Digiqole ad

Episode 168: Ibyishimo bya Nelson na Brendah bikuye Gasongo muri coma

 Episode 168: Ibyishimo bya Nelson na Brendah bikuye Gasongo muri coma

MWARAMUTSE!

Kwishyura iyi nkuru birarangirana no kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga.

Kwishyura byakorerwa ku murongo wacu wa MTN (Mobile Money) kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.

Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti zabo mu Rwanda bakabafasha kuyohereza.

Murakoze
======================================

 

M.C Ntiyabyihanganiye yahise asaba ko impano twari tumaze guha Nelson na Brendah bayifungura, mu gufungura nakubise amaso impano yatumye Nelson na Brendah bagira ikiniga cy’ibyishimo, ari umutaka uyu bacururizamo me 2 u.

Nelson na Brendah bahise bahoberana, si ukurira noneho byari bikomeye kuri Brendah, disi bibutse byose maze natwe tubona neza aho byose byavuye Brown yakomeje kuzirikana kugeza kuri uwo munsi.

Iyo mpano niyo yari iya nyuma muri nyinshi cyane Nelson na Brendah bakiriye, Ibirori byari byiza cyane byarahumuje maze abagaragu b’umunsi dutangira kwanura impano twerekeza aho twagombaga gutwikururira.

Tumaze gutwikurura twasezeye ababyeyi ba Nelson kuko twagombaga kwerekeza I Kigali nubwo bwari bwije cyane ariko birumvikana uko byagombaga kugenda kose umugeni yagombaga kurutahamo.

Nkiri aho nibutse ko mu modoka twari twajemo haburagamo umwanya w’umuntu umwe, nta kindi cyanjemo mbere usibye kuzana Joy tukajyana.

Natangiye gushakisha Joy nk’uwamutaye ariko ahantu hose ndamubura, ntangira kubaza abantu bose bakambwira ko ntawe bazi nkomeza kumushaka maze ngeze kuri Brown,

Brown-“Eeeh! Ko mbona ushakashaka nkuwataye umwana mu isoko se bite? Wabuze iki?”

Njyewe-“Ahubwo se ntawe wamboneye wowe?”

Brown-“Inde se kandi?”

Njyewe-“Erega nataye Joy! Ahantu hose namubuze!”

Brown-“Uuh! Koko se? Mbivuga! Ubu se ari hehe ko abageni n’ababambariye bose bamaze kwinjira mu mamodoka?”

Njyewe-“Ooohlala! Ubu se ari hehe kweli?”

Brown-“Ampaye inka Daddy! Ko uri kureba no mu ikote se?”

Njyewe-“Byihorere sha akari kuwundi karahandurika”

Nahise nsiga Brown aho nkomeza gushaka ngeze ahantu mu mwijima hari hahagaze umusore n’umukobwa mba mbinjiyemo hagati,

Njyewe-“I am Sorry gato, nta mukobwa mwiza muremure w’imibiri yombi ariko wiganjemo inzobe, ufite…”

Navuze Joy wese ndamumanuka koko, nenda guhera umwuka ngiye kumva numva barasetse wa musore ahita ambwira,

We-“Komeze ushakire ahandi ndumva uwo mukobwa atabaho”

Ako kanya numvise ikiganza kinkozeho ndishika nshiguka nagikomeje, wa musore ahita akubira ikiganza cyanjye,

We-“Rekura uwo mwana se nyine!”

Njyewe-“Mumbabarire…”

Nashatse kumurekura vuba ariko we akomeza kumfata ndetse birarenga aba amfashe mu gituza, yari Joy!

Joy-“Daddy! Maze ni njyewe!”

Nkimara kumva ari Joy narikanze, numvise bidashoboka ko ari Joy twajyana mu bukwe yarangiza akanyibeta akajya kuvugana n’abandi kugeza aho mushakiye nkamubura,

Njyewe-“Joy! Ni wowe koko wakwifata ukaza aha nkageza aho ngushaka nkubaza wowe ubwawe ko hari aho wibonye?”

Wa musore byaramucanze abura icyo avuga, Joy nyuma yo guceceka akabura icyo ansubiza mpita nkata nsubira inyuma.

Nageze kuri ya modoka ninjiramo nkubita urugi n’umujinya mwinshi, hashize akanya mbona urugi rurafungutse,

Brown-“Daddy! Nguyo Joy wawe wahoze ushaka ndamubonye, Eeh! Harimo n’umwanya mujyane nanjye ngiye kugenda muri iriya”

Naracecetse sinagira icyo musubiza, Joy yinjira mu modoka aricara, mu kanya gato turahaguruka dufata umuhanda twerekeza I Kigali.

Ibirometero byakomeje kuvaho njye na Joy ntawe uvugisha undi, uko ni kwa gufuha bavuze indwara y’urukundo inaniza umutima igaha ubwenge intekerezo kenshi ziba atari n’impamo.

Ibi biba mu rukundo, ntawe wafuhira uwo adakunda kuko kuba umukunda byonyine bivuze kumwiharira.

Natangiye gutekereza akantu ku kandi, natangiye kwibaza buri kimwe, noneho byagera aho wa musore yankubise intoki nkumva umujinya uriyongereye, oooohlala! Nibazaga buri kanya ngo kuki njye?

Twari mubihe ntifuzaga kumenyera, twatangiye kugera aho twitegera amatara y’umugi maze umusore nawe wari wambariye Nelson twari mu modoka imwe ahita avuga,

We-“Eeh! Ukuntu nabonaga namwe muducira amasiri yo kuzuzuza iriya stade Nelson na Brendah bujuje mugeze I Kigali ntawe uvugishije undi koko?”

Akivuga gutyo nongeye kwibuka umunsi mwiza twari turimo, ya mafoto, bya byicaro, za mpundu byose nari nibagiwe ngaha umutima umwanya wo gusimbiza umunabi, maze mpita mubwira,

Njyewe-“Eeh! Harya uravuze?”

We-“Ewana wari uri kure tu! Nari mvuze ngo tugeze ino ntawe uvuze?”

Njyewe-“Ni danger wangu! Iyo umuntu yananiwe hari igihe agwa agacuho!”

Wa musore yahise anyongorera buhoro ngo,

We-“Birashoboka ko wamusabye urukundo akaguhakanira ukaba uri kurakara umwereka ko wababaye?”

Njyewe-“Oya ntabwo ari byo man ni mood ndimo buriya hari impamvu”

Wa musore yabonye mwimye amakuru maze aranyihorera dukomeza kugenda, twageze I Kigali nka saa tanu z’ijoro, tukigera kwa Nelson dusanga abaturanyi bose baje, music yari munange banza nta mbeba n’imiserebanya byasigaye mu nzu.

Nafunguye umuryango w’imodoka ndasohoka nkigera hanze mba mbonye Bruno na Aliane baciyeho, nongeye kureba hirya mbona Brown na Dorlene nabo bari ku murongo wari urangajwe imbere na Nelson ndetse na Brendah maze nanjye ndatambuka mpagarara ku murongo w’abasore hashize akanya mbona Joy nawe araje ampagarara iruhande twinjira mu ndirimbo ituje abari aho bose bakoma amashyi.

Twageze muri Salon dusanga harimo abantu benshi, M.C adusaba gukomeza tugahagarara maze umusore umwe Nelson yari yakuye muri ka kabare kagiraga igisope kiryoshye atangira kuririmba indirimbo ivuga ngo “umugaragu w’urukundo” Brendah biramurenga araturika ararira.

Akimara kuririmba twagiye kumva twumva umuntu wiyamiye, twese turikanga turaceceka,

Fils-“Umwana aravuze umwana aravuze! Muze wee!”

Twese twangiye kwibaza ikibaye, ndi mubabaye aba mbere bo kujya kureba ikibaye, nkigera mu cyumba Fils yari arimo natunguwe no gusanga Gasongo ahagaze ari kwitegereza ibintu byose nkutazi aho ari.

Byabaye igitangaza kuri Nelson na Brendah binjiye aho Gasongo yari ari, maze Nelson ahita avuga vuba,

Nelson-“Gaso! Ni wowe mbona cyangwa?”

Fils-“Boss! Niwe rwose! Dore ninjiye hano ngiye kumva numva arambajije ngo aha ndi ni hehe?”

Nelson-“Ntibishoboka?”

Fils-“Hhhhh! Boss! Ahubwo uranyongeza kuko umwana nareze mukujije! Ubu usibye no kuvuga no kurya yarya da!”

Gasongo-“Muri bande se? Aha ni hehe ndi?”

Nelson-“Gaso! Ndi Nelson, uyu ni Brendah! Twasezeranye uyu munsi ndetse aha ni iwanjye!”

Nelson akivuga gutyo Gasongo yamanutse buhoro maze apfukama hasi ari nako abantu baza kureba ibiri kubera muri icyo cyumba.

Nelson yaramuhagurukije maze arahindukira turasohoka tujya muri salon amwicaza mu ntebe maze araterura aravuga,

Nelson-“Nubwo atari njye wari uyoboye ibirori bikomereje aha ariko ntabwo natuza ntarababwira ko uyu munsi udasanzwe mu yashize ndetse n’izaza yose, mwese uko muri aha ndagirango mbereke uyu Gasongo wari umaze igihe kinini mu burwayi bukomeye, iyi saha akaba akize kandi imiti y’abaganga yari yaranze kumukiza”

Bose-“Yeee?”

Nelson-“Uyu Gasongo ni umusore twakuranye…”

Nelson yababwiye bicye by’ingenzi byaranze amateka ye na Gasongo, tugiye kubona tubona Gasongo ikiniga kiramufashe atangiye kurira nk’umwana muto.

Nelson yaratuje maze agarukira aho yari ageze, twese ntawavugaga byari byaturenze, burya amateka y’umuntu aba ari amateka ariko uwareba film y’amateka ya Gasongo na Nelson kugeza aho yari ari aho afite ubumuntu burema umutima utera udasiganwa yaba undi.

Gasongo n’amarira menshi yarimije amavi mu butaka nako ku makaro atakambira Nelson,

Gasongo-“Nelson! Ndagusabye mbabarira, ngusabye imbazi mfukamye, nabaye umuhemu kari ijana, nibagirwa igihango cyo mu bwana, ndibuka ko nahemutse ariko ntabwo nibuka ibindi byose bitumye nisanga aha hagati yanyu,

Nelson! Ndibuka ko nahemutse, ndibuka ko nagutaye tubana ndetse nkaba uwa mbere mu bagushinja kandi nari kuba mu bakurengera, ubu koko nari iki mu bantu?”

Nelson-“Humura Gaso! Narakubabariye rwose ni nayo mpamvu uri hano, kuri njye nta kindi nari gukora kuko nubwo Imana idahana ariko itanga isomo rihindura byose dore uvuye ibuzimu wongera kuba umuntu mu bandi”

Gasongo-“Ndagusabye ongera ungirire imbabazi, nubwo ntakwiye kubabarirwa maze nsubire iwacu mu cyaro aho twakuranye ntacyo unyima, ibyo ubikorane umutima wawe udasanzwe nakubonanye ariko amaso yanjye akabirenga, ese ubundi byagenze gute ngo ndware indwara abaganga bananiwe?”

Nelson-“Gaso! Indwara warwaye yananiwe abaganga yaturutse ku munsi uyoboka imisozi ugatangira kurara mu bihuru ari byo byitwa gusara”

Gasongo-“Ngo ngo narasaze?”

Nelson-“Uko gusara kwawe ni nako kwatumye ukora amahano ugatera umubyeyi wawe kwiyambura ubuzima ubu ukaba uri imfubyi”

Gasongo-“Oya oya wee! Ngo Mama yarapfuye?”

Nelson-“Nibyo rwose Mama wawe nta kiriho, kuko yanze gukomeza kubaho azi ko wamufashe ku ngufu”

Abantu bose bari aho barasakuje ibintu biba ibindi Gasongo akubita umutwe hasi atangira kwigaragura avuga amagambo menshi yateye benshi agahinda, hashize akanya aratuza Nelson aramuhagurutsa amafata mu kiganza, amwitegereza mu maso maze aramubwira,

Nelson-“Gaso! Ihangane ibyabaye byose ubyakire, ni nayo mpamvu utangiye ubuzima bushya, icyo uzakora cyose uzibuke ko uwo uri we ubu byavuye kubyo wakoze, maze uzahitemo ik’ingenzi mu bizubaka amateka yawe,

Reba uwo ndiwe, reba wa Brendah ndamufite, ubu ni umugore wanjye kuko mvuye guhuza imiryango, inshuti n’abavandimwe zitugaragiye, ngaba urungano rwawe babaye abandi bafite byose, aha uri ni iwanjye nageze ku ntego naharaniye, tuza umutima wishimane natwe, ibindi byose ni wowe n’umutima wawe bizakurema, ndumva abashinzwe kwakira abantu bakwakira by’umwihariko ibirori bigakomeza!”

Abantu twese twakomye amashyi maze Dj ashyiramo akaziki gatuje, abo mu gikari bazana champagne bayifundura baha ikaze Brendah mu rugo rushya, ako kanya uwari uyoboye ibirori yaka umwanya,

We-“Icyaduhurije aha ni ibyishimo, uwazanye agakweto yumve neza ko kamukwiriye, mucyenyere mukomeze ubu gahunda ikurikiyeho nuko tugiye kubyina umuseke ugatambika tuwukata, ndasaba rero Nelson ko yakwegera aha akazimanira uyu mwari yatoye aho abandi batabonaga akamusogongeza kuri uru ruhisho maze bakadufungurira igitaramo”

Nelson yafashe Brendah maze amuzana hagati banywa kuri champagne maze batangiza ibirori babyina natwe tubaha amashyi.

Ako kanya Bruno na Aliane bikubise mu rubyiniro, Brown na Aliane nabo babasangamo, Mireille nawe aba yinjiyemo n’umusore bari kumwe ndahindukira ndeba Joy wari wicaye mu nguni yitangiriye itama maze ndahaguruka ndamusanga mutegera ikiganza arahaguruka dutangira kubyina ariko ntawe uvuga.

Ibirori byarashyushye amashyi aba menshi abantu bose barabyina usibye Clovis wari urwaye na Gasongo wabonaga ibintu byose byamusize maze bigeze aho numva ntabyinira ku gahinda maze ndamubwira,

Njyewe-“Joy! Byashoboka ko unkurikira gato tukajya hanze nkakubwira?”

Joy-“Nta kibazo Daddy!”

Narahindukiye turasohoka dukata hepfo gato muri jardin ahari hari udutebe tubiri maze ndicara ndatuza hashize akanya,

Njyewe-“Joy! Nta pfunwe ufite ryo kuba bose bari kutwibazaho?”

Joy yararacecetse gato maze hashize akanya yitsa umutima maze anyitegereza mu maso,

Joy-“Daddy! Mbabarira ntabwo nari nziko unkunda byo kumfuhira bigeze aha, niba koko nakosheje nshiye bugufi”

Joy yamaze kumbwira gutyo nongera gutekereza byinshi, nibutse ko isezerano ry’urukundo yampaye ntawe yabajije, nibutse ko Joy ariwe byishimo nagabiwe ndetse nibuka ko urukundo nyarwo rwizera maze ntuza umutima ntangira kwishinja ikosa ari njyewe.

Burya mbabarira aho iva ikagera ihindura umutima ukawumurikira ukamenya aho watsikiye ukigarura vuba, nibutse ko urukundo ari indwara y’umutima kandi gufuha ikaba indwara y’urukundo,

Njyewe-“Joy! Mbabarira kugufuhira nkibagirwa ko wambwiye ijambo ryaremye umutima wanjye, uko undeba si umujinya mfite, ni agahinda ko kutakwiharira, numva ntagusangira n’abandi, numva ntagukabakaba ngo nkubure ari nayo mpamvu mpora nifuza kukugira iruhande”

Ako kanya Joy yaranyegereye arambura ibiganza bye asanganira ibyanjye byari birambitse imbere ye maze arambwira,

Joy-“Daddy! Nanjye nabibonye ko unkunda bitagira urugero, ntiwagakwiye kunshaka ngo umbure ugeze aho unsanga mu mwijima, uramutse urengejeho, ibyo byatuma ukora byose nko kumpima unyereka ko nawe washobora ibyo intekerezo zawe zahise ziguhereza igihe umbona hariya,

Daddy! Nanjye byantunguye, uriya musore wari wabaye M.C ngo buriya yankunze, yakomeje kunsaba ko tuvugana ariko mubwira ko mfite Boy Friend ambajije uwo ariwe ndamukwereka arambwira ngo ninze ambwire ibyawe nkomeza kwanga ariko ngeze aho ndemera”

Njyewe-“Nonese yakubwiye iki kuri njye?”

Joy-“Cya he se sha ko ari amanjwa, ni babandi banga ibyishimo byabandi, gusa mbabarira uzanyizere kandi uzazirikane ko naguhaye ubuzima kuko umutima wanjye ukubuze cyangwa ukakubangikanya naba ntakiri umuntu”

Njyewe-“Yoooh! Urakoze cyane kongera kunsezeranya Ma Beauty Joy, nanjye erega si njye, ni urukundo”

Joy-“Ndabyumva shenge, nanjye erega byambaho, uziko najyaga mfuha iyo Sacha yakuvugaga?”

Njyewe-“Ooohlala! Joy! Humura igihe bizajya biza tuzamenya uko tuzajya twitwara, ndagukunda cyane, ndagusezeraniye sinzagutendeka, gusa mu gihe nkiki ndagushaka hafi yanjye!”

Joy-“Humura nanjye ndi uwawe kuko uri umusore usumba abandi!”

Njyewe-“Hhhh! Ubu se urabona mfite metero zingahe kuburyo nsumba abasore bose ma Beauty?”

Joy-“Hhhhhh! Urampaye shahu! Nawe ucuruza ifu maze, mbega gufuha wee!”

Twarasetse njye na Joy, twongeye kwishimana byiza, ako kanya turahaguruka nongera kumwitegereza, nawe arambura amaboko kwa kundi yabigenzaga maze angwamo ampa kiss nziza, ubundi dusubira muri salon dutangira kubyina noneho tutabyinira ku gahinda.

Abageni baradusezeye bajya ku ruhuka, iryo ryari ijoro ry’umunezero kuri bo, natwe dusigara tubyina twisanze koko budukereyeho.

Mu gitondo abari baraye tubyina twaritunganyije maze tubyutsa abageni ibirori ni ibirori twakomerejeho bigeze mu ma saa tanu Gasongo asezera Nelson, afata inzira ijya iwabo ku ivuko.

Mvuye kumuherekeza nasanze Nelson anshaka cyane, ngize ngo mubaze ahita ampereza telephone arambwira ngo nshyire ku gutwi nyifata vuba,

Njyewe-“Hello!

We-“Yes Hello! Ni Daddy tuvugana?”

Njyewe-“Yego niwe!”

We-“Ni Afande Benjamain! Ndagushaka byihutirwa hano kuri station hari amakuru tumenye twifuza kukubwira”

Njyewe-“Ni amahoro se Afande?”

Afande-“Banguka uramenya byose uhageze”

Call end.

Njyewe-“Nelson! Uziko ari Afande?”

Joy twari turi kumwe aho ku kabaraza yarikanze mbona agize ubwoba bwinshi maze ahita ambwira,

Joy-“Daddy! Ngo Afande araguhamagaye?”

Njyewe-“Yego, ngo aranshaka byihutirwa”

Joy-“Oya turajyana Daddy! Ntabwo noneho nabyemera ko bagufunga, turajyanamo maze!”

Njyewe-“Ma Beauty! Humura ntabwo bamfunga, guma aha nsimbuke numve icyo ambwira ndagaruka ubundi dusubukure gahunda twapanze dore ubukwe bwa Nelson burarangiye”

Nelson-“Harya ya gahunda uracyayikomeje Daddy?”

Njyewe-“Cyane rwose ahubwo…”

Nelson-“Ariko rero…nako reka nguhe urufunguzo rw’imodoka usimbukireyo, nugaruka turavugana neza iby’uriya mushinga wifuza gutangira uyu munsi”

Njyewe-“Oya wikwirushya, ntuziko nta permis ngira se?”

Nelson-“Ooohlala! Nibagiwe ko bayitwaranye n’ibyangombwa umunsi usinya ko ugurisheje utwawe kubera ibibazo, ntacyo reka nze tujyane”

Njyewe-“Oya se kandi udasiga umugeni mu nzu? Reka nsimbukireyo ndaje!”

Joy-“Turajyana!”

Njyewe-“Joy! Mbabarira usigare gato ndaje, nsange witeguye ahubwo!”

Joy yampaye kiss ku itama maze njya mu cyumba nkubitamo udukweto amfungira udupesu tw’ishati ndasohoka mfata aka moto nerekeza kuri station ya police nkiyivaho mba ninjiye mu biro bya Afande nkigeramo……………………………….

29 Comments

  • Mbaye uwa1

  • ooooh kararyose pe thanks Umuseke. ubu se .ese ko mutandusobanuriye kwishyura nabatara y’ishyuye mbere cg ukwezi kura ra ngiye?

    • Bjr. Umuseke mutubabarire mudusubize ibi bibazo turimo kwibaza. Mwatubwiye ko umuntu utari muri mobile money yakwifashisha undi uyirimo cg umu agent, ikibazo cyanjye ni iki. Muzabwirwa niki ko nishuye Kdi numero nushuriyeho atari iyanjye. Ikindi kibazo, umuntu haramaf arenzaho? Mutubabarire mudusubize cg nundi waba abizi cg waba waramaze kwishura kuri MM itari iye yatubwira. Murakoze

  • mbaye uwambere gusoma gasongo buriya ntazongera agasara ra? byibuze ubukwe bwaNelson buvuye munzira. Daddy se Afande abonye ayahe makuru??

  • Ayo makuru ya Afande se noneho…. ahaaaaa!!! mama se bamenye aho Maman we ari? Sacha se we yarengeye he? ubu kuki cya BOB batagifata kweri?

  • Dede, ndakwishyurira ntugire ikibazo.

    • Mimi nanjye wanyishyuriye nzakwishyurira next time

  • Murakoze umuseke,nishimiye ubukwe bwa Nelson ko butashye amahoro

  • mbeha episode weeeeee! thx umuseke

  • Nkigeramo…..byagenze gute?murakoze kunyicisha amatsiko ,gusa kari karyoshye pe ,ndanezerewe cyane kuba Nelson abanye na Brenda we

  • @Mimi ndagushimiye mbikuye kumutima.tumenyane inbox.gasongo se ubu ku ivuko arahasanga nde?ko ari ugusaritayo nanone,iyo yisabira Nelson akamufasha uburyo yafonda ubuzima bushya.kararyoshye Daddy se wee…

  • Yoooo! Nibyo koko uwitonze amira ibinoze! Felicitation kuri Nelson na Brenda bbagiye gusoroma imbuto y’urukundo n’umugisha nyuma yo kwihanganira inzira y’inzitane. Basore namwe nkumi murabe musoma mukanazirikana kuko iyi nkuru yakubaka ugakomera. Thanks muhanzi w’ibyiza.

  • ko ndi kohereza kuri Mobile money se bikanga

    • Murakoze cyane Umuseke ibitekerezo byanyu birubaka.

      Jyewe mfite ikibazo ko twishyuye online, kandi bigakunda , ubwo ababikoze
      batureba

      murakoze cyane

  • Mbega byiza. Wasanga Daddy adasubijwe ibye. Ubwo se gasongo ntagiye kwiyahura bahu?Daddy gabanya gufuha kd ureke guhubuka urongora imbura gihe ngo uwihanganye aranesha. @Assumpta ibyo bibazo nabibajije umuseke ntibigeze bansubiza.

    • Mwiriwe neza ! Umuseke ntabwo mwanshubije, abishyuye online tuzakomeza tubone inkuru kugeza ukwezi gushize ?

  • Hhhh ino’Episode muzindutse muyisubizaho murongera muyikuraho kugirango ntitwarabutswe? Kwibeshya bibaho ngaho nimwikosore muduhe 169 !!! CG mudukujeho ? Kwishyura ukwezi gutaha bizatangira ryari?

  • Bjr nukuri musigaye muduha episode nabi
    Amasaha yubahurizwe pee

  • ubu se ko twishyuye tukaba nta episode nshya mbona ubu twabaye abaclient kandi umukiliya numwami

  • Mwatinze kuduha indi episode rwose????????????

  • Komwadukujeho,bimeze gute?mbega imikorere mibi!!!!!

  • Mukomere cyane banditsi b’umuseke none ndibaza ko nashatse unyishyurira aho my Rda kuko simpaba none nzabwirwa n’iki ko mwayabonye ? None se ko nta suite ya épisodes ni ukuvuga ko birangiranye n’ukwezi dusabwa kongera kwishyura ? Murakoze munsubize ku kibazo byanjye, umunsi mwiza.

  • Mukomere cyane banditsi b’umuseke none ndibaza ko nashatse unyishyurira aho my Rda kuko simpaba none nzabwirwa n’iki ko mwayabonye ? None se ko nta suite ya épisodes ni ukuvuga ko birangiranye n’ukwezi dusabwa kongera kwishyura ? Murakoze munsubize ku kibazo byanjye, umunsi mwiza.

  • Nonese ubu mwatubaniye? nta na excuse?

  • Umuseke byabagendekeye gute ko twategereje amaso agahera mu kirere ? None se twaba dusabwa kwishyura ukundi kwezi uko twishyuye kutarangiye? Byaba byiza mugiye mudusubiza ibibazo tubabaza kuko mutwihorera cyane.

  • Ese uyumunsi byagenze gute UMuseke ko mwanze kuduha akandi ka episonde.

  • aho dusigaye twishyurira ku cyumweru mwakuyeho kuduha inkuru?

  • Niwumva bagushubije Arabs ari abagabo !!! Bicecekeye !!! Habe no kuduhakanira cg ngo batwisehureho!!!!

  • Twiryamire se mudukujeho?

Comments are closed.

en_USEnglish