Digiqole ad

Ivory Cost : Ihagarikwa ry’ubwicanyi

Itsinda ry’abaperezida batanu b’ibihugu bya Africa bashinzwe gukurikirana ibibazo bya Côte d’Ivoire ku munsi w’ejo basabye ko ubwicanyi muri iki gihugu bwahagarara ndetse perezida Alassane D. Ouattara agahabwa ubwisanzure nka perezida wemewe w’iki gihugu.

Mu itangazo bashyize ahagaragara nyuma y’umwiherero wamaze amasaha agera kuri atandatu i Nouakshot bagize bati : « Turasaba ihagarikwa ry’ibikorwa biri gutuma abantu batakaza ubuzima kandi bazira akarengane». bongeye ho ko ngo umunsi ku munsi ibintu bigenda birushaho kuba bibi ari ko abantu bakomeza kuvanwa mu byabo abandi bagatakaza ubuzima.

Ibi bikaba byaratumye umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR warahagaritse bimwe mu bikorwa by’ubutabazi wakoreraga mu burengerazuba bw’iki gihugu bitewe ngo n’umutekano muke .

Kugeza ubu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukaba rwiteguye gutabara mu maguru mashya abaturage badafite intwaro bakomeje kuzira ubusa nkuko Mme Bensouda umucamanza mukuru wungirije w’uru rukiko yabitangarije AFP ibiro ntaramakuru by’abafaransa.

Kuva iyi mirwano yatangira abantu bagwera kuri 200.000 bo mu gace k’ahitwa Abobo bavanwa mu byabo naho abagera ku bihumbi 70.000 bo mu burengerazuba bw’iki gihug bahunga igihugu cyabo berekeza muri Liberia

Solange Umurerwa
Umuseke.com

 

en_USEnglish