Digiqole ad

Episode78: Ryan mu buzima bushya, yakiye agaciro k’urukundo yaharaniye

Doctor yagiye atyo, mu by’ ukuri aho nari nicaye nasaga nkudahari, amatwi yanjye yari amaze kumva ibyo ubwenge bwanjye butari bwiteze kwakira, umutima wanjye wateye cyane ndetse mbira ibyunzwe, muri ako kanya nkicaye nagiye kubona mbona Sabine arinjiye akinkubita amaso arikanga cyane.

Yarijijishije aratambuka aransuhuza ariko mu maso ye hari hijimye ubona ko ababajwe no kumbona, narabibonye ndabimenya, ntangira gushaka icyo mvuga ngo byibura mwereke ko nje kubwo gufunga roho ngo mwereke ko ibyago bye ari ibyanjye ndetse ko ntigeze mpinduka,

Njyewe-“Naho ubundi mwihangane, mwihangane rwose bibaho, uburwayi se ko bugendana na muntu, buriya umubiri iyo ukoroheye ushima Imana”

Sabine ntacyo we yigeze avuga yakomeje guceceka akomeza kwita kuri Tante, nanjye nkomeza kuganiriza wa mugore nari mpasanze, ngiye kubona mbona Sabine arasohotse,

Hashize akanya gato nahise mpaguruka nanjye  ntera intambwe ndasohoka, ngeze hanze, nasanze yegamye ku gikuta impande y’ umuryango n’ amarira amuzenga mu maso maze ambwira atuje,

Sabine-“Ryan! Gute udaha agaciro ugushaka kwanjye? Nari nakubwiye ko ntashaka ko uza hano none dore uraje ngo unyereke ko nta mahitamo nkwiye kugira imbere yawe….”

Njyewe-“Sabi! Please ni ukuri ndabizi ntiwabishakaga ariko ndanze ndaje, ntabwo nari kwihanganira kutakugeraho kabone niyo nabitegekwa”

Sabine-“Hmm! Ryan! Wakoze cyane, ngaho itahire”

Njyewe-“Wampaye amahirwe nkagumana nawe Sabi? Nifuzaga ko uyu munsi byibura nkuruhura, nkita kuri Tante…..

Sabine-“Ariko Ryan! Wamviriye mu buzima? Kuki nakubashye nkaguhunga ugakomeza unsanga? Uko wambeshye ngo unyitaho birahagije, umfashije wataha cyangwa….

Njyewe-“Sabi! Mbabarira basi uvuge buhoro dore abantu bose nitwe bahanze amaso……”

Sabine-“Oya…oya ni wowe wabiteye byose, nagusabye kumvira mu buzima, ngusaba kundeka ngo nkomeze ubuzima bwanjye winjiyemo ukanyangiriza umutima, kuki wumva ko wakomeza kungaraguza agati unyicisha agahinda unyibutsa ko nakwizeye undyadya, none na nubu ukaba udashobora kubaha amahitamo yanjye,

Rekera aho Ryan, narihanganye bihagije, noneho reka mbikubwire singushaka, mbabarira uve hano ugende…”

Abantu batangiye kuza bahurura nanjye nsubira inyuma ndanyonyomba muva mu maso,

Nageze hepfo gato mba nkubitanye na Directeur, ahita ambwira,

Directeur-“Aaaah! Aka kanya se uhise ugenda?”

Njyewe-“Mpise ngenda, bibaye ngombwa ariko ntabwo yari amahitamo yanjye”

Directeur-“Ufite gahunda yihutirwa se cyangwa uze twicare tuganire ho gato? Kuri njye nakwishimira kuganira n’ umuntu uzi Sabine, ngira ngo nakubwiye ko nshaka gutera ikigabiro…..”

Yongeye kubivuga nshaka kumubwira ko ibyo ambwira biri gusona nabi mu matwi yanjye ndetse ko ari gukomeretsa umutima wakunze Bina bambi, gusa burya uwo ukunda ntiwabura kwicara aho bamuvuga, naremeye njyana na Directeur mu biro bye.

Tumaze kwicara,

Directeur-“Hanyuma harya ngo Sabine muziranye hehe?”

Njyewe-“Sabine se? Sabine buriya tuziranye cyera, hashize igihe kirekire tumenyanye, twahuriye za Kigali, hanyuma….urebye niho twamenyaniye”

Directeur-“En bon! Muri make nta kindi mupfana”

Njyewe-“WApi kabisa”

Directeur-“Uriya mukobwa rero nkuko nabikubwiye, naramubonye ndamukunda ndetse cyane, niwe nabonye akangwa ku mushaha, twaraganiye ambwira byinshi, ijoro rya kabiri bageze muri ibi bitaro twarariraranye….”

Njyewe-“Yeee? Ngo mwararyamanye?”

Directeur-“Oya wumvise nabi, nari mvuze ko twaraye tuganira bukarinda bucya, yambwiye byinshi, yaba uko yakuze….abantu bagira amateka atandukanye, ariko icyo natoyemo nuko yababaye mu rukundo, numvise uwanyereka uwo musore wababaje umutima wuriya mwiza wabuze inenge numva umujinya uranyishe,

Ndashaka guhoza uriya mwana agahinda nkamwibagiza byose, niyo mpamvu ntacyo ntazakora ngo yongere kwishima, ubushobozi burahari kandi n’ urukundo ndarufite, ndifuza ahubwo ko wamfasha ukambwira byinshi akunda nibyo yanga ngo nzagerageze mutuze aho uwo musore utazi gufata neza umwiza w’ gasabo, uwo umutima wifuza gutuza mu gituza”

Muri ako kanya umutima wajye wari wabyimbye kubera kumva ayo magambo, nagize ngo njyeho mvuge ariko biranga muri ako kanya, Directeur yongera kumbaza impamvu ntavuga,

Njyewe-“Erega! Nyakubahwa Directeur uwo musore ni njyewe Ryan”

Directeur –“Ngo? Ni wowe Ryan?”

Njyewe-“Ni njyewe rwose, ntabwo najyaho ngo nkubeshye ni ukuri, nazinutswe icyaha, reka nkubwize ukuri, n’ ubundi ntacyo ndamira, ibiganza bigaba ituze byavuye mu byanjye, amahirwe nagize mu buzima nyamburwa ntabikekaga”

Directeur –“Yabababa! Uri umusore w’ ikiggwari rwose, ntawe utaguseka, ubwo se uraryama ugasinzira? Ndi kwibaza inyungu wakuye mubyo wakoze, ntabwo nari nzi ko ari wowe Ryan! Ndumva ntacyo twavugana, ugize amahirwe umujinya waracururutse, iyo uza kuza bukeye bwaho yuko Sabine akumbwira twari kwambarana”

Muri ako kanya nabonye neza ko Directeur yarangije kwimariramo Sabine, kuko yansohoye shishi itabona, yanga ko mubwira ibyambayeho, yanga ko basi yenda mubwira ibyo Sabine akunda, ntaha nimyiza imoso, uwo munsi nibwo nemeye neza ko Sabine atakiri uwanjye.

Nageze aho nabaga umugambi ari umwe, kuhava ngasubira mu rugo, uwo mwanzuro nawubwiye Muyumbo, yarababaye ndetse anyibutsa umunsi tumenyana ubwo nari mvuye n’ ubundi gutakamba.

Nongeye kubyibuka neza, nemeye guhara Bina, ijoro ryose naraye nkanuye, mu gitondo kare Muyumbo yansanze mu cyumba,

Muyumbo-“Ryan! Ntabwo wigeze uryama, nakangutse inshuro nyinshi numva witsa imitima, none nubu nsanze wicaye ku gitanda, reka kugenda,niyo ibyuriya mukobwa byanze gumana nanjye dukomeze ubucuruzi bwacu”

Njyewe-“Muyumbo! Ngomba kugenda, iri duka nta kibazo uzarisigaremo, nimbona ninjya mbona nsumbirijwe n’ ubukene nzajya nkumbwira, ariko ngomba kuva aha nkajya kure ya Sabine”

Muyumbo-“Data wanjye wee! Ubu uragiye koko?”

Njyewe-“Ndagiye kandi uzakomeze ube umugabo, uzazirikane aho twahuriye ndetse n’ amagambo twavuganye, uzibuke za ntego wihaye kandi uzaharanire kuzigeraho, uzazirikane uko twamenyanye uharanire kugwiza inshuti zakugirira akamaro,

Uzazirikana abandi nkawe twamenyanye nka Nyandwi uharanire kwanga umugayo, uzibuke ko amahoro yo mu mutima ariwo muntu, ko iyo uwo wamenye ayabuze abura byose, nukunda uzibuke ko ariho ayo mahoro ava maze uzirinde ko hari uwawe uyabura kuko uzaba umwambuye byose”

Muyumbo-“Yebaba wee! Ryan! Uragiye ariko mpombye byose, ni ukuri iyaba twagumanaga ariko nta kundi nzazirikana ibyo umbwiye”

Nateruye igikapu ngishyira ku rutugu dore ko nari naraye nambariye urugendo, Muyumbo yaramperekeje, dukomeza kugenda dushaka moto mpaka tugeze hahandi kuri ka kabutiki twahuriye, bwari bumaze gucya yasubiyeyo.

Amaze gutarabuka ako kanya nabonye moto, ndayurira dufata urugendo, saa tanu za mugitondo nari ngezemu rugo.

Mama akimbona,

Mama-“Egoko Ryan? Ni wowe? Umwana wanjye weee? Ko mbona washizemo koko? Yeweee? Ubu se…Mana wee!”

Mama yarababaye ndabibona, ntabwo nari nzi ko byambayeho, naramuretse njya mu cyumba cyanjye, niho yansanze maze atangira kuntonganya, nibuka ko yari yarambujije gukurikira Sabine gusa ntabwo nicujije ariko naremeye, nemeye ko ikizere gihenda, ko kongera kwizerwa ari amahirwe utakwiha kabone niyo warara amajoro.

Iminsi itatu ishize ndi mu rugo, ntaho najyaga, namaraga ibihe byanjye byose nsubiza amaso inyuma, ngatembera munsi y’ urugo mu kagoroba.

Ubwo nari ndi gutembera numvise binjemo ko ngomba kuva mu rugo nkagenda…nkajya kure cyane aho numvaga nzagaruka naribagiwe byose kabone niyo nanjye ubwanjye nakwibagirana.

Muri njye nabonaga mu ntekerezo ko aho ndi ntagakwiye kuba mpari, numvaga ko ndi ikigwari mu muryango wanjye, mpitamo ubuzima bwo kujya kubaho njyenyine kure yabo na Sabine.

Nimugoroba tuvuye ku meza, uwo nitaga Papa ngo yari yateguye surprise yo gukora umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’ urukundo rwe na Mama, nahawe kuitegura ariko birananira kuko numvaga ko ndi ikigwari mu rukundo ntayobora ibirori by’ abishimira ko besheje umuhigo wo gusigasira urukundo, icyo numvaga kibereye uwambyaye.

Saa kumi nebyiri abashyitsi batangiye kuza, nanjye igikapu ndagifunga, nongera kureba ya baruwa nari nanditse ngo nongere kuyisoma mbone kuyisigira umuryango wanjye,

Natangiye gusoma…..

“Rukundo….Rukundo,  Rukundo hundo  rishishe ushonje abonamo ifunguro rimuhaza, cyambu cyambutsa abaheze ishyanga bagataha iwabo w’ ibyishimo, mwambaro ubera bose bagatambuka barangamiwe na bose, impundu zikaba urwunge ugatera benshi amarira y’ ibyishimo….ese nkuvuge nte?

Reka nkuvuge narakubonye, ndetse reka nkwandike ntazibagirwa , reka nkuratire abatakuzi, nkwibutse abo wanyuze, abagushibutseho bakakumenya ariko kandi……ngutonganye kuko wateye benshi gusuka amarira, watuje benshi ku musozi w’ agahinda uhinduka abakwizeye, isezerano ridasaza baritaye batariye n’ ingoma ebyiri!……..

Nkiri aho ako kanya numvise umuntu ukomanze ndikanga, mpisha urupapuro yari uwo nitaga Papa,

Papa-“Bite Ryan! Ko umbonye ukikanga? Uuuh! Iki gikapu gifunze neza se kandi? Ibi ni iki ra?”

Muri make narafashwe, n’ ibaruwa nayishyize mu mufuka nabi hajyamo igice kimwe Papa arabibona,

Nk’ umubyeyi nagombaga kubaha nkayamanira akikoreramo yarayinyatse maze atangira gusoma.

Papa-“ Rukundo, Cyakora urakoze kumbwiza ukuri, ukambwira neza neza uti ndiho ngo mbashimishe, ariko sinkinishwa, iyo unyimye agaciro nsha isheni nkiciraho wa mugani w’ abubu, wanyumvira nkagukorera ibirori, wampararukwa nkakwandagaza, ukicuza, ukibuka ibyishimo naguhaye mu kahise…. agahinda kakagusaba nyamara mpari niturije kuko wampeje.

Koko Rukundo, umbwije ukuri! Harya ndi urukundo, ndi uw’ agaciro, uwo uzampa uzaba umuhaye impano ihenze, uwo uzampa uzabanze ubone ko ankwiye, nanyakirana ikiganza kimwe uzamenye ko ntazahatinda, nanyakirana ibiganza byombi uzamenye ko untuje aheza nk’ ururabo ruturiye isoko y’ amazi adakama, nanjye nzabadudubizamo ibyishimo, umwanzi wanjye ndamuzi nzamurinda, kuko ibyiza byose Imana yaremye ari njye wagizwe itegeko…., ndi urukundo, uwagaciro!”

Papa-“Ryan! Ibi ni iki? Ibi bishatse kuvuga ko ugiye hehe?”

Njyewe-“Papa! Ndagiye! Ngiye kure ntazi! Mpunze byose kuko nabaye ikigwari kubera urrukundo, ni urwagaciro kandi ntabwo narwimye agaciro kubwanjye, nagwiriwe n’ ijuru, reka ngende n’ ubundi ntacyo ndamira, uru rwandiko niwowe na Mama rwari rugenewe, kuko ari mwe kitegererezo mubo namenye”

Papa ntabwo yahise yakira neza ibyo namubwiye ahubwo yahuruje abari aho ababwira ibyo yari amaze gusoma ndetse ababwira ko ngiye, ndatuza ndemera kuko nari narazinutswe kubeshya,

Mama-“Ryan! Wikwanga urukundo, wihunga kubera utarufite, ubu se ari njye nawe ninde waruhunga kurusha undi? Narakunze urabizi, uri ubuhamya bunkomeza, uri inkingi inkomeza, uri ibyishimo binyibagiza ko nakunze, kuki ushaka kunsiga?

Uwo nakunze siyakwanze nkuko benshi ubu bimeze, agukunda kuko ankunda, dore niwe utabaye mbere ngo ntarira ngashavura, Ryan hari urukundo rwa kobwa na hungu, ariko hari n’ urukundo rwa Mama n’ umwana, Papa n’ umwana,

Ngukunda byo kuguhangayikira hamwe namaze amezi ikenda ngutwite, nkarara ntasinziye kuko urira, ndi ugukeneye kurusha abandi, oya wigenda ndagusabye, uri imfura yanjye, uri ishusho ya so wakubyaye, muri make uri ishusho y’ urukundo, oya wigenda.

Nuko umugambi nawusubitse, namenye neza ko urukundo rurutanwa ariko rwose rukitwa urukundo, iyo urubonye rwose amata abyara amavuta, inka zikaza zibihamya zabira bambi, I Rwanda niwo muco wacu.

Nafashe umwanzuro wo kwigumira mu rugo, nongeye gufasha Mama kurangura imyaka, ndetse ibintu birikora ubukungu burazamuka turiyubaka, imodoka ziba ebyiri nanjye ntangira umwuga wuwo nitaga Papa, gufotora biba amateka.

Umunsi umwe ubwo nari mu nzira mvuye kugemura imyaka I Kigali, nari ndi kumwe n’ umusore wanjye Kokonati, uwo twahuriye ku Kibuye….. namwe mwibaze uko twongeye guhura ndetse muri urwo rugendo tukaba twari kumwe.

Telephone yarasonnye ntungurwa na nimero nabonye impamagaye, imodoka itangira guta umuhanda, nubuye amaso mbona abantu benshi imbere yanjye, ntangira gukata nirwanaho nkandagira  amburiyaji na feri…………………………………..

Ntuzacikwe na Episode 79 y’ inkuru ndende “Sabine” ejo mu gitondo

0 Comment

  • Ryan nubwo wemeye guhara sabine ntaho uzabicikira azanaba uwawe kbs

    • Ryan arakoze cyane gufata umwanzuro akareka Sabine. Utari uwawe ntabwo aba ari uwawe. Directeur reka amwiteho kuko wowe yaraguhuzwe iyo aba agukunda by’ ukuri aba yarakubabariye, iyi nkuru iraryoshye pe, mperuka muri comment abantu barira kubera Sabine, abandi bagatuka Ryan ngo ni imbwa, aha ho turatuka nde?????

      • Simbabeshye ndababaye, sinzi aho amarira avuye. Kubura ugutega amatwi bibabaza aho utabasha gukanda, biryana aho utishyikira ngo uhashime. Urukundo niba arirwo rubi niba ari abantu babi simbizi gusa twibuka ibibi gusa ibyiza tukabyirengagiza. Ryan iga kwakira ibyo utabasha guhindura nubwo nanjye ukubwira ubanza nakwigira inama yo kujya kure ha njyenyine.

  • Muraho neza banyeshuri bagenzi banjye,iminsi yari ibaye myinshi tutiga iri somo ariko rije rije!nawe mwarimu wacu ndakuramukije cyane, kdi ndagushimye kuko uri muri bacye bemera ko urukundo rukibaho, kandi ko rufite imbaraga! Ryan humura uwo wakunze uzamubona, kdi azagukunda kurusha uko wamukunze, kandi urugo rwanyu ruzaba intanga rugero.

    • Nukuri
      Mbyemera nkawe

  • Muraho neza banyeshuri bagenzi banjye,iminsi yari ibaye myinshi tutiga iri somo ariko rije rije!nawe mwarimu wacu ndakuramukije cyane, kdi ndagushimye kuko uri muri bacye bemera ko urukundo rukibaho, kandi ko rufite imbaraga! Ryan humura uwo wakunze uzamubona, kdi azagukunda kurusha uko wamukunze, kandi urugo rwanyu ruzaba intanga rugero.

  • Ryan njyewe untera umujinya mbona utazi gufata imyanzuro burigihe uyifatirwa bizakugora pe

    Tkx Eddy

  • Sabine nawe antera umujinya ubwo yakumvishe Ryan akamubwira koko nimba abishoboye agatanga imbabazi cg akabireka ariko yanze kumva

  • Ryan Sabine nakugarukira uzabanze use numwihorera umwerekeko wamaze kwiyakira.umuseke namwe rero buriya mutuririye mumibare kuko twemerewe ep6 mucyumweru ariko ubu ni5 cg zikazaba4 buriya murumva aribyo

  • Wowe upfa kudakora impanuka,dukeneye kumva iby’iyo telefone.

  • Eh Mana ufashe Ryan ntakore accident,uko byamera kose Sabine azabana na Ryan pe,Eddy uyu munsi wagombaga kuduha episode 2 pe,windira mumibare rwose,ndamwemera.

  • Ryan anyibukije ubwo nanjye natorongeraga nkava mumajyepfo nkajya muburengerazuba mpunga urukundo kko uwo nari narakunze yari agize andi mahitamo kubyakira bimbana umutwaro. Ndibutseeeee

  • Uwo ni Sabina ugaruye agatima pe

  • N’ubwo twari tuyikeneye kubera ejo twayibuze,ariko sintinya kuvuga ko rwose ibirimo(contents)bidahuye na title y’inkuru.Nonese ko twese tuzi iyi nkuru ubu Umuntu agisoma ntahita abona ko ubuzima bushya n’agaciro k’urukundo ari Ryan na Sabine basubiranye!!??
    Ikindi njyewe maze kumenyera ko Ku munsi wa konji inkuru badukuzaho!!ubu twitegure ko no kuwa Kane ntayo tuzabona.

    • ariko jyewe ndumva ryan ari mu buzima bushya butagira sabine. naho kudatambutsa inkuru kuri konji umuntu ni nkundi umwanditsi nawe agomba kuruhuka nk’ abandi. umuseke murakoze

  • Sabine agira nabi cane, kuko yari kubanza gutega amatwi Ryan,Hama Ryan akava kwizima

  • Mwiriwe Bavukanyi!Nje Ndasaba Ep77 Kuko Ntayibonye,nahubundi Je Nubu Ibi Mbifata Nkikinamico,kuko Je Urukundo Tutarahura Kumyaka28 Yose, Abakobwa Twayaze Twatandukana Nkaba Nabibagye Indwi 1 Ryan Ikorere Akazi Bwana!

Comments are closed.

en_USEnglish