Digiqole ad

DRC-Abagore 400 bakorewe ihohoterwa mu mezi atandatu

Mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, imibare igaragaza ko abagore 397 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi mabi mu gihe cy’ amezi 6 muri uyu mwaka mu gace ka Walikale kari muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umugore-wakorewe-ihohoterwa-photo-Internet

Umugore-wakorewe-ihohoterwa-photo-Internet

Iyi mibare yagaragajwe n’umuryango wigenga Grace uharanira iterambere binyuze mu kurwanya ihohoterwa mu cyegeranyo cyasohotse ku itariki ya 03 Kanama 2013.

Umuryango Grace, utunga agatoki imitwe yitwaje intwaro n’abasirikare bal eta ya Congo kugira uruhare mu mabi yakorewe abagore.

Icyegeranyo cyakozwe mu miryango (groupements) 11 kuri 13 zituye agace ka Walikare.

Adolphe Tchibeya ukuriye umuryango Grace avugako icyegeranyo cyakozwe mu rwego rw’uko hagira igikorwa muri kariya gace kaberamo amahano.

Nk’uko Tchibeya yabigaragaje mu cyegeranyo, amabi yakorewe abana b’abakobwa bafite kuva kumyaka 3 kugeza kuri 15.

Ayo mabi harimo gufatwa ku ngufu, abahatiwe gusezerana no gukuramo inda kandi bashyizwe iterabwoba ryo kutagira icyo batangaza.

Adolphe Tchibeya asaba ko abagaragaweho ibyaha byo guhohotera abagore bashyikirizwa nkiko bagakurikiranwa ndetse bagahabwa ibihano bibakwiriye.

Martin Niyonkuru

UM– USEKE.RW

en_USEnglish