Digiqole ad

Episode 85: Eddy na Jane bakomeje imyiteguro y’ubukwe, Papa Jane afite indi migambi

 Episode 85: Eddy na Jane bakomeje imyiteguro y’ubukwe, Papa Jane afite indi migambi

Episode 85: …… We-“Sha  wakwihanganye ukaza ku muhanda gato niba uri mu rugo!”

Njyewe-“ ooooh! niho ndi ariko se koko ninde!”

We-“ ni… nako banguka!”

Ubwo ako kanya nahise nsiga Kadogo mu nzu nirukira ku muhanda nkigerayo mbona imodoka iparitse ku muhanda ndayegera mba mbonye urugi rufungutse Jane wari wambaye neza cyane  asohokamo mba ndamuyoye mushyira mu maboko yanjye ndamuzengurutsa ibyishimo bitaha umutima wanjye, ndebye mu modoka mo imbere mbona na Papa we, ndamwegera ndamusuhuza n’ibyubahiro byinshi,ndagaruka nitegereza Jane,

Jane-“ wooooow! Sinari kuryama rwose ntakubonye!”

Njyewe-“ yoooh! Sha disi nanjye numvaga mfite umutwaro undemereye kuva ngufashe mu maboko yanjye ahwiiiiii!”

Jane-“ ooooh my God, Mon amour, nanjye ninginze Papa ngo tunyure hano ngusuhuze basi gusa!”

Njyewe-“ yooooh urakoze Maama igikobwa cyiza cya Databukwe, nanjye nari burirare kw’ibaba sha numvaga butari bucye!”

Jane-“ unyihanganire kuba nabuze uyu munsi wose, turi kwihuta ubwo nkubonye basi ndatora agatotsi,  sha nyine nako nzakubwira ejo reka nere gucyereza Papa!”

Njyewe-“ yoooh igendere disi  gusa ndagukunda!

Ubwo nahise mpobera Jane cyane negera Papa we,

Papa Jane-“ niko sha, harya umukobwa wanjye wamuhaye ubuhe burozi,uziko ngo atari kuryama atakubonye!”

Njyewe-“ ooooh Papa ni urukundo rudutambamo, nari mukumbuye cyane kuko nako inka iri mu rwuri ndi hafi kuza nyishoreye!”

Papa Jane-“ hhhhhhh, harya ubundi ko nibagiwe kukubaza uba mwene nde sha?

Njyewe-“ eeeeeh buriya mba mwene Ruboneka Eddy wa Ruvuzandekwe rwa Muyange, nkaba imfura na bucura bwe!

Papa Jane-“ uuuuuh ngo ngo ngo inde?”

Njyewe-“ ni byo da mwaba mwari  mumuzi se?”

Papa Jane-“ oya sinshaka nako buriya Jane niyinjire mu modoka tugende uzaze kundeba nako nzakwirebera utazigora!”

Ubwo Jane twararebanye dusa nkabaguye mu kantu yurira imodoka arampepera baragenda nzinga isura manuka ntecyereza ku magambo Papa Jane yari amaze kumbwira ndinda ngera mu rugo nkihagera neza mbona numero impamagaye nyifata vuba vuba,

Njyewe-“ hello!”

We-“ oui Eddy,ni Brandine!”

Njyewe-“ eeeh Brandine?”

Brandine-“ yego sha, Eddy mbabarira ni ukuri!”

Njyewe-” uuuuuh!, habaye iki se kandi?”

Brandine-“sha ubu naromonganye sinzi aho ndi, ubu ndi kubungabunga mu bihuru ,umutima wanjye uri mu mwijima!”

Njyewe-“humura rwose nakubabariye cyera, ushatse wagaruka ugakomeza ubuzima busanzwe,kuba waremeye kuvugisha ukuri mu gihe gikwiye ukanga gushyigikira ikinyoma ntako bisa,numvaga ahubwo nshaka kugushimira by’umwihariko wowe na Roro!”

We-” oyaaa oya Eddy nonese ko udafunze?”

Njyewe” nzira iki se Brandi?”

Brandine-” Eddy nari narakuyeho telephone ngo ntazakurikiranwa nibyo Destine yashakaga kukugerekaho!”

Njyewe-” uuuuh! wowe se wari gukurikiranwa kubera iki?”

Brandine-” Eddy kuva cya gihe tuva mu nama yanyu Destine nabaye umwanzi we bikomeye, kandi niwe wari untunze, yambwiye ko kugirango ambabarire ibyo namukoreye cyagihe ngo namufasha mubyo yashakaga gukora,Eddy narabyanze byose mubwira ko nashatse guhemuka rimwe ntazahemuka kabiri  duhita dushwana cyane ahita ansohora iwe mfata inzira ntazi iyo ngana kuva uwo munsi ubu ndabungabunga nihishahisha, ubuzima bwajye buri mukaga basi se byaje kugenda gute?

Njyewe-” yoooh!, Brandi nuko byagenze?,sha nushaka uze rwose ntacyabaye gusa Destine ari kwa muganga nzajya kumureba ejo ndumva ahubwo wazaza tukajyana!”

Brandine-” oya Eddy sinshaka kongera guhuza amaso na Destine!”

Njyewe-” nonese niki wikanga?”

Brandine-” sha nyine erega azanyirenza!”

Njyewe-“humura rwose kandi wumveko nawe isomo ry’ubuzima  yaribonye garuka umufashe ubu nibwo agukeneye!” 

Brandine-” ahaaa Eddy urakoze cyane gusa umbabarire kuba ntacyo nakoze mbere yuko biba!”

Njyewe-” nta kibazo wumve utuje Brandi!”

Brandine-“urakoze kandi kungarurira ikizere nari natangiye guta, ni ukuri ibi byose nibirangira uzabona Brandine mushya!”

Njyewe-” humura Brandi, kandi ejo sinzakubure!”

Brandine-“ yego Eddy urakoze!”

call end.

Ubwo nakomeje gutecyereza byinshi gusa mbona Jane niwe wiganje muri njye   mpita mfata telephone nandika message kuri we, yagiraga iti: “Bb ntiwakumva umunsi  mwiza nkuyu wanteye ibyishimo bitazigera bimva mu Mutima ,ugatera intambwe idahinnye ukaza kureba ugukunda igihe yari agukeneye,ngiye kuryama nezerewe cyane ndagukunda cyane kandi nishimira  byose byawe , nziko igihe kimwe uzabona ko ibi byose byansigaye ku mutima ndagukunda cyane kandi ni wowe nzaterura ngahamiriza imbere y’umuryango ko ngukunda bye!” ubwo ndangije kuyandika nakanze Send ubundi, nsezera Kadogo njya mu cyumba nihina mu Mashuka ndasinzira, iby’ingaragu namwe murabizi,nakangutse mu gitondo  ndabyuka  nikoza douche mvuyeyo ndambara ndasohoka njye na Kadogo dufata ku cyayi musigira iposho nerekeza ku kazi, bidatinze mba ngezeyo nishyura moto icaho ndakomeza no mubiro ndicara ntangira gushyira utuntu ku murongo ngo ntangire gukora nkuko byari bisanzwe

Amasaha yakomeje kwicuma pouse yo sinanayigiyemo nka saa munani mbona James arampamagaye nkanda yes vuba vuba !

Njyewe-” oui Bro, bite se?”

James-“ni sawa cyane Bro,akazi se wagasubiyemo neza?”

Njyewe-“Bro nkarimo neza cyane,ahubwo  ubu sinzi igihe turabonanira,wowe bite se?”

James-“ eeeeeh  courage Bro,nanjye meze neza cyane  ahubwo nashakaga kukubwira ko  ndaza kukureba mu masaha yo gutaha  tukajya kureba Papa na ba Oncle  gahunda yo kubonana nawe bayishyize uyu munsi!”

Njyewe-“ oooh byiza cyane, numvaga ndabikubwira neza ni mugoroba gusa  ubwo ndagutegereje cyane Imana iguhe umugisha ko ukomeje kumbera aho ntari ukamenyera igikwiye mu gihe gikwiye!”

James-” urisanga my Brother,Asanti sana!”

Call end.

Ubwo  ngishyira telephone ku meza nagiye kubona mbona Roro arinjiye atangira  kunyihanganisha ko yamenye ibyanjye kandi ko yaje kundeba agasanga naraye ntashye nanjye mushimira umutima we mwiza akomeza akazi nanjye mfatiraho amasaha yo gutaha  yageze numva ngishaka gukora ariko kubera gahunda ya James mpita mfunga ndasohoka wagirango James yarandebaga twahise duhurira ku muhanda twerekeza Kimironko aho Papa James yakoreraga tugezeyo dusanga adahari James aramuhamagara amubwira neza aho ari bidatinze tuba turahageze, Papa James mpita mwibwira yasaga na James neza byabindi bita kwibyara, ubwo duhita tumusanga turamusuhuza n’icyubahiro cyinshi!,dusuhuza n’abasaza bari bari barikumwe!

Papa James-” niko sha James, bite ko wanze iso ? koko ntukumbura na nyoko?”

James-” Papa, erega mba nagize akazi kenshi!,nzinduka ngenda nkagaruka bwije!”

Papa James-” hhhhhhh!, uzashake indi mpamvu sha,iyo ndayirambiwe!”

Njyewe-” ibyo byo James akunda gukora Papa! ntago ababeshya!”

Papa James-” uuuh nibyo ?”

Njyewe-” nibyo rwose!”

Papa James-” Ok ubwo ari wowe ubimbwiye nta kibazo ndabyemera,ahubwo babahe akantu sha !, rwose mutatinya kwaka oko mushaka nimushaka mwake nka kano ka wisky ndi kunywa ,erega twese nimwe duhanze amaso ,ntimubona ko twe tubyina tuvamo!”

James-” oya Papa twe tunywa mitsing buriya niyo y’Abajama nako y’abasore!”

Papa James-” hhhhhhhh, nubundi wari wihanganye kuvuga za ndimi zawe!”

Twese-“hhhhhhhhhh!”

Ubwo umu Servaire yahise azana akantu dukomeza kuganira,

Papa James-” nonese sha, harya bakwita Eddy?”

Njyewe-” yego!”

Papa James-” voilà, nubwo nshaje ariko ndibuka!,donc nigeze kuganira na James ambwiraho gato k’ubuzima bwawe numva hari icyo twagufasha nk’inshuti y’umwana wacu, uko utureba hano twiteguye kugufasha mu bukwe bwawe ufite vuba aha!”

Njyewe-“nibyo rwose nishimiye kubatumira ,ni namwe mpereyeho!”

Papa James-” hhhhhh, urakoze sha, uzajye umbwirira na James wenda ubwo akumva nawe hari icyo azibwira!”

Njyewe-” hhhhhh, nawe ashobora kuba ari mu nzira ndacyeka!”

Papa James-” hhhhh, siwumva se! nonese sha warangije gukora  budget?”

Njyewe-” oya Papa, ntago irarangira neza ariko muri kiriya cyumweru ndaba nayirangije!”

Papa James-” ok ,yikore witonze hanyuma nirangira neza uzayinzanire turebe!”

Njyewe-“Murakoze cyane kuba munyemereye kuzamba hafi rwose iyo ni inkunga itagereranywa!”

Papa James-” urakoze gushima ariko igihe cyo gushima nyacyo kiri imbere!”

Njyewe-” rwose ndumva ngize ikizere ubwo mbafite!”

Papa James-” nta kibazo sha muhungu wa , ubukwe buzakunda rwose s’ukurongora ushaka humura uzaba nkatwe n’ejo bundi rwose!”

Njyewe-” nongeye kubashimira Papa!”

Papa James -“ahubwo babongere akandi, kandi ni kalibu no murugo iwanjye uzarebe akanya unyaruke uze tumeneho abiri!”

Njyewe-” birakwiye byo Papa tuzaza kandi vuba!”

Ubwo n’abandi bakomeje kunyibwira nanjye ndabibwira mbega dukora inama y’ubukwe bazana n’akandi  byose tubishyira ku murongo ubundi dusezeranaho n’ibyishimo byinshi, bampa lift ingeza mu Biryogo ndabasezera nerekeza murugo nsangira na Kadogo ibya nimugoroba  ubundi njya kuryama,mu gitondo njya ku kazi nk’ibisanzwe ntangira gukora bigeze nka saa tanu ntungurwa no kubona President na Committee ayoboye binjiye muri bureau yanjye ndahaguruka ndabasuhuza,

Njyewe-“ murakaza neza murisanga ndetse ntako bisa kongera kubona mwateranye!”

President-“ urakoze Mr Eddy!, twanze kujya mu cyumba cy’inama   duhinira hafi, ubu utureba gutya twateranye amasaha agera kuri ane twiga ku kibazo cya Company mbereye umuyobozi gusa icyo twifuzaga kukubwira ni uko ubu guhera kuri iyi taliki uri Manager wa Company yacu!”

Njyewe-“ ngo?”

President-“ yes of course! Uri Manager rwose guhera mukanya ubu ugiye gusinya  contract tuzanye!,uri tayali”

Njyewe-“ wooooooow! nako se uwari Manager ndetse na Secretaire ?”

President-“ bikubiye muri iyi report!”

Ubwo narayifashe ntangira kuyisoma  mbona ibyemejwe ari uko Manager yamanuwe mu ntera akajya ku mwanya nari ndiho Destine akababarirwa ariko bwanyuma,nsinya contract ariko kuri njye byari bimeze nk’ibitangaza,ubwo  bampa felicitation ndabaherekeza ubundi ndagaruka mbyinira ku ntebe!

Ubwo amasaha yakomeje kwicuma bigeze nka saa kumi mpamagara Brandine mubaza aho ari ambwira ko ari mu mugi mubaza gahunda yo kujya  kwa muganga  ariko ambwira ko afite ubwoba nkomeza kumwihanganisha mubwira aho Destine arwariye ambwira ko turi buhahurire, ubwo nahise nzimya ibyo nari ndimo byose ndafunga ndasohoka ngeze ku muhanda mfata aka moto nerekeza kwa James  tujyana kwa muganga, twagezeyo tubanza kunyura kuri reception tubaza niba ahari batubwira ko ahari nta kibazo tugihindukira James ahita ambwira,

James-” Bro, uriya si wa mukobwa twasohoye nabi iwawe?”

Njyewe-” ari hehe se?”

James-” dore nguriya aho yicaye ,ubanza atana tubonye,Bro, nizere  ariko utaramuvugisha!”

Njyewe-” eeeh! ese ni Brandine Bro, ahubwo ninjye wamubwiye ngo aze!”

James-“eeeeh Bro kabisa njyewe waranyobeye, ubundi buriya cya gihe akuvuganira mu nama wari ugize amahirwe yo guhita umureka mukabyarana abo, mbega ugahita umureka burundu, hato atazakuzanira n’akateye!”

Njyewe-” Bro, ubwo naba ntandukaniye hehe nawe kweli?”

James-” ndakubwiza ukuri njye sinabishobora tu!”

Njyewe-“ntacyo niba mu rushinge bitagufata nzabigushyirira muri mitsing!”

James-“ cyakoze aho ho byamfata!”

Ubwo Brandine wari wipfutse mu maso ukuntu mbega wari wahindutse  cyane yaje adusanga aradusuhuza duhita twerekeza muri chambre Destine yari arwariyemo tugira amahirwe dusanga Muganga aribwo agisohoka natwe duhita twinjira dusanga Destine yicaye, atubonye ahita yipfuka mu maso yubika umutwe, Brandine we atangira gusuka amarira amwicara iruhande atangira kumwinginga anamwihanganisha,

Ubwo natwe twarabegereye dukomeza gukora iyo bwabaga ngo batuze ,buhoro buhoro baratuza ariko twavugisha Destine agakomeza kurira ,tubonye byanze duhitamo kwigendera kuko nubundi ntakindi twari bukore twanze ko yakongera kuremba gusa wabonaga hari byinshi ashaka kuvuga,

Ubwo nahise mpamagara Brandine turasohoka,

Njyewe-” Brandi ,gerageza umuganirize kandi umube hafi bishoboka, ndabizi aramera neza!,akira aya mafaranga ugerageze kugura bimwe mubyo mucyeneye kandi ujye umbwira uko mumeze!”

Brandine-” Eddy koko?”

Njyewe-” iki se Brandi?”

Brandine-” waturetse tukirwariza ko nubundi byose ari twe!”

Njyewe-” oya humura Brandi, ntacyo bitwaye usibye najye nundi wese yabikora!”

Brandine-“ahaaa! njye sinzi umutima wawe pe!”

Njyewe-” sawa rero reka tube tugiye!”

Brandine-“ ndaza kubabwira nta kibazo Eddy!”

Ubwo nahise musezera asanga James nawe aramusezera ubundi turagenda, tugeze ku muhanda dufata moto twerekeza murugo tuganira macye ubundi Jame arataha nanjye ndaryama,

Iminsi yakomeje kwicuma umwamikazi wanjye Jane ambera Malaika murinzi ,James ambera inkingi ya mwamba y’ubuzima bwange Kadogo aharanira ibyishimo bya buri munsi ubuzima bukomeza kuba bwiza, hahandi nirebaga nkabanza kwikoraho ngo ndebe ko ari njyewe,

Hari mu rukerera nka saa kumi za mugitondo sinzi ukuntu nashigutse ntangira gutekereza ibyanjye na Jane nkunda ,icyo gihe natekereje byinshi gusa icyaje mbere ni ukurangiza gahunda yo gushyira akabavu kanjye iruhande rwanjye mu gihe gito gishoboka kuko nubundi nta yindi mbogamizi nabonaga imbere,

Ubwo bugicya nazindukiye  kuri budget y’ubukwe nyishyira kuruhande,mpamagara umu commissioneur muha gahunda yo kunshakira inzu, ntangira gushaka aho nagura ibikoresho by’ingenzi ubundi icyumweru gitaha ngatuma ba oncle James gufata irembo ubundi nkazimuka habura igihe gito ngo dusabe, dukwe tunasezerane!

Ubwo narongeye ndasinzira dore ko hari muri week end nkangurwa na telephone ndebye nsanga ni commissioneur ambwira ko inzu ihari kandi nziza ndamushimira mubwira ko ndaza kumubwira njye na James tukaza kujya kumureba,ndongera ndaryama nka saa tanu nkangukira hejuru  ndebye unkozeho nsanga ni James,

Njyewe-” eeeeh bite Bro, waje ryari ?»

James-“oui très bien!»

Njyewe-” hhhhhh !, ko wihaye kuza uvuga udufaransa tudafite na cumi na kabiri se ? »

James-” hhhhhh pas de quoi!»

Njyewe-“Bro,nari nziko nza kukureba mukanya tukajyana kureba inzu, ariko nubundi urizanye,ahubwo  banza umbwire icyo nibagiwe kuri iyo budget y’ubukwe! »

Ubwo James yararebye arangije ambwira ibindi bintu nka bitatu nongeraho mba mbikubiseho tukora saving  budget iba igiye kuruhande!

Ubwo James yagiye kureba icyo afata nk’ibisanzwe uko yisangaga nanjye mpamagara my Princess Jane ngo mubaze igihe tubonanira tukajyana kureba inzu ambwira ko arimo kwitegura agiye kurangiza nanjye mubwira ko duhurira mu mugi ariho heza, ndabyuka  jya douche mvuyeyo nkubitamo agapantaro njya muri salon mba ndi kumwe na James twiganirira hashize akanya turasohoka tugeze ku muhanda dufata utu moto twerekeza mu mugi tugezeyo twasanze Jane aho twari twavuganye yahageze kare araza angwamo ndamutindana  nk’umuntu wari umukumbuye birumvukana, tukirekurana mbona Sarah ahoberana na James, eeeeh! mbega surprise !

Ubwo Sarah naramwegereye nanjye mugwamo, duhita tubanza kujya kureba iyo nzu kugirango tuze kubona umwanya wo kuganira neza dutuje,ako kanya  twurira ama moto twerekeza Kicukiro, tugezeyo tuhahurira n’umu comissionaire atujya imbere tumanuka gato munsi y’umuhanda tuba turahageze, dutangira kuzenguruka inzu tureba byose Jane na Sarah Inzu barayishimira numvikana na comissionaire  ko azazana Boss nyirinzu nkamwishyura amezi tuzumvikanaho duhita tuhava twerekeza i remera hahandi Jane yigeze kunjyana bwa mbere, tugezeyo turicara ahantu hatuje dutangira kuganira twese,

James-” iriya nzu nabonye ari nini muzashyiremo n’akabari!»

Twese-« hhhhhhhh!»

Jane-” reka wowe ntago wajya utwishyura! »

James-” muzanshakira agakayi! »

Sarah-” winsebereza umugabo di!,ntiyambura ahubwo yajya afata   abonemment !»

Twese-« hhhhhhhhhh !»

Ubwo twakomeje kuganira dufata aga fanta bigeze aho tuba busy cyane njye na Jane ariho natangiye kumubaza neza icyo yakomeje kumbwira ko ashaka kumbwira,numvaga mfite amatsiko menshi,

Njyewe-” Boo, nk’ibisanzwe ndanyuzwe kubera wowe, kandi ndishimye kuko ndi kumwe nawe ! »

Jane-“bizi njyewe chérie, usa ndumva ntuje kuko mpuza imboni nawe!»

Njyewe-” ooooh byiza cyane mon cœur, gusa mfite amatsiko y’ikintu ushaka kumbwira!»

Jane-” sha nyine Cherie, reka nkubwire ntakwibabariza rata! »

Njyewe-” mbwira ndakumva Boo! »

Jane-” cherie ejobundi naganiriye na Papa birambuye turi ku kazi, ambaza iby’ubukwe mubwira ko turi kwitegura bishobotse bwaba mu mezi abiri ari imbere nkuko twabyifuje, rero nimugoroba atashye nibwo yansanze muri chambre yanjye arangije ambwira ko hari company yo mu buhinde itugemurira ibikoresho tugomba  gusinyana indi contract kuko iyo twari dufitanye igiye kurangira, Chou  yakomeje ambwira ko kubera ashaje bitaba ari byiza ko afata urugendo akigirayo ansaba ko ari njye wajyayo mbere yuko ubukwe bugera,chérie mbwira rero uko tubyitwaramo!……………………

28 Comments

  • Mana weeee Simon arashaka kwica ubukwe ntimubyemere ariko kuki mutibwirana ko uri Kabebe ngomumenye ubugome bwe ko ariwe wishe papa Eddy. byaricanze yaraziko yamwicishije .umwanzi agucira akobo Imana igaca akanzu

  • Mbega byiza, mugire vuba ikoti ryanjye rirahanaguye.

  • Mana we papa Jeanne ashaka kwica ubukwe? Imana ya Eddy nibe hafi itabare aba bana.

  • Ise wa Jane arongera abwice pe!!! Noneho amujyanye mu buhinde!!!

  • Gusa uko kohereza Jane mu buhinde simbishira amakenga uriya musaza womgeye kumva Ruboneka mu Mateo ye agahita atangira kuvugishwa ntawamenya wasanga hari ukuntu ashaka kongera guhungisha Jane, reka tubitege amaso.

  • Ndaraguza imitwe ariko Eddy aracyafite ibibazo tuuuuuuuuuuuu,Se wa JANE afite urwikekwe kuri Eddy.Ariko ikintangaje nuko Edy atigeze agira uwo abwira ko yabaye Manager ,yaba James ndetse na Jane !!!!!!!!!!!

  • Oh no.kubera ikise ashaka kohereza Jane ataba afite izindi gahunda uriya musaza .simwizera

  • biriko biraza

  • eeh! Eddy ko numva urugendo aribwo rutangiye,gusa muganire na shining star wawe murebe neza niba papa Jane nta yindi gahunda afire.mubyitondemo cyane kbs

  • Yiweeeeeee.ubwo Simon arashaka iki kandi? Edyy na Janne ba byange rwose ariko se nanubi ntibaamenyana ra koaribyo bishobora gutuma bamenya ingamba zihamye bafata.niba ushaka kujya kurubuga rwa whatsap inshuti za eddy hamagara cg wohereze ubutumumwa bugufo burimo nimero zawe ukoresha whatsap namazina yawe tugushyire kuri grp.thx

  • Birabe ibyuya ubu bukwe ntibupfe we
    Simon simushira amakenga

  • Ariko inshuti yacu yaragowe pe agahinda gashira akandi aribagara koko?Eddy umva nkugire inama ntubyemere ko Jane agenda ahubwo ihutishe ubukwe agende mwaraburangije kuko nagenda mutabukoze azagaruka asanga se yarakwishe kuko Simon numugome ikimbabaza nuko utamwibuka mudufashe Eddy yibwirane na Jane kuko byamufasha kumenya Sebukwe uwariwe nuburyo agomba kubana nawe.Ikindi Eddy imuka vuba aho hantu kuko so bukwe azakugirira nabi kbs.Umukenyero nawuteguye Eddy courage muhungu wacu.Ariko njye mbona Roro ari nyokowanyu muzibwirane

  • Uyu musaza arashaka kubishya ikirori kabisa.narecye abana batwihere ibyishimo.Eddy,nizere ko aribuze gutekereza nk’umuntu mukuru agatanga inama yanyayo kuri Jane.Gusa kubwanjye ndumva Jane yakatira kujya muririya mission bikaba uko byakabaye.

  • ariko Eddy ko yabyawe n’Imana afite imbabazi nkizayo, Simon yaretse kurashya nk’inkoko agasasa inzobe akamusaba imbabazi ubundi akamuha imitungo ya Papa we bakibanira na Jane nabo bakaryoha ko igihe yayibayemo gihagije?!!!! cg arashaka kubanza kwishyiraho ibindi byaha by’ubusa kuko kubabuza kubana byo ntibyakunda, imbaraga z’urukundo rwabo zirenze kure cyane iz’ibigeragezo banyuramo ndetse n’iz’urwango Sebukwe amwanga, reka ahubwo ngorore umushanana naho Simonwe niba atisubiyeho tuzataha ubukwe ari muri gereza nzi neza ko nubwo ari se wa Jane, Jane adashobora kwihanganira amafuti ye mugihe ashaka kwicisha cg kumutandukanya na Eddy yihebeye,

  • James na Kadogo murasetsa kweli. Eddy rero nabanze aganire na papa Jane kuko harikintu kibyihishe inyuma. hagati who ntituranasobanukirwa nimba Jane ariwe kabebe umwe biganye muri secondary school. Arko Eddy ntagahunda yo kwiga Kaminuza? tx Umuseke.

    • Wishidikanya Jane niwe Kabebe nonese nturebe na none ko Simoni amenye se wa Eddy akongera akababwa nka cya gihe amusanga ku ishuri!!! Kuba bataramenyanye ni kibazo cy’imiterere y’nkuru. Hari aho bisaba ko hari ababigwamo(gupfa, gufungwa burundu cg imyaka myinshi); naho kuva ku izima byo ntibirimo. Kandi mwikwihutisha mu bwenge kubana kwa Eddy na Jane, ubwo inkuru yaba iriho isoza. Erega ushobora gusanga Simoni ari na mukuru cg murumuna wa Ruboneka, se wa Eddy…. Mu by’ukuri tugomba kunyura muri byinshi kugiango tugere ku kubana kwa bariya bana; hari n’ubwo byakanga pe kubere impamvu twakemera bitugoye. Ibi ni bitekerezo by’abasomyi. Ni aho mu kanya….

  • Hhhh birakaze kbx ariko eddy watanze olnen gamm kuri up rwanda stories koko

  • Mwese abakunda iyi nkuru mpimbano-nyigisho mbifurije umwaka mushya wa 2017 hamwe n’imiryango yanyu.Muhumure burya ubutaha butagezwe intorezo si ubukwe, si urukundo
    ndabarahiye. Simoni ararushywa n’ubusa kuko ni Ntibibuka kandi nadahnduka azibonera.
    naho Eddy na JANE James na Saraha,,,,bagomba kubikora…BAKUNGA IMIRYANGO.

    Sindagura ariko uyu muhimbyi w’iyi nkuru…adufitiye umuti w’amatati y’abanyarwanda…Usoma iyi nkuru ….ntabone ko irimo ubwomoro bw’abanyarwanda…azamenye ko akiri kure y’ubumuntu…ndavuga ibibazo byugarije RWANDA YACU…Hari abana bikundanira ababyeyi n’imiryango bakazana rwaserera zabo. abandi ngo turakize ntitwashyingira abinazi,,,abandi bati…umujiji asange umujiji…umunsi mwiza.

  • Simon,
    Simon yananiye.
    Ese ko mbona President nawe ashaka Eddy, ibyo kumuzanira Impanga ngo zimumare irungu buriya ni bite?

  • Yebabawe nanone! ariko Eddy yaragowe nukuri ikindi kigeragezo tubiteze amaso

  • mana we bazibwirine nibwo bazafata decision yicyo bakora Yuma

  • MANA WEEEEE ESE UBU KOKO UYU MUSAZA YARETSE NIBURA BAKABANZA BAGAKORA UBUKWE

  • gusa mutubabarire ejo kuri Bonne Anne muzaduhe utu episode tubiri murakoze

  • ese buriya ntiwasanga president ari papa wa eddy.ziriya mpanga ari bashiki ba eddy? ndabona simon cyagihe agiye kwica ababyeyi ba eddy bishe mama was eddy papa we arabacika arahunga aho ahungukiye araza atera inda umukobwa babyarana impanga arera abana be. kuko ziriya mpanga nanyina zigira wumvise ko zasabye eddy ko azibera musaza wazo. kubera ko eddy yabuze ababyeyi akivuka , ntiyamenya ko president ari se kandi na president ntiyamenya ko ari umwana we. gusa amaraso arakururana.

  • Birakaze

  • Muraho,iyi nkuru iranyubaka Eddy we azandwaza roho neza neza.arageragezwa cyane.munshyire muri group ya WhatsApp 0788608117

  • Yoooo mbega

  • Yoooo mbega Iyi nkuru ndayikunze pe

Comments are closed.

en_USEnglish