Digiqole ad

Dr Munyakazi ngo ntiyahanirwa Jenoside kuko iba nta tegeko riyihana ryariho

 Dr Munyakazi ngo ntiyahanirwa Jenoside kuko iba nta tegeko riyihana ryariho

Dr Munyakazi Léopold aha yakosoraga inyandikomvugo y’urubanza muri iki gitondo

* Ngo yisubiyeho ku cyemezo cyo kutavuga mu rubanza rwe
*Ngo ntiyakwisobanura ku byaha aregwa kuko ari ibyo agerekwaho
*Yasabiwe gufungwa burundu y’umwihariko

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa kane Dr Lepold Munyakazi Umucamanza yatangiye amubaza niba yisubiyeho ku cyemezo yafashe mu iburanisha riheruka cyo kutazongera kuvuga mu rubanza cyangwa se akigitsimbarayeho. Munyakazi uregwa Jenoside yasubije ko yisubiyeho ari buvuge. Ndetse avuga ko yumva atahanirwa Jenoside kuko ikorwa nta tegeko ryariho riyihana.

Dr Munyakazi mu iburanishwa ry'uyu munsi. Photo© E.Muhizi/Umuseke
Dr Munyakazi mu iburanishwa ry’uyu munsi. Photo© E.Muhizi/Umuseke

Ati “Mfite uburenganzira bwo kuvuga kuko n’amategeko abinyemerera, kandi singira umuco wo gutsimbarara, gusa  ku byaha bitanu Ubushinjacyaha bundega ntabwo nzabyiregura. Niteguye kwiregura ku bindi byaha  bitari ibyo.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta bindi byaha burega Dr Munyakazi uyu munsi usibye ngo biriya bitanu birebana n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Dr Munyakazi wari umwalimu muri Kaminuza woherejwe mu Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika, avuga ko Urukiko rukwiye gutumiza abo yita abatangamakuru ndetse n’abatangabuhamya  bakazaza  guhamya  ko ibyo ashinjwa ko bidafite ishingiro.

Muri abo batangabuhamya  harimo abakora mu nzego Nkuru z’ubushinjacyaha n’abahoze bahakora yifuza ko Urukiko rumutumiriza.

Urukiko rwavuze ko nta mpamvu ifatika yatuma urukiko rutumiza aba batangabuhamya  kuko ngo uyu Munyakazi yanze kwiregura ku byaha aregwa, ndetse ko  nta nyito y’abatangamakuru itegeko riteganya.

Dr Munyakazi ati “Noneho mwabatumiza nk’abaregwa bakaza mu Rukiko  biregura.”

Urukiko rwahaye ijambo umwunganizi we Me Yatubabariye Jean Chrysostome nawe asobanura ko ntacyo yabona avuga kubera ko ngo uwo yunganira hari uburenganzira yimwe kandi bikaba byaragize ingaruka ku miburanire.

Akavuga ko izi nzitizi zitavuyeho ntacyo Urukiko rukwiye gutumiriza abatangabuhamya.

Dr Munyakazi yavuze kandi ko nta mpamvu  yo kumuhanira icyaha cya Jenoside kuko ngo ubwo yakorwaga  nta tegeko ryari rihari riyihana.

Iyi ni imwe mu ngingo zijya zitangwa n’ubucamanza bw’Ubufaransa bwanga kohereza abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri iki gihugu.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko kubera impurirane z’ibyaha bya Jenoside ndetse bunasaba Urukiko ko bwaha agaciro ibyaha Munyakazi aregwa.

Dr Munyakazi we yongeye gusaba Umucamanza ko yivana muri uru  rubanza hakiri kare kubera ngo  hari amasezerano afitanye na Guverinoma y’u Rwanda.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwanzuye ko  urubanza  ruzasomwa  taliki ya 14 Nyakanga 2017.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

27 Comments

  • Njye narumiwe!

  • Uyu mugabo buriya ntakina ra! Ngo nta tegeko ryariho? Ubwo se ni ukuvuga Iki?

  • Gereza z’u Rwanda zamaze kuvuga ko burundu y’umwihariko idashoboka urebye imiterere yazo, none abashinjacyaha baracyayisabira abaregwa jenoside!!

    • Burundu y’umwihariko iri mu mategeko kandi umushinjacyaha asaba igihano kiri mu mategeko. Ntashinzwe kumenya uko uwagikatiwe azagikora kuko hari abandi babishinzwe. Thx

  • Nibyo jenoside yabayeho kandi abayikoze bagomba gukurikiranwa no guhanwa. Ariko nk’uko Munyakazi abivuga, icyaha gihabwa inyito hagendewe ku mategeko yariho mu gihe cyakorwaga, mu rwego rw’igihugu no mu rwego mpuzamahanga ku mategeko igihugu kiba cyarashyizeho umukono. Rétroactivité mu mategeko ahana, iramutse yemewe nta mupaka wa gitangira, nshobora gushyiraho itegeko uyu munsi, nkariguhanisha icyaha wakoze mu myaka 30 ishize mu gihe nabiteganyijemo.

    • Ntimukigire abahanga mumategeko kamdi mutanayazi. None retro-activite nubwambere ibayeho muri penal code? Turetse murwanda rwagowe tukareba ahandi nkurugero Nuremberg court yashyiriweho aba Nazi bo kwa Hitler se ukeka ko ariya mategeko atashizweho aruko holocost yari yarabaye? None niba byaragenze kuriya muri Nuremberg kuki murwanda bitakorwa? None uragirango iyi nterahamwe bayireke yigendere ngo nuko yakoze genocide before having it written in the penal code? Negative

      • @Ndagije, dusohotse mu cyaha cya jenoside kuko kidasanzwe nta n’ugomba kugikinisha mu magambo, byagenda gute ndi nk’umutegetsi ubufashe vuba ngatoresha itegeko ry’uko umuntu wese wigeze kwiba ikintu icyo ari cyo cyose mu gihugu kuva muri 1960 akaba akiriho acibwa ikiganza kuko Leta nshyizeho igendera ku mahame ya Charia, igahana ibyaha bihera icyo gihe, ngo ingengabitekerezo y’abajura bashaje irandurwe mu bakiri batoya?

        • Arega sha @Umushiya: ntaho batarira kuko ngo nikuzimu basigaye ibibazo ntaho bitaba. Nawe kandi nufata ubutegetsi ugashiraho amategeko ya sharia uzahura nibibazo peee. Nonese umujura wibye inkoko uzaza umuca ikiganza hanyuma nuwibye za miliyari nawe umuce ikiganza cg abo bo uzajya ubaca namaguru namaboko byose? Mfite amatsiko yubutegetsi bwawe

    • Jenoside ni icyaha mpuzamahanga. Mu 1948 hashyizweho amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside, u Rwanda ruyashyiraho umukono mu mwaka wa 1975.

  • BURUNDU Y’UMWIHARIKO ARAYIKWIYE.

  • @Ndagije, ko itegeko rihana jenoside yakorewe abatutsi riteganya koroherezwa icyaha na TIG ku bantu birega bakemera ibyo bakoze, nta n’igihano cy’urupfu giteganyijwemo, kandi code penal twagenderagaho mbere ya 1994 yarateganyaga icyo gihano cy’urupfu ku bicanyi babigambira, ikibazo ni itegeko rigenderwaho, ni igihano gitangwa, cyangwa ni isomo abaturage bagomba kuvana mu butabera butanzwe?

    • Mu Rwanda after genocide haje “ubutabera bwunga”. Aho niba uhumva neza urabihuza na leta yubumwe nubwiyunge. Muyandi magambo harimo politics ivanze na justice. Urabizi ko igihano cyo kwicwa kitahise kivaho kuko uribuka ba karamira groduard baraswa urufaya. Cyakora nkuko ubivuze abireze bakemera icyaha (uvanyemo abari mukiciro cya mbere) abo bireze bagabanyirijwe ibihano muri bwa butabera bwunga. None rero nkuko warumbajije niba ari itegeko rigenderwaho cyangwa ari igihano gitangwa cyangwa ari isomo abaturage bagomba kuvana mu butabera butanzwe nakubwira ko ibyo uko ari bitatu bikubiyemo rwose muri bwa butabera bwunga kuko amategeko yinkiko gacaca ibyo yabiteganyaga. Ibyo kwa habyara boy kwica umuntu nawe bagahita bakwica nabyo sinabigaya yari amategeko y’icyo gihe kandi nubu ayo mategeko aracyakutikizwa mubindi bihugu nko muri USA. Mu Rwanda rwiki gihe hari impamvu zimdi zatumye igihano cyurupfu kivaho. Urugero ni conditions urwanda ruhabwa mbere yo kwinjira mumiryamgo mpuzamahamga imwe nimwe. Hari no kugirango ICTR yohereze imfungwa byasabaga kuvanaho icyo gihano. Sinzi niba nsobanuye neza

    • Reka nongereho ko turetse ibya genocide tukareba ibyaha bisanzwe byo muri penal code, nakubwira ko itegeko ariryo rigenderwaho rigateganya nigihano kumuntu uzarenga kuri iryo tegeko. Isomo ryo urivana mugihano uba wahawe. Ubu hari impamvu nyinshi ziri political zatumye igihano cyo gupfa muri rusange gikurwaho mu rwanda

  • Uyu musaza gito amaraso y’abatutsi yayahinduye ikibuga cya football.Kuri we abantu bajye bicwa igihe nta mategeko abarengera ahari.Ivugire uraburana utanyagirwa.Abacu bamwe ntituzi aho baguye nawe uravuga amagambo atonekana gutyo.Ihagrareho urubanza rukomeye uzarucirwa n’umutima wawe.

  • Noneho uyu muhanya yayikoze yunva ari igikorwa cy’urukundo arimo gukora??!! uziko hari abarushwa ubumuntu n’inyamaswa bunyamaswa mwa bantu mwe!!!

  • Urubanza rukomeye kuri uyu mwicanyi ruri mu mutima we,ari narwo rurimo gutuma agenda yivuguruza cg aruhanya murukiko, ariko aribeshya nukurwana n’iminsi gusa.

    RIP abo twabuze kubera we,abamurokotse namwe mwihangane mukomere muzabaho, naho uyu nta gihano mbona cyahuza nibyo yakoze mu rwwego rwe nka intellectual, kuko birarenze.

  • AAAHH,UYU MUBURAGASANI ESE ARBUZWA N’IKI KUVUGANA IGUNNYURI,ARARYA ,ARARYAMA,BYOSE NTABUZIMA BUBI ARIMO,MUGIHE ABACU,INKONGOROR ZABARIRIYE KUGASOZI,BAMUHE BURUNDU Y’UMWIHARIKO EWANA.

  • Ibiri muri izi comments birerekana ko ubwiyunge bukiri kure.Ndagije we arandangije ngo hari politics na justice. Ngaho aho ibintu bipfira, ubutabera bugomba kwigenga nuzanamo politics nyine uzasarura ibyo ubona mu Rwanda. Ntimikatubeshye ko igihano cy’urupfu cyavuyeho! iyo urashe umuntu wambaye amapingu ngo arashaka gucika biba ari ibiki? Iyo utwikishije abana bo mu muhanda essence ntabwo bapfa?

  • burundu yumwihariko bivuga iki?munsobanurire.nkunze kubona iryo jambo rikoreshwa simenye icyo rivuga

  • Ubundi ibyo Munyakazi avuga harimo ukuri n’ubwo atabyireguza: umuntu wicaga umututsi, agatwika inzu ye cyangwa akarya inka ye yarahembwaga. Bityo rero nta mategeko yabihanaga. Ikibabaje ni uko acyumva ariko byari bikwiriye gukomeza kugeza uyu munsi kuko yabikoze akaba yumva atari icyaha. Amateka aduhishiye byinshi. Imana itabare abanyarwanda basonzeye kubaha mu mahoro.

    • @Charles, ngo nta mategeko yahanaga kwica umututsi cyangwa kumutwikira? Abantu mwitiranya amategeko n’amabwiriza y’abategetsi bishyira hejuru yayo muracyafite ikibazo gikomeye cyane. Ni na byo mugenzi wacu avuze, ko ushobora gukuraho igihano cy’urupfu mu mategeko, ariko abantu bari mu mapingu bakaraswa izuba riva kuko byatanzwemo amabwiriza.

  • OYA.
    Turetse ibyo kujya impaka, Dr. Munyakazi (Papa A na N) yarahemutse. Ko nyuma ya 94 yabayeho, agakomeza kwiberaho ubuzima busanzwe kugeza yize na PhD, kuki ageze USA atiturije ngo azarere abuzukuru yisazire nk’abandi bose????? Muvugishije ukuri urabona atari umunwa we (ingengabitekerezo ya J) cyane cyane wamukozeho? Si kimwe na Dr. Mugesera (muri 94 we yabaga no hanze)?
    Bose mbazi i Nyakinama muri za 1980, ariko sinzi aho gusaaza nabi/banduranyije babyigiye.

    • @OYA, ntabwo PhD MUNYAKAZI yayibonye nyuma ya 1994. Ahubwo yari ayifite muri 1994.

  • convention prohibiting and punishing genocide was signed in 1948, and people are still talking on issues of 1990’s? again, this is an international crime on which all states are under obligation to prosecute the perpetrators of it!

  • ko mutansobanurira burundu yumwihariko icyo ivuga?

    • Nusoma iyi nkuru urabonamo igisubizo cyawe

      ” 
      Ayanyuma: 27 Ukwa gatanu, 2009 – 17:09 GMT
      Inteko ishinga amategeko mu Rwanda yemeje gufungwa burundu mu mwihariko
       

      BBC Gahuzamiryango
      Jean Claude Mwambutsa
       

      Inzu y’inama nshinga mategeko y’u Rwanda
      Iki gihano kitari kimenyerewe mu butabera bw’u Rwanda giteganyirizwa abantu bahamijwe ibyaha bikomeye nka Genocide ndetse n’ubundi bwicanyi bukomeye
      Uhawe iki gihano agomba gufungirwa ahantu ha wenyine adashobora guhura n’izindi mfungwa kandi akaba adashobora kuba yagirirwa imbabazi zihabwa abandi bafunze.

      Iri tegeko ryemejwe n’urwego rwa mbere rw’inteko ishingamategeko rivuga ko uhawe igihano cya burundu cy’umwihariko afungirwa mu kato aho adashobora guhura n’abandi bantu bafunze.

      Itegeko rivuga ko igihano nk’iki gihabwa abahamijwe n’inkiko ibyaha by’ubugome ndengakamere nk’icyo kwica urubozo, icyaha cya genocide no gufata abana ku ngufu.

      Ibyo byaha mu bisanzwe byateganyirizwaga igihano cy’urupfu mbere y’uko gikurwa mu bitabo by’amategeko y’u Rwanda.

      Uhawe iki gihano ntashobora guhabwa imbabazi cyangwa ngo abe yafungurwa by’agateganyo atabanje kumara nibura imyaka makumyabiri mu munyururu.

      Igihano cya burundu y’umwihariko kikiri gishyashya mu mategeko y’u Rwanda cyari kimaze iminsi mike gisabirwa bamwe mu bahamijwe ibyaha bya genocide n’ubwo bwose abadepite bari bataremeza itegeko rikigenga .

      Ubwo igitekerezo cy’iki gihano cyari gitangiye kuvugwa mu Rwanda, umuryango urengera ikiremwamuntu Human Rights Watch wacyamaganiye kure uvuga ko kibangamiye cyane uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

      Human Rights Watch yamaganye gufungwa burundu ku mwihariko bikivugwa mu Rwanda
      Uyu muryango ngo usanga iri tegeko riburizamo intambwe zari zimaze guterwa n’iki gihugu mu rwego rw’ubutabera nko kuba rwarakuyeho igihano cy’urupfu.

      Iri tegeko rishobora gutuma u Rwanda rugira ingorane mu mugambi warwo wo gusaba zimwe mu mfungwa ziri Arusha koherezwa mu Rwanda.

      Bishobora kandi gutuma umugambi wo gusaba ibihugu bicumbikiye abakekwaho Genocide kubashyikiriza inkiko z’iki gihugu biburizwamo.

      Byinshi mu bihugu bicumbikiye abanyabyaha b’Abanyarwanda byakomeje gutera utwatsi icyifuzo gisaba iyoherezwa ryabo mu nkiko zo mu Rwanda bivuga ko batahabona ubutabera bukwiye.

      Kugeza ubu u Rwanda rwari rumaze kuzuza gereza yujuje ibyangombwa bisabwa n’umuryango w’abibumbye mu rwego rwo kwitegura kuba rwakwakira zimwe mu mfungwa ziri mu maboko y’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

      Hari hamaze kandi gutunganywa ibyumba byaburanisha zimwe mu manza ubwo uru rukiko ruzaba rwafunze imiryango.

    • @Dudu, igifungo cya burundu y’umwihariko giteganywa mu ngingo ya 39 y’amategeko ahana y’u Rwanda, gituma ugihanishijwe adashobora guhabwa imbabazi izo ari zo zose, gufungurwa by’agateganyo cyangwa guhanagurwaho ubusembwa atararangiza nibura imyaka makumyabiri y’igifungo. Akanafungirwa mu kato birumvikana. Reba iby’iyo ngingo muri Code Penal y’u Rwanda kuri iyi link: https://www.unodc.org/res/cld/document/rwa/1999/penal-code-of-rwanda_html/Penal_Code_of_Rwanda.pdf

Comments are closed.

en_USEnglish