Bravo-“Urakoze Ryan, naho ubundi se ubu nari kuzahagera ryari? Imana yarakoze kuduhuza rwose”

Njyewe-“None se ubundi buriya waranyibukaga?”

Bravo-“Eeeh! Kukwibuka gusa? Cyane iyo nicuzaga ukuntu nakwitaga umusazi, nyamara ugaca bugufi, uzi iyo nibukaga ahantu wigeze kunsanga nkikiye ibi buruhene umwana wanjye Sabine yiyicira isazi mu maso….numva ntakwiye kwitwa umuntu. Ariko ubundi ndajyahe Ryan?”

Njyewe-“Oya se kandi utisubiraho?”

Bravo-“Ni ukuri kose ndumva mfite igisebo n’ ikimwaro, ndumva nabireka, nta kuntu Sabine atazanyitura inabi yanjye”

Njyewe-“Papa Sabi! Niyo yayikwitura wakwihangana ugashinyiriza ariko akazongera kukwita umubyeyi we, njye nicyo nkwifuriza, ikindi kandi nakubabarira ubuzima buzaba bugarutse, wibuke ko afite umugabo w’ umu Dogiteri ukomeye uyobora ibitaro”

Bravo-“Yego koko, yahita anyitaho akazansajisha neza, nkajya njya iwe bakanyakira bakampa ka rufuro nkagotomera”

Njyewe-“Uuuh? Wageze aho n aka rufuro ukajyaho uragotomera se?”

Bravo-“Ahaaa! Wahora niki wa musore we ko iyo ibibazo bije biza byikoreye, numvaga ariho umuti w’ ibibazo uri gusa naje gusanga burya naribeshyaga, nuko ariko birangira nize kuzinywa gutyo”

Njyewe-“Noneho reka ngutumire kamwe”

Bravo-“Waba ukoze rwose”

Natumiye Papa Sabine tubiri,  nka saa tatu z’ ijoro uwo nitaga Papa ndetse na Mama batashye, numvaga muri njye ntashaka ikindi twavugana kuko banze kunshyigikira mu rugamba rwo kwibohora Ntwari.

Twicaye muri salon twese….,

Papa-“Uyu mugabo se usheshe akanguhe nuwa hehe?”

Njyewe-“Uyu ni Papa Sabine”

Bose-“Yeee?”

Mama-“Papa Sabine?”

Bravo-“Erega nibyo ntababeshya, ndabizi abantu bose bumvise ko ndi Papa Sabine barikanga gusa…”

Njyewe-“Papa Sabi! Nubwo ntabikumwiye ariko buriya Sabine yabaye hano ndetse Mama yari yaramusezeraniye kumubera umubyeyi gusa aza kuhava ampunze”

Bravo-“Ryan! Rwose Sabine yaragukundaga, kugira ngo ibyanyu bizemo umwanzi ahungire iwanyu koko?”

Mama-“Wahora niki se ko Sabine yavuye aha uyu ahageze, akamukurikira akajya kuba iyoooo….”

Bravo-“Niyo mbamvu rero byange bikunde ngomba guhura na Sabine nkamupfukama imbere, atambabarira yenda akababarira Ryan, nshaka kubona Ryan na Sabine babana”

Njyewe-“Papa Sabi! Ibyo uvuga ntibyashoboka! Ni ukuri ntabwo byashoboka, aho kugira ngo mbuze Sabine ibyishimo yifuza nzemera mbeho mbabaye, ariko hari nubwo nabona ibyishimo bizava kuri Sama…nako hari undi nemereye kwitura”

Mama-“Ngo…uwo ninde?”

Njyewe-“Uwemeye kuzamfasha mu rugamba, uragira ngo ndatinya kubivuga se?”

Mama-“Ariko Ryan mwana wanjye….”

Papa-“Mureke gushwana imbere y’ umushyitsi ariko! Urandorera ra?”

Twarijijishije …

Papa-“Naho ubundi hari igihe abantu baganira bakisanga batandukiye, umwe ati iki nundi iki…bibaho rwose mu buzima”

Twakomeje kuganira, turasangira mu gihe twari tugiye gusezeranaho ngo tujye kuryama,

Bravo-“Ariko rero Ryan! Wari uzi nikindi?”

Njyewe-“Ndakumva Papa Sabi!”

Bravo-“Turajyana!”

Njyewe-“Yeeee?”

Bravo-“Mugitondo turajyana kureba Sabine! Niba tutajyana unsubize I Kigali”

Njyewe-“Ariko se ubu noneho ntutangiye kumpinduka? Mbere hose ntabwo nakubwiye ko nzakwereka inzira amaguru cyangwa moto bikaba ibyawe, urabizi ntabwo nasubira nakwerekeza ziriya nzira rwose”

Bravo-“Nanjye rero ntabwo nzagenda njyenyine, nshaka guhamiriza Sabine ko kuva cyera wamukunze, ndibuka ko ari wowe wambwiye ubuzima abayemo nkanga nkavunira ibiti mu matwi.

Nshaka kumwibutsa ko wamwitayeho aho nari naramutaye, niba ntakwiye imbabazi ariko mubwirire imbere yawe ko wabaye Papa we na Mama we njye byarananiye, ntiwanyangirije umwana nka wa wundi witoraguriye intama mu gihuru, waramwubashye uramurinda,

Aho umboneye ntiwampoye amakosa yanjye, ngo unyite umusazi nkuko nabikwise, waratuje birya byawe bakwitaga intama, ubu kwambara nkikwiza nkongera kwisiga utuvuta ni wowe, ngomba kugenda tujyanye, ntabwo ngenda njyenyine, ndagusabye kandi ntumpakanire……………………………….

Ntuzacikwe na Episode 83 y’inkuru “Sabine”

0 Comment

  • Ahaaa! Ubanza ibintu bigiye gusubira irudubi.ariko se Sabine ko nabonye atemera gutega abantu amatwi aho aremera gutega se amatwi cg aramwamaganira kure atarumva nikimugenza nkuko yabikoze Ryan

  • Imana ifashe papa Sabine maze Sabine amwumve ababarire

  • Ariko ntakundi nimujyane kureba Sabine,bishobora guhindura amateka!

    • Uyumunsi ntaru??

  • Umwanditsi arakoze cyane kutuzirikana.Ryan nahekeze Bravo wenda hashobora kuba impinduka kuri Sabine.

  • Umwanditsi arakoze cyane kutuzirikana.Ryan naherekeze Bravo wenda hashobora kuba impinduka kuri Sabine.

  • Sabine ko nabonye ataye nabi arabimva se?
    Umukonwa wumva ko umwanzuro yafashe ari ntakuka ntatege amatwi abantu hari icyo ari bubafashe. Gusa njye ndabona bishobora kuba bigiye kuryoha, Samanta se we wizeye urukundo byamugendekera gute.
    Reka dutegereze, bravoo ku mwanditsi uba wadukoreye umuti??

  • Ndumva Rayn agiye guhuza umuryango

  • umwanditsi utubabarire ejo ntudutenguhe kuko hari ikintu kizaba ejo mutari mwiteze igihe bravo, ryan na sabina bazaba bari kumwe.CONGS RWIBUTSO.

  • Igitekerezoutakoze mwanditsi dutegereje iyuyu munsi

  • Ariko rero umuseke namwe turabemera ariko mugira defaut yo gutinda gushyiraho inkuru rwose, mwarabyiyemeje mujye munayitangira igihe

  • twiyemeje kubyukira kumuseke ngo twige amasomo menshi mucishaho arko hari gihe mudutengushye ubwo harimpamvu arko naho bravo ashobora kujyana na Ryan ugasanga nu bundi muganga directeur nawe abibabariyemo dutegereje iyuyu munsi.

  • umuseke namwe muyiduha Nani pe,, muratinda ubundi mukadukuzaho, gusa Ryan azikundanire na Samantha areke kwiruka kuri Sabine

  • Imana igukize mwanditsi wacu

  • Bravo ndumva ibyavuga arukuri kbs ahubwo udakwiye guhakana

  • Ariko umwanditsi ahora arwaye yarwaye ibiki nibisazi cyangwa

    • Uri dogiteri mwiza uzi kubona indwara y’ umuntu mutari kumwe, ushaka kumufatira icyumba i ndera niho urwariye?????

    • Uri surwumwe kbsa

  • Mbese umwanditsi wacu yiriwe ate? Ubu tugiye kurara tutabonye inkuru yacu koko?

  • Mwaramutse? Arko inkuru yararangiye ko bataduha ikindi gice, yebabawe mbega amatsiko batwicishije!

Comments are closed.

en_USEnglish