Digiqole ad

DRC: Abasaga 16 000 bahungiye muri Congo Brazzaville

 DRC: Abasaga 16 000 bahungiye muri Congo Brazzaville

Abantu 16 000 bahunze Congo Kinshasa nyuma y’imvururu zavutse mu kwezi gushize mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nk’uko byatangajwe na AFP.

Impunzi nshya zahunze Congo Kinshasa ngo ntaho bihuriye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (UNHCR), ivuga ko abahunze byatewe n’imvururu zavutse ahitwa Yumbi, mu Ntara ya Mai-Ndombe.

Umuvugizi wa UNHCR, Andrej Mahecic avuga ko uku guhunga gushya nta sano bifitanye n’amatora ya Perezida aherutse kuba muri Congo Kinshasa hakaba hataratangazwa ibyayavuyemo.

Yagize ati “Ubushyamirane bumaze igihe hagati y’amoko y’abitwa Banunus n’abitwa aba Batende ni byo byongeye gutera imvururu zishingiye ku moko.”

Izi mvururu ngo zimaze kugwamo abantu batari bake, abagera ku 150 barakomeretse. Abatera barangwa no gutwika inzu no kwica abaturage.

Impunzi zijya muri Congo Brazzaville ziruhukira mu turere twa Makotipoko na Bouemba, niho inzego za Leta na UN bafashiriza aba baturage.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko se ingabo 20,000 za MONUSCO ziri muri kiriya guhugu zirushije iki FARDC ko mbona bombi nta kigenda? Nizihambire akarago zive hariya.

Comments are closed.

en_USEnglish