Digiqole ad

Episode 2: Gisa Dovine….Brown abashije kumubona Online

 Episode 2:  Gisa Dovine….Brown abashije kumubona Online

Njyewe-“Eeeeh! Ibyo ndabyumva ariko se niyo nazibona urumva ubwo napfa kuguha numero za telephone z’umuntu gutyo gusa nta burenganzira ampaye?”

Brown-“ mbabarira utampakanira rwose! Erega buriya nta byiza bitagira ibitambo, kandi numero nzishakira amahoro ntabwo nzishakira amahano, uzi ngize Imana nkamubona Online, Mana weeee!”

Njyewe-“Hhhhhh! noneho ninjye ngiye kuba igitambo? Muvandi igendere ndumva ushaka kunta mu bibazo, ubwo uzamureba uzimwiyakire.”

Brown-“Wambabariye koko? Ndacitswe basi mvuga amangambure gusa byirengagize unyihere numero ibindi nako wowe zimpe wokabyara hungu na kobwa ukongeraho n’impanga!”

Narebye ukuntu uwo Brown yashyushye, yavugishijwe ibintu byabaye ibindi numva mugiriye imbuhwe ntangira gushaka uburyo namutabara ariko nanone natecyereza ko umwana w’umukobwa ashobora kuzamenya ko ari njyewe watanze numero ye ibintu bikaba ibindi atazongera kunteza imbere.

Ubwo ntangira kumuhakanira ariko Brown akomeza gutakamba mu by’ukuri nabonye ababaye niyemeza kuba croix rouge muri ako kanya ngatabara imbabare y’umutima umenetse,

Njyewe-“Bro, reka  ngushakire numero ye, gusa umbere umusore ukwiye nkuko mbikubonaho, maze ntuzatume mbura uriya mu kiriya kuko amenye ko ari njye naziguhaye ntabyishimire ntiyazagaruka, kandi naba mpombye pe! Impamvu ngiye kubikora nuko mbona ubabaye!”

Brown-“Eeh! Eeh! Eeh! Urakoze weee! Ewana umunsi namubonye nzaguha n’ibya mirenge niba umuzi, ni ukuri kwose njyewe Brown mwene nde, uriya mukobwa namukunze kandi nshaka kumusasira inyegamo nkamutaka amasimbi nkamuzengurutsaho inyenyeri z’icyezi kizira icyasha maze akaba icyogere mu bakobwa b’i Rwanda

Umusore yaramutatse yivayo ari nako nanjye nseka nkajya hasi, ntangira kumushakira numero muri message nari nohereje uwo munsi, manuka buhoro ndeba nawe ampagaze hejuru, ndinda ngera hasi ndongera ndazamuka, manuka noneho nitonze mfungura buri message ariko ngera hasi ntabonye iyo noherejeho ama unites ya magana atanu inshuro ebyiri, ubwo mpita mubwira.

Njyewe-“Aho umufundi yubatse inkangu ziratwara, urihangana numero ndayibuze

Brown-“Eeeeh! Oya oya! Utambwira ko uyibuze!”

Njyewe-“Ngaho nawe irebere niba ugira ngo ndakubeshya

Nahise mpa telephone umusore wari wabuze uburyo ahumekamo, maze atangira kwirebera muri messages nuko birangira asa nutaye ubwenge.

Ibyo byose nabonaga ari nka film ndi kwirebera, siniyumvishaga ko umuntu yabona umukobwa inshuro imwe yonyine maze akabura amahoro, Brown yampereje telephone maze avuga ababaye,

Brown-“Akira telephone yawe basi umfashe nagaruka uzandike ahantu, ni ukuri ndakwinginze nuzimpa nzakwitura!”

Njyewe-“Nta kibazo muvandi! Urababaye ndabibona kandi ihangane nzagufasha!”

Brown yahise akora mu mufuka akuramo inote y’ibihumbi bibiri arampereza,

Brown-“Akira!”

Njyewe-“Nguhe aga karita se cyangwa me2u?”

Brown-“Oya jya kwinywera amata, nakuvugishije cyane kandi nzi ko wiriwe hano ku mutaka, ushobora kuba utigeze ukora ku munwa kandi njye nariye ntabwo twanyagirwana ngo ntohe mbere kandi ndi umusore utegereje umwari uzaturuka kuri wowe”

Njyewe-“Eeeeeh! Nubwo ntari se ariko isuka ndayakiriye, urakoze cyane ndetse uri umuntu mwiza, Imana iguhe umugisha!”

Brown-“Nawe urakoze cyane muvandi

Brown yahise akata aragenda mukurikiza amaso kugeza ageze muri cya gipangu, maze arasona barakingura arinjira.

Bavuga ibipangu! Uuuuuh! Aho Brown yatahaga ni hahandi bamwe batinya ku buryo ujya nko kurebayo umuntu wagera ukamuhamagara yahagusanga ugatangira kuvuga ngo “Nagiraga ngo ngusuhuze, nihutaga ntabwo nkomeza mu rugo

Brown amaze kwinjira, nitegereje ka ka note yari amaze kumpa maze ntangira kwibaza

Njyewe-“Ese koko bibaho? Umuntu ashobora kubona umukobwa inshuro imwe gusa akamera nk’ubonekewe? Ariko byo uriya mukobwa ni mwiza tu! Ariko se nanone ubundi ubu ko ntajyaga ndeba ubwiza bw’abakobwa, ubu si ndi cya Sematama? Ariko nanjye ndirenganya, ubu ko ntajya nireba no mu kirori najya kureba abandi bana gute? Uuuh! Ahubwo se kuki Brown atamukurikiye ngo arikocore? Eeeh! Ariko se buriya biriya yavugaga ngo online byo si inzira ra? Ntabivuga! Ubanza narasigaye tu! Nanjye nkabona ndeba mu maso y’umwari nkubika umutwe! Ese buriya bino bisoni biva he?”

Nkiri muri ibyo numvise umuntu ambwira ngo ndayataye, nshiguka vuba ndebye ka ka note nari mfite mu ntoki ndakabura, ndebye imbere mbona kari kugurukanwa n’umuyaga ndakirukankana ndagafata mpita ngaruka ndicara ndatuza.

Amasaha yakomeje kwicuma mbona burije, dore ko nari nakoreye n’amafaranga arenze ayo nakoreraga hahandi, niko kuzinga umutaka nshyira ku rutugu ndazamuka ngeze ku muhanda mpitamo kujya kureba Gasongo, maze nsubira hahandi ku muhanda nakoreraga nkihagera koko mbona nguwo Gasongo!

Gasongo-“Hhhhhh! bakaba baragufunguye rero! Nizere ko uzajya wubaha abakuruta sha! Wumvishe ukuntu ishene iryana se?”

Njyewe-“Hhhhh! ninde wakubwiye ko bamfunze se?”

Gasongo-“Sinabonye abandi banze kuva hano babapakira ra? Naje kurunguruka  ngo ndebe ko urimo ngo ngukurikire ariko ndakubura mpita menya ko wowe bagutwaye kare mu gitondo kubera kwa kuzinduka kwawe

Njyewe-“Hhhh! Ariko Gaso, ntabwo uzi ko kuva cyera nubaha? Ntabwo nategereza ko banyuriza! Ahubwo dutahe tujye guteka ndumva nshonje!”

Twahise dutambika tugenda twiganirira, tuzamuka gato tugera ku ka butiki kari munsi yo murugo ndeba utuntu ngura, Gasongo atangira kwikanga, araza aranyongorera.

Gasongo-“Nonese wongeye kwikopesha nanone? Urabona tuzayishyura ryari?”

Nahise nseka nishyura ka ka note ka bibiri, bakuramo nirindi deni twari dufite, turizamukira tugeze mu rugo Gasongo acana Imbabura dutangira guteka,

Gasongo-“Bro, none se ko nshimye uhashye tukaba dutetse, nkaba nabonye wanishyuye, kandi nzi ko utakoze? Amafaranga wayakuye hehe?”

Njyewe-“Hhhhh! Bro, nyine burya nageze hariya ku muhanda nsanga itegeko ryo kuva  hariya ryatangiye gukurikizwa, maze nshyira umutaka wanjye ku rutugu ntambika ngana hariya muri quartier zo mu kizungu, ewana nakoze biratinda gusa igitumye nishyuye nkanahaha ni umusore witwa Brown, uwo musore rero yansanze aho nimukiye uyu munsi maze………….”

Gasongo namubwiye byose, aratangara arahaguruka atangira kubyinira ku rukoma, maze arambwira,

Gasongo-“Eeeh! Bro, twongeye twariye! Ubu nanjye ngiye kureka ubukarani ubundi ninjirire ak’ubukomisiyoneri bw’abakobwa beza.”

Twese-“Hhhhhh!”

Twakomeje kwigumira muri izo blagues zaduhaga courage ubuzima bugakomeza, bukeye mu gitondo nk’ibisanzwe saa kumi n’imwe nabaga nariraye ku kababa, nterura umutaka nerekeza ku muhanda ngera hahandi nari nimukiye, ntangira gucuruza, byageze nko mu ma saa yine Brown ahavuye nk’inshuro eshanu ambaza ko nabonye numero za wa mukobwa.

Bigeze nka saa sita numvise nshonje, mfata udufaranga manuka gato kuri  cantine nywa agakombe k’amata ndangije ndasohoka ngeze mu muryango nterera amaso ku mutaka, mba mbonye abantu babiri bahahagaze nzamuka niruka ngo bativumbura bakigendera, muri uko gutera ibitambwe birebire mba  mputaje ntabishaka umubyeyi wari ufite agataro ari kuzunguza imbuto, agataro karagwa maze imbuto ziranyanyagira.

Ibintu byabaye ibindi, umubyeyi arantuka yivayo, abantu batangira guhurura badukoraho uruziga.

Nacishije amaso muri abo bantu badushungereye, mba mbonyemo Brown, duhuje amaso aba ahigitse abandi aza imbere,

Brown-“Mama, bigenze bite?”

We-“Si iki gihungu kigenda kitabona wagira ngo nta feri kigira, arazishyura ye!”

Brown-“Nonese agize ate?”

We-“Ameneye imbuto! ubwo se  wowe ntubibona? Arazishyura da! Ubwo se abana banjye bararya iki? Igihumbi na magana atanu nayashyire hano ubu naje gushaka icyo abana banjye bararira!”

Natangiye kwisakasaka ariko Brown anyitambika imbere,

Brown-“Eeeh! Niba ari ayo gusa akira Mama! Uyu musore ni uwanjye mubabarire!”

Brown yamuhaye ayo mafaranga yifuzaga, inama iraremura nzamukana na Brown tujya ku mutaka, ntangira kumushimira cyane, tukiri muri ibyo hari umwana muto waje afite agapapuro kanditseho numero aba arambwiye.

Umwana-“Umva, barambwiye ngo bitsa kuri mobile money aya mafaranga kandi ngo urebe neza utaza kongera kwibeshya nka kwa kundi wabigenje ubushize kuri me2u

Uwo mwana akimara kuvuga gutyo, nahise menya ko ari uwo kwa wa mukobwa Brown yifuza, maze numero nzandika nitonze ndangije mbaza uwo mwana,

Njyewe-“None se nyiri iyi numero yitwa nde?”

Umwana-“Yitwa Gisa Dovine

Njyewe-“Eeeh! Koko ndabona ariwe, byakunze rero urakoze!”

Umwana yahise agenda yiruka, mpindukiye mbona Brown yarangariye muri telephone ye nziza yari afite ndetse areba adahumbya, maze nanjye muhereza agapapuro kariho numero ya wa  mukobwa nari maze kumenya ko yitwa Dovine, gusa mu kumureba nabonaga yari yibagiwe ariko nkabona Brown atambona ahubwo areba muri telephone ye adahumbya, hashize akanya gato aba arashigutse,

Brown-“Woooow! Gisa Dovine tayali Online!”

Brown akivuga gutyo yahise yiruka kibuno mpa amaguru akingura igipangu cy’iwabo,

Njyewe-“Umva umva! Numero se? ………….

 

Episode 3 ni ejo mu gitondo….Ntuzacikwe

12 Comments

  • Mbega byiza brown ndabona yarararanye inkweto uwo munsi, Dovine ntaho azamucikira arakaze ku mutoma

  • iyi nkuru izaryohera amatwi turabakurikiye kandi tubashimira ko mudahwema kutugezaho inkuru nziza

  • hhhhhhhhhhhhhh Gisa Dovine mbegaaaaaaaaaaaaaa Eddy rwose uri umuhanga kbsa

  • murakoze cyane kandi ndabona dutangiranye uburyohe muri iyinkuru.

  • Murakoze mukomereze aho

  • wawouuu ndishimye ko uyu musore yiboneye numero yashakaga. Utubabarire Gisa Dovine ntazabe ubwa Destine azabe nka Jane. Courage imana ikongere ubuhanga ubundi ukundishe abanyarwanda umutima w’impuhwe. Harimo amasomo akomeye y’ikinyabupfura impuhwe , ubumuntu nibindi Merci infinement

  • Ndabona iyi nkuru Ari sawa cyane ahubwo ni ubwa mbere nyisomye mwabwira igihe episode ikurikira muyishyiriraho mubishoboye mwampa messagr kuri email Merci

  • Merciiii,Gusa dutangiranye utuce tugufi, kandi mubitwemereye mwazajya mushiraho uduce tubiri kumunsi,kamwe murukerera akandi Nimugoroba mwaba mugize neza.Niba harabandi bivuza uduce tubiri mwamfasha tukabisaba kuko ntibakwima amatwi ubusabe bwacu.

  • Ni ukuri izi nkuru nazimenye ntinze…….iyo mba narazimenye kera nanjye mba narahakuye amasomo menshi ku bumuntu, ubupfura, kugira neza………MURAKOZE KABISA!!!

  • Ariko uyu acteur principal w’iyi nkuru yitwa nde? Nawe se ni Eddy? Sindasobanukirwa!

  • Iyi nkuru ejo nari nabaye imbaraga ziyisoma numva ntashaka kwibagirwa iya Eddy ariko biranze.. nizeye ko izaduha amasomo meza. Dutegereze agatabo keza cg film ya Eddy

  • Cyokora uyu mwanditsi yamenya guhimba film pe

Comments are closed.

en_USEnglish