Digiqole ad

DR Congo: Inama y’Abasenyeri izi uzatsinda

 DR Congo: Inama y’Abasenyeri izi uzatsinda

Umunyamabanga w’Inama y’abasenyeri muri Congo, Padiri Donatien Nshole yatangaje ko amakuru bafite avuye mu byatangajwe ku biro by’amatora mu Ntara abereka uwo abantu bahisemo nka Perezida wa Congo Kinshasa. Asaba Komisiyo y’amatora kuzubaha ukuri n’ubutabera.

Padiri Donatien Nshole
Padiri Donatien Nshole

Intumwa z’indorerezi z’Inama y’Abasenyeri muri Congo ejo zagaragaje uko zabonye amatora yo kuwa 30 Ukuboza 2018.

Umunyamabanga w’iyi nama nibwo yatangaje ko amakuru bafite agaragaraza uwatowe nka Perezida nubwo atamuvuze.

Uyu mupadiri asaba Komisiyo y’amatora kubahiriza Demokarasi ikubaha ukuri n’ubutabera.

Uyu yanahamagariye abaturage ba Congo “kuba maso kugira ngo bizarangire neza.”

Uyu Padiri Nshole avuga ko ibitarageze ku munsi w’itora na mbere yabwo bitahungabanyije uguhitamo abaturage ngo bagaragaje mu byumba by’itora.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ahandi haba abasenyeri batari abanyabwoba na nyiramujyiyobijya!! Nta byago nko kugira abashumba babona akarengane kagirirwa intama zabo bakinumira ngo bucye kabiri.

  • Abayobozi b’amadini iyo bakebuye abategetsi b’igihugu aho kubacyeza, nibwo baba babaye abahanuzi ibihugu bikeneye, cyane ibiyobowe n’ingoma z’agahotoro. Iyo umuturage yumvise ibyo bavuga nawe akavuga ati: bamvugiye ibintu, bambaye kure mba mbakoze mu ntoki, nibwo baba bigisha ivanjili nyayo: mu bikorwa bigaragaza ukwemera kwabo.

  • Ndasubiza MACHIAVEL.Imana na Yesu basize basabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Soma Yohana 17 umurongo wa 16.Yesu akiri ku isi,yadusabye gukora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira no mu ngo z’abantu tukabwiriza Ubwami bw’Imana.Kabila niyo yavaho hakajyaho Kisekedi,ibibazo DRC ifite byakomeza:Ubukene,ubushomeli,akarengane,ubusumbane bukabije,nepotism,indwara,ubusaza,urupfu,etc…Ariko Ubwami bw’Imana nibuza ku Munsi w’Imperuka,buzabanza bukureho ubutegetsi bw’abantu.Byisomere muli Daniel 2:44.Noneho ubutegetsi bw’isi yose buhabwe Yesu nkuko dusoma muli Ibyahishuwe 11 umurongo wa 15,ahindure isi paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,ndetse n’indwara n’urupfu.Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.Abasenyeri ba DRC aho guta igihe bashaka gukuraho Kabila,byaba byiza baje bakadufasha tukajya mu nzira kubwiriza ubwami bw’imana.Niwo murimo Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose,kandi bakabikora ku buntu nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Bisome muli Matayo 10 umurongo wa 8.

    • hhhhhh munyemana n’imperuka zawe rwose!!!! Gerageza ushake undi musanzu watanga muri society utari uwo kuririmba ibyo kurimbuka gusa!

  • Munyemana, niba udashaka kwivanga mu by’isi, ntukajye ku isoko, ntukohereze umwana mu ishuri, ntukajye mu murima guhinga, ntukajye kwa muganga kwivuza, ntukajye muri banki, ntugatahe ubukwe cyangwa ngo ugire ibindi birori ujyamo, ntugasure imfungwa, ntukagire inama ujyamo itari iy’idini ryawe ry’abayehova… Ariko mwabaye mute! Aya madini yahimbwe n’abanyamerika bagamije koza ubwonko abatuye isi aratangaje pe!! Hari n’iryahimbwe na CIA none rimaze imyaka irenga 60 rikora ku mugaragaro.

  • Reka ngire icyo mvuga kubyo MUNYEMANA na bagenzi be bikunze kuvugira aha muri propagande yabo,ngo imana yabo(itari Allah),ngo ibabuza Politique,n’imirongo myinshi ya bibiliya nk’aho uru rubuga ryshingiye ku idini ya gikirisitu.
    Ariko ubundi abayohova icyo mwita politique ni iki?!
    Ubu se iwanyu Ntimugira ababayobora?!
    Babandi mwita abasaza ni iki?!
    Abashinzwe ubuzima bw’iryo dini ryanyu,babandi bagenda bubaka utuzu hirya no hino ngo ni ubwami,abafata imyanzuro yo guhagarika uwatandukiriye amahame,ukora urutonde rw’uko muzakwirakwira Ingo z,abantu n’amasangano y’imihanda,uwandika n’ubagezaho twadutabo mucuruza mukinyabupfura kinshi,………ibyo byose nibyo,”politique y’itorero/idini”.

    Habaho rero na politique y’ubuzima busanzwe bugamije imibereho myiza ,kuko ubuzima atari ugusenga gusa.

    Ya politique iguha ya rangamuntu ugendana,rya sezerano ryo mu buyobozi mujya muvuga ko mwemera,ikora ya mihanda mubwiririzaho,ishyiraho ya mituel mwivurizaho,igucungira umutekano n’ubwo wowe wanze irondo !!!!
    Ahubwo mujye muterwa isoni n’uko mwanga politique kandi mugasarura ibyiza byayo ntacyo mwe mwashyizemo.
    Mu ndimivz’amahanga muri opportunistes(ba rutemayeze).
    Ntimukajye muyobya abantu mwitiranya politique no gutemana.
    Kuko siko hose batemana.

    Politique bivuze uburyo abantu bayoborwa,kuko nta tsinda usibye n’iryabantu n’iry’inyamaswa ribaho ridafite ubuyobozi.
    N’iyo si nshya muririmba,mugeze yo mwasanga hariyo,ordre,ubuyobozi,donc politique.Naho izo théories zanyu rwose byaba byiza mudakomeje kuziduhatira,hano ku rubuga,mukazijyana aho mu nsengero zanyu.

  • Munyemana, buriya iyo umuyehova agiye hamwe n’abandi baturage bakigira hamwe uko batunganya umuhanda wabo wangiritse, bakumvikana ku ishuri ry’abana babo rikwiye kubakwa cyangwa gusanwa, bakigira hamwe uko bafasha abakene babo, bagafatira ingamba abahungabanya umutekano wabo, bakarenganura umuturanyi wabo urengana, bakisungana mu gutunganya umusaruro wabo upfa ubusa, n’ibindi nk’ibyo, bakitorera inyangamugayo zibayobora muri ibyo bikorwa, ikibi kiba kirimo ni ikihe? Ni gute wagira uruhare mu kugira isi nziza nk’uko Imana ibidusaba nta ruhare na rumwe ufite muri politiki z’iguhugu?

Comments are closed.

en_USEnglish