Digiqole ad

CPGL : Abaminisitiri basabye ko Ruzizi II ivugururwa hakubakwa na Ruzizi III

Inama idasanzwe ya 19 yahuje umuryango mpuzamahanga w’amashanyarazi mu karere k’ibiyaga bigari (Sinelac), mu mujyi wa Bukavu mu mpera z’icyumweru gishize, yasabye ko hakubakwa urugomero rwa Ruzizi III kandi urusanzweho, Ruzizi II rukavugururwa.

Igishushanyombonera cy'urugomero rwa Rusizi III (Net Foto)
Igishushanyombonera cy’urugomero rwa Rusizi III (Net Foto)

Ruzizi II ni urugomero rutanga ingufu z’amashanyarazi mu bihugu bya CPGL aribyo u Rwanda, Uburundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho Rusizi II itanga amashanyarazi muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo.

Radio Okapi ivuga ko nyuma y’inama yabaye kuwa gatanu, abaminisitiri b’ingufu, uw’u Rwanda, uw’Uburundi n’uwa DR Congo  bakoreye hamwe urugendo shuri ku rugomero rwa Ruzizi II basanga rwarangiritse.

Abaminisitiri uko ari batatu basuye ahitwa Munosho, ku ruhande rwa DR Congo, bajya Mururu ku ruhande rw’u Rwanda, mu rwego rwo kumenya uko ibyuma byubatse urugomero rwa Ruzizi II bimeze muri iki gihe.

Basanze urugomero rwarangiritse aho basanze amasangano yakira amazi (vannes de captage d’eau) yarazibye, inkengero z’imigezi zitakirangwaho ibiti, ndetse basanze ibyuma bishaje cyane.

Ibi byose bikaba ari nyirabayazana y’ibura ry’amashanyarazi muri aka karere ka CPGL.

Minisitiri muri Congo ushinzwe ingufu, Bruno Kampaji Kalala yasabye ko urugomero rwasanwa, asaba umuryango Sinelac gukoresha byihuse ubushobozi buhari muri iyo mirimo yo gusana.

Come Manirakiza, minisitiri w’ingufu mu gihugu cy’Uburundi we yasabye ko habaho kuvugurura ibyuma hagakoreshwa ibijyanye n’igihe.

Akaba yarasabye ko ibihugu bikoresha amashanyarazi ya Ruzizi II byishakashakamo ubushobozi mu maguru mashya. Yongeraho ati  “Hatagize igikorwa urugomero rwaba rutagikora mu minsi mike iri imbere.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Umuseke dukunda inkuru mutugezaho!!!Ariko nfite akabazo ncaka kubabaza k ‘amatsiki:umukozi w’UM– USEKE ushyira inkuru kuri web site yanyu ajya abanza gusoma ibyo yanditse ngo abe yakora ”editing”?kuko habamo amakosa menshi peeee arandambiye najyaga mbyirengagiza ariko bimaze kundenga.Je donne des exemples:1.iyi nkuru y’ urugomero rwa RUSIZI nari nayobewe ibyaribyo kuko aba yanditse RUZIZI2.Komite ya Espoir FC YAHARITSE umutoza  wayo imikino 2,aho kwandika YAHAGARITSE3.Nayandi menshi nagiye nsoma mu nkuru zahise,………………..MURAKOZE kandi twizereko bizagabanyuka!!!

Comments are closed.

en_USEnglish