Digiqole ad

Dutemberane muri Parike y’Ibirunga, dusure INKIMA ziri gucika ku Isi

 Dutemberane muri Parike y’Ibirunga, dusure INKIMA ziri gucika ku Isi

Niba ubona nawe kaguteye impuhwe, uharanire ko izi Nkima zitacika kandi uzisure.

*Ubushize twatemberanye muri bimwe mu bice nyaburanga by’Intara y’Iburengerazuba;
*Ubu twasubiye mu Majyaruguru kuko naho si ubwa mbere tuhasuye;
*Uyu munsi twasuye umuryango w’INKIMA 120, zimwe mu nyamanswa ziri gucika ku Isi.

Parike y’Ibirunga ibarizwa mu gace k’ibirunga gahuriweho n’u Rwanda, Uganda na DR Congo, kakaba kabarizwamo ubwoko bw’inyamanswa nyinshi, gusa izihazwi cyane ni Ingagi n’Inkima ziri mu bwoko bw’inyamaswa zishobora gucika ku Isi.

Niba ubona nawe kaguteye impuhwe, uharanire ko izi Nkima zitacika kandi uzisure.
Niba ubona nawe kaguteye impuhwe, uharanire ko izi Nkima zitacika kandi uzisure.

Kuba ubu bwoko bwombi buri mu bushobora gushira ku Isi bituma abakerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi baza kuzisura. Inkuru ishimishije ariko ni uko ku ruhanze rw’u Rwanda izi nyamanswa zigenda ziyongera kubera uburyo zitabwaho kandi zikarindwa.

Ingagi ubu u Rwanda rufite izigera kuri 440 mu zigera hafi 900 zisigaye ku Isi. Naho Inkima zo ntawuzi umubare wazo kuko ngo usanga zihora zigenda hejuru mu biti ku buryo kuzibara bitoroshye, gusa ngo ku ruhande rw’u Rwanda zirarenga 1 000 kandi harimo gukorwa ubushakashatsi kugira ngo zimenyekane neza, n’ingamba zo kuzirinda zishingire ku mibare ifatika.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ngo hari imiryango y’Inkima itatu, gusa umwe niwo woroshye gusurwa, ari nawo ujyanwaho abakerarugendo benshi.

Umuryango bita “Golf Mike One” w’Inkima zigera ku 120 niwo twasuye, ukunze kugaragara ku musozi wa Kabatwa, ni hagati y’Ibirunga bya Sabyinyo na Bisoke.

Ntabwo zikunze kuba nini cyane.
Ntabwo zikunze kuba nini cyane.

Izi Nkima zisurwa ziba zarateguye mbere ku buryo zidatinya abantu cyane, gusa usanga iz’abana n’ingore arizo zikunze kuza kwegera abantu cyane kuruta iz’Ingabo.

Bitewe n’aho ziri, kugira ngo ugere kuri uyu muryango ushobora kwinjirira ahitwa Kagere I n’iya II, Impuzamahanga, Kagaragara, Kato n’ahandi, hose ni mu Kinigi.

Kugira ngo twe tuzigereho twahagurutse mu Mudugudu wa Ndabaruhuye, Akagari ka Nyabigoma, saa 08h30, dukora urugendo rw’isaha irenga tuzamuka umusozi, tunyura hagati y’imigano ikonje cyane kandi ishaje.
Hafi Saa 10h00 twari tuzigezeho ahitwa Kagaragara, ku Kabatwa, ni ku butumburuke bwa Metero 2 520, nk’uko umwe mu batuyoboraga yabitubwiye. Mu kugaruka twageze aho twaturutse 11h30.

Izi Nkima zibaho gute?

Loyce Gashumba, wari utuyoboye (guide) yatubwiye ko Inkima “Golden Monkeys” cyangwa “Inkende ya Zahabu” ngo yiswe gutyo kubera ibara rijya gusa na Zahabu ifite ku ijosi hashyira ku mutwe.

Izi Nkima ngo ziba mu bwoko bwa “Blue Monkeys”, Ibyondi byo bigaragara cyane muri Parike ya Nyungwe.
Inkima zikora imibonano mpuzabitsina kimwe n’izindi nyamanswa zo muri ubu bwoko, ngo zikabonana byibura kabiri mu mwaka. Inkima ngo akenshi ibyara akenshi akana kamwe.

Akana iyo kavutse kamara amezi atanu nyina ikigatwara kunda yayo kugira ngo ikarinde ibisiga n’ibindi byakarya.
Loyce Gashumba ati “Kuva Inkima ivutse kugera ifite byibura imyaka ibiri n’igice tuyita umwabana (baby), kuva ku myaka ibiri n’igice kugera ku myaka itanu zitwa ‘Ingimbi n’abangavu (teenager), hanyuma guhera ku myaka itanu kuzamura ziba zabaye nkuru, ndetse iz’ingore zishobora no kubyara.”

Izi Nkima ngo zibaho hagati imyaka 15 na 25, mu gihe Ingagi zishobora kugera no ku myaka 45. Ubushakakashatsi kandi ngo ntiburagaragaza niba iz’ingore zigera igihe zigacura ntizongere kubyara.

Gashumba avuga ko izi Nkima ziri mu nyamanswa zishobora gushira ku Isi
Gashumba avuga ko izi Nkima ziri mu nyamanswa zishobora gushira ku Isi

Gashumba avuga ko Inkima zirya ubwoko bw’ibyatsi bigera kuri 56, gusa ngo zikunda cyane imigano n’ubundi bwoko bw’ibyatsi. Ngo zirisha inshuro eshatu ku munsi, zikaruhuka gatatu, kandi mu gihe cyo kurisha zishobora kumara nk’amasaha atatu zirisha. Mu gihe cyo kuruhuka na nijoro zimaze kubona aho zirara, nibwo inkuru zita ku ntoya, ziziha urukundo.

Ati “Izi Nkima ziboneka muri aka gace k’ibirunga. Ni ubwoko bw’inyamanswa buri gucika ku Isi kuko nta kindi gihugu wazibonamo uretse u Rwanda, DRC na Uganda muri aka gace k’ibirunga dusangiye.”

Inkima ziba mu muryango ugizwe n’umugabo n’umugore n’abana, ariko ngo zo ntabwo zifuhirana nk’Ingagi, ikigabo gishobora kuryamana n’ikigore cyo mu wundi muryango nta kibazo.

Mu Kwezi kwa Mata na Gicurasi inkima z’ibigabo ngo ziza aho ibigore biri ari byinshi kuko aribwo zikora imibonanano mpuzabitsina cyane, ayo mezi yarangira ibigabo bimwe bikongera bikigendera. Ubu mu kwezi gutaha kwa Nzeri ngo hazaba havutse izindi Nkima.

Izi nkima cyane cyane udutoya ariko ngo zihura n’ingorane nyinshi, ariko inkuru ni ibisiga bizirya iyo ziri mu biti hejuru cyane, ndetse ngo n’iyi ziri hasi hari igihe imbwa zo mugasozi zizirya. Gusa, ngo ntabwo ari ikibazo gikomeye cyane ku buryo byahangayitsa abazitaho.

Ibiti, cyane cyane imigano nibwo buzima bwazo.
Ibiti, cyane cyane imigano nibwo buzima bwazo.

Ko ziba ziruka mu biti, uzisuye azibona ate?

Ubuyobozi bwa Parike y’Ibirunga bufite abakozi benshi, barimo abashinzwe gushaka aho inyanswa zisurwa ziri bazwi nka ‘trackers’ ndetse n’abayobora abakerarugendo bazwi nka ‘Guides’.

Ndayambaje Charles Martin umu-tracker avuga ko uburyo nabo bamenya aho Inkima ziri bakurikiza ikoranabuhanga rya GPS, NDETSE bakanakoresha Amatwi (kumva), kureba, cyangwa bagakurikira ibisigazwa by’ibyo zariye n’imyanda yazo.

Iyo bamaze kumenya aho ziri, baharangira aba-guides baba bari kumwe n’abakerarugendo bifashishije ibikoresho by’itumanaho bizwi nk’Ibyombo.

Uwiragiye Honorine, umaze imyaka 8 akora akazi ko gushakira abakerarugendo izi Nkima (tracking), gusa akaba amaze imyaka 19 mu mirimo ifitanye isano n’iyi Parike avuga ko kimwe mubyo akundira izi Nkima ari Isuku.

Ati “Njyewe ikintu nzikundaho zigira isuku, dusa na neza, ntabwo twenderanya, nta mahane tugira.”

Gusa, Uwiragiye akavuga ko gukora muri iyi Parike bitoroshye kuko irimo n’izindi nyamanswa z’inkazi nk’Imbogo n’Inzovu, ariko ngo bazi uburyo bazikinga kugira ngo zitabica.

Ati “Haracyarimo n’abahigi b’Abanyarwanda, nubwo tugerageza kubacyaha, ariko ushobora guhura n’umuhigi, aba agenda yitaje intwaro nawe ashobora kukugirira nabi,…gusa tubabona gacye gashoboka ntabwo ari buri munsi.”

Uwiragiye Honorine abanye imyaka umunani n'izi Nkima kandi arazikunda.
Uwiragiye Honorine abanye imyaka umunani n’izi Nkima kandi arazikunda.

Aba bahigi ngo baba baje guhiga Imbogo, Impongo n’utundi tunyamanswa turibwa tuba muri iyi Parike y’Ibirunga.
Uwiragiye avuga ko abona Abanyarwanda ni bacye cyane ugereranyije n’abanyamahanga baza gusura izi Nkima, we ngo yumva ari ukubera ubushake bucye n’ubushobozi bucye.

Izi Nkima Zatangiye gusurwa mu 2003 kandi ngo umubare w’abazisura ugenda wiyongera buri mwaka.
Kuzisura uri umunyarwanda ni amafaranga y’u Rwanda 4 000 gusa, ku munyamahanga ni amadolari 100, umunyamahanga uba mu Rwanda ngo ni hagati y’amadolari 65 na 75.

Nk'uko izina ribivuga, ni ugukera urugendo, Bamukerarugendo bagera mu Kinigi kare cyane, byibura saa moya z'igitondo, aba-guides bakabanza kubasobanurirwa inyamanswa bagiye gusura izo arizo n'uko ziteya.
Nk’uko izina ribivuga, ni ugukera urugendo, Bamukerarugendo bagera mu Kinigi kare cyane, byibura saa moya z’igitondo, aba-guides bakabanza kubasobanurirwa inyamanswa bagiye gusura izo arizo n’uko ziteya.
Loyce Gashumba asobanura imyitwarire y'Inkima, ati "Tuzegera ufite inkoni kuko zakanzwe cyane n'abahigi, ufite imineke cyangwa igikapu,...nta mwanda uta mu ishyamba,..."
Loyce Gashumba asobanura imyitwarire y’Inkima, ati “Tuzegera ufite inkoni kuko zakanzwe cyane n’abahigi, ufite imineke cyangwa igikapu,…nta mwanda uta mu ishyamba,…”
Uzamuka n'imodoka wegera ibirunga, wagera aha Ndabaruhuye, imodoka ukayisiga ugatangira kuzamuka umusozi n'amaguru.
Uzamuka n’imodoka wegera ibirunga, wagera aha Ndabaruhuye, imodoka ukayisiga ugatangira kuzamuka umusozi n’amaguru.
Urugendo rwo kujya gushaka izi Nkima rutangiye ni saa 08h30.
Urugendo rwo kujya gushaka izi Nkima rutangiye ni saa 08h30.
Ni ugukweta ukitwaza n'inkoni kugira ngo ubone uko uzamuka umusozi
Ni ugukweta ukitwaza n’inkoni kugira ngo ubone uko uzamuka umusozi
Akapa kakwereka ko ugiye guterera umusozi wa Kabatwa aho umuryango twasuye ukunze kuba uri.
Akapa kakwereka ko ugiye guterera umusozi wa Kabatwa aho umuryango twasuye ukunze kuba uri.
Aha rero uba winjiye ishyamba ry'imigano rinini cyane.
Aha rero uba winjiye ishyamba ry’imigano rinini cyane.
Iruhande rwawe uba uhabona ikirunga cya Sabyinyo.
Iruhande rwawe uba uhabona ikirunga cya Sabyinyo.
Aba-guides n'aba-trackers aaba bavugana ku byombo.
Aba-guides n’aba-trackers aaba bavugana ku byombo.
Abakerarugendo baturuka za Burayi, Amerika n'ahandi baje kureba izi Nkima n'Ingagi.
Abakerarugendo baturuka za Burayi, Amerika n’ahandi baje kureba izi Nkima n’Ingagi.
Kugenda muri iri shyamba ni ukwitonda kuko habamo n'ibisura biryana.
Kugenda muri iri shyamba ni ukwitonda kuko habamo n’ibisura biryana.
Iri shyamba ricumbikiye inyamanswa nyinshi urigenda isaha irenga kugira ngo uzagera ku Nkima,
Iri shyamba ricumbikiye inyamanswa nyinshi urigenda isaha irenga kugira ngo uzagera ku Nkima,
Nyuma y'urugendo rurenga isaha, tuzigezeho, iyi irareba abantu ngo bakayifotora ntacyo yikanga.
Nyuma y’urugendo rurenga isaha, tuzigezeho, iyi irareba abantu ngo bakayifotora ntacyo yikanga.
Zigira ijisho umwana muto atapfa kurebamo.
Zigira ijisho umwana muto atapfa kurebamo.
Twazigezeho zihuze, ziri kurya, ikigaragara cyo ni uko zikunda icyitwa umugano aho zawusanga hose zirahurira.
Twazigezeho zihuze, ziri kurya, ikigaragara cyo ni uko zikunda icyitwa umugano aho zawusanga hose zirahurira.
Iyi irarya ibindi byatsi bitari imigano.
Iyi irarya ibindi byatsi bitari imigano.
Inkima ni inyamahoro cyane ku buryo mu kuyifotora ushatse uranayegera.
Inkima ni inyamahoro cyane ku buryo mu kuyifotora ushatse uranayegera.
Mu myaka iri imbere utu tunyamanswa twigirira amahoro cyane dushobora gucika.
Mu myaka iri imbere utu tunyamanswa twigirira amahoro cyane dushobora gucika.
Imigano nibyo biryo bya mbere Ingagi n'Inkima zikunda.
Imigano nibyo biryo bya mbere Ingagi n’Inkima zikunda.
Kubera iri bara ryayo ryo ku ijosi no mu maso niyo mpamvu bayise Golden Monkey.
Kubera iri bara ryayo ryo ku ijosi no mu maso niyo mpamvu bayise Golden Monkey.
Zibera kandi zigendera mu biti, ni gacye uzibona hasi.
Zibera kandi zigendera mu biti, ni gacye uzibona hasi.
Nubwo icunga kuriya, si ugutinya kuko uyu muryango ntabwo utinya abantu
Nubwo icunga kuriya, si ugutinya kuko uyu muryango ntabwo utinya abantu
Intoki zazo uretse ko ziriho ubwoya bwinshi cyane kandi zikirabura cyane zijya kumera nk'izabantu.
Intoki zazo uretse ko ziriho ubwoya bwinshi cyane kandi zikirabura cyane zijya kumera nk’izabantu.
Umubwimba w'Inkima z'ingabo niwo ukunze kuba ushyitse ariko nabyo bitari cyane.
Umubwimba w’Inkima z’ingabo niwo ukunze kuba ushyitse ariko nabyo bitari cyane.
Iyo zumva hari aho zigejeje zihaze, zirakina zikisanzuranaho cyane.
Iyo zumva hari aho zigejeje zihaze, zirakina zikisanzuranaho cyane.
Zigera aho zikaruhuka, zigakina, ubu ngo ziratorana inda.
Zigera aho zikaruhuka, zigakina, ubu ngo ziratorana inda.
Aho abakerarugendo bahagarara mbere yo gutangira kuzamuka umusozi n'amaguru, hari ibikorwa by'ubugeni by'Abanyarwanda nk'uduseke n'ibindi bicuruzwa.
Aho abakerarugendo bahagarara mbere yo gutangira kuzamuka umusozi n’amaguru, hari ibikorwa by’ubugeni by’Abanyarwanda nk’uduseke n’ibindi bicuruzwa.

Photos: V.KAMANZI
Venuste KAMANZI

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ubu koko haba habuze umuntu n’umwe ubabwira ko izi atari inkima ! Inkima (Squirrels/Ecureuils) ntabwo ziteye gutya, biratangaje kubona n’abitwa ngo ni ba guides cg ngo ni ba trackers babana nazo imyaka 8 bakaba batazi inyamswa babana nazo uko zitwa. ibintu byo korora ubujiji sinzi aho bizatugeza.

    • @ Maggie none wowe ukosoye iki? Niba zititwa inkima wowe ubizi zitwa ngwiki ngo idufashe guca ubwo bujiji!!!!!!!!!!
      Ni Golden Monkeys= Singes dores ngaho komeza utubwire uko zitwa mu kinyarwanda.

      • @Dudu, Njye ndatekereza ko Maggie atari umwalimu wawe kuko ntabwo umuhemba, ibyo wagombye kuba warabyigiye mu ishule, atari ukuza kwirirwa ubaza umuhisi n’umugenzi uko izi nyamswa zitwa.

        Kera ko twagiraga gahunda yo kwambukiranya igihugu tugatemberera muri park nibura kabiri mu myaka 6 twamaraga muri secondaire, tugasobaurirwa ibyo byose twabaga twarigishijwe mu masomo ya environment (harimo izo nyamaswa, ibyatsi, …), geologie na geographie, ubu kuki bitakibaho ?

        Dudu, iyo bavuga ireme ry’uburezi ritakibaho, dore ni ibi baba bavuga, ntugirengo baba bavuga kwandika ibaruwa isaba akazi. Ireme ry’uburezi rirahenda. Ikibabaje wasanga ubu uri umwe mubo RDB yahaye akazi nta pinganwa, ukaba ngo gusobnaurira abaje kuzireba.

    • @ Maggie none wowe ukosoye iki? Niba zititwa inkima wowe ubizi zitwa ngwiki ngo udufashe guca ubwo bujiji!!!!!!!!!!
      Ni Golden Monkeys= Singes dores ngaho komeza utubwire uko zitwa mu kinyarwanda.

      • nanjye inkima nsanzwe nzi si izi mwagaragaje aha no kuri RTV ya RBA! Erega biravugwa bikanasubirwamo! Niba muri kariya karere ariko bita izi nyamaswa, ntibivuze ko koko ari izo tubona aha ari inkima nyiri zina. Ese muri Pariki ya Nyungwe izi ntamaswa ntizibamo? Murebe uko bazita.

        • Biratangaje ukuntu abantu bafata inkende cg inguge bakazita inkima. Wa mugani ni ubuswa.

  • Ikibazo usanga ari amafaranga y’urugendo, ibyo kurya n’ibyo kunywa, n’aho kurara naho ubundi ibi byiza natwe twajya tubisura.
    Kuko abenshi tubizi ku mafoto, amashusho cg mu bitabo.

  • Guys birasekeje cyane, izi ni inkende, kuba zifite ibara ry’ikijuju niyo specialite yazo ituma bazita mu cyongereza Golden Monkeys cg mu rufaransa, Singes Dores. Inkima ni rongeurs bazita ecureuils wa mugani wa maggie aka ni akumiro!!! @RDB ubu ikora iki niba itazi uko inyamaswa ishinzwe kurinda zitwa? Mbega Abanyarwanda b’abaswa! Ndumiwe gusa! Kwirirwa baririmba ibyo batazi gusa, a bunch of intiti habe na mba!

    • Nanjye ejo ibi by’inkima narabisomye maze ndumirwa !
      Iby’abanyarwanda bamwe, biranze bibaye amayobera pee !

      J.K

Comments are closed.

en_USEnglish