Digiqole ad

Djabel Manishimwe muri APR FC…

 Djabel Manishimwe muri APR FC…

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ubwo ikipe ya APR FC yamurikaga abakinnyi bayo bashya bazifashisha mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ndetse n’umwaka utaha w’imikino ,Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bagaragaye mu mwambaro w’umweru n’umukara.

Djabel Manishimwe muri APR FC

Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru Djabel byari byatangajwe ko yerekeje mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ndetse na Rayon Sports yari yemeje ko yamaze kumurekura.

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko Manishimwe Djabel mu masezerano ye yari afitanye na Rayon Sports harimo ingingo ivuga ko nta yindi kipe yo mu Rwanda azakinira avuye muri Rayon Sports bityo APR FC ikaba yamubonye ibinyujije muri Gor mahia.

Abandi bakinnyi bagaragaye mu myitozo ni Manzi Thiery,Mutsinzi Ange ,Niyonzima Olivier Sefu bose bavuye muri Rayon Sport.

Nkomezi Alex wakiniraga Mukura nawe ari mu bakinnyi bagaragaye mu myitozo. Umunyezamu Ahishakiye Heritier ndetse na Iragena Clement bakinaga muri Marines FC nabo bari mu bakinnyi bashya bitabiriye imyitozo kuri uyu wa Mbere .

Ni nyuma yuko APR FC itagize umwak mwiza w’imikino ushize byanayiviriyemo kutabona igikombe na Kimwe mu bikinirwa imbere mu gihugu.

Djabel Manishimwe na bagenzi be muri APR FC
Djabel na bagenzi be mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere
Bafite akanyamuneza k’uko bagiye gukinira ikipe y’ingabo z’u Rwanda
Aba ni abandi banjiranye mu ikipe. Bamwe bahoranye na Djabel muri Rayon Sport

Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • murakoze kutubera aho imyitozo yabereye mutubwira n abakinnyi bashya ikipe yaguze ,twizere ko nizana n umutoza ntahandi tuzabimenyera uretse k Umuseke

    • APR yikuye mu makipe akomeye njye yarikwiye kwibera academy akazamura impano za banyarwanda bakiri bato,cyangwa yisubireho figure abakinnyi hanze nka mbere,ntagikombe cya CEKAFA izongera gutwara.

Comments are closed.

en_USEnglish