Digiqole ad

Diaspora Nyarwanda y’ i Namur mu kwitegura kujya kwakira President Paul Kagame i Paris

Kuri uyu wa gatandatu, nibwo abanyarwanda baba i Namur mu gihugu  cy’ububiligi baherutse guhura mu rwego rwo kuganira no gutegura uko bazajya kwakira umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda, Paul Kagame, uzagenderera Ubufaransa mu matariki ya 12 na 13 Nzeli 2011. Umushyitsi mukuru muri iyo nama yari Senateur Munyabagisha Valens.

Abanyarwanda bari bitabiriye iyi nama
Abanyarwanda bari bitabiriye iyi nama y'i Namur mu bufaransa

Senateur Munyabagisha yasobanuriye abari aho ibigendanye n’ iterambere ryihuse rigaragara mu Rwanda, kandi mu nzego zose, yanasobanuye imwe mu mishinga y’ iterambere yateguwe na Leta y’ u Rwanda, ndetse anabwira abari aho ibyagezweho nyuma ya genocide yo mu 1994.

Abari aho bagize umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo, byinshi muri byo bikaba bigaragaza ko abo banyarwanda baba badafite amakuru y’ impamo y’ ibibera iwabo mu Rwanda.

Nkuko dukomeza tubikesha urubuga rwa rwandaisaparis , abari aho banaganiriye k’ uruzinduko rwa President Paul Kagame, abenshi bakaba bariyandikishije mu bazitabira  umubonano uzabahuza na President Kagame.  Iyo nama yasojwe n’ igikorwa cy’ ubusabane ku bari bayitabiriye.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

14 Comments

  • ambassade yu rwanda muri belgique iransesta cyane, iyo ikineye abanyarwanda tuba hano yicisha bugufi cyane ikagabanya ibiciro, umuntu yayikenera ikamusuzugura cyane, birababaje iyo ugiye kuri embassade hano mububirigi iyo ugezeyo utungurwa nukuntu wakirwa nabahako, ese bariya bantu mubatoragura he? ese mbere yo kubaha iriya mirimo ndavuga bariya bakora kuri guiche yakira bantu, muba mwarabatoje ukuntu bakira abantu babagana? ese muziko image bariya bahakora yerekana image yu rwanda? ese nkuriya mushoferi wa amabassaderi akora hariya gute? kuko asuzugura abantu cyane? birababaje cyane , ese mwabuze abantu bafite capacite babyigiye kuburyo muhasyira chauffeur winkandagiragitabo nawe yagera hariya agasuzuguro kakaba kose?icyo nabonye yo nuko uwababeshyera yavuga ngo musuzugura bamwe? oya ari umuzungu, umunyarwanda nikimwe kuri bariya bantu bakora muri embassade, ese mugirango umuntu uba ugiye hariya aba agiye gushaka visa yo kujya mu rwanda ikindi nagerayo azinjiza amadovise mugihugu, ukagirango u rwanda ntiruba rukeneye abantu bajyayo, ariko ntekerezako bariya bantu bava mu rwanda baje gukora hano kuko uwo mwakura hano aba azi ubuzima bwaha, atajya asuzugura abantu kari kageni, byagera ngo kagame yaje mukiruka kubantu ngo bazageye maze kagame abone mububirigi havuye abantu benshi maze mushimwe na kagame ngo mukora neza kandi ambassade yanyu ugeranyije nizindi zaha muri europe niyo isuzugura abanyarwanda kandi hano niho haba abanyarwanda benshi, birababaje cyane , nasaba umuseke kuzashaka inkuru kuri ambassade yu rwanda mububirigi amakuru yimpamo namwe mwirebere ukuntu basuzugura

  • Byaba bibabaje kubona batanga isura mbi bigeze aho,ari byo byaba ari agahomeramunwa!

  • najye ibi narimbizi ko iriya amabassade ikora nabi, ndavuga ukuntu bakira abantu ,ukuntu baba babareba jye nagiyeyo nari natanze procuration ngo bayisinye ariko ndakubwiye ngo nahamaze ibyumweru 2 nirirwa jyayo mbabaza niba itararangira bakabwira ngo nzagaruke, hari abakobwa bareba nabi none wagera kumuhungu uhakora byo bigakabya nabonana abaza abandi ngo wowe uje gukora iki? ntabanje kuguha kalibu ahita akubaza akureba nabi, nge byanteye kubaza kuri bariya bantu bahakora babwirako umuhungu uhakora ari umushoferi wa ambassade, byahise binyereka icyo aricyo nukuntu yakiraga abantu nunva biragayitse kubona ahantu nka hariya bahakoresha umushoferi kweli? none babuze abandi bantu babyigiye? ese muziko image bariya bantu batanga yerekan uko u rwanda rumeze? mukwiye kwisubiraho kabisa naho ubundi musebya abanyarwanda cg bazabanze babigishe ikinyabuphura nukuntu bakira abantu hano europe

    • umuntu umwe siwe ugize ambassade,ni nayo mpanvu atariwe utanga isura urwanda rufite,kandi niba ibyo uvuga ko umukozi yagusuzuguye,hari urwego rumukuriye wagezaho ikibazo bityo ukaba utanze umusanzu nk’umunyarwanda,naho kuba warasuzuguwe nk’uko ubivuga ntiyaba impanvu yo guhura n’abandi banyarwanda ngo muge inama,ndetse ube wanahagaragariza icyo kibazo wagize.

  • Jye uwandusha number y’umukozi wo muri Ambassade witwa Joseph Uwamungu yayimpa ndayikeneye. Ese nta email y’akazi bagira. Uyu mugabo rwose ni imfura aho muherukira ngo ni Secretaire wa Ambasade uwaba afite coordonnees ze yazimenyesha kuri iyi sujet yaba akoze kandi hari icyo yakosora kuri ibi bivuzwe!

  • tom uzajye kuri cite ya ambassade yu rwanda mububirigi uzahita ubona numero zaho uzahahamagare maze umubake niba akuzi, ariko icyo nakubwirako umuntu ushobora kugira icyo ahindura hariya ni nyakubahwa prezida kagame naho se ugirango joseph ntago abizi? kuko bivugwa nabantu benshi hano belgique? icyo nakwibaza ese mu rwanda barabimenya? ese niba babimenya bakora iki?kuko usanga belgique ibamo abanyarwanda benshi cyane ugasanga ariho ambassade yayo ikora nabi( ndavuga kuri guiche) wajya pays bas, france, mubudage ugasanga bakira abantu neza cyane, ese nuko hataba abantu benshi nkabahano belgique? nyakubahwa prizida tabara nkuko watabaye abanyarwanda

  • ariko wowe kabano urashaka kumbwira ko utazi neza ko “umukobwa umwe aba umuryambwa agatukisha umuryango”. Uratinyuka ukavuga ko umuntu umwe adaha isura mbi urwanda. Ahaa, ushaka wabyemera kuko iyo umuntu akora mu mwanya/imirimo iri expose kuri rubanda kandi akorera igihugu (ex: umu polisi, uwuhagarariye ambassade, umukozi wa gasutamo ku mipaka y’igihugu, etc) iyo akoze nabi, igihugu cyose kiraseba. Naguha urugero, uriya mwana w’umupolisi watoraguye amafranga kuri Airport ya kanombe, iyo atayasubiza nyirayo byari guhesha igihugu cyose isura mbi, urwanda rukitwa igihugu cy’ibisambo nka kenya. I hope you understand my point.
    CLOCHARD MAYIBOBO ALIAS NYINAWAMBOGO

  • zino cmt zose nazisomye usibye iyakabano naho ibyo bavuga nukuri najye mba hano mububirigi niko bameze barasuzugura cyane, kabano niba ugira ngo nukubeshya uzanyarukireyo uzumirwa,,

  • Iyo iba ikora nabi ntiyagendwa n’abantu bangana uko nabonye bose berekeza muri vacances i Rwanda. Ubuze icyo avuga inka…Twese turi i Paris kwakira Président twitoreye. Nawe uzaze kuko ni Président w’abamutoye n’abataramutoye ga ye!

  • Iyi nyandiko yanditswe na GASHUMBA irimo kwibeshya!Araterura atubwira ko iyo nama yabereye i Namur mu gihugu cy’ububirigi ngo perezida w’URWANDA akaba azasura icyo gihugu ku mataliki 12-13 nzeli.Noneho ku ifoto yabitabiriye inama ati:”ngaba abari bitabiriye iyo nama i Namur mu Bufaransa..!!Ahubwo urwo ruzinduko ruzabera muri FRNCE naho uri mujyi nyine uri mu Bubirigi.

  • ariko kamacla uri umuswa kweli abantu barandika ibitagenda neza nawe aho gusabako ambassade yakwivugurura ukavugango iragendwa? none kudakora neza bivuzeko abantu batahajya? wenda abahajya ntakundi babigenze mewe kujya basuzugurwa

  • njye ndumva niba bitagenda neza bigomba gukosorwa, ntampamvu yo kugirango abantu batange service mbi kandi mu gihugu buri gihe bahora bashishikariza abantu bose batanga service ku zitanga neza, rwose abo bantu nibikosore. niba bishoboka nibikosore pee

  • ikivuzwe n’abantu barenze 2 kiba gifite imvano. najye mba mu Bubiligi ariko accueil ya ambassade yacu ikoza isoni igihugu cyacu pe! none se uwo uvuga ngo ikora nabi ntiyaba igendwa yibaza ko kuba tuhajya ari plaisir cg ni uko nta yindi choix dufite? none se uragira ngo ibyo dukeneye tujye kubishakira he? ariko mwagiye mwemera critique ko arizo zituma haba amélioration! abanyarda mukunda kunigwa n’ijambo reka tubivuge kuko biteye isoni. Ese bariya bakozi ntibanashobora no gufatira urugero ku buryo babakira ubwabo mu yandi ma services yose bajyamo ino? kandi ababagana baba baje no kwinjiza amafranga mu gihugu. bateye isoni pe!!

    • Gutanga inama no kunenga ntako bisa. Ariko tuge twirinda no gukabya cyangwa kuvuga ibintu uko twishakiye.
      Abanyarwanda tuba mu Bubiligi, buri umwe afite uko yaje n’uko ahaba.
      Jyewe ngenda kuri Ambassade kenshi mpashaka ibyangombwa bitandukanye, kandi buri gihe mbona nakirwa neza, nyamara mu bahakora ntawe tuziranye by’umwihariko.
      Muri uko kuhagenda kenshi hari abandi tuhahurira bahava badahawe ibyabazanye. Kudahabwa service wifuza birababaza cyane cyane iyo ari urupapuro ruguhesha droits zimwe na zimwe hano. Impamvu zibitera ntabwo ari abakozi ba Ambassade. Ni twebwe abanyarwanda ubwacu. Nawe uvuye mu Rwanda witwa X, ugeze ino ubeshye ababiligi ko witwa Y ndetse passport yakuzanye urayitaye. Ejo nihagera ko baguha régularisation cyangwa nationalité, bazagutuma attestation de naissance. Nugera muri Ambassade uti nimumpe attestation. Bakubwire bati zana icyangombwa ufite turebe amazina n’umwirondoro wawe. Ntabyo ufite ahubwo utangiye nabo gushakisha uko ubabeshya. Byananirana ukabatuka. Ejo ukagenda uvuga ko muri Ambassade hakora abantu basuzugura.
      Ibyo aribyo byose haba muri Ambassade, haba ku Murenge iwacu, ndeke kuvuga muri administration y’ababiligi, iyo hari icya ngombwa ushaka, hari ibyo usabwa kwerekana. Iyo utabifite rero ntiwashyira ibibazo byawe ku mitwe y’abakozi bashinzwe kubahiriza amategeko.
      Ikindi nabonye nuko ababiligi cyangwa abandi banyamahanga mbere yo kuza gusaba service arabanza agashakisha informations zijyanye nibyo asabwa. Twebwe abanyarwanda urikora wagera kuri Ambassade uti nje gusaba attestation cyangwa ikindi, bakubwira bati hakenewe ibi n’ibi ukumva ko bakugoye. Kandi ari wowe waje utiteguye. watekereza ukuntu wasabye congé ugafata urugendo kandi utashye udatahanye icyo wifuzaga, ukarakara ugatangira kwivovota.

Comments are closed.

en_USEnglish