Digiqole ad

Episode 81: Ryan aratunguwe koko! Yongera kwishima

Njyewe-“Bite se ko utandekura Sama! Washimye igituzaa…cyangwa”

Samantha-“Ryan! Kuva wavuka wari watungurwa?”

Njyewe-“Ngo….ngo?…

Samantha-“Nakubazaga, ngo kuva wavuka wari watungurwa?”

Nahise niyaka Samantha, ndahindukira ako kanya nakubise amaso Cedro na mushiki we Sandrine, Gentil, Provy ndetse na Gaelle,

Njyewe-“Ngo? Sama? Ibi ni iki unkoreye?”

Nateye intambwe Gentil niwe nahobeye bwa mbere, mperuka Cedro wasaga naho atishimye muri we,

Samantha-“Ryan! Ahari yenda nshobora kuba ngutunguye…..nako uratunguwe se basi?”

Njyewe-“Sama! Kuva navuka nibwo bimbayeho, sinzi icyo nakubwira…Gentil…Provy…Gae! Cedro! Aha na he?”

Gentil-“Ahubwo wowe aha nahe?”

Gaelle-“Mbega Ryan! Uziko aribwo nakubona wishimye?”

Njyewe-“Ni ukuri simbabeshya ndishimye cyane, ntabwo nzi uburyo nabibabwiramo gusa namwe murabibona”

Gaelle-“Kandi narabivuze! Ryan akunda amarira, dore ngo aramuzenga mu maso! Hhhhhh!”

Ibyo Gaelle yavugaga byari byo koko, amarira yari yazenze mu maso, ntabwo nari kubihagarika, nabonye neza ko hari inshuti, bwo bukungu bukomeye muntu akwiye, nasubije amaso inyuma ndibuka….

Samantha yahamagaye abaza kutwakira, nubwo numvaga ntacyo nshaka cyo kunywa ariko uwo munsi niteretse bya Fanta bitatu, mu gihe ibiganiro byari birimbanije Kokonati yaje nk’ iya gatera,

Kokonati-“Boss! Ubu bigeze saa ngahe?”

Gaelle-“Cyo re! Hano nta ba bonsa bahaba? Ndavuga ba basore banini nkunda bafite ibituza, baterura abasinzi bakajugunya hanze?”

Njyewe-“Oya uyu ntabwo ari umusinzi, uyu musore yitwa Kokonati niwe dukorana ingendo zatumye mpura na Samantha, uyu munsi nkaba nishimye, Kokona! Terura igifanta kimwe wicare hano nawe”

Kokonati-“Oya…oya Boss! Cyeretse mbanje kujya gukuramo uru rusarubeti”

Twese(Uretse Cedro)-“Hhhhhh!”

Provy-“Ati urusarubeti?”

Gaelle-“Hhhh! Provy nawe banze ujye gukuramo urwo rujipo”

Twese(Uretse Cedro)-“Hhhhhh!”

Gentil-“Umva! Murekere aho kabisa, Ahwiiiii! Imbavu wee!”

Kokonati yaricaye nawe dusangira ibyishimo nkuko twasangiye ubwoba, hashize akanya katari gato Samantha yaje mu matwi yanjye,

Samantha-“Ryan! Igihe ni iki rero, buri wese yagira icyo akubwira?”

Njyewe-“Mbabarira ubikore uko ubishaka, uramfite kandi nemeye, wingora ngo unsabe kugufasha, naba ndi kwishimisha kandi uhari”

Samantha yarasetse arikomereza,

Gaelle-“Ariko namwe mwabibonye ra? Mwabonye ukuntu Ryan ahindukira amaso akayahanga igisa…nako akareba Samantha ukuntu atambuka atababaza isi? Hmmm! Nguko uko biza”

Twese(Uretse Cedro)-“HHhhhhhh!”

Cedro-“Ariko ko museke cyane ubwo aho mwicaye murumva munyuzwe? Nubwo mwanzanye bwose ariko ntabwo nishimye, ntabwo nishimiye ko Ryan atanyumviye, ubwo se ni inshuti yanjye gute? Mwakomeje kujya mubimpata mubimpata….nemera kuzana namwe, ariko mwanteye ingabo mu bitugu nari narabuze uko mubona ngo mubwire ko ari feke kabisa, yikuye amata mu kanwa yirukira Sabine, none ubu ni umuhungu kuko yanze kwitwa umugabo, wowe ubu ntabwo uri umusore nkatwe, uri umuhungu kuko wanze kwitwa umugabo, ngaho ra, ko nabimenye ko na Sabine yakwanze kandi afite ubukwe vuba? Narabikubwiye! Wabaze intama n’ ibyuma! Ubaye uwande musore umwaye?”

Cedro yabivugaga twese ducecetse, ntawamuciye mu ijambo twaratuje twese menya ko duhuje icyo nubashye, gutega amatwi umuntu.

Cedro-“Ko mutavuga? Gentil ntabwo nakubwiye ko Ryan yampamagaye akambwira ubucucu nkamugira inama ntayikore? Ryan naragukoresheje ndakuzi, nubwo nahombye rwose ariko n’ ubundi wowe ntiwari kuzankiza, umuntu wikuye amata mu kanwa…ngo ni urukundo ra? Sabine! Uti Bina bambi!”

Umutima wakomeje kubyima nibuka ko mama yambujije ko umujinya udakwiye kunganza, Gentil arantanga,

Gentil-“Ariko Cedro nta soni ufite zo kuzimya ibishashi by’ ibyishimo?”

Cedro-“Umva ra? Ejo bundi ku munsi w’ amavuko wawe ko wabizimije?”

Gentil-“Ko wumva ari njye nabyizimirije se kuki wowe uzimya ibya Ryan? Ubwo se umukunda kurusha uko wikunda?”

Cedro-“Mbabarira! Imana itubwira ko tugomba gukunda bagenzi bacu nkuko twikunda, umbuza ute kugira inama ryan kandi naramumenye mbere yawe? Ryan ninjye namugaburiraga, nkamumenyera ubukode, yaranakenaga nkamuguriza, umbuza ute kumubwira amakosa ye?”

Gentil-“Ariko ntabwo dukwiye gutonganira imbere ya Ryan! Twese turi hano kuko ari uw’ agaciro kuri twe”

Gaelle-“Hmm! Muribuka bankubita urushyi? Murabyibuka! Cedro ntabwo ukunda Ryan kuturusha, twahoze tukumva tukicecekera, ntugire ngo nuko tutari dufite icyo kuvuga, twaguhaye umwanya ngo usebe”

Cedro-“Uvuze ngo iki?”

Cedro yahagurutse nk’ iyagatera agiye gukubita urushyi Gaelle Kokonati bari begeranye aritambika,

Gaelle-“Mumureke ariko! Mumureke ankubite! Ntabwo byaba ari ubwa mbere nkubiswe kubera Ryan”

Cedro yahise amena icyo kunywa yari afite arasohoka, nyuma y’ akanya gato Kokonati niwe waje atubwira,

Kokonati-“Hhhhhh! Mbega umusore, ariko buriya nahishwe byinshi, uzi ko hari umuntu utagira ubwoba, umuntu utagira isoni, hhhhhh! Umuntu udaseba? Umuntu….uwo muntu ndamubonye ariko ntabwo nari nzi ko abaho pe!”

Twongeye guceceka, ariko ntabwo ari uko twari tutumvise Kokonati ahubwo buri wese yatuje umutima, ariganiriza, nyuma y’ akanya gato,

Cedro-‘Naho ubundi Ryan! Nkuko Cedro yabivuze ejo bundi ku munsi wanjye w’ amavuko nakoze ikirori, aho niho twongeye kukwibuka, twabonaga hari umwanya wicayemo ubusa,

Twari twahuye nk’ inshuti kutagutumira si ikindi, nuko numvaga ko nawe ugomba kuvuka bundi bushya nkanjye, ukishima nkanjye, kandi byabayeho, abatabishaka mubareke bagende, inzira n’ umuhanda biragendwa”

Gaelle-‘Iyo yibeshya se akankoraho ukareba?”

Provy-“Hhhhh! Ariko narumiwe!” Gaelle aritaka, akikina….ubwo se ngo mwari kurwana?”

Gaelle-“Hhhhh! Iyo mumureka se mukareba”

Guseka byabaye guseka ndetse izindi Fanta ziraza dukomeza kuganira,

Sandrine-‘Nanjye nagiraga ngo mvuge, Cedro mumureke nanjye yarananiye, ni musaza wanjye ariko mwimurenganya, kuba ntamukurikiye nuko ntamukunda, buriya nubwo mutari mubizi niwe nkunda cyane,

Niwe nabonye nshonje, niwe Papa na mama, pe ntako ntamugize ariko nabonye neza ko yifuriza Ryan ibyiza, byajyaga bimuraza ijoro numva asubiramo Ryan, ariko ntabwo nari nzi ibyo amwifuriza,

Mumureke agende, burya urugamba rugira ibitambo byinshi, kandi ntiwabihagarika, mupfa kuba muri mu nzira igana aheza mwifuza”

Gentil-“Ryan! Impamvu turi hano ni wowe, watubwiye ibakubayeho ndetse twaguhaye inama zacu, ariko kandi burya ifuni ibagara ubucuti ni akarenge, niyo mpamvu turi hano, ntabwo uri wenyine nyuma y’ ibyakubayeho kandiiii…tuzahora duhari kubwawe”

Njyewe-“Niba nguciye mu ijambo wihangane gusa sinabona uko mbashimira, ndishimye!”

Gaelle-“Hagati aho nabonye witegereza cyane Samantha, kandi nawe ari hano,  wagira icyo umubwira”

Twese-“Hhhhhh!”

Samantha-“Ntabwo nshaka ko akivuga muhari, azabe akimbwira nyuma nkuko yabinsezeranije!”

Bose baracecetse muri make ninjye wari ubonye umwanya wo kuvuga, nikije umutima maze ndaterura ndavuga,

Njyewe-“…Njyewe-“Ndagira ngo mfate uyu mwanya mpashimire, nkuko nabibabwiye ntabwo nabona ijambo mbabwira kuri uyu munsi, murantunguye kandi ni intangiriro y’ ubuzima bwanjye bushya,

Ntabwo nari nzi ko uyu munsi nakongera kubona inshuti nyanshuti, z’ akahise zikintekereza, zikanzanira ibyishimo,

Reka mfate umwanya nshimire Samantha wantunguye…kandi…kandii…Imana iguhe umugisha, nta kigora nko kuremera umuntu ibyishimo yifuza”

Muri ako kanya nkivuga Samantha yatse umwanya byari mu byicaro bye n’ ubundi maze  maze aratubwira,

Samantha-“Ryan! kuva wavuka wari watungurwa na rimwe?…………………………

Ntuzacikwe na Episode 82 y’ inkuru “Sabine” ejo mu gitondo

0 Comment

  • Ahaa!Ibitekerezo byaje ntambaraga nyinshi zisabwe ariko?

  • yoooo Ryan yongeye kwishima disi bigizwemo uruhare rukomeye ba Samantha arko c na none bivuzengo Ryan na Sabine ntaho bazongera guhurira mwiyi nkuru ndategereje.

    • Ko musigaye mutaduha neza ibyo mwatumenyereje ku gihe buriya ntimuziko bitubabaza.
      Mujye mutumenyesha icyabibujije.

      Murakoze

  • Mana ndagusabye ugira inzira zirenga ibihumbi ndakwinginze ngo Ryan na Sabine bazongere bahure

    • Ku wa 6inkuru ysvuyeho

  • njye sabine atongeye guhura na ryan ndababaye

  • Samantha ko afite surprise nyinshi ra? Uwo ninde uje? Reka mbiharire Eddy kuko jye byandenze. Ndabona na Sabine azagaruka!! Ariko buriya Cedro kuki yumvako Rayan yamwumvira kuruta umutima nama we?

    • Humm? Kumpande zombi Ni byiza
      Ark nanone Sabine arahemutse cyane kdi icyo yasabwaga ngw’imitima yabo bombi ituze kdi isubirane nticyari cyigoye kuko iyo yemera agatega Ryan amatwi akumv’ishyano ryamugwiriye Bari kongera kwishimana, ubuse nazajya yibuka ko yimye Ryan amatwi kdi we yarayamutegeye rya Joro atanamuzi ubwo bizamuh’amahoro??

  • Ryan azongera guhura na Sabine Bose ari divorce nibwo bizagenda neza ahubwo reka dutegereze

    • Niba hari umuntu nemeranya nawe ni Gilbert. Ibitekerezo byose atanga rwose ndabyemera!
      Njyewe nemera ko niyo batahura bakabana nabyo ntakibazo erea iteka ryose ibiba siko ariko tuba tubyifuza ariko hari igihe mu buzima ibintu bigenda uko utatekerezaga ndetse utanifuzaga ariko bikabyara ibyishimo.

  • Sabine nako Bambi! Umva nanjye ngo Bambi! Ahubwo Bina wa Ryan, niba atagarutse murabeho njye sinzagaruka. Episode zanjye zagarukiye ku rukundo rwa Ryan na Sabine nta wundi mushari nshaka kumva. Bye bye!

  • Ahubwo bisa n’aho Gaelle nawe yishakira Ryan!

  • Nonese ubu iyi nkuru ishatse kutubwira iki?icyo nkuyemo ni uko Cedro yabaye mubi gusa naho ubundi ntabwo mbona ikigamijwe kuri bariya Bantu Bose!!cyane ko ntibuka niba hari aho uriya muryango mugari uhuriye cg uziranye na Samantha!!ndabona banjimije sinsobanukiwe pe!!

  • Cedro se yabaye mubi bugenze bite ko numva ntasobanukiwe ndabona iyi episode izimije pe cyeretse ejo niba izasobanuka

  • Sabine njye naramuhaze kuko yababaje Ryan bihagije. i don’t want her to come again

    • Uyu munsi se byagenze bite ko amaso yaheze mu kirere.

  • Nkunda comment z’ abasomyi cyane Haaaa ngo niba ryan adasubiranye na sabine ntabwo nzongera gusoma? umuhanzi wacu ntibaguteshe umurongo kuko ufite ubutumwa ushaka gutanga kandi courage

  • nizereko uyu munsi mutaza kuduha conge muduhe inkuru rwose! ndabasuhuje mwese kd abakunzi biyi nkuru! Ryan na Sabine bipfe bipfuke bazongera bahure hagati aho Samatha nagabanye kwiryagagura kuri Ryan kuko ntamukunda rwose nuko afite icyo amushakaho gusa.

  • Inkuru ninziza kandi turayikunze ariko dusigaye tuyihabwa nabi pe rimwe ukirirwa ushakisha amatsiko yakwishe bikarangira ntayo ubonye cg ikaza yatinze.Umwanditsi rwose turakwemera uri umuhanga ariko mugerageze gukosora ako kantu

Comments are closed.

en_USEnglish