Digiqole ad

Duca ku bana bikorejwe amatafari bavunika ngo umwana arimo arakora – Min Uwizeye

 Duca ku bana bikorejwe amatafari bavunika ngo umwana arimo arakora – Min Uwizeye

Minisitiri Uwizeye Judith asaba Abanyarwanda kurwanya imirimo ivunanye ku bana

Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru hagarutswe ku burenganzira bw’umwana n’uko agomba kurindwa gukoreshwa imirimo ivunanye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yavuze ko buri Munyarwanda arebwa no kurinda umwana, kuko ngo hari ubwo abantu bakuru banyura ku mwana wikorejwe ibimuvuna bakikomereza ngo umwana arimo arakora.

Minisitiri Uwizeye Judith asaba Abanyarwanda kurwanya imirimo ivunanye ku bana

Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta UWIZEYE Judith yavuze ko umwana wese ari umuntu uri munsi y’imyaka 18 kandi imirimo mibi imukoreshwa idindiza imikurire ye cyangwa ikamutesha agaciro, ikamubuza kwiga ndetse ikabangamira iterambere ry’ubuzima bwe, yose ibujijwe.

Abana 4.1% bakoreshwa imirimo mibi y’ikubito ni ukuvuga ifite ingaruka zishobora gushyira umwana mu bucakara, aho umwana akoreshwa mu kwishyura amadeni, aho asimbura abantu bakuru mu mirimo y’agahato, aho umwana akoreshwa mu ntambara, mu buraya cyangwa mu bikorwa bigendanye n’uburaya.

Ati “Ibi ni ibikorwa bibi cyane kandi biri no mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda kuko ni ibyaha bibi, hakaba n’indi mirimo twita ko ifite ubukana ku mwana, yagira uruhare mu guhungabanya imitekerereze ye.”

Iyi mirimo ifite ubukana ngo ni ishobora gukoreshwa umwana hakoreshejwe ibintu biremereye cyangwa hakoreshejwe imashini nko kumukoresha mu burobyi, kumukoresha amasaha y’ijoro, ibyo ngo umwana uri munsi y’imyaka 18 ntiyemerewe kubikoreshwa.

Yagize ati “Mu gihugu cyacu turacyafite ikibazo cy’abantu batarasobanukirwa imirimo mibi itemerewe gukoreshwa abana, cyangwa bakabikora nkana. Ubu turacyabona abana bikoreye amatafari hirya no hino ku musozi kandi abantu bakuru tukabacaho ngo umwana ari gukora, abanndi bagaca umugani ngo umwa umurinda inzara ntumurinda umurimo.”

Hari imirimo umwana ashobora gukora ntibivuze ko umwana yaba uwo kwicara gusa, ariko hari n’indi ibangamira imikurire ye n’imitekerereze. Kugeza ubu abana basaga 146 386 bakoreshwa imirimo ivunanye.

Yakomeje avuga ko iki kibazo kigaragara cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, abana  bakaba bakora imirimo y’ubuhinzi, mu mashyamba no mu burobyi.

Umuntu ufashwe akoresha umwa imirimo ivunanye ahanishwa amande kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihimbi 100.

Mu mirimo igaragara mu Rwanda ishirwamo abana ngo harimo kurindishwa inyoni mu mirima y’umuceri, kubakoresha basoroma icyayi, abandi ngo babahungaza ibigori mu gihe hari n’abakoreshwa muri resitora.

Yavuze ko ikibazo cyo gukoresha abana kireba buri Munyarwanda wese, yongera kwihanangiriza abantu bakoresha abana bato imirimo yo mu rugo ko bagiye guhagurukirwa, ngo hazaba igenzura ahantu hose hakekwa ko haba abana bakoreshwa imirimo ivunanye.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafrika, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko uyu munsi mpuzamahanga wahawe insanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana dusigasira ibyagezweho.”

Ati “Umwana ni we Rwanda rw’ejo kuko ni we twitezemo kuzayobora igihugu, ni we twitezemo iterambere, nk’ababyeyi b’Abanyarwanda dufite inshingano zo kumurinda kuva agisamwa kugera aho ageze, ha handi tuvuga ko ashobora kwiyobora.”

Yongeyeho ko “Umwana yaba ari ufite ababyeyi, yaba atanabafite agomba kurengerwa kuko ni we duhanze amaso.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana 13,4% bari hagati y’imyaka 6 na 17 bakora akazi kandi bitemewe. Muri bo 3,4% bakoreshwa mirimo ivunanye hanze y’imiryango yabo, 2,1% bakora imirimo mibi ifite ubukana.

Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yavuze ko ikibazo cyo gukoresha abana imirimo ivunanye kigomba guhagurukirwa

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mujye mwibuka ko abo bana aribo barya cyane. Erega gukora nikare. Njye ntakibazo mbonamo ni umwana yikoreye wenda amatafari inschuro imwe mukwezi kugira ngo abasche kwigurira utumuschimisha nk,irindazi etc… Ndababwiza ukuri ko nanyje kera nabikora
    nka rimwe mu mwaka kugira ngo mbasche kwigurira bonbons. Kandi ndunva bitarambujije gukura ngo ngira 1,90m. Kandi n, ubu ndakomeye mfite imbaraga zihagije. Rero ibyo kwigana ngo ni uko Europe na Amerika ntamwana wemerye gukora nk, ibyo muribeschya cyane. Mujye mwibuka ko muri ibyo bihugu leta ibagenera argent de poche ku itegeko.
    Ariko abanjye (hano muri Europe)ntakibabuza kunfascha mukazi kamwe na kamwe k, imbaraga. Icyangombwa ni udakabya.

  • Uwo Nyakubahwa ko azi neza ko abana bakora ari amaburakindi kubera ubukene, uwamubaza umubare w’abo baturanye ( cg abo bari baturanye atarasanga bagenzi be Nyarutarama) amaze gufashisha na 20frw, yawuvuga!?!?!?

  • Uyu nyakubahwa niwe wigeze kuvuga ko uwo inzara iriye amenya kwihangira umurimo. None abana inzara nibica bajye baririra mu maso yababyeyi kandi hari icyo bashoboye gukora? Ikibi ni ugukabya kuko society nkiyi yacu aho umubare munini wabaturage ari abakiri bato bagomba gukoreshwa bitabaye ibyo nubukungu bwigihugu bwahungabana mu gihe hari abantu benshi barya badakora.

  • Kubahiriza uburenganzira bw’umwana ni byiza! Ariko haricyo mbaza ba nyakubahwa: ari ukwikorera amatafari ari nicyanicyatumye ayikorera igiteye inkecinkecye n’icyihe? Ese mwibuka ko ubu hari imiryango icyennye cyane, itishitishoboye ahubwo usanga nuwo mwana ubasha gusoho akajya gukora aba ari intwari? Kdi igiteye agahinda aba bose ubasanga mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe. Ariko nongere mbabaze ari ukwicwa n’inzara no kwicwa ari nogukora kugirango ubeho wahitamo iki? Jye numva umwanya munini aho kwirirwa muririmba uni mwakamwakagombye kuba mwicaye mutubwira ahubwo icyo muri gukora kugirango impamvu zituma abana bakoreshwa cyangwa bakora umurimo ivunanye ziveho!!!

Comments are closed.

en_USEnglish