Dr Greg Swartz yitangiye ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda
Dr Greg Swartz umuganga w’umunyamerika uvura indwara zo mu kanwa (dentist) by’umwihariko akaba avuga ko akunda u Rwanda, amaze guha ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK (ishami rivura indwara zo mu kanwa) ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 42 zisaga z’amanyarwanda, nk’uko binashimangirwa n’umuyobozi w’ako gashami kavura indwara zo mu kanwa muri ibyo bitaro Dr Kamanzi Immaculée.
Dr Greg Swartz yageze mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 2004, akaba yari aje muri gahunda y’amatorero asenga afitanye ubufatanye n’amatorero y’iwabo muri Leta ya Missouri muri Amerika.
Dr Greg Swartz yavuze ko yasanze u Rwanda nk’igihugu cyashegeshwe na Genoside, nk’umuganga wize iby’indwara zo mu kanwa hari icyo yafasha.
Yavuze ko yakozwe ku mutima n’ibikoresho bidahagije kandi bya kera byakoreshwaga mu mavuriro. Mu mwaka wa 2006 nibwo yagarutse atanga ibikoresho bitandukanye, ndetse anemera gufasha abaganga b’Abanyarwanda mu kubongerera ubumenyi no mu bikoresho.
Dr Kamanzi Immaculée avuga ko hari byinshi Dr Greg yabafashije, birimo kwakira abarwaryi benshi babagana baturuka hirya no hino mu bitaro, kugira ububiko buhagije ku buryo badashobora kubura ibikoresho na rimwe.
By’akarusho akaba mu kwezi gushize k’Ugushyingo yarabazaniye irimo intebe, ikoreshwa mu kuvura no gusuzuma amenyo 4 harimo imwe nshyashya.
Ibi bikaba byarafashije ibyo bitaro cyane nk’uko Dr Kamanzi yabivuze dore ngo ibikoresho nk’ibi ntabyo bagiraga, n’ibyo baguraga babivanaga Nairobi ku giciro gihenze.
Yakomeje avuga Dr Greg abinyujije mu muryango yashinze witwa Smile Rwanda afite intego zo guha ibikoresho ibitaro byinshi byo mu Rwanda kugira ngo abaganga babikoramo nabo bashobore kugira indwara zimwe na zimwe bavura, aho kujya bohereza abarwayi benshi ku bitaro bya CHUK, bitewe n’uko babura ibikoresho byo kubavurira iwabo.
Indi ntego afite ni ukwigisha abaganga b’indwara zo mu kunwa ku buryo buhoraho, bakagira ubumenyi burushijeho kandi bujyanye n’igihe.
Kuri iyi Dr Greg akaba afite gahunda yo kuzajya azana abandi baganga b’impuguke bakigisha abo mu Rwanda, dore ko abaganga b’Abanyarwanda b’impuguke mu kuvura indwara z’amenyo(specialists ) babarirwa ku mitwe y’intoki.
Ikindi yiyemeje akaba ari ukuzajya ababonera ibikoresho, kuko yari imbogami ikomeye nk’Uko Dr Kamanzi abivuga kubona ibikoresho nkerwa nk’ibifasha mu guhoma amenyo, ibinya wasanga bikunze kubura bitewe n’abarwayi benshi bakiraga.
Hakaba hari ikizere ko nihatangizwa ishami ryigisha kubaga indwara zo mu kanwa, abaganga bakiyongera dore ko n’ibikoresho bigenda biboneka kandi bigezweho, ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa buzatera imbere cyane.
By’umwihariko kuri iki kibazo cy’Ibikoresho, Mu mwaka utaha wa 2012 Dr Greg arateganya kuzafungura inzu izajya icuruza ibikoresho bivura indwara zo mu kanwa, akazajya afasha u Rwanda kubibona ku kiguzi cyo hasi kandi ari ibikoresho bigezweho.
Usibye Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), andi mavuriro amaze gufasha ni ibitaro bya Nyamata. By’umwihariko akaba yaratumye Ibitaro bya CHUK byakira abarwayi bifuza kunyura mu cyuma, aho kuri ubu bisigaye bikorwa hakoreshejwe uburyo bugezweho bita “Film Processor developpeuse”.
Source:imvaho nshya
Corneille K.NTIHABOSE
UM– USEKE.COM
2 Comments
Ni ukuri rwose uwo muganga ni uwo gushimirwa kubera icyo gikorwa cyiza cy’urukundo adufitiye.Ndamuzi ni umuntu urangwa n’ibikorwa byinshi by’urukundo, gusa Imana izamwongerere imigisha myinshi!!
Ni ukuri rwose abantu nkaba urwanda rurabakeneye cyane!!Gusa twashimira uyu muganga kubera ubwitange yagize, kandi agikomeza kugira.
Comments are closed.