Digiqole ad

Episode 169: Daddy yisubiyeho ntagikocoye kugira ngo agatimba kazatambe ku mutwe wa Joy

 Episode 169: Daddy yisubiyeho ntagikocoye kugira ngo agatimba kazatambe ku mutwe wa Joy

Mwiriwe neza,

Episode ya 170 uzabageraho ejo mu gitondo.
Turi gukora imirimo yo kuzuza urutonde rw’abishyuye. Kwishyura byo bikaba byarangiye.

Murakoze cyane

============================================================================

 

Nahise mfata aka moto nerekeza kuri station ya police mu kanya gato mba ngezeyo, nkiyivaho mba ninjiye mu biro bya Afande, nkigeramo mba nsanzemo Papa Sacha ari kumwe na Louis wa wundi wadusanze muri gereza maze kubasuhuza,

Afande-“Ndabona ubangutse musore, ntabwo utinze rwose!”

Njyewe-“Ni amahoro se Afande?”

Afande-“Nari nguhamagaye vuba ngo uze uvugane na Papa wa Sacha twabuze, hari amakuru yifuza kumenya”

Njyewe-“Nizereko atari ayo kumfungisha kuko…”

Afande-“Oya humura rwose, nkuko wabaye umunyakuri mbere wongere ube we kuko amakuru dufite dushaka kongeraho ayo waba uzi”

Njyewe-“Nta kibazo noneho reka nshyitse umutima mu nda, ukuri ko ntabwo ari uko nihingamo”

Papa Sacha-“Mbere na mbere ndashaka kukwiseguraho musore muto, harya witwa Daddy?”

Njyewe-“Yego Afande! Niko nitwa rwose!”

Papa Sacha-“Buriya umubyeyi ku mwana we akora ibishoboka byose, noneho mu kumubura byo aba ari ibindi bindi, ni nayo mpamvu rero buriya byabaye ngombwa ko ujya hariya wari uri ugatosheka mbigizemo uruhare, iriya nayo ni training wanyuzemo kandi nkeka ko wihanganiye”

Njyewe-“Nibyo rwose ntabwo mubeshya”

Papa Sacha-“Icyo tuguhamagariye rero twakubazaga niba nta kindi uzi ku musore witwa Bob?”

Njyewe-“Bob?”

Papa Sacha-“Yego! Umusore witwa Bob niwe wantwariye umwana wanjye kandi amakuru twamenye nuko yambutse kandi ntabwo yambukanye Sacha”

Njyewe-“Yeee? Ngo Bob yarambutse? Yagiye hehe se?”

Papa Sacha-“Bob ubu tuvugana ntari muri iki gihugu, aho yagiye ho ntuhambaze, ahubwo icyo dushaka kukubaza nta kandi kazi uzi Bob yakoraga usibye gukanika nkuko bose babizi?”

Njyewe-“Papa Sacha! Wa musore witwa Mapiki yababwiye byose, ibyo yababwiye ni impamo, kariya niko kari akazi ke ibyo nanjye nabihamya”

Papa Sacha-“Nonese Daddy! Nta mabanga Bob yigeze agukinga ko nziko mwavuganaga byinshi?”

Njyewe-“Ibanga yambikije ni rimwe ni online game, ari nayo yatumye Gatera ahirwa icyaha yakoze!”

Papa Sacha-“Uuuh! Nibyo rwose, nayo itumye ubu ndi mu myenda myinshi, amabwiriza uriya mushenzi yatangiye kuri telephone yanjye niyo atumye ngiye gusezererwa nabi”

Njyewe-“Oooolala! Mwihangane Papa Sacha, Ndumva mukomerewe ni ukuri!”

Afande-“Daddy! Nonese Bob yabafashije iki uvuga ngo Gatera afungwe?”

Njyewe-“Ni amashusho tutazi aho yakuye yerekanaga Gatera yivugana Papa, ari nabyo bimenyetso twazanye!”

Afande-“Eeeh! Ndabyibutse koko, wowe na Mama wawe ndibuka muza aha nkabirukana nkabasaba kujya kuzana ibimenyetso, burya se mwari mubikuye kuri uriya musore?”

Njyewe-“Yego rwose!”

Papa Sacha-“Oyo ni andi makuru tubonye”

Njyewe-“Ariko se Danny yabahaye amakuru yose ko mpamya ntashidikanya ko bakoranaga?”

Afande-“Yewe ntako tutagize yanze kutubwira, cyeretse ahari uwamukubitisha amashanyarazi kandi ibyo ntibyemewe”

Njyewe-“Afande! Danny agomba guhorwa Mama na Angela yashimuse, imitungo yanjye yanyibye akagurisha, ndetse ndahamya ko na Sacha ashobora kuba azi aho yagiye”

Papa Sacha-“Ariko ubundi byose ko ari kimwe mwanzaniye iyo mbwa aha nkibonanira nayo?”

Afande-“Ariko uvugane nawe wubahiriza amategeko!”

Afande yahise ahamagara umupolice umwe maze amutuma kuzana Danny wari uri muri gereza akihagera,

Afande-“Niko musore, na nubu wanze gutanga amakuru ufite?”

Danny-“Amakuru nari mfite narayabahaye, niba hari ikindi mumbaza ntacyo nzi!”

Papa Sacha byamunaniye kwihangana maze acakira Danny amuta mu ishingu Danny atangira gutaka,

Papa Sacha-“Ntushobora kuvuga aho umwana wanjye ari?”

Danny-“Oya wee! Ntabwo mpazi…”

Papa Sacha-“Bob ari hehe?”

Danny-“Ni ukuri kose ntaho nzi weee!”

Papa Sacha-“Ntushobora kumbwira?”

Danny-“Kereka nkubeshye ni ukuri kwimana ntabwo nzi aho ari”

Afande-“Rekera aho ibyo birahagije, urabizi ko bitemewe!”

Danny-“Rwose ntabwo byemewe mu mategeko agenga umurimo ni ukuri kose yose ndayazi”

Danny yakomeje kuvugishwa maze hashize akanya Afande aramwegera maze aramubwira,

Afande-“Umva musore, numbwiza ukuri ndakurekura utahe, numbeshya ndagufunga kandi nta nubwo uzavamo, ushobora kumbwira aho Bob aherereye?”

Danny-“Afande! Rwose ushatse wandekura ngataha kuko ntabwo nzi aho ari rwose!”

Afande-“Urahamya ko utahazi?”

Danny-“Afande! Ubwo urumva nabeshya umuntu nkawe twubaha twese?”

Afande-“Kunyubaha ni ukumbwiza ukuri mu gihe utabikoze…”

Afande yahise ahamagara umupolice umwe aza yihuta maze ahita amubwira,

Afande-“Umva hamagara imodoka ize tujyane uyu mujura aho agomba kujya!”

Danny-“Oya oya reka mbabwire, Bob buriya yakoranaga na Gatera, ibyabaye byose yari abizi ni nayo mpamvu yabonye ariya mashusho ari nayo yafungishije Gatera ubuzira kuvamo”

Njyewe-“Ngo?”

Danny-“Bob yakoranaga na Gatera ariko akamuzenguruka akaba ari nawe umutanga, kugeza ubwo bamaze kumufunga yasohoje umugambi wo gutwara umugore wa Gatera…”

Afande-“Yamujyanye hehe, yamushyiriye nde?”

Danny-“Yewe! Mperuka ikiraka cyo kumufata ibindi ntabyo nzi pe! Gusa yambwiraga ko uwo muntu ari umukire cyane kandi nyuma yiyi dilo azahita amusangayo”

Afande-“Umva musore! Numbwira aho uwo muntu ari ndakureka utahe none aha!”

Danny-“Yewe! Naba nkubeshye rwose Afande!”

Afande yaracecetse gato aranyitegereza, yitegereza na Papa Sacha maze hashize akanya ahita avuga,

Afande-“Ufite andi mahirwe yo kukureka ugataha numbwira aho Sacha ari”

Danny-“Afande! Icyo nzi cyo nuko Bob ariwe washyize ariya mafoto ye hanze agasaba Papa Sacha amafaranga, Sacha yavuye iwabo ahunze Papa we ajya kwa Bob iryo joro nanjye nagiyeyo nsanga nta bahari”

Papa Sacha-“Amafaranga yanjye namuhaye ngo areke kunyandagaza?”

Danny-“Afande! Nta kundi nyine yarayatwaye! Ahubwo senga Imana umukobwa wawe ntabe yaramuroshye, ndabizi ntabwo yamukundaga habe na mba, icyo yashakaga yari yarakibonye”

Papa Sacha-“Ariko koko ubu kariya gasore nkabonye ko nagakanjakanja ngacira… nako umunsi umwe nziko nzakabona ariko ibyo nzagakorera ni njyewe ubizi!”

Afande-“Hanyuma se iduka ryuyu musore wagurishije?”

Danny-“Afande! Ryo kabisa arabeshya, ntaryo nagurishije, urumva se njyewe nagurisha iduka ritari iryanjye?”

Njyewe-“Danny! Vugisha ukuri kwa kundi wabuze kuva cyera ari nacyo gitumye uri aha”

Danny-“Ubundi se ko wanyirukanye iwanyu uranshakaho iki, Afande uyu musore arabeshya rwose, cyakora ibya Mama we ndabyemera kandi ndabisabira imbabazi nubwo inyungu ari iza nyina wacyuwe n’umukire”

Afande-“Nonese Daddy! Ubundi wabwiwe ni iki ko ari Danny wagurishije iduka ryawe?”

Njyewe-“Nabibwiwe n’umugabo wariguze, namwe mushaka mwamwibariza”

Papa Sacha-“Ubu koko Sacha umwana w’ikinege nakundaga mbuze irengero rye hejuru yuriya musore wamfashe atarwanye nizo narwanye?”

Danny-“Ni online game umusaza, njyewe se simfungishije?”

Afande-“Ceceka aho se nyine, wari uzi nikindi? Dosiye yawe yamaze gukorwa, ubu mukanya urajyanwa gukatirwa, bagusubize aho wari uri”

Danny-“Eeeh! Afande, nonese ntimwambwiye ko nimbabwiza ukuri murandeka ngataha?”

Afande-“Ayinyaaa! Ugira nibyo utekereza”

Ako kanya bahagurukije Danny bamutambikana agenda avuga amagambo menshi, Louis wari usigaye aho ahita avuga,

Louis-“Nonese Afande! Koko ubu mpezemo?”

Papa Sacha-“Umva musore! Bakurekure witahire, mfashe umwanzuro, mu masaha macye baraba bansezereye kubera uriya mushenze wakoze ibidakorwa mu izina ryanjye, ngie gutanga impeta n’imidari ubundi mpangane niriya mbwa, aho ari hose nzamusangayo”

Louis-“Murakoze cyane ni ukuri! Imana ibahe umugisha rwose”

Louis bamukuyemo amapingu ako kanya maze Papa Sacha arasohoka aragenda ndetse na Louis agenda yiruka ngo hato batisubiraho, bamaze kugenda,

Njyewe-“Afande! None se ubu koko pee! Ngende mpebe iduka ryanjye?”

Afande-“Nonese twahera hehe turimwaka musore? Ko yaguze ku mazina no kuri sinyature yawe twamubwira gusubiza ibyo yaguze gute cyane ko nuriya musore atabyemera, ngaho nawe mbwira dukore iki?”

Njyewe-“Afande rwose murebe uko mubigenza kandi ndabizi mubifitiye ubushobozi”

Afande-“Urihangana rwose, ni nkaho watubwira ngo tugusubize iriya modoka gatera yategetse ko bakwambura”

Njyewe-“Imodoka yo wenda si iyanjye kandi nta n’impamvu nagombaga kuyigumana kuko atari iya Data, ariko se nibiri ibyanjye koko?”

Afande-“Nta kundi musore muto, ibintu ni ibishakwa niko umunyarwanda yavuze, haguma amagara!”

Nikije umutima maze ndasohoka ngeze hanze kubera kugenda ntekereza byinshi mba nkubitanye n’umuntu ndebye nsanga ni umukobwa wari wambaye neza, bigaragarira buri wese, tugihuza amaso natunguwe no gusanga ari Christa,

Njyewe-“Eeeh! Christa! Ni wowe?”

Christa-“Daddy?”

Njyewe-“Ndatunguwe cyane ku kubona aha na hehe se?”

Christa-“Daddy! Ni njyewe w’inyuma ariko imbere ni agahinda gusa!”

Njyewe-“Ooohlala! Christa! Ndakumva ushobora kuba uganjwemo n’agahinda ariko tuza umutima wongere ugire ihumure kuko nyuma y’igihe kirekire twongeye kuvugana!”

Christa-“Daddy! Kuki koko wampishe ibi byose?”

Njyewe-“Christa! Mbabarira nanjye sinjye, ni ukuri ntabwo norohewe! Nonese ko uje hano?”

Christa-“Bob wanjye sha! Bob naramubuze, dore iminsi ibaye myinshi njya ku mushaka simubone, uyu munsi rero nibwo nagiye kubona mbona banzaniye uru rupapuro, ubu ndi kuzenguruka mu magereza yose ngo ndebe ko wenda namubona”

Njyewe-“Christa! Garukira aho, hari byinshi utazi, ahubwo ngwino gato nkubwire!”

Christa-“Ngo hari byinshi ntazi? Ibiki se Daddy?”

Narateye intambwe ngenda Christa nawe ahita aza ankurikiye turazamuka tugera ku muhanda maze twikinga inyuma y’akazi abagenzi bategeraho imodoka ahantu hatari umuntu n’umwe,

Christa-“Daddy! Mbwira, ufite ayahe makuru? Ni ukuri ndahangayitse kandi cyane, Bob yaransize, nta kintu na kimwe ndicyo adahari, ngaho ndebera nawe urupapuro yasize anyandikiye”

Christa yampereje urupapuro yari afite mu ntoki maze nanjye ndarwakira ntangira gusoma,

“Christa! Uyu ni umwanya mbonye wo kugusezera, wankunze utanzi, wambajije kenshi uwo ndiwe nkagusubiza nisekera ko umunsi umwe uzamenya reka ube uyu kandi ubyakire,

Ndi Bonaventure, ndi umusore wakuze nirwanaho, umuryango wanjye ufite amateka menshi kandi akomeye ariko njye nahisemo kubaka ayanjye nubwo mbona nayubatse ntakomeje none akaba ansenyukiyeho,

Ndagiye, ngiye aho utazongera kumbona, nubwo nakinnye umutima wawe kenshi ariko ntabwo bimpiriye, uyu mwanya niwo mbonye wo gushyira umutima wawe mu gitereko cyawe ngakomeza ubuzima ntazi ngiyemo,

Christa! Ndi umunyabyaha ukomeye, nakoze ingwe mu jisho none iri kunyirukankana ubu ndi kugenda amsigamana sinzi aho nzagarukira, ntuzigere unkumbura, ntuzigere unshaka kuko ntuzambona, gusa nubwo nkoze ibi naragukundaga kuruta uko nakunze uwatumye mba uwo ndiwe ubu ari nayo mpamvu nemeye kumutamba ngo nkize amagara yanjye, usigare amahoro, uzahirwe, uzabyare urere ukuze aheza ni mu ijuru”

Namaze gusoma urwo rupapuro ndikanga maze Christa ahita ambwira,

Christa-“Daddy! Ndacyeka ntacyo ntakweretse”

Njyewe-“Christa! Ihangane, Bob yakoze amabara menshi ngiye kukubwira, buriya Bob uzi siwe wa nyawe, Bob utamenye niwe watangiye…..”

Nabwiye Christa byose maze mu gahinda n’umubabaro mwinshi atura amarira hasi mbona neza urukundo yamukundaga,

Christa-“Daddy! Ibyo umbwiye koko nibyo?”

Njyewe-“Ibyo nkubwira ni ukuri wahishwe, ndabizi umutima ufite ntabwo wari gutuma ubimwangira ahubwo wari gutuma umuhindura”

Hashize akanya Christa yananiwe kwakira byose maze yitsa umutima arwana nabyo maze arambwira,

Christa-“Ni za nzozi narotaga kenshi, ni wa mutima wansimbukaga igihe cyose nabaga nziko turabonana, reka ntangire ubuzima bushya buzira kwizera ikitwa urukundo, Daddy! Urakoze Imana iguhe umugisha”

Christa yarahindukiye aragenda agahinda kamutwarana umutima mu biganza agenda awukikiye, nanjye numva nshitse intege ndakata mfata inzira nsubira kwa Nelson.

Nkigerayo nasanze haje abashyitsi baje kuramutsa abageni maze Nelson akimbona ahaguruka aho yari yicaye turasohoka tujya hanze,

Nelson-“Daddy! Nizereko unzaniye amakuru meza?”

Natangiye kubwira Nelson byose maze amaze kubyumva no kubishyingura mu mutima maze arambwira,

Nelson-“Daddy! Ihangane nta kundi byagenda, wenda aho ubuzima bugutabye niho uzashibukira”

Njyewe-“Nibyo, ngiye gushibuka nubaka umuryango wanjye, ndabizi mfite Joy nzashibuka kandi nawe ategereje kwiyambura umwambaro wo kwitwa nyakamwe”

Nelson-“Daddy! Ibyo ndabyumva kandi ndagushyigikiye ariko ntabwo ukwiye kubana na Joy huti huti kubera ibibazo ngo wibagirwe ko nawe ari umwana ukeneye ibyishimo nkibyo nahaye Brendah ejo!”

Njyewe-“Erega nanjye ntabwo nanze ibyishimo, niyo mahitamo mfite, niwo muti twanywa njye nawe tugakira, kandi ibyishimo bizaduhoramo”

Nelson-“Daddy! Mfite igitekerezo”

Njyewe-“Ikihe se Nelson?”

Nelson-“Kuko amafaranga bantwereye ntacyo naba nyakoresha aka kanya, uwaba ayaguhaye ukagenda ugahera hasi ugakora ukubaka ubuzima bwawe ubundi ukabona kuzazana Joy natwe tubagaragiye?”

Njyewe-“Nelson! Ibyo wambwira byose ntabana na Joy ntabwo nabyumva”

Nelson-“Niba ushaka Joy wawe hafi, reka mujyane abe hahandi kwa Nyirakuru maze nawe upange agashinga hafi ye aho uzajya umubona burigihe”

Naracecetse gato nitsa umutima ntangira gutekereza byinshi, hashize akanya numva umutima utera utuje, ubwenge bwanjye bwakira vuba ibyo uwantanze kugenda urugendo runini yambwiraga maze ndamubwira,

Njyewe-“Nelson! Urakoze cyane! Ni ukuri uwagira inshiti nziza yagira nkawe wowe urazwa ishinga nuko nzabaho ejo, kuba wemeye kuzishimira ko nzabaho neza, ukazashimishwa no kubona njye na Joy tugaragiwe n’abavandimwe tugaherekezwa n’inshuti aho guherekezwa n’imibu na rushorera bindemye bundi bushya, ndabyemeye!”

Nelson-“Kora aha Daddy! Uri umuntu w’umugabo cyane!”

Njyewe-“Urakoze cyane! Ahubwo se ubwo uwo mushinga nakorera hariya waba umeze ute Nelson? Ngaho ngira inama”

Nelson-“Daddy! Byaba byiza ukomeje gukora ibyo wakoraga ariko birumvikana ntiwahera nkaho wari ugeze ngo ucuruze ibyuma by’imodoka, urabizi ko ujya gusimbuka asubira inyuma, ndumva wahera ku byuma by’ amagare na moto buhoro buhoro ukazatera intabwe ukagera aho wari ugeze ndetse ukanaharenga”

Naracecetse gato hashize akanya ndambura ikiganza na Nelson azamura iki mukora mu ntoki ndamukomeza,

Njyewe-“Nelson! Sinabona uko ngushimira gusa imisozi idukikije, ikirere kidutwikiye, ubutaka duhagazeho buzakwiture, aho uzaca hose ntuzabure inzira, uwo uzahamaga wese azakwitabe ikiruta byose ni umutima wo ugutegetse kurekura ibyo benshi bakomeza ngo mbeho!”

Nelson-“Daddy! Komera iyi ni imirabyo”

Tukira aho Joy yaje yihuta arampobera maze atangira kumbaza byose Nelson aduha umwanya ntangira kumubwira byose ndangije kumubwira,

Joy-“Nonese Daddy ko narangije kwitegura?”

Njyewe-“Ma Beauty! Ngufitiye inzozi, inzozi nziza nakuroteye ku manwa y’ihangu, reka nze nanjye mfate utwangushye, tugendane ya ngendo wemeye ko dutambukana, nshaka kukuba hafi, hafi cyane kandi ukazambara ivara nk’abandi bakobwa!”

Joy-“Ngo? Daddy! Ibyo birashoboka?”

Njyewe-“Cyane rwose! Ahubwo reka nze gato!”

Joy-“Mana wee!”

Nasize aho Joy maze njya mu cyumba nararagamo mfata utwenda nshyira mu gikapu nkigishyira mu mugongo Nelson aba ansanze mu cyumba ampa ibahasha yari irimo amafaranga ntahise menya ako kanya ndamushimira ubundi njye na Joy duca muri salo dusezera abantu bose, ubundi dufata urugendo………………………………………..

23 Comments

  • Daddy nukuri urakoze kwisubiraho. Imana ibane namwe mu rugendo mutangiye muzahirwe mutunge mutunganirwe ejo Danny azaze apfukamye nka gasongo.

  • Mwakoze nubwo tuyusomye dutinze

  • Umuseke murakoze cyane kutwubaka

  • So fascinating

  • NONESE KO EPISODE Y’UYU MUNSI TUTAYIBONA

  • Thanks Umuseke, Daddy nukomeza kumva inama za Nelson kandi ntukihererane ibintu utamubwiye nukuri uzageraho utsinde ibigeragezo nkuko byamugendekeye. Ihangane rero bibaho mu buzima.

  • Iyi twaraye tuyisomye
    Muduhe iyuno munsi

  • Murakoze umuseke, ariko ikibazo cyanjye ntimwakinshubije , abantu barishye online bazakomeza kubona inkuru kugeza ukwezi gushize ?

  • twasabaga umwanditsi ko baduha andi mahirwe yo kwishyura kuko hari abo bitakundiye cyane ko hari ibibazo twagiye tubabaza ntimubisubize rero kutubwira ngo byarangiye byaba bibabaje hari ikibazo twabajije tubaza niba umuntu wishyuriye kumu agent uko abigenza kugira ngo mumenye ko ariwe wishyuye hari nanababajije niba hari amafaranga arengaho ku F 1.000

  • kwishyura byarangiye bivuze ko uzishyura nyuma se atazabona uburenganzira bwo gusoma inkuru? musobanurire abantu

  • Mwiriwe? ndisabira umuseke kugira gahunda yiyi nkuru ikagira isaha imwe ntihindagurike cyane
    ikindi website yanyu ibura network
    cyaneee. ..murebuko mufata neza umurongo. ..inkuru twiyemeje kuyikurikirana tuyishyura namwe mukosore utu dukosa.
    Murakoze

  • mwiriwe!nanjye ndumva ibyo Rachel avuze aribyo nukuli mujye muduhera iyi nkuru buri gihe
    murakoze!

  • narinzi ko nzishyura ejo none mbyihorere?cg nishyure no kubajyamo umwenda nubwo iyi nkuru mwayinkupira?

  • nubwira umuagent ko abitsa kuri numero yabo bashobora kutagukata ariko niba ari ukohereza barayakata kuko jye nayohereje kandi bankase fr 100 ubwo rero urumva ko bayakata keretse bari kubitsa kuri numero yawe

  • Inkuru nziza kandi yubaka ubuzima bwa benshi kabisa!!! Big Up UM– USEKE.

  • Congs ku mwanditsi!

    Gusa umuseke ugerageze hajye habamo n’abantu bahinduka, Gereza igire abo yagorora. urugero buriya nka Danny na cyane ko ubona yari yarararuwe n’amafaranga , none uwamwoshyaga Bob aragiye, nimugerageze azicuze agororoke ace i Nzira Nelson abone iduka rye.

    Bikomeje gutya murabona ko na Se wa Daddy dushobora kuzasanga ariwe uri Inyuma y’ibibi byose (online game).

    Mapiki nagaruke mu nzira yahozemo, ikindi Danny ahindukire asabe imbabazi kuko muri iyi nkuru urabona ko ntawuva mu migirire mibi ngo ahinduke kandi bishoboka, BURYA INSHUTI MBI ZAGUHINDURA MUBI KIMWE NUKO INZIRA ZAGUHINDURA MUWIZA (IMICO CG IMIGIRIRE).

    Murakoze

  • Umuseke mudukujeho nezaneza. Nta ribi nzategereza ukwezi gutaha.

  • Erega namwe musigaye mutadukorera neza, mumbabarire kuvuga gutyo kuko episodes uburyo zisigaye ziboneka biragoye.

  • Murakoze Umuseke, gusa nibaza abantu bishyuye bakoresheje aba Agents ko muriho mukora list yabishyuye muzababwirwa niki? kandi ko gukoresha Agents byari byemewe. Jye nakoresheje uwitwa NIYOYIGENERA ngo no M.M 5813783

  • Ariko se ko mutaduhaye episde ya 170?

  • Mwiriwe umuseke, ese KO mutubwiye ngo byarangiye kwishyura,ese ni ukwishyura ya tranche ya mbere yajemo ibibazo cg ni ukwishyura tranche ya 2 ?

  • Jyewe byanyobeye pe kuko ubundi numva kwishyura bitakarangiye, ahubwo Wenda utarishyura agasoma ari uko yishyuye, ariko uvuze ngo kwishyura byarangiye waba uhombye cyane ko amafr abantu batayabonera rimwe

  • Nones nkumuntu wakwiyandisha ubu ngubu ntago yemewe kwishyura!!! Nones abo mwakiriye nabo nta mushya mushaka???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish