Digiqole ad

Data yaranyanze, Mama arapfa none nashatse nabi. nimumfashe.

Muraho? Ndi umugabo ndubatse ndatuye mfite umugore n’abana babiri navutse 1982 murumva ko maze kuba mukuru. 
Ibyo ngiye kubabwira ndagirango mungire inama mumpe n’ibitekerezo kuko njyewe ubwonko bwanjye bwabuze umwanzuro.

Gusa ndagerageza kubabwira muri macye kuko  ni byinshi cyane.

Namenye ubwenge nsanga mbana na Maman gusa, n’abavandimwe banjye, uko nakuraga niko nabwirwaga ko hari umugabo dusa cyane twari duturanye ndetse nkanasa n’abana bo muri urwo rugo cyane kuburyo aho nageraga hose babwiraga ko ndi uwo muri urwo rugo.

Naje kugera aho ntangira kujya mbaza Maman, Maman yarampakaniye nkurira muri urwo rungabangabo rwababimbwira ko uwo mugabo ari data ariko Maman akampakanira.

1994 uwo bitaga data yarapfuye ndetse na benshi bagize umuryango we, ndetse n’ abandi benshi bo mu muruango wo kwa Maman ariko apfa Maman atarabwira niba ariwe data koko.

Mu 2001 tariki ya 24 /04 nibwo Maman yambwiye ko uwo bakomeje kuvuga ko ariwe data, ariwe data koko ansobanurira impamvu yafashe umwanzuro wo kubimpisha ansaba imbabazi ndabyumva ndabyakira.

Ansobanurira uburyo data acyimara kumutera inda atigeze ashaka kugira icyo amufasha ngo kuko yari afite undi mugore ntiyashakaga ko umugore we abimenya. Ngo urugo rwe rutagira ibibazo [ndabyakira ariko bintera intimba]

Naje gushaka mu myaka yakurikiyeho nshaka muburyo bunciye mu mategeko ndetse n’imbere y’Imana, ubu maze imyaka 8 nubatse.

Icyo nifuzaga nta bintu nashakaga, nashaga umuntu wabasha kumpa care y’ibibazo nahuye nabyo muburyo bwo kubaho ndetse n’intambara. Urugo rwanjye ntabwo runyubaka kubera umugore wanjye.

Rwuzuye amahane, umushiha, kuvuga nabi bidashira, nta kuganira, isuku nke, urugo ntirugendwa kubera kumutinya, kutanyitaho muburyo bwose no kutita kubana mbese service zose nzikorerwa n’umukozi izo adashoboye ndazikorera nko gutera ipasi guhanagura inkweto nibindi.

Nifashishije imiryango biranga, nafashe igihe kinini cyo kumwigisha inshingano z’umugore biranga, kugeza aho nahungabanye nabona umuntu wakoze ubukwe nkikanga cyane, nakumva umuntu wabyaye umukobwa bikantera ubwoba bwinshi nkasesa urumeza ku mubiri.

Kugeza kuri uyu munota nayobewe icyo gukora nshaka kubivamo ngo nigendere nshake ubundi buzima nabyo bikananira kubera abana, nakwibuka uko nanjye nakuze data atanyemera bikambuza gusiga abana.

None bantu bakuze ba data na ba Maman, mukabura n’urushako ruzima nimungire inama kuko ndumva ubuzima bwanjye bugeze aho kwihangana bigoye kubikomeza.

Gusa numva nifuza cyane ko amateka yanjye nayandika mu gitabo cg agakinwamo film, kuko ari maremare kandi mbona hari icyo yakwigisha umuryango nyarwanda.

Uwakumva hari icyo yamarira yambwira uko namubona tukaganira bihagije akamfasha.

Murakoze ntegereje inama zanyu nziza ndetse n’ubufasha bwanyu.

 

61 Comments

  • Mugenzi komera,washyiraho no yawe nkazaguhamagara nkakwereka umu pastor wagufasha?ihangane.

    • Muraho! Ihangane akababaro kawe ndakumva bishobotse wanyandikira kuri [email protected] tukazagutumira n’umutware wanjye tukaganira tukagufasha no gusenga. Izere Imana niyo ijya ishobora ibyananiranye kandi ntugatere abana bawe agahinda! Komera Mu Ijuru hari Imana ishobora byose kandi n’ibyawe wumve ko birimo.

      • Inama cadete akugiriye ni nziza,ushobora gusanga umugore wawe nawe yarahuye nibibazo birenze ibyawe mubwana bwe ariko akaba atarabashije kwiyakira cg se uko wamushatse ukeneye affection akaba aribwo buryo nawe yagushatse ashaka ko umwibagiza,umuha affection, noneho mwese mugahura buri wese akeneye ikintu mugenzi we nawe adafite ahubwo nawe agikeneye, bikaba byaratumye aba decue, agasubira inyuma akunva ubuzima ntacyo bumubwiye.

        None rero inama numva nakugira, gerageza wiyibagize ibyakubayeho mbere noneho wowe ubanze umuhe affection, umwereke urukundo ntakindi witayeho,umubabarire imitwarire yose mibi agaragaza, wihangane kurushaho,ibyo byose ubifatanye no gusenga. Imana uzayigire inshuti yawe, umujyanama wawe, uyiganirize nkuganiriza inshuti yawe.
        Noneho uzashake imiryango ibanye neza ubasabe kujya babaganiriza kumibanire myiza mungo,babahe ubuhamya bw’ibyo bagiye bahura nabyo n’uburyo bagiye babikemura, nabo ndabizi bazabashakira indi muryango ibaha ubuhamya, nubwo byatwara igihe ariko bizabyara umusaruro mwiza cyane.
        Kubirebana n’abana rero ugomba kubaha affection yawe nka se, ubahe n’iyo nyina yagombaga kubaha kugirango nabo batazahungabana mumibereho yabo.ni urugamba rukomeye cyane ariko uri umugabo uzarutsinda ndabyizeye.
        Be strong and fight for your happiness. Good luck

    • uzampamagare 0722333424 tuganire nzaguha inama isumba izindi

  • Humura Jya mumana ushake Yezu azakubakira ihute waracitswe ntubigire ibikino Inzobere yakubwiye ko agufitiye umupasiteri uzagufasha Yezu niwe ubutwese Tuganyira kandi akadusubiza ibibazo byose gira vuba ntahandi uzasubirizwa hatari muri Yezu !!!

  • Wowe shaka imana byukuri pe.uyitakambireeeeee uyiririreeee nukuri izagusubiza n’inyampuhwe.jye ndi kwandika ibi n’impuhwe kandi ndi umwana w’umuntu,ibaze rero uwiteka numutakambira we azakugirira impuhwe zigisagirane.bana na Yezu.

  • ihangane rwose ariko aho kugirango uzapfane agahinda nahitamo gutandukana nawe.bibiliya ibivuga neza mu imigani iti”umugore mubi arutwa no kuba kugasozi” genda umare amezi icumi mutabana ushake uburyo wakwita kubana
    naho ubundi uzapfana agahinda. intore ntiganya yishakira ibisubizo no mwishyamba ryinzitane yishakira inzira.

    • Zuzi we intore ishaka ibisubizo idatereranye abandi cg ngo yirebeho yonyine! Ubwo se ko umubwira kwimara agahinda agâtera abana be kandi wumvise ko mu bikomere afite harimo no kuba atarabonye urukundo rwa se? Umwana akeneye affection ya se na nyina kandi ibyo bishoboka iyo ababyeyi bombi babana hamwe n’abo bana babo nyine. Intore ntibona ibibazo bije ngo ibihunge ahubwo irashikama ikagerageza kubikemura, ayo mezi 10 umubwira arahagije ngo ibintu byose bizambe kuruta uko byari biri kandi abe ariwe witwa umunyamakosa ndetse n’abana be bamwange. Ahubwo jye ndumva yagerageza akirengagiza ibyo byose akagerageza kwereka uwo bashakanye urukundo rwinshi (birakomeye ariko birashoboka) ndetse nawe akareba niba nta mpamvu yaba imuturukaho kandi akibuka ko wenda n’uwo bashakatse ashobora kuba afite ibikomere bye bimutera kubaho atyo. Yikwitekerezaho wenyine rero cg ngo yumve ko we byose abitunganya nubwo yaba abitunganya ariko ukwihangana nk’uko isezerano bagiranye rimusaba ntarakugeraho. Nasenge Imana rero imushoboze kurenga amafuti y’umugore we amubonemo inshuti bareshya basangiye gupfa no gukira nkuko bible ibitubwira, ngayo nguko.

  • reka nkubwire mubuzima umuntu wese ahura n’ibibazo bitandukanye siwowe wenyine hari nutabagira bose so ba umugabo urwane ishyaka urere abana bawe va kumuginga uti ndabigenza nte sinzi niba ufite moyens icyambere reba ikintu ukunda kurusha ibindi fata abana musoke ujye muli sawuna massage nicyo kintu cyambere kivura tress hanyuma ukore sport week end usenge ujye ahantu hari abantu binshuti zawe ushake umuyaya mwiza akumenyere abana niba bamaze gukura uzabajyana muli internat ibyiwanyu byibagira wagize maman arakurera urakura uba umugabo gushaka nabi bibaho siwowe wenyine et puis ushobora kubona undi ugukunda wikwibabaza ubuzima burakomeza izere imana yatumye ukura ikaguha bana hari abatabagira hanyuma winezereze ibindi bizaza kandi ashobora kwisubiraho bibaho mubuzima.courage

  • umve ihatire gusengera urugo rwawe n’aho ubundi ntahandi umuti uri kandi kubw’imbaraga z’amasengesho ubasha kubona umugore wawe ahindutse uko wifuza ugashima Imana.

  • Iyo umwe mu bashakanye ahoza undi ku nkeke,amategeko abemerera ubutane nta yandi mananiza kandi akagena uko abana bazabaho,bityo rero aho kugirango uziyahure cg umwe avutse undi ubuzima[n’ubwo utabivuze kandi ibi bikomeje ariho bishobora kubaganisha] ndumva mwasaba gatanya yemewe n’amategeko mu gihe mubona ko kwihanaganirana byarenze igipimo ;abana nabo amategeko azagena uko muzabagabana n’uko muzakomeza kubafasha.

  • mbuze icyo nongera kubyo Ndayizeye akubwiye,please kurikiza ibintu akubwiye ni ukuri cyane. nutishakira amahoro ntawundi uzayaguha. courage

  • Yooo, washatse nabi ihangane.
    Hari ibyo nibaza.
    – Jye mbona kwaka gatanya atari byiza kuko muba muhemukiye abana kandi nta ruhare bagize muri iryo tandukana ryanyu.
    – Ikindi ni uko gushaka undi mugore utakwemeza ko byaguhira kuko hari igihe wasanga arushije ingeso mbi uwa mbere no kuvanga abana badahuje ababyeyi bijya bigira ingaruka.

    Ku bwanjye abakugiriye inama yo guhungira ku Mana bafite ukuri. Nibibashobokera uzajyane n’umufasha wawe, Imana ishobora kumukoreramo ukabona arahindutse.
    Icyo nakongeraho ni UKUGANIRA hagati yanyu mukabwizanya ukuri, mushobora kubona aho ikibazo cyavuye bityo mukakibonera umuti.

    Ariko ntabwo watubwiye igihe uko kutishimirana byatangiriye kuko hari igihe nawe waba warabigizemo uruhare.

    Ihangane

  • Komera gusa nukwitonda cyane; icyo nakubwira nuko ntamuntu wakwitaho ngo akwibagize agahinda kuko mubushobozi umuntu afite ntibirimo aragerageza ariko byageraho ukubuntu kakaza cyane cyane iyo ibikomere byawe bitakize nta muntu wagukunda ngo akunyure aguhaze burundu. inama nakugira rero banza wegere Kristo ukuvure aguhe ibyishimo kuko ushobora gusanga n’umugore wawe yaragukunze aziko uzamwomora ibikomere kuko twese turabigira mugahura muri abarwayi babiri hakabura uvura undi kuko kuvura umuntu wakomeretse bisaba igihe n’urukundo rwinshi; kdi umuntu wakoretse cyane akenshi ntarukundo agira kuko we buri gihe aba yumva ko abantu baberaho kumukomeretsa. Izere Kristo umwikoreze byose azakubakira kdi aguhe care zizatuma ukunda nawe umugore wawe kugeza ubwo umuhinduye byizere kuko ntaruhare wabigizemo gukomereka Imana iragukunda.

  • uzanyandikire kuri [email protected] nkugire inama ikindi nange mfite amateka nifuza gukoramo Film nibura akubaka benshi unshake tuzaganire!

    • ariko inama utamubwirira aha ni inama nyabaki? rata iyegerere yesu u8rebe ko atakuruhura kd bikagenda neza byose !! naho aba bantu bashaka kuganira by’umwihariko akenshi si beza!!!
      Imana igutabare!!!

  • Ndababaye cyane,gusa jye nawe turangana,kko nanjye navutse1982,ariko sindashaka,ndashaka ko twamenyana,tukaba inshuti tukamera nk’aho tuvukana kubabyeyi bombi,nkazajya nkugira inama,kko ndumva uri umuvandimwe.unyohereze numero yawe kuri0788741237.

  • ariko ninde wavuze ko abantu babana akaramata? amategeko akwemerera gutandukana nuwo mwashakanye. nta mpanvu ihari yo kumwizirikaho mu gihe ataguhesha agaciro. kandi abo bana utekereza ko ufasha urabahemukira kuko izo mvururu, n’ibibazo mubahezamo ntibazabigushimira kandi bizabagiraho ingaruka bakuze nkuko nawe wabaye. ibi nkubwira ndabizi kandi nanjye nakuriye mu muryango wibibazo icyo nabikuyemo ndakizi

  • KWIYEMERA,KWIYIZERA,KWIYUBAHA,KUMENYA IBYAWE UKABITURA IMANA.NIYO NTAMBWE YA MBERE YO KUBAHO. JYE BYAMBAYEHO ARIKO NABONYE ISOMO KUBURYO NGIRA ABATARASHAKA NTI”ISHAKIRAMURUHO NTIBAZA AMIKO, RAMBAGIZA UFITE UMURANGA, NTUGAKANGWE NIKIMERO NGO UMERE AMABABA”.ABAGORE BESHI BAKUNDA IBINTU IYO BIBUZE URUKUNDO RURABURA, BYABONEKA RUKAGARUKA. WOWE SHAKA CASH UREBEKO UWO WAWE UTAKUMVIRA.PATIENTE!

  • Komera muvandimwe. Nasomye uko wasobanuye imibereho yawe, nsanga ibibazo byawe byuririra ku byakubayeho wakuranye nabyo. Ntabwo wigeze ugira urugewiro rwiza wagombaga guhabwa na papa mu rugo kuko ntawe wigeze. Umaze gushaka umugore ntabwo wigeze umenya neza uko umugabo ashyigikira urugo rwe : ku mutungo , kuri morale , etc…
    Umugore wawe ntabwo yishimye kuko nawe nta munezero ufite. Aha rero niho ugomba kumenya neza ko icyo wifuza ku mugore wawe nawe nicyo akwifuzaho. Kubera ko ni umufasha wawe ntabwo ari umukozi wawe cyangwa babysitter wawe. Mugomba kuzuzanya muri byose . Umwaga , intonganya , ntabwo ari inzira imwe:ni hagati y’abantu babiri . Nkumugabo rero ntiwagombye kugira ikibazo cy’uko umugore ataguhanagurira inkweto ,ataguterera ipasi,.. wareba niba bimugora ukabyikorera wishimye. Umwanda niba ari uko mufite abana kandi wenda bikaba bimugora kubishyira ku murongo ushaka , ca bugufi umufashe. Menya ko care ushaka nawe ayifuza from you. Burya umugore agirwa no gukundwa , iyo atumva urukundo byose birafpa kandi umugabo akaba ariwe ubyishyura. Mukemure ibyanyu hagati yanyu kuko iyo umujyanye mu miryango birushaho kuba bibi.Mushake Imana mumenye buri wese inshingano ze mu rugo , muzagira amahoro mwembi.

    • Icyo nakunganira Umusomyi, nuko icya mbere wakwirinda gusiga abana bawe, affection yawe barayikeneye, ntubime icyo nawe utabonye kandi ingaruka uzireba;

      2. Umugore wawe nawe ashobora kuba afite ibikomere, ntabwo umutima mubi umuntu awuvukana, nibyo aba yaranyuzemo, mwereke urukundo, umwegere, umuganirize, umumenye neza umufashe gukira ibyo bikomere nawe azakwereka urukundo

      3. Niba mufite aho musengera, mujye mujya mu biganiro by’abashakanye, umuntu ahungukira byinshi, n’ingo zari zigiye gusenyuka ziraharokokera. Imana ibayobore. murakoze

      • njye ndabona igisubizo kiri mu kwisuzuma. Icya mbere washatse ukiri muto. Niba waravutse muri 82 ukaba umaze imyaka umunani ushatse ni ukuvuga ko washatse ufite imyaka 21 gusa. Aha rero bikaba byumvikana ko ingaruka za mbere ariho zashakirwa.
        Icya kabiri washatse ufite expectations zitarizo mu rugo. Ntabwo umugore ari umukozi wo kugukorera byose, ibyo uvuga atagukorera si inshingano ze. Wowe ubikoze uba iki? Umwanda umushinja wowe si urugo rwawe? Wawukijije wowe? Care ibonekera mu kuyitanga naho wowe niwigaramira ngo utegereje za care udatanga ntazo uzabona. Va mu marangamitima y’ibyo wari utegereje ushikame ukorere urugo rwawe, ukunde umugore wawe nta kindi utegereje, wimakaze isengesho iwawe mu rugo ubundi urebe ko bitazakunda. Nukomeza guteza umugore wawe abantu ntacyo uzageraho. Amahoro y’Imana abane nawe.

        • ni ukuri Haba akugiriye inama nziza pe.
          Ikibazo ufite si umugore wawe ahubwo ni wowe ubwawe.Wabaye imbata y’ ibibazo wabayemo mu bwana bwawe, unanirwa kubirenga kugirango utangire ubuzima bushya n’umugore wawe,ahubwo aba ariwe ubiryozwa nkaho ari we wabiguteye, erega wasanga nawe yarahuye n’ibiruta ibyawe. None ngo ikibazo mufitanye n’uko atakubyinirira nk’uruhinja, atakumesera ngo aguterere ipasi, ?None se ni umukozi wawe, cyangwa ni uumugore wawe? wowe se urabimukorera? Ubwo se urumva yabuzwa n’iki guhorana umushiha niba ari uko umufata koko.Iyo care umushakaho se wowe urayimuha? Banza wisuzume wowe ubwawe, ubanze utange care mbere yo gushaka kuyihabwa byose bizatungana.

  • Reka nkugire inama ya kigabo….
    Divorce cg separation ikikorohera ntibisobanura kwanga abana… Wabikora ugakunda abana bien Sur bakaba privés yo kubana Na Se na Nyina mais kubana na bo muri ubwo buzima Ni ukubanga kurushaho. Icya nyuma, washyize amakosa Ku mugore ariko nawe wirebe. Utunga urutoki rumwe eshatu zikakureba. Umugore Si uwo kwikorera imitwaro y’umugabo…

  • Birababaje cyanenariko ubwo wanze kwibabariza abana nubundi komeza wegere Imana uyiture ikibazo cyawe kandi urebe neza niba iyo care umusaba wowe nibura uyimuha ho gake!

  • communication nicyo kintu cyibanze ugomba kumenya
    igihe bishobotse, baza madam uti, icyo ushaka mubuzima nicyo ushakira abana bawe niki?,, mbere yuko wagira icyo ukoze cyangwa umuhinduyeho ugomba kumenya uko atekereza nibyo ashaka kugeraho
    story yawe igaragaza ku uri umuntu ufite umutima ukkomeye kandi ushobora kwihanganira byinshi,, nizera ko kuva muri iyi situation utagerageje kuyishakira umuti bitagushimisha kuko mubuzima bwawe utige utererana ibintu (give up). kugirango ubone amahoro ugomba kurwana kugeza ubonye umuti wikibazo. step yembere ugomba gufata yerekeye gutinya umugore wawe,, uri umugabo murugo ntabwo ugomba gutinya umugore wawe, nizera ko amagorwa wanyuzemo aruta ibyo madam agukorera, agomba kumenya ko kuba umwubaha bitamuha uburenganzira bwo gukora ibibi byose ashatse ahubwo agomba kukwubaha nkuko umwubaha,, ibyo ntibizabaho mugihe werekana ko umutinya

  • Brother,

    Gushaka umuntu niwe ubihitamo kandi ugashaka uwo ukunda, nta gahato birumvikana yuko ubabaye ariko uzirikana ko mubuzima byose bishoboka , ibyiza nibibi. Urukundo rujyana no kwihangana cyane mugihe gikomeye kdi niko kuba umugabo kubwanjye rero gutandukana siwe umuti w’ibibazo ufite. Ushake incuti nziza bagufashe kubyakira, courage!

  • Ihangane kandi usenge IMANA ishobora byose yahindura amateka yawe ndetse n’urugo rwawe rugatemba umunezero.

  • Muraho Nshuti,

    Ibibazo wagize bijya kumera nk ibyanjye ho gato. jye namenye data mfite imyaka 15, maze no kumumenya nasanze rwose kumumenya no kutamumenya byose ari kimwe. nta rukondo yanyeretse ahubwo wasangaga anyereka umushiha, nagira icyo musabye nk amafaranga y’ishuri akambwira ngo yayakoresheje mu minsi mikuru y abana ( abe n undi mugore) nk aho jye ntari umwana nk abandi. Naje kurangiza secondaire mbona bourse njya kwiga hanze, ngarutse mbona akazi keza, icyakubwira urukundi we n umugore we batangiye kunyereka. rwari rurenze ariko rwanteraga umujinya buri munsi kugeza ho mbagendera kure. Nshobora kuba narakoze amakosa ariko umubyeyi ukwihakanye cyangwa ntakwiteho nta mubyeyi uba urimo. Tekereza ko yangiriye inama yo kutiga medecine ngo ntacyo imaze ku mukobwa ariko agahatira abo bandi bana be kuyiga kandi ntaniyo bashoboye. Icyo jye nkora b ukwiyegereza abagukunda ubundi ubuzima burakomeza. Ikibazo cyo murugo rwawe ukwiye gusenga ukaganiriza umudamu wawe ukamwereka amakosa ye, bibaye ngombwa wahamagara nka abantu babiri b inshuti bakabafaha kwumvikana. Nizeye ko uzabona amahoro kandi umenye ko utari wenyine

  • Mr hk, ndagushimiye cyane kubwo gufata umwanya wawe ukumpa inama, Imana iguhe umugisha. Uragira uti step ya 1 yaba gutatinya umugore mubyukuri kugirango mfate umwanya wo kugisha inama kuri site nabanje kuzigira ndangije ngisha inchuti yewe nshyiraho n’imiryango. Igihe cyo kwihagararaho nk’umugabo nacyo nakinyuzemo ariko nicyo cyabaye kibi cyane kuruta ibindi byose. Kuko gukoresha inzira igaragaza ko ari itegeko byo nibindi bindi. Ibiganiro narabikoze, ndetse nokwishakira amahoro cecetse narabikoze ariko akababaro karanga

    • nshimye ko wasomye igitekerezo,,kandi nawe imana ikomeze kubana nawe.. ariko nashakaga kugira icyo mvuze,, kwihagararaho no gutegeka ntabwo ari ibintu bimwe. madam wawe akuzi kurusha nuko ushobora kuba wiyizi kandi niwe wenyine ushobora kugusubiza amahoro yawe. kubwibyo rero, icyakorwa nugutekereza usubije inyuma ukareba igihe icyo kibazo cyatangiriye ukareba niba ushobora kwibuka imvo n’imvano yicyo kibazo. niho uzashobora kubona umuti. kandi ikindi, mubisanzwe mumuco wacu kugisha inama mumuryango ninshuti nibintu bisanzwe ariko hari igihe usanga biteye ikibazo kurushaho. kuko hari abantu usanga badashaka ko hari uwamenya ibiba murugo. kubwibyo birashoboka ko madam ashobora kuba adashaka kugira uwo yumva kuko yibaza ko urugo rwe ntawe rureba. niwowe umuzi kurusha abandi bose, uzi uko wamushatse ameze nuko yahindutse nigihe yahindukiye. icyo ugomba kumenys ubu n’impamvu yamuteye kuba ignorant y’urugo. nimpamvu ituma atakwumva cyangwa ngo anagufate neza nkuko nawe umufata neza. ikindi uzage ucishamo umubaze niba yumva yishimiye aho urugo wre ruhagaze. akaba atishimye umubaze icyo yumva yahindura. wongyere umubaze icyo yakora kugirango urugo rwe rube nkuko ashaka. buhoro ibintu bizasubira kumurongo kuko niba akunda urugo rwe akaba ashobora gucisha make ntabwo bizaba ibintu bimugoye,, ugomba gushaka uburyo wabimwereka

    • nshimye ko wasomye igitekerezo kandi nawe imana ikomeze kubana nawe,, nashaka mbanze nkwibutse ko kwisi akanshi ibintu bihora ari bibiri. umucyo/umwijima, gusunika/gukurura, ibibazo/ibisubizo. umuti wikibazo ufite urahari kandi uzaboneka. ikindi, ubundi mumuco wacu kugisha inama mumuryango n’inshuti nibintu bibaho kandi bisanzwe. ariko muri iyi minsi akenshi usanga aho kugirango bikemure ikibazo ahubwo bituma kirushaho gukomera. ibyo bigaterwa nuko bamwe biyumvamo ko gahunda zurugo nibirubamo byose ntawe bireba ntanugomba kigira icyo abimenyeho cyamgwa abivuzeho. ntabwo madam azareka kukwumva ngo yumve abandi. ikindi, kwihagaraho no gutegeka ndabwo ari bimwe. nukumenya kubitandukanya. kuko iyo utegetse umuntu wamenyereye guteka bihika competition kandi aba agomba gutsinda uko byagenda kwose. icyo wakora rero, ugomba kuba umuntu wihangana kubuyro abana babona ko ibibazo bihari ufite ubushobozo bwo kubikemura kuko bakeneye (a strong figure). ikindi, niwowe uzi madam kurusha abandi bose kandi nawe arakuzi kurusha nuko ushobora kuba wiyizi. igihe mumenyaniye niwowe ukizi, uko mwashakanye ameze niwowe ubizi, uko yahindutse nigihe yahindukiye ugomba kubyibuka kuko ntiho uzakura impamvu yaba yarabiteye. numenya ibi uzamenya icyo ugomba gukora. urabaza madam uti “wishimiye aho urugo rwacu ruhagaze?” akaba atishimye, mubaze icyo yahindura, mubaze icyo azabikoraho. iki kibazo kigimba gukemurwa hagati yanyu babiri kuko ndibaza ko nawe urebeye muri experiance kuzanamo abantu bohanze ntacyo byatanze. niba madam yemera ko hari ikibazo murugo akaba ashaka ko gikemuka ugomba kumwereka ku gucisha make atari ibintu bigoye kandi bitananiranye,. buhoro nubimushyiramo udacitse intege bizakunda. gusa ugomba gutuza umutima wawe kuko nukorana umutima uhagaze uzabura consatration.

  • Bonjour, ndumva bindenze gusa ndashaka kuvugana nawe vis avis s’il vous plait bore e-mail yajye ([email protected])

  • uzanyandikire kuri email yange ni [email protected] . nange nzakugira inama uko nshoboye .

  • usenge uhoraho,ashoboye kuzura ibyananiranye,gusa birababaje cyane,yesu akurwanirire muri byose.

  • Wanyoherereza number zawe za tel kuri iyi email : [email protected]

    God bless you.

  • hi

    Inama nakungira ngerageza kuva umugore wawe umwubahe umukunde kandi mugye muganira keshi niwuve kwangomba kukora ibintu byose byomurungo eg kutera ipasi,inkweto etc igikuru namahoro murungo ibyo uwariwe wese yabikora,numara gukora ibyo nawe azagaruka yibaze.kandi muribyo byose ubyerenke imana izagutabara wowe izere byose birashoboka.

  • REKA NKUBWIRE WANGU nta nama n’imwe washobora gukurikiza. Wowe wicare utekereze icyo wakora -wa divorca
    – watandukana
    -washaka undi
    -wamwihanganira
    -wakwiyahura
    Mbese icyo wumva washobora gukora. Ariko nyuma yo gutekereza KARINDWI.

  • Muvandi byibagirwe ko umutuzo na care zumugabo murugo ari ukurya cg se kwambara ibyateguwe numugore wapi byakire ubyikorere ubundi mukundane gira umutima wo kubabarira umugore wawe nubisaba Nyagasani azabiguha kandi mubane amahoro pe.Wigendera kubuzima bubi wabayemo ngo wishyiremo ko uzahorezwa kumugore washatse reba abana bawe kandi ugerageze gukosora madame ibyo guca iteka ndumva atariwo mwanzuro niba agira umwana wo kutoga shyira amazi muri douche umubwire mwogane nubikora gatatu azagira isoni ubutaha age yijyanamo kandi niba adakoropa wowe wabikora kandi isoni zikamwica akisubiraho naho gusenya bivuna kurenzaho kandi sinzi ko waziyubaka vuba aha.egera inshuti ujye muri loisir wikure mugahinda wana naho uwakubyaye uwariwe wese icyo ugomba guha agaciro ni uko uriho kandi uri muzima.
    courage

    • Kuri ibyo bibazo ongeraho, umugore nk’uwo agufungishije ngo abone uko yisambanira, wafungurwa ugasanga yarabyaye abandi bana, yaragurishije umutungo wawe wose, hasigaye inzu gusa nayo iri ku isoko. Wahinguka, akagutoroka akisangira ba basambane agusize iheruheru…….uwo ni njye byabayeho. Ariko dore umuti nabonye, ubu ndatuje:
      Matayo 11:28 urebe n’indirimbo mu zo gushimisha igira iti <>

  • ncuti ndumva warahuye nibibazo byinshi mu buzima nkibyo nahuye nabyo gusantbwo byoroshe kd mu buzima tugomba guhura na byinshi kd tukamenya uko tubyitwaramo so uzanyandikire kuri email yange ni [email protected] nkugire inama.

  • umva muvandimwe, kora stop gato;hanga amaso Imana, hari uwakubwiye ngo uzamwegere n’umutware we, uzabikore, kuko utabasha kwegera Imana wenyine, cyane ufite n’ibibazo. nushaka kandi, uzaze kuri Zion aho bita kwa Gitwaza, hari Pst ushinzwe bamamans azagufasha> Imana niyo ikora ibyananiye abantu. urebyeuko byagukurikiranye ni karande, niba ukunda abana bawe, wituma iyo karande ibakurikirana nk’uko yagukurikiye, nubana n’Imana uzahabwa imbaraga zo kuyikuraho, kandi uznezerwa, niho haba umunezero authentique. Imana igutabare cyane, kandi nibikora uzatubwire dushime kuko ubu dtangiye kukuragiza Imana.

  • Muvandimwe ,jye ndumva wafunga umwuka ukabaho nk’umupfakazi,ukibagirwa ko ufite umugore utezeho ubufasha,ubundi ugafatanya n’uwo mukozi kurera abana.Ndakubwiza ukuri ko umugore ubwe azasanga ntakintu amaze mu rugo akigarura.Ibintu byose bishyire mu maboko ya Nyagasani kuko ni we gisubizo cya byose. Twe twemera ko abagore nk’abo ari ab’umuriro. IMANA IZAGUHEMBERA KWIHANGANA NO KURERA ABANA twakwita IMFUBYI.
    gIRA AMAHORO

  • Ndumva niba ari ibitekerezo bicye yifitiye gusa, akaba adasambana, akaba ataroga, ndumva afite igaruriro.Senga imana ushishikaye, wegere abakirisitu baguhitiremo amasengesho afite ingufu nk’ishapure… (bizaterwa n’ukwemera kwawe) maze uzarebe ngo urugo rwanyu rurajya ku murongo.

  • Nta muntu n’umwe ushobora kuguha amahoro yo mu mutima wabuze uretse Imana yonyine ishobora guhindura umubabaro mo umunezero, ikaguha kwihanganira ibitakwihanganirwa ndetse no kubabarira udakwiye imbabazi!Fata igihe usenge Imana kandi inama Cadette yakugiriye niyo nanjye nkujyira yo gushaka umukozi w’Imana ukuze kandi w’umunyakuri akagufasha akabasura we na madame we bakabafasha gutangira ubuzima neza ku buryo burimo igisubizo mu mwanya w’ibibazo!Komera kandi wizere Imana niyo yonyine ishobora guhindura amateka y’umuntu!

  • ushobora kunyoherereza address zawe kuri [email protected]
    hanyuma nkakwereka ibanga ryibyishimo mu muryango

  • ihangane nshuti kandi jya ukunda gusenga,
    gusa ntakindi cyagufasha uretse kwiyibagiza ibya kubayeho ndetse igacu bugufi ugasaba imbabazi mama wawe kuko waramubabaje cyane byonyine no kugenda atabishaka ni ikindi kibazo, gusa nta mubyeyi ucika ku mwana we usamusabe imbabazi nibikunda ushake n’uko wagaruka murwa kubyaye, kdi ureke kurya gagura utangire wiyiteho kuko buri wese afite umumaro kdi aba afite n’uwo Imana yamugeneye, humura uracyari muto reka kwiyicira ubuzima wiruka inyuma y’ibyagusize, shaka uko watangira ubuzima bushya ureba uko wakwiyitaho rwose ugerageze kugira icyizere cyiza cy’ejo hazaza ubundi uzabona amahoro yo mu mutima , n’urukundo uzarubona, niba ufite umutima wo kubaka ntuzabura ugukunda . kandi jya ukunda gusenga. ikindi uzashake umuntu wizeye umuganirize agufashe gusohoka mu bwigunge.

  • sha aho kugirango uzpfane agahinda fata abana bawe niba ufite akazi ubundi wibanire nabo uzabafate neza uwo mugore umureke kuko ubwo wabona atagukunda

  • ihangane dufite service za care twandikire number zawe [email protected] tuzagufasha

  • Nshuti Komera,

    Urugo ni ikintu gikomeye kandi rwakwubaka cg rukagusenya.

    Mu bihe ubabayemo ni ukwitondera ibyemezo ufata kuko 99% turabyicuza. Njye ndakubwiza ukuri kwagufasha kandi nubikurikiza Imana izatunganya urugo rwawe.

    Mbere na mbere, umugore wawe nago ari Nyoko bityo reka kwumva ko yagukorera ibyo wabuze ahubwo akwuzuza mu kugera ku ntego Imana yagambiriye. Ibi ubanze ubyikuremo kuko wanditse nkaho ariyo mpamvu wamushatse.

    Nk’umugabo vision y’umuryango wawe ni iyihe? Umugore ayifitemo ruhare ki? Akenshi abagabo dufata ingamba bikomeye ariko ntiturebe muri byose ko twafashe ibyemezo tutumvikanye n;abo twashakanye.

    Umugore ni ururabo, mwiteho cyaaaaannnnneee azageraho ashishe nk’ururabo uzicare urebe kuva mwabana ni iki wakoze kiza ku buzima bwe, ni kangahe witaye kubo akunda, ni kangahe yakuganye ntukore ibyo yagusabye ahubwo mugatongana?
    Ibyo tubiba nibyo dusarura.

    Niba ushaka impinduka, banza uhindure uko ureba urugo, ba mu buzima bwe azaba mu bwawe, ite ku bye azita ku byawe, taha kare mugirane umwanya muganire ku bintu byose, tangira umubwira uko umunsi wawe wagenze, muterere iyo pasi, kora iyo suku numutima mwiza maze uzabona impinduka izatinda ariko izaboneka.Murebemo umugore ntumurebemo mama cg icyo wifuza waba witiranije ibintu

    Niba wifuza indi nama, [email protected]

  • nyandikira kuri iyi email, ngufitiye umuti kandi ushobora kugufasha kuko ndi mukuru urangana n’umwana wanjye wa gatatu.Nyagasani akurinde kandi agukomeze.

  • Matthew 19:4-6
    “Haven’t you read,” he replied, “that at the beginning the Creator ‘made them male and female,’ and said, ‘For this reason a man will leave his father and mother and be united to his wife, and the two will become one flesh’ ? So they are no longer two, but one. Therefore what God has joined together, let man not separate.
    Nshuti yange bibiliya isobanura ko umugore arurubavu rw’umugabo, kandi mubyukuri tuziko haridwara zinduza ingingo zacu ariko tukazivuza zigakira izinaniranye uzizana imbere y’Imana tugasenga, tukizera ikadukiza. Uwomugore nurubavu rwawe abana numugisha idasanzwe,ngwino usenge kandi wizere imbaraga zisumbabyose wakire igitangaza cyawe.

  • komera ushikame Imana izabigufashamo nimba uyizera,humura irabizi iznuko izabemura.

  • Muri coments zose zatanzwe , ntaho nigeze mbona mugira inama umugabo . Ese we nta makosa yaba afite ? yaba atanga ration nkuko bigomba, yaba adataha ngo ahitire mu kabari se ? yaba nta nshoreke cyangwa abakozi bo murugo amubangikanya nabo ? narebe ko we ari amen , hanyuma ahindukire arebe ko ibyo ku tamuhanagurira inkweto cyangwa ku mutekera bitaba biterwa nuko bose bakora bakaba bavira murugo icyarimwe mbere ya saa moya ngo akazi ka leta kadapfa. Nasanga aruko bimeze , amufashe uturimo tumwe na tumwe , fata umwana igihe ari gusasa cyangwa ari mutundi tuntu , tegura imyenda muzambara ejo , nawe uhumirize uterere madamu wawe , urebe ko ejo atazabyuka aguterera, naho bimwe byakera byo kugereka akaguru ku kandi muri salon mutegereje ko nyirandushyi azana ibiryo ku meza , ni imyumvire ya kera kuko ahanini abadame ba kera nta kazi bagiraga . none ubu iyo umukozi yagiye , umugore byose arirwariza , kandi umugabo ari aho arebera ategereje ko bishya akarya akiryamira , byatinda gushya ati umugore yabinyimye . ni mufashanye pe,ureke ku mufata nk’ akamashini kawe urebe ko hamwe no gusenga urugo rutazatemba amata nubuki. kandi uzashake abakozi bImana bagusengere bagukureho izo karande zituma wihugiraho

    mMurakoze

  • umva muntu w’Imana icya 1 reba yezu kumusaraba uburyo yababaye azira ubusa wifatanye nawe kumusaraba icya 2 usenge ubutarambirwa ntakinanira Imana pe! usenge usaba no kubabarira abakubabaje bityo uzabona amahoro y’umutima. nibindi bizaza buhoro buhoro uzajyenda ubohoka upfa kutava imbere y’Imana.kuko intore igaragarira mu makuba mwenesiraki 2-1…cg mwenesiraki 6-1..

  • muvandimwe rero inama nakugira banza umenye uko umugore wawe ybayeho

  • Muvandimwe wanjye komera, ariko niba ushaka ko umugore amenya byose byo murugonta bufasha bwawe ntibyashoboka Impanvu:sinamenye abana mufite ariko niba umugore afite kwita kuri abo bana,nabyo sumurimo woroshye kuburyo ubaye utera ntagikuba cyacitse.Igikomere ufite nicyo cya papa wawe utuma ubona byose en noir.Irundurire muri nyagasani bizashira.

  • Bibwire Yesu BIBWIRE YESU NIWE GISUBIZO CY’IBIBAZO BYAWE GISHOBOKA.

  • muvandimwe bihe igihe bizakemuka nubyihutisha bizaguphana kand ibyo ushaka nawe banza ubimukorere

    • muvandimwe rero abenshi bakubwije ukuri igisubizo cy’ibibazo byawe ni Yezu wenyine kuko ibyo ni ibikomere bigutera kutanyurwa no kutumva uwo mubana ,ikigaragara ahubwo ni uko nawe atorohewe,gusa njye nagira ngo nkurangire aba gufasha,uzajye mu Ruhango aho bita kwa Yezu Nyirimpuhwe uzahasanga abavandimwe ubatekerereze ibyawe urebe ko igisubizo utakibona ,ukabana n’umufasha wawe amahora!Yezu nta kimunanira!Gerageza urebe uburyo wari waracikanywe ahubwo ,kuko numara kumenya ukuri uzasanga wari warasigaye

  • Muraho, muvandimwe ikibazo cyawe ndacyumva,nkuko byavuzwe hejuru mwese mukeneye kwitabwaho bihagije.umugore wawe nawe asa nuwakuze ababaye nawe yari agucyeneyeho ko umubera byose , yari acyeneye urugo yumva asa nubana namusaza we,cg papa we umubyara kuko aho yavuye nawe yari arushye cyane ageze iwawe nawe wumvako ugomba kudamarara umugore akaba nkumukozi wawe,kandi nawe ndakumva urabicyeneye kuko ntabyo wigeze gufatwa neza cyane wakwinjira munzu bagakoma yombi,ibyo ninkibyumugabo wange neza neza , icyizagufasha kunesha rero banza wiyoroshye ibyo byubahiro byinshi ushaka uzabibona binyuze mukutabirwanira,

    ngewe nashatse nange nkeneye gukundwakazwa ariko ngezeyo nsanga uwo nashatse abicyeneye cyaneeeeeeee, nange mubihe byambere numvaga nakwiryamira nkabanza nkaruhukaho imiruho nimihate nababayemo, ariko nsanga undi biramwangiza cyane nkumvako niba yinjiye munzu inkweto aho ziba arahazi nkumvako yakomeza akazifatira kandi nkumva ntarwango rurimo, nyuma yigihe kirekire mbona umuntu agenda ahinduka buhoro buhoro ,ndicara ndibaza numvako kuruhuka nkeneye sibyongibyo , nahise nange mpindura nakumva imodoka yinjiye gusa nkahaguruka muntebe nkigira hafi nkamuha karibu yaba ataricara kamambiri nkaba nazizanye hatarashira 5min nkamubaza icyo afata, ubundi akanabyanga akenshi akabyanga ariko nkirengagiza sincike intege kuko namaze kubona icyibazo afite ko acyeneye ibyubahiro byinshi naramuhariye ibyubahiro byose ndabimuha ,wowe kora ibyiza muruhande rwawe nimujya kujya nkahantu murebere umwenda umubwira uti cherie mbona kano kakubera cyane nashaka agusubize cg aceceke nakazi ke, urebe amavuta yisiga naba atarashira uzane andi uti acyira .mbese mufate neza udacyeneye inyishyu ye, ibyawe ube ubiretse gato muhaze urukundo nawe icyo gihe azabona urwo azaguha.kandi ubikore niba wumva ushaka kubaka.

Comments are closed.

en_USEnglish