Digiqole ad

Darfur: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda ugamije Kwibuka

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwiswe UNAMID bwo kugarura amahoro muri Sudan, kuwa gatandatu zakoze umuganda mu gace kitwa Suqal Mawashi hafi ya El-Fasher, umuganda wakozwe mu rwego rw’igikorwa cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 biri gutegurwa mu Rwanda no ku Isi. 

Ingabo z'u Rwanda mu muganda, imbunda ku rutugu igikoresho cy'isuku mu maboko
Ingabo z’u Rwanda mu muganda, imbunda ku rutugu igikoresho cy’isuku mu maboko

Ingabo z’u Rwanda zaje gufashwa n’abandi bakoze b’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abatuye ahakozwe umuganda nk’uko bitangazwa na Ministeri y’ingabo z’igihugu.

Brig Gen Norbert Kalimba uyoboye ingabo za UNAMID, mu nama ya nyuma y’Umuganda yasabye abaturage b’ako gace gufata umuco w’Umuganda mu gihugu cyabo kugirango babe ahantu hari isuku.

Brig Gen Kalimba yibukije abatuye aka gace ko gufatanya n’ingabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro ari inganzi mu kugira ngo bagire amahoro n’umutekano birambye iwabo.

Izi ngabo z’u Rwanda zatangaje nyuma y’uwo muganda ko zigiye kujya zikora iki gikorwa buri mpera z’umwaka , nk’uko mu Rwanda bikorwa.

Abatuye agace kakozwemo umuganda bashimiye ingabo z’u Rwanda ku gikorwa kidasanzwe cyo kubashishikariza no kubafasha gusukura agace batuye.

Umwe mu batuyeho aho yagize ati “Ntabwo twigeze tubona ingabo zirenga ku kazi kazoo zikaza kudufasha no gusukura aho dutuye. Hano Darfur hari ingabo zavuye mu bihugu bitandukanye ariko ntabwo turabona na bamwe bakora igikorwa nk’iki cyiza uretse mwe.”

Usibye izi ngabo ziri i Darfur, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango wa Africa y’Unze ubumwe muri Centre Afrique nazo zikaba zarakoze iki gikorwa cyiswe Gloabal Umuganda aho zikorera no mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Bangui batunganya ahazashingwa amahema ingabo zizabamo.

Imodoka y'ingabo za UNAMID zikamya amazi mabi yaretse mu rusisiro
Imodoka y’ingabo za UNAMID zikamya amazi mabi yaretse mu rusisiro
Col Baguma na ACP Mwesigye bakora umuganda
Col Baguma na ACP Mwesigye bakora umuganda
Mu nama nyuma y'umuganda aba baturage bashimiye ingabo z'u Rwanda
Mu nama nyuma y’umuganda aba baturage bashimiye ingabo z’u Rwanda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ikinyamakuru UM– USEKE,  ya nkuru ya Paul Mbaraga ivuga k’umikoreshereze y’indimi mwayishyizehe? Hhh namwe ntimworoshye rwose! 

    • Kanda kuri Lubrique ya IZINDI NKURU urayihabona ni uko yavuye gusa kuri front page kubera izindi zagiye zijyaho. Murakoze

  • ingabo zacu zizahore zirangwa ho ubupfura, ubumuntu n’ umurava. zirakabaho.

Comments are closed.

en_USEnglish