Digiqole ad

Diane Rwigara yatanze ibyangombwa asabwa….ngo yizeye gutsinda amatora

 Diane Rwigara yatanze ibyangombwa asabwa….ngo yizeye gutsinda amatora

Yavuze ko yizeye gutsinda amatora nakorwa mu mucyo

*Ibyangombwa byose yari abyujuje
*Yari aherekejwe na nyina
*Yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi nk’uko bisabwa n’itegeko

Kimihurura – Saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa kabiri, Diane Rwigara yari ageze kuri Komisiyo y’amatora azanye ibyangombwa bisabwa abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mukwa munani. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora n’abakomiseri batatu.

Ageze kuri Komisiyo y'igihugu y'amatora
Ageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora

Diane yari aherekejwe n’abantu barimo na nyina waje yitwaje Bibiliya.

Yazanye abana bagera kuri 30 batonda imirongo ibiri maze asohotse atashye abanyura hagati ari kumwe na nyina.

Abakandida badatanzwe n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda basabwa kuzuza ibyangombwa 13 birimo n’imikono 600 y’abantu bo mu turere twose tw’u Rwanda, nibura 12 muri buri karere .

Icyangombwa cya mbere gisabwa ni; Inyandiko y’uko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Iyi yayitanze.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’amatora yavuze ko bashyikirijwe ibaruwa igararagaza ko Diane Rwigara yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi (yari afite) kandi ko byemejwe na konsiri w’Ububiligi mu Rwanda.

Yakomeje atanga n’icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha ndetse n’ibindi byangombwa bisabwa.

Komisiyo yakiriye kandi imikono y’abantu 600 banyuranye basinyiye Diane Rwigara.

Asohoka mu modoka ngo ajye gutanga ibyangombwa bye
Asohoka mu modoka ngo ajye gutanga ibyangombwa bye

Mu bindi byemezo yatanze harimo icyemeza ko atafunzwe amezi arenze atandatu kandi atambuwe n’Urukiko uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, inyandiko yemeza ko afite umubyeyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko, icyemezo cy’amavuko cyerekana ko ababyeyi be ari Abanyarwanda, icyemezo cy’uko aho atuye hahuje n’imyirondoro yatanze, ikarita y’itora, icyemezo cy’uko aba mu Rwanda n’ibindi…

Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari nayo ishingirwaho hasabwa ibi byangombwa k’ushaka kuba umukandida agace kayo ka gatatu kavuga ko agomba kuba “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi.”

Diane Rwigara yatangaje ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga nyuma hasohoka amafoto ku mbuga nkoranyambaga ‘yambaye ubusa’.

Byatumye hari benshi babigarukaho bashingiye kuri kari gace ka gatatu kanditse mu ngingo ya 99 y’Itegeko Nshinga.

Komisiyo y’amatora yasanze ibyangombwa bisabwa kuba waba umukandida wigenga Diane Rwigara yabizanye. Komisiyo yatangaje ko izabisuzuma igatanga imyanzuro kuri byo mu gihe kigenwa n’amategeko.

Kugeza ubu abamaze kugeza ibyangombwa bisaba kuba Abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ni Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Gilbert Mwenedata wigenga na Barafinda Fred Sekikubo nawe wigenga, aba babiri ba nyuma Komisiyo yasanze hari ibyo babura basabwa kubanza bakabyuzuza.

Diane Rwigara amaze gutanga ibyangombwa yavuze ko mu gusinyisha yahuye n’imbogamizi kuko abamufashaga bamwe bagiye babatera ubwoba.

Yavuze ko amatora naba mu mucyo azatsinda.

Ati « Nemeza neza ntashidikanye ko natsinda kuko Abanyarwanda bakeneye impiduka, twese dukeneye impinduka

We yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazahaye, atanga urugero rw’izamuka ry’ibiciro ku masoko rigaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro.

Ati « Mur 1995 ikilo cy’ubugari cyaguraga amafaranga 50 Frw, ubu mu myaka 22 kigeze 800 Frw, kukubye inshuro 16. »

Kuri we ngo RPF-Inkotanyi igumye ku butegetsi muri manda itaha ikilo cy’ifu y’ubugari cyazaba kigeze ku mafaranga arenga 4 000 Frw, ngo cyaba cyarikubye inshuro 504%.

Ngo natsinda amatora azaha urubuga Abanyarwanda batange ibitekerezo bifuza.

Prof Kalisa Mbanda yamwakiriye kuri Komisiyo
Prof Kalisa Mbanda yamwakiriye kuri Komisiyo
Diane Rwigara akurikiye ibyo abwirwa na Perezida wa Komisiyo y'amatora
Diane Rwigara akurikiye ibyo abwirwa na Perezida wa Komisiyo y’amatora
Yari aherekejwe na nyina
Yari aherekejwe na nyina
Banyuzagamo bakaganira
Banyuzagamo bakaganira
Ashyikiriza ibyangombwa bye Komisiyo y'amatora
Ashyikiriza ibyangombwa bye Komisiyo y’amatora
Komiseri muri iyi Komisiyo ateraho kashi
Komiseri muri iyi Komisiyo ateraho kashi
Prof Kalisa Mbanda asinya ko yakiriye ibyangombwa bye
Prof Kalisa Mbanda asinya ko yakiriye ibyangombwa bye
Diane Rwigara nawe asinya ko abitanze
Diane Rwigara nawe asinya ko abitanze
Yavuze ko yizeye gutsinda amatora nakorwa mu mucyo
Yavuze ko yizeye gutsinda amatora nakorwa mu mucyo

Photos/M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

45 Comments

  • Muracyavuga ya mafoto koko, ese nimwe mutaramenyako yakorewe isuzumwa bikagaragara ko ari photoshop ko atari ayuriya mwene Rwigara ahubwo ari amatekinikano yari agamije kumwandagaza? Uyu mukobwa yavugishije menshi umenya wa mugani umupira ushyizwe hasi…….

    • Yewe Gapiya we! Icecekere, umukandida wawe ahubwo umushakire umukasi umutize, naho ubundi ibyo uvuga ngo amafoto yakorewe isuzuma byihorere, ryakozwe nande se? nawe? Hahahha

      Amahirwe masa kuri uyu mwana w’umukobwa naho iby’amafoto byo byihorere Diane turamuzi tuba hano i Kigali twarasangiraga ataraba ‘kandida’

      • “Kandida” ni akarwarwa karika ahantu mu bwatsi bwo mu kwaha ko hasi, cyane cyane iyo wiyandaritse kandi ntukatse utwatsi twaho n’umukasi….

        Ariko se aba ba “Kandida” ubundi babona batikirita bagaseka, amatorwa yakozwe keraaaaaa, ahubwo nibige nyuma ya 2024 niba bashaka kuba za Perezida

        • Kwiyamamaza byo ubwabyo ni intambwe, kandi ntawigira intwari abigirwa n’intsinzi akuye kuwo bahanganye cyangwa ibyo yagezeho byindashikirwa

      • wowe ntiwasangira nawe pe ubuse umuntu mwasangiye niwe wasebya ikindi ubonye umwana w’umuherwe kuriya uza mu modoka zitwara aba minisitiri wumva mwasangira Koko ahubwo ndumiwe ko uyu mukobwa ari umukire ra ngo yari afite ubwenegihugu bw’ububiligi aho bukera menya ahubwo mu byangombwa utazaba yaragize ubundi bwenegihugu atazaba yemerewe kuba perezida

      • Mwarasangiraga ataraba Candidat? So what? mwasangiraga se urumogi ngo twumve ko atari indankemwa mu mwifatire? Abandi se ba girimujisho bangana uko angana ubu byari bimeze bite? Mugira amatiku banyarwanda. Ubwo nawe uri guhakwa kandi. Birangaje kumva umuntu wese ushaka kwiyamamaZa mugerageza kumuharabika. Mwarasangiraga… umuntu rero usangira ntaba president huh?

  • ariko abo baba bavuga photoshop bazabyerekane berekane itandukaniro ryi foto yu mwimerere na fotoshop naho rwose ngewe mubahasha nzashyira umukasi cyangwa urwembe niryo jwi ryanjye

  • Mureke murebe rero ibya Diane ubwo se ashingiye kuki gituma avuga ko amatora naba mu mucyo azatorwa bishatse kuvuga ko nadatorwa azazana amatiku ngwamajwi yibwe. Ubwo se abwirwa niki ibiri mumitima yabandi bose wenda yizeye neza ijwi ryabo mu muryango we ariko yikeka ibizava ahandi? Numva yarakwiye kuvuga ko ibizava mumatora azabyakira ntakindi. Naho umucyo wo nawihorere niba azi ko ntamucyo azaberamo azashake amatara ye ayashyire muri buri cyumba cyitora ayacane umwijima ugende habone. Ndumva azaba abonye umucyo yifuza.

  • None se uriya mukecuru wa Nyakwigendera Rwigas yagiye adasengeye Prof Kalisa Mbanda na Komisiyo y’amatora yose?

    Naho ibyo gutsinda amatora byo uyu mwana w’umukobwa n’abatekereza nkawe nibabe baretse, atari ibyo byaba ari ukubyina mbere y’umuziki. Ku itariki ya 4 Kanama 2017 nijoro azaba avuga ko abantu basetsa nka Rukokoma Twagiramungu….
    Cyakora rata ngo nta nkumi yigaya, kabone n’iyo yaba yaragaragaye yambaye ubusa nk’ubwo amahanga yose yiboneye!!!

    • @Kalisa, kandi ubu wasanga wibereye mu by’ubwambure bw’abagore, umaze nk’icyumweru utagira amazi muri robine. Cyangwa utega dupfumbatane za KBS na Royal zikumaza amasaha abiri mu nzira uri mu Mujyi wa Kigali. Ariko ukumva ari ibisanzwe.

  • Ko mbona n’ubundi yambaye ubusa ra!!umugongo wose hanze!!!uyu azigisha ababyeyi ate?abakobwa bazamwigiraho iki?

  • Diane Rwigara turamushyigikiye cyane kandi azatsinda. Diane Oyeee

  • Ngembona Ntacyo byatwara, nibareke Nawe yigaragaze ko abandi batinye, Ndabona Muzehe Uyu mukobwa ariwe bazahangana gusa ntuzabone abantu bakwiruka inyima ugirengo bayikunda bose, abanyarwanda nindyarya

  • njye iyo mbonye uyu mukobwa ndashyukwa ntakindi

  • Ariko ubu murarushywa ni iki ra Ubuse kumuharabika ni ukugirango acike intege ,hari igihe Perezida atavuga ko igihugu kizubakwa n’amaboko y’abana b’u Rwanda none se mutekereza ko azubakwa n’abasaza, ubuse yambaye ubusa he koko uretse kubura icyo munenga inka ngo dore urucebe rwayo .Dianne mumureke afite intego, naho abamusebya muhagarike imiserero natsinda azayobora natsindwa azayoborwa
    kandi niba utemera ko ifoto ye bayikoreye Editing Photoshop uzarebe ukuntu bahora basebya Obama n’abandi banyacyubahiro none se nayo ni ukubeshya ra!!!??? mwavuzeko mwese buri wese akurura yishyira .jyewe uwo nzatora nzamutora kuko muziho ubushobozi n’ubunyangamugayo y’ibyo nzi naho ibyo ntazi byo sinabishyigikira

  • Diane Imana iguhe abarinzi bayo n’ah’ubundi ku Mana byose birashoboka.

  • Ese niyihempamvu abanyarwanda duhora twifuza ibibi gusa!!! Abaye itwari agaragage igitecyerezocye kukohari beshi mwaboreye Iimbere aho gutungura ngo mukande ibyo bibyimba intego mbona afite sugutsinda amatora kuko president ahari ariko nibura asobanukiwe democracy icyaricyo muvane amagambo yurucantege ahomwankunda rubyinomwe..

  • wellcame diane am he forshe.

  • haah ha ariko uziko wa mugani uyu mukobwa ari serious!kdi jye ubu nazagutora!? oya ariko nzagutora muri 2024 maze kubona andi mafoto yawe noneho wogoshe haah haha hhaaaaaa

    • ubu icyo nicyo gitekerezo kigufatira umwanya ukandi kuri internet koko!!!ufite ibibazo ahari by’Imitekerereze

  • Banyarwanda, turababaje pe, ese abatuka uyu mukobwa Diane bamuhora iki harya? Ngo nuko yavuzeko aziyamamaza? Erega dushobora gutora uwo dushatse kandi tudatukanye! Mbabazwa no kubona hari abantu bamwe ugirango banyuze mu ishuri ryo gutukana, ugasanga kuri za facebook baratuka Kagame, Diane Rwigara, Barafinda, Habineza na Mwenedata. Ese politike y’abanyarwanda ni ugutukana? Dusanzwe tuziko abatukana n’abasebanya ari ababa babuze ibitekerezo bizima byo gutanga bagahitamo gutukana kugirango bacecekeshe abandi, naherutse kera abashumba ngo aribo batukanaga ariko mbona iwacu yaba mukuru yaba muto baratoye uwo muco wo gutukana kuburyo wagirango hari itorero bitorezamo gutukana. Ngarutse kuri uno Diane, ntekerezako abamutuka ari ubwoba aba abateye kandi njye mbona budafite ishingiro kuko amatora yarangiye kera, reka rero gucumurira ubusa ngo uratukana kuko utuka utamutuka ngo aba yituka niko kera bavugaga.Bamwe mutukana mubeshya ngo mushyigikiye Kagame kandi ari bwa buryarya bwanyu n’inda nini yabananiye, umunsi yaba adahari wasanga mumuvuga nabi kandi mwaririrwaga mumubeshya ngo muramutukanira. Ibikorwa nibyo byivugira, niba ukorera abaturage neza se babuzwa n’iki kugutora? Niba se ufite imigambi myiza yo kuzamura abaturage babuzwa n’iki kugutora? Mugabanye ibitutsi no gusebanya kuko ni porotiki ya giswa.

  • abanyarwanda tujye tumenya kwihanganira nuwo tudahuje ibitekerezo kuko twese ntitwatekereza kimwe.
    kandi twimike umuco wo kudatukana kubera amarangamutima yawe.
    Murakoze

  • hahaha ngo ikilo cy ubugali rwose hahaha, ntaho ataniye na barafinda ngo uzakuraho kugumirwa, none se kuba ikilo cyarazamutse ni ikibazo cy’ubuyobozi??? hahaha we aho mu bubiligi yabaye uko cyaguraga muri iyo myaka yavuze Niko kigura n’ubu?? naho ni ubuyobozi bubi se?? hahaha ati nzumva ibitekerezo bya buri mu nyarwanda kuri icyo kibazo, hanyuma se bakwereke uko ubugali bwasubira kuri 50frw???? uyu kumutora ni ugusesagura ink kbsaa hahaha

  • Buriya se bivuze ko KANDIDATIRE ye bayemeye? Nyamara ntimuyemeze kuko yatubihiriza. Gutorwa byo niinzozi, kandi abanyarwanda bazi gushishoza. Gusa byo ntiyabona 0.

  • HHH JEAN PIE WAGATEYE SE

    • agaki sha

  • gusa nkurikiye ibyo uyu mukobwa avuga hari aho avuga ukuri peeee! ubukungu bwarazambye, hari gukira bamwe abandi barushaho gukena kandi mwibuke ko yize economyavuga ibyo yakoreye analyse,urebye uko ifaranga rigwa wakumirwa bamwe bavuga ko aya mazu azamuka ntacyo amaze rubanda rushenguka maze tukabyita iterambere.
    naho amafoto uwayashyize hanze yagombye gukurikiranwa kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko kwandarika umuntu ndetse urukiko rugakora isuzuma ryayo mafoto. Abaye ari ukuri uwayatanze yahanwa ku cyaha cya atteinte a la vie personnelle. Abaye photoshop nabwo yahanwa kuko yaba yaramwandagaje amubeshyera
    Banyarwanda muve mu gufana bidafite scientic analysis mujye mu kureba ibyo mukeneye. uko duteye ni uko benshi muri twe tuvugira ku mutima kuko nta kuvugira hanze kubaho.Diane aratinyutse avuga uko abona ibintu. Birasaba rero gutora mwashishoje kandi mwarebye gahunda ihamye umukandida afite. Gusa nemera ko demokarasi abantu bihitiramo. Bukaba ubutegetsi bw’abaturage bushyirwaho n’abaturage kandi bukorera abaturage.

  • Diane : score= -0 inkora busa zibagara amashaza

    • amina koko ntasoni? ubwo se Diane ni nkorabusa koko.
      Diane afite ukuri ntawutazi technique ikoreshwa mu matora, gusa binyuze mu mucyo uko Diane abivuga nziko Diane yahangana kandi yatera ubwoba abandi bakandida barikumwe.
      Uzabaze Diane azi ukuri kose!!!

  • Ariko koko abanyarwanda mwagiye mugira umuco wo koroherana no kumva ko abantu badashobora kumva ibintu kimwe dore ko n’Imana yaturemye ku buryo butandukanye niba Diane agaragaje ko aziyamamaza ni uko yiyumvamo ubushobozi naho kugendera ku mafoto n’ibiki ndumva nta gaciro twabiha kuko n’abandi bose ku isi uramutse ubishakiye umwanya wabona ibirenze aho ariko igisumba byose ni uko umuntu yageza ku iterambere ry’Igihugu niba rero Diane abyiyumvamo mumureke agerageze amahirwe ye niba utazamutora wimusebya kuko buriya nawe afite abamufite ku mutima bazamutora. Mugire amahoro

  • KAKA IBYO UVUZE TURAHUZA. KUBAHANA AHUBWO TUREKE ABANTU BAHANGANE MU BITEKEREZO BYUBAKA AHO G– USEBANYA. DEMOKARASI NI INTAMBARA Y’IBITEKEREZO BYUBAKA KANDI NA DIANE ARABIFITE. NI UBURENGANZIRA BWE KANDI BWO KWIYAMAMAZA.
    G– USEBANYA NI UKUGARAGAZA KO UTARUMVWA DEMOKARASI ICYO ARI CYO.

  • Harya ngo igiciro cy’ifu y’ubugari, we ngo azagishyira kuri angahe??????

  • Byonyine kuba yaratinyutse kwiyamamaza, Diane yaratsinze.Gusa uzategeka hagati ya 2017 na 2024 arazwi!
    Ahubwo umuntu yakwibaza igituma bapfusha amafaranga menshi ubusa, ziriya za billions zakora akazi kenshi mu Rwanda.

  • Ahaaaaaaa!Uyu Diane, Hagomba kuba hari ikindi kibir’inyuma!! Sugutinyuka gusa ahubwo hari abamushutse ngo bazamujya inyuma! Nyina ngo yarahereje na Bibiliya! Aliko bagiye bareka gukabya kuko gusenga sukugendana icyo gitabo!Suko basenga!
    Ese ubu Diane ni muntu ki? Yakoze iki cyatuma atorwa? Ubwo azatorwa nankameze nkakwe! Arega ngo bamwe baba bashaka gukora amazina dda! Abandi bashaka akazi dore ko ari nkababandi bashyiraho amashyaka yibicupuriiiiii Aho umuyobozi umwe mu nama iherutse yavuze ko yagiranye ikibazo n’umuturage cyangwa babiri akabyitirira abanyarwanda boseeee!Bene ayo mashyaka ngirango wasanga wenda ariyo ategereje kuzatora Diane!
    Ngo ikiro cy’ubugari cyiri hejuru! Nibangahe barya ubugari? Turarya ibyo twihingira ibirayi,ibishyimbo, amamashaza, ibitoki, akawunga, ibihaza, ibijumba, umuceriimboga nyinshi n’imbuto ntavuze byinshi! Ubu se ntabona iterambere?
    Mureke kutuvangira twitorere PK wacu twikundira dore ko yatugejeje kuri byinshiiiii!

  • Diane ndagushigikiye kandi nzakwamamaza pe!!!!

  • Ariko yabavugishije weeeee!!!!!!!!!!!!!!

  • haaaa ntajye guryo@inkotanyi
    gusa rubanda baravuga

  • hahaaa utu tubere se mwo kabyara mwe ko ndeba twabaye imishumi kuri 35 gusa!! Aho ntadukoresha cyane? Nge namugira inama yo kujya yiyambarira udushati dufunze, turahari twiza pe.

    • Ubwose uvuziki? Erega wiyise agaciro? Agaciro sugutukana nogusebanya please. Diane azatorwa kandi nibura aratinyutse.

  • nubundi abantubibera hanze nibo bahora babona ibibi biri murwanda ko twe tunyuzwe nuko twibereye ho neza kdi mumahoro ntawuduhagaze hejuru

  • Aya matora twiyame abaza kutwereka ngo tora aha tuzi uvuga ukuri

  • arat

  • Ibyo ari byose Imana niyo izi mu mitima y’abantu,ni mureke gupfa ubusa kuko ubuyobozi bwose bushyigikirwa n’Imana

  • Kuki mutadushyiriyeho amafoto y’abo bana muvuga ko yanyuze hagati?
    Kuki mutamutubarije icyo ibyo bisobanura?

  • Uwo mukobwa tuzi abamukoresha abo aribo! Ukuri kuzatsinda kandi ndizera ko abanyarwanda batazabemerera kudusenyera igihugu ngo
    Diane ni umukandida: Avuga menshi kandi adafite agaciro : ngo azarwanya Mutuelle de sante, ubukode bw’ubutaka, land consolidation,mbese gahunda zose zihesha agaciro abanyarwanda!!!.Twavunitse dukorera iki gihugu none wowe ngo urashaka imvururu. Uzakorwa n’isoni. Erega ubabwire abo bagutuma ko batsinzwe kenshi. Diane arasa n’umwana wo mu batindi niwe wemera gutumwa ngo ajye gutukana iyo nyina yihaye akabanga.Turi maso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish