Digiqole ad

Episode 166: Uwakundanye na Mama Daddy cyera niwe wamutwaye aho Daddy atazongera kumubona

 Episode 166: Uwakundanye na Mama Daddy cyera niwe wamutwaye aho Daddy atazongera kumubona

MWARAMUTSE!

Kwishyura iyi nkuru birarangirana no kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga.

Kwishyura byakorerwa ku murongo wacu wa MTN (Mobile Money) kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.

Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti zabo mu Rwanda bakabafasha kuyohereza.

Murakoze
===========================================================

 

Nkimara kumva ibyo uwo musaza yavugaga nahise mpamya ntashidikanya ko ari Zamu wo mu rugo,

Njyewe-“Yeee? Ntibishoboka! Za! Ni wowe? Mama ari hehe we na Angela?”

Zamu-“Ngo…nonese…Boss! Ni wowe?”

Njyewe-“Ni njyewe Daddy Muze! Mama na Angela bari hehe?”

Zamu-“Boss! Rwose mbabarira nananiwe inshingano zanjye, ibyabaye nanjye byarantunguye ni ukuri kose!”

Njyewe-“Ibyo byarabaye ahubwo ndashaka kumenya aho Mama ari, kuva mwafatwa se byagenze gute? Byibura se ni muzima?”

Zamu-“Boss! Ubwo twabaye tugifatwa baba batwurije imodoka batujyana ahantu tutazi, ntibigeze batubwira impamvu badufashe, Mama wawe na ka kana twatandukanye uwo munsi”

Njyewe-“Ntibishoboka! Nonese ngo babatwaye bagamije iki?”

Zamu-“Ni ukuri kose ntacyo nzi! Cyakora nkanjye wakoze mu bintu by’umutekano cyane numvaga basa nabadufashe bemerewe amafaranga kuko ibyo bavugaga byose byari amafaranga, ibyo ari byo byose nta wundi ni wa musore wavugaga ukugera amajanja ubiri inyuma”

Njyewe-“Za! Nonese aha turi ho urahazi?”

Zamu-“Yewe! Naba nkubeshye rwose ntaho nzi!”

Njyewe-“Nonese banzanye utumva?”

Zamu-“Nti bakuzanye none aha ra? Ahubwo nari ngize ngo ni umurambo banzaniye!”

Njyewe-“Nonese wigeze ugerageza gucika?”

Zamu-“Nabigerageje inshuro nyinshi ariko bikanga bakansubiza hasi, ubu ntegereje icyo Imana izakora”

Tukiri aho ako kanya twumvise urusaku rusa nurw’amasasu turabyigana kubera ubwoba, hashize nk’iminota icumi tubona umuryango waho twari turi wikubise imbere turikanga dutangira gusubira inyuma,

Ako kanya nahise mbona igitoroshi kinkubise mu maso numva umuntu uvuze ngo: “Hatagira numwe ubacika”

Twatangiye gusa n’abirwanaho twanga ko hagira udufata ari nako nkomeza kubabaza icyo badushakaho, nkiri kuvuga ibyo twumvise undi uvuze ngo: “Ni mugerageza kurwanya abashinzwe umutekano namwe muraraswa”

Nkibyumva amaboko nahise nyamanika,

Njyewe-“Twe turarengana ntabwo turi abanyabyaha…”

We-“Wacha kelele wewe! Umva mubambike vuba!”

Nagiye kumva numva ipingu mu maboko ngo kaci, baba bafunguye umuryango turasohotse tugeze hanze ku matara mbona ni police ndetse hari n’abandi abandi nabo bafashwe.

Ako kanya haje Afande wari ukuriye abari badufashe nkimubona mbona ni wa wundi wandekuye igihe nari ndi muri caisse ya Sacha.

Nishimyemo maze atangira kutwitegereza cyane agenda areba umwe ku wundi angezeho,

Afande-“Eeeh! Ntibishoboka! Nawe uri muri aba?”

Njyewe-“Afande! Imana ishimwe ko mumbonye mukamenya! Ubu ndi imfungwa yaba bantu, ndazira ko nabakurikiye kubera ibyo bansabye ndi kwa muganga”

Afande-“Uuh! Bagufashe gute? Aba ni agatsiko k’abajura ruharwa bibisha ikoranabuhanga, bagashimuta abantu, bakanabica nkabo twasanze bagaramye hariya ku muryango,

Babikora bagamije guhabwa amafaranga online, nibo dukeka ko baba barashimuse na wa mukobwa wa Afande waziraga, bibaye nawe urimo byaba bibabaje n’ukuntu wigize umwere ubushinjacyaha bukakurekura,

Twinjira aha hari abagerageje kuturwanya, amasasu mwumvise nay’abagabo babiri bari bari bari muri iriya modoka bagerageza gutoroka bamaze kumva ko tuje aribwo twasanze muri twe harimo n’umugambanyi”

Njyewe-“Ibyo mbabwira ni ukuri Afande abo bagabo babiri nibo bagerageje guhitana Clovis uri kwa muganga, naje mbakurikiye, ubu hashize igihe gito ngeze aha ndetse menye ko Mama, Zamu na Angela bashimuswe naba bantu”

Afande-“Ngo? Ibyo se ubikuye hehe?”

Njyewe-“Nguyu wa musaza Zamu wanjye musanze aha, ahubwo mumfashe munshakire aho Mama na Angela bari!”

Afande-“Koko se uyu musaza niwe muzamu wavugaga?”

Zamu-“Ni njyewe rwose…mbega nyine ukuntu byagenze…”

Afande-“Subiza yego cyangwa oya, nta kindi nkubajije”

Zamu-“Ndiwe rwose ndakakuroga”

Afande-“Ese musore wowe wageze aha ute? Harya ngo bagufashe bigenze bite?”

Natangiye kubwira Afande byose uko byagenze, maze kumubwira byose arumirwa, ako kanya mbona haje abandi ba police batatu umwe muribo ahita atera salut,

We-“Afande! Nta wundi muntu urimo, hose twahasatse”

Afande-“Mwarebye neza ahantu hose?”

Bose-“Yes Sir!”

Umwe mu bari bafashwe yahise aseka cyane arakwenkwenuka Afande aba amukubise urushyi rwiza,

Afande-“Nta soni uraba umunyamakosa warangize ukansekera?”

We-“Afande! Rwose nta muntu usigaye aha, bagiye cyeraa!”

Afande-“Bande se? Bagiye hehe? Ese ni nde mukorera?”

We-“Afande! Ntawe nkubwiye gusa umenye ko niyo uriya mugore twamuririyeho amafaranga ya bien! Ni mwiha kubashaka ntabwo rwose mubabona, murashiguka muri kubashakira no mu masogisi ahubwo”

Undi-“Ubu maze uwabajyanye niba yari agiye kubarangiza yabisoje cyera none muracyabaza?”

Njyewe-“Ngo kubagira gute? Oooh my God”

Wa musore Afande yakubise urushyi yahise yongera guseka cyane Afande biramurakaza cyane ahita amufata ibishati aramuhagurutsa amatwika urundi rushyi,

Afande-“Urongera guseka ndakwereka uwo ndiwe!”

We-“Afande! Rwose nsetse uriya musore urimo guteta avuga nyina, twe twabibagiwe cyeraaa, nta nubwo tuzi niba bakibaho”

Afande-“Niba utazi agaciro k’umuntu kuburyo wakwishimira kumuzirika ukamutwara nk’ihene wataye ubumuntu, ari nayo mpamvu wibagirwa nyoko wakubyaye mu gihe abandi barizwa no kuba batabafite, ushobora kumbwira umuntu wabatwaye nuwababatumye?”

We-“Afande! Rwose twe duheruka kibamba atubwira ngo tuze yabonye ikiraka, twagezeyo nyine dusanga umuzamu ntawuhari agarutse tumurya cout ubundi tubashyira muri butu”

Afande-“Uwabajyanye ni inde, yabajyanye he?”

We-“Harya bamwita nde ra? Yitwaa…ko mwibagiwe ra?”

Afande-“Vuga ibyo uvuga se nyine vuba”

Undi mugabo nawe wari wafashwe yahise yitanguranwa maze ahita avuga cyane ngo,

We-“Afande! Aho gufungwa none nafungwa ejo! Nubwo mutarambabarira ariko ndavugisha ukuri, Boss twe tumwita kibamba ariko ubusanzwe yitwa Danny”

Njyewe-“Yee? Danny?”

We-“Yego rwose, ni ubundi homba na homboka twafashwe kandi byose ni we, yari aturimo n’amafaranga”

Ako kanya nari maze kumenya byose, nabonye Danny mu isura ye, wa wundi wimye Mama utuzi two kunywa igihe nari ngiye musanga, wa wundi wapfundagiye uwambyaye mu kabati akarohwa agatabarwa ni nawe wakoze byose.

Nicujije icyatumye mumenya, nababajwe cyane no kuba naramenyanye nawe nkamenya ko umuntu umubara umubonye, ako kanya nongeye kwibuka uko twamenyanye,

Hari umunsi umwe nari ngiye kurangura ibyuma by’imodoka, ngezeyo nsanga byashize kandi ibindi byagombaga kuza mu kwezi gutaha.

Nkimenya ko byabuze nabaye nkuta umutwe, mbura icyo nkora nibaza uburyo ngiye kubaho nta piece de rechange kandi aribyo bintunze, mu gihe nunamye nibaza uko iduka ryanjye rigiye kumera mba mbonye umusore uteruye ibikarito ndetse n’abandi bamutwaje.

Nahise mpaguruka maze ngenda musanga mugezeho mubaza aho akuye piece aratangara cyane ambaza niba njye nazibuze muganyira bikomeye ariko nkabona we abifata nk’ibintu bisanzwe.

Yanjyanye kuruhande atangira kumbaza piece nshaka izo ari zo nanjye ntangira kumubwira zose nshaka, kuko atari abizi afata telephone atangira kwandika.

Namubajije niba asanzwe abikoramo arambwira ngo ntabwo acuruza piece, gusa mubwire izo nshaka zose azitumize online zingereho nyuma y’umunsi umwe.

Narikanze, ntabwo numvaga ko bishoboka, namubajije neza niba koko byakunda piece nari gutegereza ukwezi zikangeraho mu mu minsi ibiri numva ndatangaye maze muha avance yansabaga ampa nimero za telephone acaho nanjye nshaho.

Ejo byarageze, niwe ubwe wanyihamagariye ambwira ko piece zahageze, naratunguwe cyane mfata moto musanga kuri depot hahandi twahuriye byanyobeye, maze ampa piece soze nari namutumye nta nimwe ivuyemo, mu kumwishyura ndezaho n’aga Fanta, arambwita ati: “Iyi ni online game, nta mupaka igira, nabahaye umwitangirizwa mbatanga mu isi nshya”

Nabyumvise gutyo numva koko andusha byinshi kuva icyo gihe tumenyana gutyo week end yagera nkamuhamagara tugasangira.

Uko niko namenyanye na Danny, nguwo umusore wakoze ibyo ntabashaga gukora ako kanya, akaba ari nawe wari ukoze ibitakorwa n’uwavukanye umutimanama ukwiye ngo umuntu yitwe umuntu, nguwo uwambonye nshagase mu bumenyi bushya akabona inzira acamo ngo anyereke uwo ari we.

Nubwo yabikoze bwose uko byagenda kose yananiwe gutandukanya ubwenge n’ubumenyi, yibagiwe ko namugize uwo ariwe kubw’ibyo yakoze bidakorwa na benshi kandi ari iby’agaciro gakomeye, agaciro nabihaye akayobora mu buhemu ari nabyo byari bitumye afungwa nyamara iyo adatandukira yari kuzafasha benshi agatungwa n’umwitangirizwa yaduhaye yinjira mi isi nshya.

Nashigutse numva umuntu unkomanzeho maze gushiguka, nsanga ni Afande ahita ambwira,

Afande-“Haguruka musore muto, wihangayika amakuru dufite aratuma tubona Mama wawe kuko nyiri gukora byose ari mu maboko yacu”

Narikirije maze ndahaguruka njye na muzehe ako kanya abandi bose babashyira imbere tuza tubakurikiye tugeze hanze dusanga imodoka zibatwara ziteguye baraburiza indi nayo bayishyiramo babagabo babahemu imodoka zimaze kugenda, Afande yarahindukiye aratubwira,

Afande-“Mukomeze mwirinde! Mu gihe tutari twamenya andi makuru yaho uriya mubyeyi ari ndetse na wa mwana ntabwo birarangira”

Njyewe-“Yego Afande! Rwose murakoze cyane, nubwo ijoro rihinda ariko reka njye kwa muganga ndebe uko uriya musore ameze”

Afande-“Turakomeza tuhabe kandi ukomeze utegereze wizeye umutekano w’abaturage uri mu biganza byacu”

Afande yamaze kumbwira gutyo maze yurira imodoka irahaguruka igeze imbere irahagarara isubira inyuma itugezeho,

Afande-“Mwinjire tubageze kwa muganga, aya masaha ntabwo twabasiga aha”

Njyewe-“Murakoze Afande!”

Ako kanya twinjiye mu modoka dufata urugendo twerekera kwa muganga, Afande yari yabimenye ko yaba ya mafaranga bari bampaye ndetse nayo nari mfite bayatwaye, tugezeyo tuvamo yewe na Afande avamo aza kureba uko Clovis ameze.

Muganga yagerageje kudusobanurira ko bidakomeye ahubwo ari ikibazo cy’umutima yari asanzwe arwaye wiyongereye, amaze kudusobanurira Afande aragenda dusigara aha.

Nagumye aho njye na Zamu tuganira na muganga tumuha ubuhamya bwuko byose byagenze, mu rukerera twese twatunguwe no kubona Clovis akangutse,

Clovis-“Daddy! Uri hano se? Oooohlolo!”

Njyewe-“Pole saana Bro! Wahababariye kweli kweli ariko humura uraza kumererwa neza!”

Clovis-“Banyangije bariya bagabo iyo ntirwanaho mba mfuye nk’imbwa tu”

Zamu-“Ihangane rwose ntacyo ukibaye, maze nanjye ndi injege, iyaba ahubwo nabonaga Mabuja”

Zamu akivuga gutyo nagiye twagiye kubona tubona urugi rurafungutse, yari afande ugarutse.

Amaze kudusuhuza no kuvugisha Clovis akamubaza ibyo yibuka yahise ansohora tujya hanze dukomeza mu modoka ye tukihagera,

Afande-“Harya witwa Daddy?”

Njyewe-“Yego niko nitwa Afande!”

Afande-“Wihangane rero ibyo ngiye kukubwira birakomeye!”

Njyewe-“Eeh! Afande! Ko ngize ubwoba?”

Afande-“Oya komera unyumve kandi ubashe kubyakira”

Njyewe-“Afande! Nizere ko atari inkuru mbi munzaniye?”

Afande-“Bisa nabyo ariko niyo kwihanganira, ubu mfite amakuru y’impamo avuye kwa Danny wa musore ducumbikiye”

Njyewe-“Eeh! Afande! Ayo makuru ni ayahe?”

Afande-“Daddy! Icya mbere nuko Mama wawe ariho ariko ubu tuvugana ari kure!”

Njyewe-“Ngo ari kure? Kure hehe Afande?”

Afande-“Mama wawe yajyanywe hanze n’umugabo Danny nawe ubwe atazi, kuko byose byaberaga online”

Njyewe-“Oya oya ibyo ntabwo nayumva, yamujyanye ate, yamujyaniye iki?”

Afande-“Daddy! Umugabo wajyanye Mama wawe ngo nuwo bakundanye cyera, ngo yahoraga ashaka kumukiza Gatera none yahisemo kumujyana yewe ngo ntabwo azagaruka burundu”

Njyewe-“No! Ntibishoboka! Ubu koko…”

Afande-“Ihangane Daddy! Bibaho kunanirwa kwakira ibintu ariko gerageza ube umugabo uhamye muri ibi bihe, gusa iyo utaza kumbwira ko Papa ukubyara yapfuye nari kuvuga ko ariwe umujyanye, ubu turi kwibaza aho kariya kana gato kari ngo kuko umunsi bajyana Mama wawe ko bagataye mu nzira”

Afande amaze kumbwira ayo magambo yose umutima wananiwe kwakira agahinda kawisutsemo ntangira kwiyanga,

Njyewe-“Ubu se koko mbaye uwande? Mama aragiye ntabwo nzongera kumubona? Ubu se kuki atambwiye ko yakundanaga n’abagabo benshi bamwifuzagaga none amaherezo akaba abaye aya?

Ubu koko ngiye kubaho bupfubyi? Ariko ubundi…nako ndibutse ni Jamvier wamutwaye kuko yagerageje kuza iwacu asaba Mama ko babana yiha guhaha aduha n’amafaranga”

Afande-“Oya aho ho uribeshye, uwamutwaye yagiye cyera kandi ntiyari yagaruka inaha, ubwo rero byakire wenda niba koko uriya ari Mama wawe uzabona akwandikiye”

Nubitse umutwe mbura icyo nkora hashize akanya Afande ankomanga mu mugongo mpita nshiguka,

Afande-“Reka nkomeza akazi wihangane ningira icyo menya kindi nzihutira kukubwira”

Nikirije mva mu modoka nkomeza ngenda ngana mu bitaro nkigera mu cyumba Clovis yari arimo nsanga amaze kwabara agapira,

Zamu-“Umurwaye arakize da!”

Muganga-“Twarangije kumupfuka hose yari yakomeretse, ubu nta kibazo cy’umutima afite, ubu rero mushatse mwataha akajya kurwarira mu rugo”

Njyewe-“Ok! Turishyura angahe?”

Muganga-“Musohoke mutambike nimugera ku muryango wa kane mubaze barababwira”

Njye na Muzehe twasindagije Clovis tugeze kuri wa muryango batubwiye ndinjira mbaza ayo nishyura barambwira maze ndagaruka tugishyika hanze nahise mbona imodoka ya Nelson iza turahagarara amaze guparika akingura umuryango aho gusanga ari Nelson nasanze ari Brown uvuyemo, maze aza adusanganira,

Brown-“Daddy! Bimeze bite ko mbona wahindutse, uziko no gutambuka byakunaniye? Uyu musaza se kandi ni uwahe?”

Zamu-“Icecekere mwana we ntacyo uzi!”

Njyewe-“Brown! Mfasha tugeze Clovis mu rugo naho ibindi byo uraza kumenya byose!”

Brown-“Uziko ntari nzi ibyabaye, mbimenye ndi kubona ari wowe ubura mu barambarira Nelson, mbajije barambwira ngo uri hano”

Njyewe-“Ngo ni njye mbura?”

Brown-“Ni wowe ubura rwose abandi twese twarangije kuhagera, imodoka zatatswe mbega harabura kwambara tukerekeza ku Gisenyi”

Njyewe-“Na Joy yaje se?”

Brown-“Eeh! Daddy! Urebye nicyo nari nje kukubwira”

Njyewe-“Ngaho mbwira ndakumva gusa niba ari ibyongera gutera umutima wanjye gushenguka ubireke kuko nta nkuru mbi nifuza kuri Joy, niwe nsigaranye wenyine, sinifuza kumva icyatangira uyu munsi njye nawe turatangira kwibanira twe biti byimejeje”

Brown-“Daddy!……………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 167 ejo mu gitondo

15 Comments

  • None abishyuriye online system nabo barongera kwishyura bakoresheje mobile money?

  • Ese koko yaba ari Jules watwaye Maman Daddy,akareka Daddy kdi ari umwana we??ntabizi se ko yasize atwite?aha numva harajemo ubugome kdi Jules ntabwo tumuziho.Ahubwo se ntiyari yarashatse undi mugore?kuki Daddy adakurikirana imitungo ye kdi Danny wayigurishije ari mu maboko ya police?

  • Yayaaaa! Agahinda gashira akandi gashibuka koko. Dady ari gucishwa my nzira y,umusaraba. Ariko ntacyo ubwo Maman we akiriho bizzatinda ariko babonane.ubwo Dany afunzwe bizatuma Dady agira agahenge nibura. Angela se noneho yerekeje he? Nelson na Brendan tubifurije ubukwe bwiza n,urugo ruhire.Sacha nawe Imana itabare aboneke

  • Thanks Umuseke kararyoshe pe

  • Thanks Umuseke kararyoshe pe ariko amaherezo maman Daddy aza bwira jules ukuri bazagaruka ba mushake tu.

  • Inkuru imeze neza, Gusa ndagirango nisabire umwanditsi :
    – Yitwararike nibura Daddy asigarane Joy, ibya Koco wapi kuko akari cyera Daddy azamererwa neza Kuko buriya Jules ntabwo aziko yasize ateye Mman Daddy inda , ubwo rero namenya byose ko ndetse Gatera atabyaraga (ariyo mpamvu yashatse kwica Jules ngo yigarurire Daddy na Nyina) Daddy azabyungukiramo nibura na Joy anezerwe.

    Ikindi rwose ubukwe bwa Nelson ntibuzemo kidobya ahubwo Gasongo abuhereho agarure ubwenge.

    murakoze

  • Twabutashye we! Daddy ibyaribyo byose ni Jules watwaye mama wawe ihangane rero muzabonana. Nizere ko Joy nta kibazo yagize noneho Daddy yakwiyahura.

  • Daddy batamubwira ko na Joy yashimuswe rwose yababajwe bihagije ni kubura Mama we na ka Angela!!! Ibyo birahagije rwose bikomeza kumukomeretsa!!!

  • Ariko Daddy waragowe wabona bagiye kukubwira indi nkuru mbi ,gusa Imana ishimwe ubwo mama we akiriho azabwira Jule byose kuko Jule ntabwo aramenya ko Daddy aruwe gusa mbabajwe na ka Angela gasubiye mubuzima bubi

  • MANA yanjye koko ibi ni ibiki?
    Daddy agahinda azagakizwa n’iki koko?
    Uko biri kose PAPA Daddy ni we wajyanye Maman Daddy

    Gusa iyi nkuru iteye agahinda rwose
    Gusa harimo isomo kbsa,ubu ni ukwitondera abantu kbsa.

    Umuseke turabemera

  • Murakoze UM– USEKE
    rwose abantu tutari mu rwanda mutwihanganire turacyashakisha abazatwishyurira, iyi nkuru rwose turayikunda
    Umwanditsi rwose Daddy ntiyongere kumva inkuru mbi ubukwe bwa nelson bubanze burangire

  • Mu by’ukuri inkuru mbi twamaze kuzimenyera muri iyi nkuru, reka twisabire umwanditsi birangirire aha,Ubukwe bugende neza(bwa Nelson)hanyuma Daddy police imufashe kugaruza imitungo yose ye n’iy’iwabo azabone gukora ubukwe bwiza we na Joy.Daddy rwose nareke guhubuka,ashyire umutima hamwe,Danny ari mu maboko y’abashinzwe umutekano byose bizajya mu buryo.Angela turifuza ko yongera kugera mu maboko ya Daddy!!

    • Umuseke rwose turabashimiye. Imana ifashe Daddy ntibamubwire inkuru mbi kuri Joy kuko rwose kwihangana ntabwo ari bubishobore. Abantu tuba hanze rwose mube mutwihanganiye ntiturabona abadufasha kwishyura bari mu Rwanda kandi ntabwo dushaka guhomba iyi nkuru.

  • Nisabiraga umwanditsi yihangane abe aretse inkuru zibabaza Daddy, ashake ukuntu ashyiramo akantu kaba kadushimishije muri ibi bihe bitoroheye daddy, Kandi rwo se Joy ntagire icyo aba, kandi na koco daddy arimo atekeraza ntizabe kuko nta nyungu abakuni b`iyi nkuru babyivanamo, dutegereje kumva irengero ry`imodoka daddy yagendagamo ndtse n`irengero rya mukobwa Bob yabangikanyaga na Sacha, niba yitwa Christa sinibuka neza

  • Ariko kumwanditsi nawe yransekeje wabonye inkuru abantu baratakaye none nibwo ufunguye uwakugiriye inama yaragushutse rwose watumye agahimbaza musyi ababa hanze baraguteguriye bisubiraho ubutaha ntuzongere nkiyi nkuru wayifunze kuri 120.urumva umuntu ataratakaye uzagaye uwakugiriye inama yaragushutse cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish