Digiqole ad

Dr Munyakazi uregwa Jenoside yashimye Urukiko ko noneho rwashyizeho ibendera

 Dr Munyakazi uregwa Jenoside yashimye Urukiko ko noneho rwashyizeho ibendera

*Yavuze ko Munyakazi uvugwa mu mwirondoro atari we,
*Yasabye ko umwunganzi we wa mbere aboneka
*Avuga ko yazaburanira ku kibuga bivugwa ko yakoreyeho ibyaha…

Dr Munyakazi Léopold ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside akekwaho gukorera mu cyahoze ari Komini Kayenzi kuri uyu wa kane yagarutse imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yongera gutera utwatsi umwirondoro yari amaze gusomerwa avuga ko uwo Munyakazi uvugwa muri uru rukiko atari we ndetse ko nta jambo yakongera kuvuga bidakosowe. Gusa yashimiye urukiko ko noneho rwazanye ibendera ry’igihugu mu cyumba cy’iburanisha.

Dr MUNYAKAZI imbere y'Urukiko yahakanye umwirondoro avuga ko atari uwe
Dr MUNYAKAZI imbere y’Urukiko uyu munsi yahakanye umwirondoro avuga ko atari uwe.

Mu iburanisha riheruka Dr Leopold Munyakazi yari yanenze ko muri uru rukiko hatagaragara ifoto y’umukuru w’igihugu n’ibendera ry’igihugu.

Kuri uyu wa Kane akigezwa mu rukiko yabanje gushimira urukiko ko noneho mu cyumba cy’iburanisha bashyizemo ibendera ry’igihugu mu gihe ubushize ngo atigeze aribona.

Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umwaka ushize nibwo yoherejwe mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yarezwe, uyu munsi yongeye gusomerwa ibyaha akurikiranyweho.

Munyakazi yongeye gusomerwa umwirondoro ahita awutera utwatsi avuga ko atari uwe.

 

Ubushinjacyaha butemeranya na Dr Munyakazi, buvuga ko umwirondoro bufite ari uwe kuko bufite aho bwawukuye kandi hizewe ndetse ko uregwa atigeze agaragaza uvuguruza uwo urukiko rufite.

Urukiko rwahise rufata icyemezo kuri iyi ngingo rwanzuye ko ibi ari ugushaka gutinza urubanza nkana, rutegeka ko umwirondoro ruzagenderaho ari uwo rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha kuko utanafite inenge.

Yanasabye uru rukiko kumuha icyemezo cyo gufungurwa akajya yitaba avuye hanze kuko afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko uregwa yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, Urukiko rukanzura ko agomba gukurikiranwa afunze ndetse ko iki cyemezo atigeze akijuririra.

Akimara guta mu gutwi iby’iki cyemezo, Munyakazi yahise agira ati «Icyo cyemezo cy’Urukiko ndagihakanye nivuye inyuma sinshobora kuburanira ku cyicaro cy’uru Rukiko nzaburanira ku kibuga cy’amashuri  cya Gataba.»

Dr Munyakazi kandi yazamuye ikibazo cy’iburabubasha ry’urukiko, yavuze ko uru rukiko rwa Muhanga atari rwo akwiye kuburaniramo kuko ibyaha akurikiranyweho aregwa kuba yarabikoreye mu cyahoze ari komini Kayenzi (ubu ni mu karere ka Kamonyi).

Uyu mugabo yavuze ko yifuza kujya kuburanira muri aka gace niba koko yarakoze ibyaha abamubonye bakabigaragaza.

Urukiko rwavuze ko muri aka gace uregwa yifuza kuburaniramo hatari urukiko bityo ko atajya kuhaburanira kuko ari mu bihe by’imvura, ruvuga ko uru rukiko ari kuburaniramo ari rwo ruri mu ifasi y’agace akekwaho gukoreramo ibyaha.

Uregwa yanavuze ko adafite umwunganira mu mategeko kuko Me Yambabariye J. Chrysostome yahawe ajya kuburanira i Muhanga atamufata nk’umwunganira ahubwo ko ari umufasha, agasaba ko Me Rushikamana Niyo Justin yahawe akigezwa mu Rwanda ari we wakomeza kumwunganira.

Uregwa wabaye nk’uwinjira mu mizi y’imiburanire, yavuze ko hari abantu barimo n’Abayobozi bakuru b’ubushinjacha bacyuye igihe n’abakiri muri iyi mirimo bazatumizwa bakaza gutanga amakuru. Avuga ko aba bantu atari abatangabuhamya ahubwo ko ari ‘abatangamakuru’.

Uyu mugabo woherejwe na USA yabwiye Umucamanza ko yambuwe mudasobwa yari yarahawe kugira ngo abashe gutegura neza urubanza.

Yanabwiye urukiko ko muri Gereza ya Nyarugenge yabanje gufungirwamo n’iya Muhanga afungiyemo ubu yakorewe ihohoterwa agakubitwa bikamuviramo kuvunika imbavu n’urutoki akanakomereka mu gahanga.

Umucamanza yamubwiye ko ibi birego atari byo biri kuburanwaho muri uru rukiko bityo ko yazabiregera inzego z’umutekano zikabikurikirana.

Dr Munyakazi ntiyanyuzwe n’ibyemezo byose byafashwe n’urukiko yavuze ko abijuririye. Iburanisha ritaha ryimuriwe taliki ya 06 Mata.

Ubushize yari yasabye ko ibendera rishyirwa mu cyumba cy'iburanisha, uyu munsi yishimiye kuribona
Ubushize yari yasabye ko ibendera rishyirwa mu cyumba cy’iburanisha, uyu munsi yishimiye kuribona
Yanyuzagamo agasoma kuri ka Juice
Yanyuzagamo agasoma kuri ka Juice yari yitwaje mu kajerikani

Photos © E.Muhizi/Umuseke

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

18 Comments

  • Yababwiye ko nta bendera none barizanye hhhhhh mbega iburanisha!! Ubwo ejo azabasaba ni foto ya habyara nayo muyizane.!!!!!

    • Wowe uranega ibyo asaba nka nde ? Uyu ni umunyambwenge u Rwanda rwagakwiye gufata neza, rukamuvanamo byinshi.
      Ni abana bose b’u Rwanda bazaryubaka, naho gukora imanza za buri minsi zidashira ntacyo bivuze.

      • Ngwabana burwanda ? Ngwabanyabwenge. Niba ufite mkubwe bwacuzugambi woguhekura abanyarwanda ibeshe gato ubugaragaze urebe niba utaribumusange ahar. Pet burya sibuno abanyabwenge dufiye sa bafatimipanga bagatema abantu ahunwo nabubaka igihugu cababyaye wee.

      • Ngwabana burwanda ? Ngwabanyabwenge. Niba ufite mkubwe bwacuzugambi woguhekura abanyarwanda ibeshe gato ubugaragaze urebe niba utaribumusange ahar. Pet burya sibuno abanyabwenge dufiye sa bafatimipanga bagatema abantu ahunwo nabubaka igihugu cababyaye wee.
        Ngwashimira ik se? Nibamutere burundu ye hakir kare maze ajye muri university of understanding . Kk ntabwe nge afite yewe ntanubwi gihugu cyamukuraho.

  • Uyu mugabo ararengana icyo yazize turakizi yageze hanze atangira kunenga leta kandi atari yabona ibipapuro bimwemerera kuba muri USA.Nahubundi iyo bashaka kumufata bari kumufata kare kose akora mu Rwanda yigisha nomuri Kaminuza, doreko yanajyaga no hanze akagaruka mu gihugu nta nkomyi.

    • ubwose uvuze ibiki nanubu ntibibujijeko hari abakiri hanze hano mugihugu badafunze ntibivuzeko ubu bamenyekanye batafugwa ahubwo niba ubazi ukabahishira nawe ukwiye kuba wafugwa uzira guhishira abicanyi

  • @ uwiyise Ukuri

    Ngo ni umunyabwenge? Hahahaaa! Ibyo se kandi nabyo biri mu biburanwa? Cyakora umugabo witwa Alpha Blondy yararirimbye ngo “science sans conscience n’est que ruine de l’âme”! Nagumane rwose ubwo bwenge bwe ariko anaryozwe ibyo yakoze.

    • @Kalisa, ko urangije kumukatira se umucamanza ataragera mu mizi y’urubanza, azasigara akora iki? Kandi ubu wasanga ufite umwanya ukomeye mu butegetsi nyubahirizategeko, ibyifuzo byawe bikaba nabyo ari amategeko atanditse abacamanza bubabhiriza.

      • Yaranavuze ngo ses embessures les ennemies de l’Afrique se sont des Africains. Urumva rero igihe cyose ubutabera butabereyeho kurengera ubutabera, nous seront toujours les destructeurs de nous même! Umuntu ubundi aburanishwa ate ku cyaha kimwe inshuro ebyiri mu gihugu kimwe?

        • @ uwiyise Umwalimu

          Icyaha kimwe gishobora kuburanishwa inshuro irenze imwe mu gihe hagaragaye ibimenyetso bishyashya. Ibi kandi ni ibintu byumvikana (ku bashaka kubyumva ariko) ku cyaha uyu mudogiteri akurikiranyweho.

  • Aba bantu bahunga mugakomeza gushyira ingufu mu kubagarura ngo baburanire hano kubera ibitekerezo bya politiki batangaje, muzajya kubamara muri ayo mahanga no kubacira imanza bararangije kubicengeza mu banyarwanda no kubagumura. Ntacyo baba bakiramira muri izo gereza, baba bashize ubwoba, kandi ibyo bavuga biregura byose mukabitangaza. Muzaba mumbwira ikizavamo.

  • Munyakazi yibeshye ko muri USA umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashatse.

  • Bazamanitse se shitingi akaburanira aho yakoreye icyaha sicyo cyifuzo cy’abiciwe kandi njya mbona hari n’izindi manza ziburanishirizwa aho icyaha cyakorewe.

  • Uyu mugabo azabamaramo umwuka urubanza rwe ruzarangira abatesheje umutwe. Abahakana ko ari umunyabwenge mu ndimi PhD ye se hari aho yagiye. Niba ari n’umwicanyi ntibiramuhama kugeza ubu aracyari umwere. “Nuwanga urukwavu ajye yemera ko ruzi kwiruka” ibyo kumutuka ntacyo bimugabanyiriza diplome ye. No mu rubanza azakomeza gutanga amasomo ye ya gihanga mu ndimi muzamuhaga. Ahubwo abacamanza bazamwitondere batazaseba imbere bitwaje amategeko gusa bajye baza bize neza urubanza

    • @ Claudine

      Harya Mugesera Leon ntiyari Dr anafite PhD? Ariko ubundi ninde wabeshye abantu ko ba Drs na PhDs bose baba ari abanyabwenge? Ubundi se biriya avuga ni ubwenge ko ari ugusaza imigeri n’amatakirangoyi?
      Rwose wa mugani wa Rugamba aba banyabwenge babugumane ntibampeho…

  • Munyakazi yivugira biriya byose, kuko azi neza imiterere y’ubutabera n’ukuri mu Rwanda.
    Arabizi ko burundu y’umwihariko imutegereje, uko yakwiregura kose.

  • Nonese Kalisa ,

    Nibyiza gutanga ibitekerezo ariko kandi ntimukore akazi k’urukiko kuko nta Dossier y’uwo mugabo mufite ahubwo ifite abacamanza kandi biteguye gukurikirana neza uru rubanza bityo batangaze umwanzuro w’urubanza.
    Amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe wihita uvuga ko ari ugusaza imigeri wasanga ari techniques ze zo kuburana. kandi ukuri kugomba kujya ahagaragara. Kugeza ubu rero reka twe kuvuga menshi icyo nzi neza nuko icyaha nikimufata azahanwa nikitamuhama azarekurwa. Twese turabanyarwanda kandi urwanda nurwacu turukenyeze ruberwe maze Abanyarwanda tubabazwe n’ibyabaye bityo dufate ingamba zo kurandura burundu ubwicanyi ntibuzagaruke i Rwanda iwacu ahubwo uwakoze icyaha nikimuhama ahanwe maze u Rwanda rube i shuri ryiza abanyamahanga baze batwigireho muri byose.

  • Uwitwa Wose Man ararota ku manywa! Ibyo yanditse ni inzozi ziba mu bitabo byose bu ku isi. Naho iwacu urubanza ni ugutechnica gusa gusa!!

Comments are closed.

en_USEnglish