Digiqole ad

Dutemberane muri Parike ya Nyungwe

 Dutemberane muri Parike ya Nyungwe

Ikiraro cyo mu kirere ‘Canopy Walkway’ nicyo gikurura Abanyarwanda benshi basura Parike ya Nyungwe.

*Mu kwezi gushize RDB yatangijeubukangurambaga bwa Tembera u Rwanda bugamije gukangurira Abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga by’igihugu cyabo
*Mu gutangiza ubu bukangurambaga twatemeranye umuhora w’umurage n’amateka
*Ubu, turabatembereza Parike ya Nyungwe irimo inyoni, inyamanswa n’ibiti nk’Umushibishibi wabayeho mu gihe cya za Dinosaur.

Parike ya Nyungwe ni imwe muri Parike zifite ishyamba rimaze imyaka myinshi cyane muri Afurika no ku isi muri rusange, ibarizwamo ubwoko bw’inkende 13, ubwoko bw’inyoni 300, ubwoko bw’ibikururanda 38, n’ubwoko bw’ibiti 1,068, ikabamo isoko y’uruzi rwa Nile n’urwa Congo.

Ikiraro cyo mu kirere 'Canopy Walkway' nicyo gikurura Abanyarwanda benshi basura Parike ya Nyungwe.
Ikiraro cyo mu kirere ‘Canopy’ nicyo gikurura Abanyarwanda benshi basura Parike ya Nyungwe.

Ubwiza bw’iyi Parike ariko ntibugaragarira kuri ibyo biremwa, imigezi n’ibiti gusa, kuko harimo harimo n’ibindi byiza byinshi ushobora gusura, mu mafu utabona ahandi hose mu Rwanda.

Parike ya Nyungwe iri ku buso bwa Kilometerokare zigera ku gihumbi (1,000 km2), igakora ku turere dutanu  tunyuranye. Iyo uyisuye, hari ahantu ushobora kwinjirira kuri site yitwa ku ‘Uwinka’ cyangwa ‘Gisakura’.

Winjiye muri Parike ushobora gutemberamo “Natural walk”, dore ko habarizwamo inzira zinyuranye nk’izitwa “Igishigishigi, Karamba, Muzimu, Ngabwe, Kamiranzovu, Bigugu, Isumo” n’izindi. Muri izi nzira hari izo ushobora kugenda amasaha umunani cyangwa no hejuru yayo bitewe n’uko ugenda.

Muri izi nzira ugenda ubonamo amoko y’inyamanswa anyuranye, isumo ntoya, ibiti binyuranye, ubwoko bw’inkende butandukanye, inyoni n’izindi nyamanswa, ibice nyaburanga by’amateka, n’ibindi.

Muri iyi Parike harimo ibiti nk’ikitwa ‘Igishigishigi’ bivugwa ko cyabayeho mbere y’uko abatuye isi batangira kubara, bivugwa ko cyabayeho mu bihe by’ibiremwa bya Dinozoro (dinosaur), gusa ngo nta bushakashatsi burakorwa ngo bube bwagaragaza niba zaba zarabaye no muri Nyungwe. Harimo kandi ibiti nk’Umugote, Umugozi, Umukipfu, Umwungo, Umushwati n’ibindi bifite amateka mu Rwanda, no mubuvuzi.

Umwe mu bayobora abagenzi muri iyi Parike witwa ‘Pascal’ yatubwiye ko amasaha meza ngo yo gusura iyi Parike ni amasaha ya mugitondo, nubwo no ku mugoroba inyamanswa n’inyoni ziboneka ariko gacye.

Mu gihe wasuye iyi Parike kandi ushobora no guhitamo kuzamuka umusozi wa Bigugu ufite Metero zigera ku 2 950, ni uburyo bwo gukora Siporo benshi batabona.

Igikorwa ngo ubu gikurura abakerarugendo benshi basura Nyungwe, ni urutindo rwo mu kirere rugendwaho ‘Canopy Walkway’ rufite umurambararo wa metero 163 z’urugendo, n’uburebure uvuye hasi bwa metero zigera kuri 80.

Muri iyi Parike kandi ushobora gusura ubwoko bw’inkende bunyuranye nk’Impundu zifite DNA ya 98.4% ku bantu, inkomo, Ibishabaga, Inyenzi, Ibyondi, Ibitera, n’izindi; Ukagenda kuri ‘Canopy walkway’, cyangwa ugasura Isumo ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5 000 Frw). Mu gihe ngo gutembera munzira zinyuranye byo bitwara amafaranga ibihumbi bitatu gusa ku Banyarwanda.

Ubuyobozi bw’iyi Parike ya Nyungwe buvuga ko imibare y’abasura Parike ya Nyungwe igenda yiyongera, by’umwihariko muri uyu mwaka ngo Abanyarwanda basuye iyi Parike biyongereyeho 30%.

Muri rusange mu mwaka ushize, iyi Parike ngo yakoriye abantu 9 000 biganjemo abanyamahanga nk’uko bisanzwe muri Parike z’u Rwanda, uyu mwaka wa 2016 bakaba bafite intego y’abakerarugendo 12 000 kandi ngo birashoboka kuko ubu bageze mu barenga ibihumbi 11. Ku kwezi, ngo iyi Parike ishobora kwinjiza ibihumbi nka 400 by’amadolari ya Amerika.

Nko mu kwezi kwa Nyakanga kwonyine, ngo bakiriye abakerarugendo bagera ku 2 000, bikaba aribwo bwa mbere iyi Parike yakiriye abantu bangana gutya mu kwezi kumwe.

Tujyane kuyisura mu mafoto:

Ushaka ko umunsi wawe wateguye wo gusura Parike ya Nyungwe udapfa ubusa, uzabyuke kare kuko nko kuva i Kigali bizagutwara amasaha byibura 4 kugira ngo ube ugezeyo.
Ushaka ko umunsi wawe wateguye wo gusura Parike ya Nyungwe udapfa ubusa, uzabyuke kare kuko nko kuva i Kigali bizagutwara amasaha byibura 4 kugira ngo ube ugezeyo.
RDB yatangije gahunda ya Tembera u Rwanda iri kudufasha nk'Abanyarwanda gura Parike z'igihugu.
RDB yatangije gahunda ya Tembera u Rwanda iri kudufasha nk’Abanyarwanda gura Parike z’igihugu.
Kugira ngo ugere muri izi Parike biragusaba kwegera Kompanyi zitwara abakerarugendo nka 'Wilson Tours' (uyu ni umukozi wayo) cyangwa RDB.
Kugira ngo ugere muri izi Parike biragusaba kwegera Kompanyi zitwara abakerarugendo nka ‘Wilson Tours’ (uyu ni umukozi wayo) cyangwa RDB.
Twerekeza muri Nyungwe twabanje guhagarara, ahazwi nko kwa 'Hadji' kugira ngo tugire icyo dufata twitegure kwinjira ishyamba.
Twerekeza muri Nyungwe twabanje guhagarara, ahazwi nko kwa ‘Hadji’ kugira ngo tugire icyo dufata twitegure kwinjira ishyamba.
Muri ubu bukangurambaga, ababyifuje bagenda na bus zishyuwe na RDB.
Muri ubu bukangurambaga, ababyifuje bagenda na bus zishyuwe na RDB.
Nyuma urugendo rw'iminota irenga 180 turareba ishyamba imbee yacu.
Nyuma urugendo rw’iminota irenga 180 turareba ishyamba imbee yacu.
Iyo winjiye mu ishyamba abafata amafoto batangira kwishima kuko iyi Parike iryoshya amafoto.
Iyo winjiye mu ishyamba abafata amafoto batangira kwishima kuko iyi Parike iryoshya amafoto.
Muri iyi Parike Leta yashyizemo umuhanda mwiza ujya Nyamasheke na Rusizi.
Muri iyi Parike Leta yashyizemo umuhanda mwiza ujya Nyamasheke na Rusizi.
Ishyamba rya Nyungwe ririmo ibiti bimaze imyaka irenga ibihumbi bibiri.
Ishyamba rya Nyungwe ririmo ibiti bimaze imyaka irenga ibihumbi bibiri.
Habamo kandi ubwo bwinshi bw'ibiti n'ibyatsi.
Habamo kandi ubwo bwinshi bw’ibiti n’ibyatsi.
Ku Uwinka, niyo site yatwakiriye. Aha baguha amakuru yose ajyanye na Parike, ugahitamo aho wifuza gusura, niho haba 'Canopy walkway', ndetse hari n'amahema yo kuraramo.
Ku Uwinka, niyo site yatwakiriye. Aha baguha amakuru yose ajyanye na Parike, ugahitamo aho wifuza gusura, niho haba ‘Canopy walkway’, ndetse hari n’amahema yo kuraramo.
Aha, umu-guide Nyirimbabazi Jean Claude ugiye kutuyobora araduha amabwiriza y'uko twitwara, n'ibyo tugiye gusura.
Aha, umu-guide Nyirimbabazi Jean Claude ugiye kutuyobora araduha amabwiriza y’uko twitwara, n’ibyo tugiye gusura.
Bafite ariko n'ibindi byangombwa byagufasha kumenya amakuru y'ibyo ugiye gusura.
Bafite ariko n’ibindi byangombwa byagufasha kumenya amakuru y’ibyo ugiye gusura.
Belise Kaliza, umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, nawe aritegura kugendana natwe muri ubu bwiza bwa Nyungwe.
Belise Kaliza, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, nawe aritegura kugendana natwe muri ubu bwiza bwa Nyungwe.
Bati "Reka tumanuke natwe twihere ijisho kuri icyo kiraro cyo mukirere."
Bati “Reka tumanuke natwe twihere ijisho kuri icyo kiraro cyo mukirere.”
Kugira ngo abantu batayoba harimo ibyampa bibayobora, ibigaragaza ahakorewe ubushakashatsi,...
Kugira ngo abantu batayoba harimo ibyampa bibayobora, ibigaragaza ahakorewe ubushakashatsi,…
Uko winjira muri iri shyamba niko urushaho kubona ubwiza bwaryo.
Uko winjira muri iri shyamba niko urushaho kubona ubwiza bwaryo.
Biba byiza gusura Parike muri benshi nubwo na bacye babakira.
Biba byiza gusura Parike muri benshi nubwo na bacye babakira.
Inzira y'Umuyove ni imwe muzisurwa n'abakerarugendo basura iyi Parike.
Inzira y’Umuyove ni imwe muzisurwa n’abakerarugendo basura iyi Parike.
Ibyatsi n'ibiti byinshi birimo kugira ngo ubimenye bigusaba gusobanuza umu-guide.
Ibyatsi n’ibiti byinshi birimo kugira ngo ubimenye bigusaba gusobanuza umu-guide.
Habamo kandi amoko menshi y'indabo.
Habamo kandi amoko menshi y’indabo.
Imbuto uzasanga muri iyi Parike inyinshi ntiziribwa.
Imbuto uzasanga muri iyi Parike inyinshi ntiziribwa.
Aho abashakashatsi banyuze bahashyira ibimenyetso.
Aho abashakashatsi banyuze bahashyira ibimenyetso.
Nyuma yo kumanuka iminota nka 30, tugeze ku kiraro cyo mu kirere.
Nyuma yo kumanuka iminota nka 30, tugeze ku kiraro cyo mu kirere.
Uko ukireba uku kirakomeye ariko kirizunguza ku buryo binatera bamwe ubwoba.
Uko ukireba uku kirakomeye ariko kirizunguza ku buryo binatera bamwe ubwoba.
Itsinda ry'inkwakuzi zidafite ubwoba bwo kukigendaho ziyoboye na Belise Kaliza, ziti reka tubatinyure.
Itsinda ry’inkwakuzi zidafite ubwoba bwo kukigendaho ziyoboye na Belise Kaliza, ziti reka tubatinyure.
Aha bari bageze nko muri 100 z'umurambararo, munsi yabo hakaba uburebure bwa metero zirenga 80.
Aha bari bageze nko muri 100 z’umurambararo, munsi yabo hakaba uburebure bwa metero zirenga 80.
Iyo usoje metero 163 zose, uba wumva wakongera ugatangira kuko ubwoba buba bwashize.
Iyo usoje metero 163 zose, uba wumva wakongera ugatangira kuko ubwoba buba bwashize.
Iki kiraro gifite umurambararo wa metero 163.
Iki kiraro gifite umurambararo wa metero 163.
Ati "Nkigenzeho nkagisoza ntifotoje naba mpohombye."
Ati “Iyi canopy nyigenzeho nkayisoza ntifotoje naba mpohombye.”
Ndakurahiye gutanga ibihumbi bitanu ukagenda kuri iki kiraro nta gihombo.
Ndakurahiye gutanga ibihumbi bitanu ukagenda kuri iki kiraro nta gihombo.
Kiri ku buhaname bwa metero zirenga 80 ujya hasi, abagira isereri bagirwa inama yo gutumbera imbere.
Kiri ku buhaname bwa metero zirenga 80 ujya hasi, abagira isereri bagirwa inama yo gutumbera imbere.
Muri iyi Parike kandi habamo amoko y'inyoni menshi.
Muri iyi Parike kandi habamo amoko y’inyoni menshi.
Uyu aritegereza ngo arebe inyoni iri mu giti.
Uyu aritegereza ngo arebe inyoni iri mu giti.
Muri Nyungwe habamo ubwoko bw'inyoni bugera kuri 300.
Muri Nyungwe habamo ubwoko bw’inyoni bugera kuri 300.

dsc_1059 dsc_1083 dsc_1267 dsc_4421 img_2960

Iki ni igihanga cy'inzovu ya nyuma yari isigaye muri Nyungwe yaje kwicwa n'abahigi, n'imwe mu mitego bakoresheje bayitega.
Iki ni igihanga cy’inzovu ya nyuma yari isigaye muri Nyungwe yaje kwicwa n’abahigi, n’imwe mu mitego bakoresheje bayitega.

dsc_0748

Umwe mubo twari kumwe ati "Kuki abahanzi bataza gufatira amashusho y'indirimbo zabo hano ko ari heza?"
Umwe mubo twari kumwe ati “Kuki abahanzi bataza gufatira amashusho y’indirimbo zabo hano ko ari heza?”
Ku bera ubukonje bwinshi buba muri Nyungwe nijoro, bibasaba gucana umuriro mukota, abakunda icupa bakarisoma.
Ku bera ubukonje bwinshi buba muri Nyungwe nijoro, bibasaba gucana umuriro mukota, abakunda icupa bakarisoma.
Umunsi wagiyeyo, nubishobora uzanarare mu ihema kuko ni indi 'experience' uzunguka.
Umunsi wagiyeyo, nubishobora uzanarare mu ihema kuko ni indi ‘experience’ uzunguka.

Reba andi mafoto menshi HANO agaragaza ubwiza bwa Parike y’igihugu ya Nyungwe.

Photos © Innocent ISHIMWE/UM– USEKE

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Byiza cyane dukwiye kujijuka tukamenya igihugu cyacu neza!!

  • Ngo ndaburiki? ndabura kashi.

  • iyi park nanjye numvise ari nziza

  • Uyu muntu wafotoye yakoze akazi keza cyane.

  • Thanks to Innocent

  • ngiye guhita njyayo

Comments are closed.

en_USEnglish