Episode 122: Daddy na Mama we basubiye iwabo, mu gitondo kare Rosy arahazindukira
Hashize akanya Sacha aratuza anyitegereza mu maso mbona umwezi utamye umurika ubwiza bwari bumutatse, sinabihisha maze ndamubwira,
Njyewe-“Sacha! Ihangane wihogora turi kumwe, aya marira agutemba ku matama ni irembo ryagutse unkinguriye ngo ninjire ndebe neza mu mutima wawe, ngaho ihangane ndahari kandi niteguye kukugaragira”
Sacha-“Daddy! Urakoze cyane, aka kanya ndishimye kubwawe kandi ubishatse byaba iby’iminsi yose!”
Njyewe-“Oooh! Koko se?”
Sacha-“Daddy! Nibyo rwose! Ahubwo se uranyemereye?”
Njyewe-“Sacha! Nta mpamvu n’imwe yatuma ntemera kukubera musaza wawe, niba koko ubona ko mbikwiye nabuzwa n’iki kuba uwo wifuza ko mbawe?”
Sacha-“Yego sha! Urakoze cyane! Ni ukuri ndishimye kubwawe, ndumva noneho ngaragiwe ikintu nahoraga nifuza mu buzima!”
Njyewe-“Yoooh! Urisanga Sacha! Igihe cyose uzumva unkeneye uzambwire nzaba mpari, ni umugisha kuri njye kuko nanjye ntabwo nari nziko imbamutima zanjye zivubura ibinezaneza biza bigusanga!”
Sacha-“Ahwiiii! Ubu se koko ko baje nkigukeneye?”
Narahindukiye mbona imodoka iri guparika iruhande rwaho twari turi, mbona Bob avuyemo araza akomanga ku modoka twari turimo mpita manura ikirahuri,
Bob-“Daddy! Nonese ugumye aha cyangwa tukurinde?”
Bob akivuga gutyo narahindukiye amaso nyahuza na Sacha, nongera kubona neza indoro nziza isanga ubwiza Sacha yihariye maze mpita mubwira,
Njyewe-“Sacha! Reka ngende rero kandi wakoze cyane kunkorera umunsi!”
Sacha-“Hhhhh! Urisanga Daddy! Kandi nawe wakoze cyane!”
Nakinguye umuryango na Sacha akingura undi turasohoka tugeze hanze ndamuhobera cyane maze njye na Bob dutambika tujya ku modoka twinjiramo turicara Nelson wari wicaye kuri voulant arakata dufata umuhanda, mu nzira tugenda.
Njyewe-“Clovis se ari hehe?”
Nelson-“Yahise afata aka moto ngo mushikiwe Sifa aramushaka cyane!”
Njyewe-“Oooh! Birumvikana!”
Bob-“Mbega Gasongo wee! Uziko utagiye witonze ijisho yarimeneramo? Ariko yakubise amaso Nelson aba aravudutse ubanza koko guhemukira umuvandimwe ari umuvumo!”
Njyewe-“Umuvumo se woroshye ahubwo? Birenze n’umuvumo ahubwo!”
Bob-“Ahaaa! Nzaba mbarirwa! Amaherezo ye!”
Nelson-“Ahubwo se mwangiriye inama, buriya nta kuntu umuntu yamuvuza agakira?”
Bob-“Oya mureke abanze yisarire nabihaga azarekera, ubundi se siwe wiroze aguhemukira?”
Nelson-“Oya! Nta kosa ritababarirwa ndetse nta n’igihano gikwiye uwari umuvandimwe, burigiye mpora mpangayitse nibaza uko nazamuvuza agakira!”
Njyewe-“Eeeeh! Kumuvuza?”
Nelson-“Yego! Ndashaka kuzamuvuza agakira akongera akaba Gasongo wa cyera, niba bizakunda sinzi!”
Bob-“Ahaaaa! Uzagerageze wenda azakira, ahubwo se, nako reka twigarukire kuri Daddy na Sacha!”
Nelson-“Eeeeh! Daddy! Ewana nari nibagiwe kukubwira, ufite umutako hariya! Mbega umukobwa mbega umukobwa!”
Bob-“Uuuuh! Sacha ni mwiza byo ariko uzamugwaho tu! Umukobwa wa Afande sha?”
Njyewe-“Hhhhhh! Mbega Bob! Niba aruwo kugwaho we akarenge naba ngahinnye! Buriya uko undeba uku ngira agatwe gato!”
Bob-“Tangira uhine wana! Njyewe Dovine akivuga kuriya nahise mpabuka kabisa! N’ushaka unyumve!”
Nelson-“Oya! Ibyo byo ntabwo ari byo, ubwo se waba ushingiye kuki? Urukundo ni inzira ngari, nta mpamvu yo kuyinyura witwaje ikindi, ahubwo courage sha Daddy!”
Bob-“Ahaaaa! Nzaba ndeba amaherezo! Ikizambabaza kuruta ibindi ni ugutanikwa uzira gukunda!”
Njyewe-“Bob! nonese aka kanya uhise ubona urukundo kweli?”
Bob-“Umva yewe! None biriya ni ibiki?”
Nelson-“Nanjye nabibonye kabisa! Ntabwo imirabyo nkiriya yarabiriza ubusa, ahubwo Daddy! Rikocore!”
Njyewe-“Hhhh! Uriya ni Sister, nabimwemereye kandi nanjye ubu ndi Brother we! Iby’urukundo kuri twe nindi page!”
Bob-“Aho ho wenda nabyumva ariko urukundo rwo …”
Nelson-“Daddy! Hera aho musore muto, n’ibindi bizaza! Njye ntabwo naguca intege ahubwo niteguye kugushyigikita”
Bob-“Ahaaa! Nagerageze nzaba ndora!”
Twakomeje kugenda tuganira kuko bwari bwije twabanje kugeza Bob iwe maze tugezezeyo aradusezera ava mu modoka turakata turagaruka twageze mu rugo nka saa tanu z’ijoro Nelson aparika imodoka tuvamo Mama wari utararyama atungurwa bikomeye no kubona imodoka ya Gatera aho maze dutangira kumusobanurira byose, biramurenga.
Mama yakomeje kugaragaza ibyishimo mu buryo bwose natwe twishimira kumugaragira hashize akanya dusezera Nelson tujya kuryama.
Nkigera mu buriri nahise mbona message muri telephone yanjye nyifungurana amatsiko menshi, yari iya Rosy yavugaga ngo,
“Daddy bite? Sha nizereko mwagize ibihe byiza! Nako nta gushidikanya mwaryohewe gusa nako ijoro ryiza”
Iyo message Rosy yari amaze kumpa yanteye amatsiko cyane namaze kuyisoma mpita nsubiza vuba vuba ngo;
“Rosy! Urakoze cyane kunzirikana igicuku kinishye, ariko se unteye amatsiko? Washakaga kuvuga iki? Ihangane utobore uvuge!”
Send.
Hashize akanya Gato ntegereje maze mu gihe ntangiye guhondobera numva message iraje nyifungura vuba, yavugaga ngo,
“Shan ta kidasanzwe gusa nashakaga kukubwira ngo nanjye basi umunsi umwe uzansohokane”
Nkimara gusoma ako ka message nahise nandika vuba vuna ngo,
“Yoooooh! Humura Rosy! Niba wanyemerera uzambwire igihe cyose uzaba ufite umwanya!”
Send.
Ako kanya nahise numva message ngo dwi! Nkiyifungura nsanga ivuga ngo,
“Oooh! Daddy! Urakoze cyane nzakubwira gusa uzambabarire Sacha atazabimenya kuko yanyirenza!”
Nkimara gusoma byabaye nk’ibinshanga nibaza impamvu Rosy ambwiye ayo magambo maze mpita nandika vuba ngo,
“Rosy! Humura rwose niyo yabimenya nta kibazo, ubwo se ni iyihe mpamvu yatuma akwirenza”
Send.
Hashize akanya ntegereje hashize akanya numva message iraje nyifungura vuba, yagiraga iti,
“Daddy! Sacha ndamutinya, ndabizi aramutse amenye ko dusigaye dusohokana ntamukira, yahoraga ambwira ngo umunsi azabona umukunzi umuntu uzamukoraho azaba afite ibibazo”
Namaze gusoma iyo message ndikanga ntekereza akanya gato maze mpita nandika vuba ngo,
“Rosy! Wigira impungenge Sacha ntabwo dukundana byatuma atubonana agahinduka, kuva uyu munsi ndi Brother we nawe akambera Sister!”
Send.
Ako kanya nkimara kohereza iyo message Rosy yahise ansubiza nanjye nyifungura vuba, yagiraga iti,
“Abandi bana! Ndumva ari byiza da! Buriya buhoro buhoro umuntu agenda aba undi muzagere aho muhindure umwe abe undi wundi ku wundi, gusa nanjye buriya nifuzaga…nako tuzabonane ryari se basi?”
Rosy yari afite amagambo yakomeje kuntera kwibaza cyane, nkimara gusoma iyo message yari amaze kumpa nahise nandika vuga ngo,
“N’ejo ubaye uboneka wambwira nkazakureba, naho ibya Sacha byo n’ibisanzwe gusa nishimiye cyane ko yemeye kungira undi kuri we”
Send.
Nokomeje gutegereza ko Rosy ansubiza kugeza aho agatotsi kantwariye nongeye gukangura mbona izuba ryakambyebndabyuka ndinanura mfata esuis main ndayikenyera ndasohoka nkigera hanze nsanga Mama ari kuzinga ibintu byose.
Njyewe-“Mama! Nonese ko mbona uzinga ibintu byose ugiye he?”
Mama-“Daddy! Ahubwo nawe zinga byose tugende!”
Njyewe-“Uuuuh! Tujye hehe se?”
Mama-“Mu rugo yewe!”
Njyewe-“Mama! Nonese usubiye kwa Gatera?”
Mama-“Yego Daddy! Ntabwo nabura byose, nabuze Jules nakundaga, Gatera andongora ku ngufu, oya reka nsubireyo ntazabura byose nk’ingata imennye!”
Njyewe-“Eeh! Mama! Nibyo rwose! Ntacyo utemerewe kuko uri umugore wa Gatera byemewe n’amategeko, ahubwo reka nguhe imfuguzo!”
Mama-“Umva ra! Ahubwo ambara untware! Nonese ndagusiga?”
Nahise ninjira mu nzu kubitamo agapantaro nanjye ntangira kuzinga ibintu hashize akanya ndasohoka nkomeza mu nzu kwa Nelson ngeze muri salon nsanga yicaye imbere ya machine.
Njyewe-“Salut Nelson! Burya bwose wakazindukiyemo?”
Nelson-“Eeeeh! Wahora ni iki ko umusaza yansabye budget y’ubukwe, ubu ndahaguruka hano nyirangije da!”
Njyewe-“Ewana Courage kabisa! Natwe rero ubu turagiye”
Nelson-“Uuuuu! Mugiye hehe se muntunguye ra?”
Njyewe-“Dusubiye iwacu da! Ndabyutse nsanga Mama ari kuzinga ibintu”
Nelson-“Oya nibyo, nonese ihumure ko ryabonetse, Mama wawe rwose nagende atuze, burya niho isezerano ribera isezerano, nonese ko ibya Gatera byose abyemerewe! Ahubwo mugende mugubwe neza tuzajya tubasura”
Njyewe-“Urakoze cyane Nelson! Kandi urisanga mu rugo!”
Nelson-“Nta kibazo rwose nzabasura kenshi, cyane ko n’imyiteguro y’ubukwe nyigeze kure! Nizeyeko muzamba hafi”
Njyewe-“Oya nibyo rwose! Sawa reka tugende”
Ngihereza ukuboko Nelson twagiye kumva twumva umuntu inyuma yacu ariyamiriye cyane duhindukirira rimwe dusanga ni Fils,
Fils-“Boss! Ndaje!”
Nelson-“Inka yanjye! Fils ko watinze iwanyu sha?”
Fils-“Boss! Bari bankumbuye kandi ntabwo nari kugenda nambaye imyenda mishya ngo mveyo basi ntagiye mu missa no mwisoko byibura inshuro ebyiri ebyiri!”
Twese-“Hhhhhh!”
Njyewe-“Nonese ko udatura icyo gikapu?”
Fils-“Oya nta kibazo! Uziko no mu modoka naje nkikoreye?”
Twese-“Hhhhhh!”
Nelson-“Uuuuuh! Kubera iki se Fils?”
Fils-“Reka nagiragango ntavunisha imodoka!”
Twese-“Hhhhhhh!”
Njyewe-“Nonese aho harimo iki Fils?”
Fils-“Eeeeeeh! Aha harimo umutobororo nzaniye Boss! Ahubwo reka njye gufundurira hanze itongera kuntombokana nkuko byangendekeye mu modoka”
Fils yarasohotse dusigara duseka cyane, ariko yagaragaje ko ari umwana ufite uburere ndetse uzirikana abo yasize akabazanira impamba.
Njyewe-“Nelson! Reka ndebe Mama tugende ndabona ibitwenge biri aha byatuma umuntu asubika byose”
Nelson-“Hhhhh! Ntumuzi se Fils, iyo ari hano ikibazo cy’irungu mba nagikemuye! Ahubwo reka ubanze usomeho!”
Nelson akivuga gutyo Fils yagarutse yikoreye amaboko maze Nelson ahita amubaza impamvu, Fils amusubizanya agahinda kenshi.
Fils-“Boss! Uziko yose ishizemo? Iratombotse ishirira hasi nta na gacye gasigayemo, oya nako hasigayemo imbetezi, Boss! Ngushyirire mu gakombe?”
Twese-“Hhhhhhh!”
Nelson-“Hhh! Fils! Urakoze ndihangana humura! Ngaho tangira akazi kawe dore kabaye kensihi”
Fils yahise agenda Nelson nawe arahaguruka aza gusezera Mama hanze ndetse adutwaza n’ibintu twinjira mu modoka dufata urugendo dusubira kwa Gatera twari twaravuye duhunga.
Bidatinze twagezeyo mparika imodoka imbere y’umuryango mvamo ndeba urufunguzo ndakingura ndijira nsunika urugi ninjiza imodoka maze guparika nkingura inzu ntangira gutunda ibintu mbijyana mu nzu.
Ako kanya numvaga mfite imbaraga nyinshi, ndetse numvaga ko nta kiza kiruta kuba Mama aganje iwe, gusa nibukaga inzira ya byose nkumva akantu ku mutima.
Uwo munsi ubuzima bwatangiye bundi bushya, narasohokaga ngatembera hanze, nkicara muri salon nkareba film, mbega bwije numva ndi mu bihe bidasanzwe.
Amasaha akuze Mama yazanye ibiryo ampa karibu ku meza, dutangira kwirira tuniganirira, dusoje tujya kuryama.
Mu gitondo nakanguwe na Telephone yasonaga, nyifashe ngo ndebe umuntu umpamagaye nsanga ni Rosy maze nkanda yes nshyira ku gutwi.
Njyewe-“Hello! Rosy”
Rosy-“Daddy! Bite?”
Njyewe-“Ni byiza cyane kabisa! Wowe se?”
Rosy-“Sha ni neza nanjye! Umva uri hehe ko ngushaka cyane?”
Njyewe-“Uuuuuuh! Ngo uranshaka cyane? N’amahoro se Rosy?”
Rosy-“Sha mbabarira umbwire aho uri, Please ndangira nze nkurebe!”
Rosy yakomeje kumbwira gutyo nanjye numva ko ibyo aribyo byose ashobora kuba anshaka cyane maze murangira mu rugo ambwira ko agiye gufata moto mu minota micye araba angezeho.
Narabyutse nitera utuzi maze kutwitera nditunganya nkimara kwambara t-shirt numva telephone isona mpita menya ko ari Rosy ndasohoka ndakomeza no ku irembo ngifungura urugi mbona niwe koko.
Ahita atera intambwe arinjira arampobera cyane, muri uko kumpobera numvise umutima usimbije ibisa n’ibyishimo muri njye bituma murekura gato nongera kumwitegereza mu maso hashize akanya,
Njyewe-“Woooow! Rosy! You are Welcome home”
Rosy-“Thank you Daddy!”
Nagiye imbere Rosy arankurikira tugeze mu nzu turica, njya guhamagara Mama ngo aze asuhuze umushyitsi amaze kumusuhuza yisubirira mu bye ngo tubone umwanya wo kuganira.
Nongeye kwitegereza Rosy mbona asa nuwagiye kure maze duhuje amaso ndamubwira,
Njyewe-“Rosy! Bite ko usa n’udahari? Nta kibazo ufite?”
Rosy-“Daddy! Nyine, nako urebye nta kibazo mfite! Ahubwo se ntabwo nkubangamiye kuba nkuguyeho muri iki gitondo?”
Njyewe-“Oya Rosy! Nta kibazo rwose, ahubwo urantunguye bitavugwa!”
Rosy-“Noneho urishimye?”
Njyewe-“Ntabwo byabura! Rwose uyu munsi ubanza umpira nkirirwana akanyamuneza”
Rosy-“Daddy! Uzi ikinzanye hano muri iki gitondo?”
Njyewe-“Oya ntabwo nkizi Rosy! Ahubwo mbwira nguteze amatwi!”
Rosy yubitse umutwe mbona asa nuhindutse noneho bya nyabyo mpaguruka aho nari ndi ndamwegera.
Njyewe-“Rosy! Ko usa n’ubabaye?”
Rosy-“Daddy! Nari nje kukuburira!”
Njyewe-“Yeee????…………….
24 Comments
kagufi cyane peeee
ewana mwatinze kabisa .gusa murakoze umuseke
kagufi cyane peeee
kdi nabatanze
uuuuh karabaye babasister bagiye kurwanira dady
ewan ni hatari
Mbaye no 1 uyosomye
Sibwo Rosy yaba yamenye inkuru mbi kuri sacha cg wenda yamenye ko gatera no miri gereza ari kugambanira daddy doreko abanyamafaranga aho bageze hose baba aba chef
yeweeeee,KO Rosy anteye ubwoba,….OK,mutegure costume,n’imikenyero ubwa Nelson na ma bella we ,bwatashyeeee,amatsiko.com
ese ko mutagitanga ibitekerezo raa?
muze musome yaje
Ese ubu Rosy si ishyari rigiye kumuvugisha ngo araburira Daddy? Daddy rwose Imana imuhe umukobwa mwiza umukwiriye kuko yitonze mu buzima bwe nahura na deception bishobora kumugora kubyakira
Igeze aharyoshye
Iyinkuru nubuki ndakabura…. mwanditsi uze nkuvurire gasongo ibyo bisazi..
Rosy agize ishyari agiye kwitambika mu bya sacha kandi nyamara buriya byari bitangiye neza>gusa nta kindi aje kumubwira ko ari umukobwa wa Afande none se afande we yanga ko umuwana we akundana n’abandi cg icyo yanga ni uburara!!!!!!bravo umuseke
umuseke mu raba mbere ari ko ni kagufi cyaneee
AHAA BIRABE IBYUYA GUSA .
Cg Rosy ashaka kwangisha Daddy Sacha ngo amwikundire,murakoze umuseke
Uriya mukobwa Rosy, ntakindi kimugenza uretse ishyari no guteranya Sacha ko Se ari Afandi ko bitazorohera Daddy kumukunda. Daddy rero agomba kuba umugabo agahagara kumutimanama we no kubyo yemereye Sacha kandi akieinda kuvangavanga abakobwa b’inshuti kuriya. Ikindi agishe inama Nelson gusa ntagishe inama Bob kuko nawe ashaka Sacha kurundi ruhande. Merci Umuseke nubwo njye natangiriye inkuru hagati ariko ntakibazo.izambere 50 nzazishakisha wenda nzazibona
Rosy ntabwo mwizeye na gato
Umva ako gakobwa k’akajajwa! ubu ishyari ryakishe. umufaransa ati: Le monde appartient au plus rapide. Sacha aramukoranye nawe ngo aje kuburira. n’ahejo da.
Daddy mwihorere rwose nishyari naho Bob nawe nanka Rosy wumvaga uko avuga ma gusa courage umuseke tx kbs hagataho Dorlene tyramukumbuye cyane
hagataho umuseke mudifashe muduhe inkuru isa nkaho ari ndende kk rwose sibyo murakoze ark kombona abasomyi bagabanutse wa
nibyiza rwose ariko ni kagufi rosy itonde bagateranya ko batabura
Gasongo azakira kumunsi w`ubukwe bwa Nelson.
Daddy atege amatwi Rosy akuremo igikwiye. Kandi ashobora kuba afite amakuru yafasha Daddy .
Rosy akunda Daddy, numbwo yigeze kumubeshyako sacha afunzwe kugirango arebe reaction ye. Birashoboka ko aganira na sacha cyane baziranyeho byinshi. Shishoza musore muto. ugende gake
Ahaaa reka twimve ikimugenza tu!!