Digiqole ad

Episode79: Ryan abonye umufasha mu rugamba rwo kuva mu bwihisho

Telephone yarasonnye ntungurwa na nimero nabonye impamagaye, imodoka itangira guta umuhanda, nubuye amaso mbona abantu benshi imbere yanjye, ntangira gukata nirwanaho nkandagira  amburiyaji na feri kubw’ amahirwe iba irahagaze.

Twese twari twahahamutse cyane namwe murabyumva. Nubitse umutwe kuri Volant nyuma y’ akanya gato…

Kokonati-“Ahwiiiiii! Twari dushize! Nabonaga urupfu neza neza imbere yanjye! Ahwiiii!”

Njyewe-“Ahwiiii! Mbega mbega? Burya koko gusenga biratabara! Ubu iyaba ntabanje Imana imbere mu museso….?”

Kokonati-“Boss! Ni ukuri twari dushize nako twari tubamaze…ariko ubundi ko utajyaga wikanga utwaye imodoka bigenze bite?”

Njyewe-“Wahora niki bitewe nuwo mbonye ampamagaye”

Kokonati-“Uuuh? Ubwo se uwo muntu ninde Boss?”

Njyewe-“ Ni Sabine”

Kokonati-“Sabine? Ariko uwo mukobwa uhora uvuga….uwo mukobwa ko umusubiramo kenshi yari ameze ate?”

Njyewe-“ Yari umwari mwiza utamwaye, yari umwiza w’icyeza, yari umuteramuneza, guhuza imboni nawe byavuburaga ibineza neza muri njye, ineza ye ntawe utarigeze ayifuza,

Abirarira ngo bakunde bamurongore bo bari benshi ndetse bakaza bikoreye byinshi ariko disi abo akabahunga kuko atakundaga abamuhonga ngo bamuhe ibyo umutima n’ intekerezo ze bitifuzaga,

Yari atuje atamirije ituze….ateta ate? yateraga gutona no gutohagira  kuwamuteraga imboni, yatuzaga imitima ituuta igitutu, igaturiza mu bituza bakagira umuneza  koko yari mwiza, ariko se yavukiye nde?

Yasaga n’ isimbi ry’ iburasirazuba bw’ isi, yasesaga inseko isenya isura isonga, rudasumbwa utarigeze ibiganza bisusumira, ahubwo bigaba amaliza, uwakuze atyo niwe wari utumye igikuba gicika”

Kokonati-“Yeeee? Niwe wari uguhamagaye se?”

Njyewe-“Yego, niwe umpamagaye nkata ubwenge, yanze kumvamo , nagerageje kumwikuramo ariko byaranze”

Kokonati-“Ubwo se uwo mukobwa asa ate wari utumye turyamira ukuboko kw’ abagabo”

Nongeye kwitsa umutima,

Njyewe-“Ahwiiiii! Shenge yashungerwaga n’ abishoboye akabishima, abashonje n’abashumba,  baza kubashiha ntabibashe, ahubwo akabashimisha, akabaha ishimwe abona inyana zirisha, ati nimwe burya nkesha gucunda?

Nabera nabonye uwishimira bose nta mitoma akamufungurira umutima nta by’ ikinyoma, maze abamusanze bagahindukira batama impumuro y’ ineza agabira abahogojwe n’ amarira atemba ajya mu nda!

Ntiyishishaga, ntiyirataga yasasiraga impuhwe abamusanze bose………”

Kokonati-“Aaaah! Rekera aho, nagize ngo? Naho yagiraga Ubuntu butiza urugi?”

Njyewe-“Oya Kokona! Ntabwo yari wawundi babandi bita ugira ubutiza urugi? Oya oya nta rugi yatizaga kuko ntiyatiza uwo utazi, oya nuko disi atazi gusubiza inyuma abaza bamugana kuko azirikana ko hari amagana yabuze abagana, agapfa kugana aho atari azi ko azaganya,

Niwe watumye menya igikwiye, niwe wateye intekerezo gusubira inyuma nkireba nkongera kwibaza koko niba ankwiye, yanyibukije inzira naciye, iyo na nubu mpindukira nkifuza kwibagirwa ariko bikanga”

Kokonati-“Eeeeh! Boss! Atsa imodoka tugende, niba ari uwo we ukomeje kumwibuka yatuma urenga umuhanda, mwihorere ntiwumve nibyo akubwira”

Twarongeye turahaguruka dukomeza urugendo, amasaha akomeza kwicuma butwiriraho, tugeze ahantu hamwe twakundaga guparika tukavamo tukaruhuka, tukinanura tugakomeza urugendo tuvamo,

Ahantu twari duparitse hari kuri restaurant, akenshi niho twakundaga kurira, twaricaye dutangira kuganira, hashize akanya gato narahindukiye, nakubise amaso umuntu….yari Samantha.

Samantha umukobwa wo mukahise namenye kubera Sabine, twari duheruka guhuza amaso aje mukiraka cyo kwakira abantu kwa Papa  Elysie, akimbona yaje ansanga arampobera,

Samantha-“Mana weee! Ryan! Nyuma y’ ibihe turongeye turabonanye?”

Njyewe-“Hhhhh! Ni igitangaza kabisa, duhuje amaso ngira ngo ndarota, iyo ntaguhobera ngo ngukoreho ntabwo nari kwemera,

Samantha-“HHhhhh!”

Njyewe-“Kabisa ndabona imicyo ari yose, nako nibya kera uwaguhigaga yari umwe”

Samantha-“Hhhhh! Ahubwo se ndibutse, amakuru ya Sabine? Sha nawe uri umwana mubi? Uziko nakubonye kwa Boss nkagira ngo ndarota? Kuki Sabine wamuhindutse ukamusimbuza Elysie”

Muri ako kanya nahise mufata ukuboko turasohoka, tugera ahantu hari intebe ebyiri turicara,

Njyewe-“Sama! Ibyambayeho ni birebire gusa na nubu Sabine yanze kumvamo”

Samantha-“Ayiweee! Yego disi ndabyibuka ukuntu wamukundaga ndetse ukamufuhira?”

Natangiye kubwira Samantha ibyanjye, antega amatwi ndetse ababazwa n’ ibyambayeho, ndangije kumubwira byose,

Samantha-“Sha pole sana gusa nanone ndumva warabuze byose, ndi wowe n’ ubundi nari kwemera nkarongora Elysie, tukabana hanyuma ifaranga ryabo nkarirundira Sabine”

Njyewe-“Ibyo niyo nari kubikora ntabwo nari kuba ubu mfite amahoro yo mu mutima, byongeye kandi Sabine nta kibazo k’ ubushobozi buke yari afite kuko yari amaze kugabirwa byose na Doctor, kwemera kubana na Elysie ngo nite kuri Sabine ni agahinda mu kandi, byari ibidashoboka”

Samantha-“Yoooh”

Njyewe-“Gusa ubu ndashima Imana ko yabonye undi umwitaho kundusha, uzamuha ibyo ntamuhaye, uzamukunda kurusha uko namukunze”

Samantha-“Mana yanjye wee?”

Hashize akanya gato ducecetse….,

Njyewe-“Hanyuma se aha na he?”

Samantha-“Harya ntabwo nakubwiye ko ndi umukozi wa hano?”

Njyewe-“Uuuh? Ko ntajyaga nkubona kandi hano mpaza kenshi se?”

Samantha-“Eeeh! Natangiye gukora uno munsi, ubu ni njyewe ushinzwe igikoni cya hano”

Njyewe-“Eeeh! None se ntugikora kwa Papa Elysie?”

Samantha-“Eeeh! Navuyeyo cyera, ndongera nkorera umugabo witwaga Ntwari….”

Njyewe-“Ngo Ntwa…Ntwari?”

Samantha-“Ko wikanze se Ryan?”

Njyewe-“Uwo mugabo akora iki Sama? Wamukoreye hehe?”

Samantha-“Uwo mugabo se? Ntwari se ko yari umuherwe wibereye aho, afite ifaranga rya hatali, yigeze kunsanga aho twakoreraga araryoherwa, ampa akazi ko kujya njya kumutekera iwe kuko umugore we ngo yahukanye”

Njyewe-“Eeeeh! None se atuye hehe ubu?”

Samantha-“Atuye….”

Yarandangiye numva ntabwo ari hahandi nacumbikaga, nkomeza kumubaza aho ariho,

Samantha-“None se ko umumbaza cyane Ryan? Ko wagira ngo muraziranye waba waramushatse ukamubura? Cyangwa waramukoreye uramwambura, uri gushaka kumenya aho ari ngo mucengane?”

Njyewe-“Oya Sama! Ahubwo uriya mugabo ni umugome yasize amateka mabi adashobora kwibagirana mu muryango wanjye”

Samantha-“Uravugisha ukuri?”

Njyewe-“Ntabwo nkubeshya, ibyo mvuga ndabivuga mbabaye, kandi wowe hari byinshi utazi, uriya mugabo yasize igikuba mu muri njye, umuryango wanjye uramuhunga, niyo mpamvu nifuza kugusaba ubufasha”

Samantha-“Ubufasha? Ryan! Ko nari nararahiye ko ntazongera gukorana n’ uriya mugabo?”

Njyewe-“Kubera iki?”

Samantha-“Buriya rero akazi kacu nk’ abakobwa hari ubwo duhuriramo n’ ibigeragezo byinshi, hari ubwo kenshi kuko turyoshya amafunguro hari nubwo bamwe bifuza ko twakora n’ izindi nshingano…muri make Ntwari yifuje ko tujya turyamana akampa ibyo nshaka byose tunaniranwa gutyo”

Njyewe-“Hmm! Ndumva akajije umurego! Ntwari?…..”

Samantha-“None se Ryan! Ko ntifuza kumusubira imbere, kandi nanone nkumva ntakwima ubufasha ubwo ari bwo bwose?”

Njyewe-“Njyemerera Sama! Bikore kubwanjye no kubw’ umuryango wanjye, dushaka kuva mu bwihisho, tukabaho dutuje”

Samantha-“Mu buhe buryo ubwo?”

Njyewe-“Nibyo nshaka ko tuganira gusa ngomba kubanza kugisha inamauwo nita Papa na Mama, wowe nyemerera gusa”

Hashize akanya gato Samantha acecetse, yarambuye ukuboko maze arambwira….

Samantha-“Ryan! Ndabyemeye, ariko nizere ko ntazabigwamo”

Njyewe-“Urakoze cyane Sama! Kandi nyuma yuru rugamba nzakwitura umunsi umwe”

Samantha-“Hhhhh! Ubwo se uzanyitura iki Ryan?”

Njyewe-“Icyo uzaba ukeneye kurusha ibindi, erega buriya ni wowe nasigaranye, ubu wowe utuza ukantega amatwi niwowe nifuza, wowe urambuye ikiganza ukampumuriza nta kuntu nyuma yo gutsinda ntagusaba kuguma iruhande rwanjye”

Samantha-“Ayiweee! Rekera aho sha udatuma nshyuha nkagurumana nkifuza”

Njyewe-“Sama! Wifuje gukundwa ukabibona, waruta kureukunda akifuza gukundwa akabibura, ubu nahinduye inzira erega!”

Samantha-“Oooooh! Ryan! Thank you!”

Twahagurutse duseka ndetse dufatanye ibiganza, ibyo kurya byarangiriye mu magambo ndamusezera, duhana gahunda yo kongera kubonana umunsi ku munsi, kuko ariyo yari inzira yanjye.

Nageze mu rugo bwije ndakomanga, natunguwe no gusanga Mama atararyama muri ayo masaha,

Njyewe-“Mama! Byagenze bite ko watinze kuryama? Ni amahoro?”

Mama-“Hhhhh! Ni amahoro rwose, ahubwo icara aha nze gato…Ndaje ntabwo ntinda rwose”

Nabonaga Mama yishimye cyane byongeye yari yatinze kuryama, ibitarajyaga bikunda kubaho, nkomeza kwicara ari nako amatsiko akomeza kunyica, hashize akanya katari gato nicaye ntuje……………………………….

Ntuzacikwe na Episode 80 y’ inkuru ndende “Sabine” ejo mu gitondo

0 Comment

  • rahira ko atahasanze sabina

  • Murakoze cyane umuseke kunyigisho mukomeje kuduha ese Sabine yaba ariwe mama wa Ryan agiye kuzana cg nundi ahaa kantegereze ejo mbaye uwa 1

  • Ahaaa!Erega uri umunyamahirwe,singaho Sabine arakugarukiye?

  • Sabine aragarutse?

  • Ryan atangiye kubona inzira y’umutuzo ndibaza noneho

  • Eeeeh sabina mu rugo? johnson yarongoye elysie ko yambaye impeta? ntwari bizagenda bite ngo samanta ryan azamwiture kumukunda? amatsiko.rw

    • Umuseke, mwadufashije mugakosora aka gace ka comment? Umanuka usoma izindi comment ukaba usubiye ku ntangiriro y’inkuru cyangwa ikaguhatira guhita wandika aho ugeze. Comment zo hasi kuzibona biragoye ku bakoresha phone.

  • USHAKA GUTANGA INKUNGA BIGENDA BITE

    • Umuseke baduha nimero za Momo z’ umwanditsi. bagufashe

  • Niba atari Sabine ugarutse iyinkuru yaba I’m abaje

  • ko numva ari Sabine waje kumureba kandi Ryan yamaze kumwikuramo ndagira nte!!!! Umwanditsi ndakwinginze ejo ntuzadukuzeho rwose inkuru igeze aharyoshye kuyibura ni ibyago nk’ibindi. Merci

  • Abaye ari sabine ugarutse ya aje gutumira ryan mubukwe bwe na doctor

  • Telephone yarasonnye Ryan atungurwa no kumenya nimero imuhamagaye, imodoka yaratwaye itangira guta umuhanda,kubwo amahirwe afata feri irahagarara.Igitangaje n’uko atigeze ayitaba kndi ngo yari Sabine ahubwo atangira kuvuga igisigo cyimutaka.Ryan yatangiye kwikuramo Sabine avuga ko afite undi(directeur)umwitaho.Yasabye ubufasha Samantha bwo guhangana na Ntwari amusezeranya kuzamusimbuza Sabine.Ese nasanga Sabine ari iwabo arabyifatamo gute?Reka dutegereze ejo.

  • Sabine turakwakiriye mumuryango mugari urara ukanuye amaso ugutegereje ejo kumunsi wo kwibohora tuzamubone .Abasangirangendo mwese umunsi mwiza wo kwibihora

  • Mbega uburyohe weee,wooow maman Ryan agiye kuzana sabine,courage Eddy

Comments are closed.

en_USEnglish