Digiqole ad

Dominique Strauss-Kahn yeguye ku mirimo ye

Umuyobozi mukuru wa FMI, Dominique Strauss-Kahn, kuri iki cyumweru yari akurikiranywe ho ibirego bitatu aribyo : gushaka gufata ku ngufu,  guhohotera  no gushimuta  yafatiwe i New York nyuma yo gusambanya umukozi wo muri hoteli yitwa Sofitel hotel.

Bwana Strauss Khan wari uyoboye FMI
Bwana Strauss Kahn wari uyoboye FMI

Amaze kubona ibyaha akurikiranweho, yahisemo gufata icyemezo twakita icya kigabo, asezera ku mirimo ye yakoraga muri iki kigega mpuzamahanga cy’imari. Mu ibaruhwa yuzuye mo amaganya menshi n’agahinda Dominique Strauss-Kahn yandikiye ubuyobozi bw’iki kigega, yamenyesheje abakozi n’abahagarariye imirimo itandukanye muri FMI ko ahisemo kwegura ku mirimo yari ashinzwe, igahita itangira gukorwa na John Lipsky, nkuko tubikesha amakuru aturuka mu buyobozi bw’iki kigega mpuzamahanga.

Cyokora mbere yo gusezera  ku mirimo yari ashinzwe, Dominique Strauss-Kahn yabanje kwisegura ku bakunzi be cyane cyane umugorewe yatangaje ko anakunda cyane, abana be, abakunzi be, ndetse nabo bakoranaga muri FMI. Yakomeje kandi avuga ko ahakana yivuye inyuma ibikomeje ku muvugwaho, ko kandi igitumye asezera ku mirimo ye ari ukugira ngo akomeze guhesha icyubahiro ikigega mpuzamahanga cy’imari yakoreraga mu myaka itatu n’imisago yari amaze agikorera.

Tubibutse ko uyu mugabo uregwa kuba yarafashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 32, muri Sofitel hotel, yari munzira zo kwiyamamaza mu matora ataha ku mwanya wa perezida w’igihugu cy’ubufaransa. Cyokora kugewza ubu abaturage b’ubufaransa bari bamaze kumubonamo umuntu w’igihangange, ushobora kuzasimbura Nicolas Sarkozy, wari umaze gutakarizwa ikizere n’abaturage babonaga ko atangiye kunanirwa kuburyo yari amaze guterwa icyizere n’abafaransa benshi.

Ibya Dominique byo byaje mo rushorera nkuko abanyarwanda bjya baca uwo mugani iyo babonye hari ikintu kikwiciye amahirwe.

umuseke.com

 

en_USEnglish